Igice cya 16
Ubwami bw’Imana Burategeka
1. (a) Ni iki abantu bizera bategereje? (b) Kuki ubwami bw’Imana bwitwa “umudugudu”?
KUVA mu myaka ibihumbi byinshi, abantu bizera babayeho bategereje umunsi ubutegetsi bw’Imana buzimikwa. Nk’umwizerwa Aburahamu “yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uw’Imana yubatse, ikawurema.” (Abaheburayo 11:10) Uwo “mudugudu” ni ubwami bw’Imana. Kubera iki uwo “mudugudu”? Kubera ko mu bihe bya kera, byarabonekaga cyane ko umwami ategeka umudugudu. Niyo mpamvu bakundaga kwita umudugudu Ubwami.
2. (a) Ni iki cyerekana ko ubwami bwali ubw’ukuli ku bigishwa ba mbere ba Kristo? (b) Bashakaga kubumenyeshaho iki?
2 Ubwami bw’Imana bwali ubw’ukuli ku bigishwa ba mbere ba Kristo. (Matayo 20:20-23) Hali ikibazo cyali kibateye inkeke. Ni lyali Kristo hamwe nabo bazatangira gutegeka? Umunsi umwe Yesu yababonekeye nyuma y’izuka lye, abigishwa be baramubajije bati: “Mbese Mwami, iki nicyo gihe wenda kugaruriramw ubgami mu Nisiraheli”? (Ibyakozwe 1:6) Mbese namwe mufite amatsiko yo kumenya igihe Kristo azatangilira gutegeka?
UBUTEGETSI ABAKRISTO BASENGERA
3, 4. (a) Tuzi dute ko Imana ali umwami iteka lyose? (b) Kuki rero Kristo yigishije abigishwa be gusengera ukuza k’ubwami bw’Imana?
3 Kristo yigishije abigishwa be gusenga Imana batya: “Ubwami bwawe buze, iby’ushaka bibeho mw’isi nk’uko biba mw ijuru!” (Matayo 6:9, 10) Aliko se ntabavuga bati ese Imana si umwami iteka? Niba ali byo se kuki dusaba ukuza k’Ubwami bwayo?
4 Bibiliya yita koko Yehova “Umwami nyili ibihe byose.” (1 Timoteo 1:17) Kandi iragira iti: “Yehova yakomeje intebe ye mw’ijuru: ubwami bwe butegeka byose.” (Zaburi 103:19) Yehova rero ni umwami w’ikirenga w’abantu bose. (Yeremia 10:10) Aliko rero kubera ubwigomeke ku butegetsi bwe muli Edeni, Imana yashyizeho ubutegetsi budasanzwe. Ni ubwo butegetsi Yesu yigishije abagishwa be gusengera. Umugambi we wali uwo gukemura ibibazo byatewe na Satani, n’abandi bose bahinyuye ubutegetsi bw’Imana.
5. Niba ali Ubwami bw’Imana, kuki babwita kandi ubwami bwa Kristo n’ubwami bw’[abantu] 144.000?
5 Ubwo butegetsi bushya cyangwa ubwami bwimitswe n’Umwami mukuru, Yehova Imana. Ni ubwami bwe. Bibiliya ibwita “ubwami bw’Imana”. (Luka 9:2, 11, 60, 62; 1 Abakorinto 6:9, 10; 15:50) Kandi kubera ko Yehova yagabiye Umwana we ngo abubere umutware, ubwo bwami bwitwa ubwami bwa Kristo. (2 Petero 1:11) Nk’uko twabibonye, abandi batware 144.000 batoranijwe mu bantu ni bo bazimana na Kristo (Ibyahishuwe 14:1-4; 20:6); ni na cyo gituma Bibiliya ivuga ko ali “ubwami bwabo.”—Danieli 7:27.
6. Bamwe bavuga ko ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka lyali?
6 Bamwe bavuga ko Ubwami bwimitswe mu mwaka Yesu yazamutse mu ijuru, ko Yesu yatangiye gutegeka igihe abigishwa be abasuka ho umwuka wera Kuli Pentekositi yo muli 33. (Ibyakozwe 2:1-7) Aliko ubutegetsi bw’Imana bugomba kuvanaho burundu ingorane zatewe n’ubwigomeke bwa Satani ntibwatangiye gutegeka muli twe uwo mwaka. Nta cyerekana ko “umwana w’umuhungu,” cyangwa ubutegetsi bw’Imana n’ubwa Kristo, yavutse akanatangira gutegeka. (Ibyahishuwe 12:1-10) Ese Yesu yigeze ahabwa Ubwami ubwo alibwo bwose mu mwaka wa 33 wo mu gihe cyacu?
