-
Abamarayika ni ba nde kandi se bakora iki?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
2. Satani n’abadayimoni ni ba nde?
Hari abamarayika batakomeje kubera Yehova indahemuka. Umumarayika wa mbere wigometse, ni ‘Satani usebanya, ari na we uyobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Satani yifuzaga gutegeka ibindi biremwa. Ni yo mpamvu yashutse Adamu na Eva, nyuma yaho agashuka n’abandi bamarayika kugira ngo bafatanye na we kwigomeka. Abo bamarayika bigometse bitwa abadayimoni. Yehova yabirukanye mu ijuru abajugunya ku isi kandi azabarimbura.—Soma mu Byahishuwe 12:9, 12.
3. Satani n’abadayimoni bagerageza kutuyobya bate?
Satani n’abadayimoni bayobya abantu benshi bakoresheje ubupfumu. Ubupfumu ni ibikorwa bibi byo kugerageza gushyikirana n’imyuka mibi. Urugero, hari abajya kuraguza ku baragurisha inyenyeri n’abaraguza umutwe. Nanone hari abajya kwivuza mu bavuzi gakondo bakoresha imbaraga ndengakamere, abakoresha imitongero n’ubundi buryo bw’ubupfumu. Ikindi kandi abadayimoni bayobya abantu bakababeshya ko bashobora kuvugana n’abapfuye. Ariko Yehova yaduhaye umuburo ugira uti “ntimukajye mu bashitsi kandi ntukajye gushaka abapfumu” (Abalewi 19:31). Yaduhaye uwo muburo kugira ngo aturinde Satani n’abadayimoni be. Ni abanzi b’Imana kandi baba bashaka kutugirira nabi.
-
-
Ubwami bw’Imana burategekaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
2. Ni ibihe bintu byabaye kuva mu mwaka wa 1914, kandi se ni iyihe myifatire abantu bagaragaza?
Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Matayo 24:3). Ni iki yabashubije? Yababwiye ibintu byinshi byari kuzabaho amaze gutangira gutegekera mu ijuru, ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Mu byo yababwiye harimo intambara, inzara n’imitingito. (Soma muri Matayo 24:7.) Nanone Bibiliya yahanuye ko imyifatire y’abantu bo ‘mu minsi y’imperuka’ yari kuzatuma tubaho mu buzima ‘bugoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1-5). Ibyo bintu byose byatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 1914.
3. Kuki ibintu byarushijeho kuba bibi, igihe Ubwami bw’Imana bwatangiraga gutegeka?
Yesu akimara kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, mu ijuru habaye intambara, Yesu arwana na Satani n’abadayimoni be kandi arabatsinda. Bibiliya ivuga ko ‘Satani yajugunywe ku isi, abamarayika be na bo bakajugunyanwa na we’ (Ibyahishuwe 12:9, 10, 12). Satani afite uburakari bwinshi kuko azi ko agiye kurimbuka. Ni yo mpamvu ateza ibibazo n’imibabaro hirya no hino ku isi. Ntibitangaje rero kuba ibintu bigenda birushaho kuba bibi hano ku isi. Ubwami bw’Imana buzakemura ibyo bibazo byose.
-
-
Ubwami bw’Imana burategekaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
5. Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914
Yesu yavuze ibyari kuzaba ku isi amaze kuba Umwami. Musome muri Luka 21:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu bintu bivuzwe muri iyi mirongo, ni ibihe wabonye cyangwa wumvise?
Intumwa Pawulo yavuze uko abantu bari kwitwara mu minsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu. Musome muri 2 Timoteyo 3:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ese hari abantu wabonye bakora ibintu nk’ibyo muri iki gihe?
-