7. Yesu yatangiye gutegeka bande mu mwaka wa 33 mu gihe cyacu?
7 Yego, Yesu yatangiye icyo gihe gutegeka itorero ly’abigishwa be bahamagaliwe kumusanga mu ijuru. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko n’ubwo bali ku isi, “bajyanywe mu bwami bw’umwana we akunda.” (Abakolosai 1:13) Aliko rero ubwo butware cyangwa “ubwami” Yesu afite ku bakristo bafite icyizere cyo kuzaba mu ijuru si bwo butegetsi yatoje abigishwa be gusengera. Afite ubwo bwami kuli ba bandi 144.000 bahamagaliwe kwimana na we mu ijuru. Mu gihe cy’ibinyajana byinshi, nibo bonyine yabereye umutware.. Nuko rero ubwo butegetsi cyangwa “ubwami bw’umwana w’Imana akunda buzarangirana n’uko uwa nyuma mu mbata za Kristo azamusanga mu ijuru. Bazareka rero kuba imbata ze bimane na we.
ATANGIYE GUTEGEKA HAGATI Y’ABANZI BE
8. (a) Ni iki cyerekana ko nyuma y’izuka lya Kristo hagombaga guhita igihe mbere y’uko atangira gutegeka? (b) Ni iki Imana yabwiye Kristo ubwo igihe cye cyo gutegeka cyageraga?
8 Igihe Kristo asubira mu ijuru nyuma y’izuka lye, ntiyahise ategeka. Hagombaga guhita igihe cyo gutegereza, nk’uko intumwa Paulo abivuga: “Aliko wa wundi [Kristo] amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara ibulyo bw’Imana ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyilirwa munsi y’ibirenge bye.” (Abaheburayo 10:12, 13) Kristo igihe cye kigeze cyo gutegeka, Yehova yaramubwiye ati: “Tegeka hagati y’abanzi bawe.”—Zaburi 110:1, 2, 5, 6.
9. (a) Kuki abantu bose batemera ubwami bw’Imana? (b) Igihe ubutegetsi bw’Imana butangira gutwara amahanga yabigenje?
9 Ntibitangaje ko ubutegetsi bw’Imana bwagira abanzi kubera ko abantu bose badashaka kwemera ko ubutegetsi bubategeka gukora icyiza. Kandi, Bibiliya imaze gusobanura ukuntu Yehova n’Umwana we bazatwara isi yose, irongera iti: “amahanga yararakaye.” (Ibyahishuwe 11:15, 17, 18) Yohejwe na Satani, amahanga arwanya Ubwami bw’Imana.
10, 11 (a) Byagenze bite mu ijuru igihe ubutegetsi bw’Imana buhawe ubutware? (b) Byagenze bite ku isi? (c) Ni iki kintu cy’ingenzi dushaka kwibuka?
10 Igihe ubutegitsi bw’Imana bwimikwa, Satani n’abamarayika be bali bakili mu ijuru. Kubera ko baburwanyaga, intambara yahise ivuka. Satani n’abamarayika be birukanywe mu ijuru, nuko ijwi lihita livuga liti: “Noneho agakiza karasahoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu, n’ubutware bwa Kristo wayo!” Nibyo, ubutegetsi bw’Imana bwalimitswe! Ijuru lilishimye, kubera ko Satani n’abamarayika be balyirukanwemo. Bibiliya iragira iti: “Wa juru we, na mw’abalibamo nimwishime!”—Ibyahishuwe 12:7-12.
11 Ese n’isi ifite ibyishimo? Oya, ukuza k’Ubwami kwabimbuliye igihe cy’umubabaro utaligeze uboneka mu isi. Bibiliya iragira iti: “Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” (Ibyahishuwe 12:12) Twitondere neza ibi: Ukwimikwa k’Ubwami bw’Imana ntikwagombaga guhita kuzana amohoro n’umutekano ku isi. Amahoro nyakuli azaza nyuma yaho, igihe Ubwami buzategekera isi yose, ni ukuvuga nyuma ya cya “gihe gitoya,” igihe Satani n’abamarayika be bazaba batagishoboye gukora ibibi.
12. Kuki dushobara kwiyumvisha ko Bibiliya igomba kugaragaza igihe Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka?
12 Ni lyali Satani yirukanywe mu ijuru akaba ali bwo ahita yihata kugilira nabi isi, mu “gihe gitoya”? Ni lyali ubutegetsi bw”Imana buzatangilira gutegeka? Ese Bibiliya irabitubwira? Yego rwose. Mbere y’ ibinyejana byinshi, Bibiliya yabanje guhanura igihe cy’ukuza k’Umwana w’Imana ali umuntu kugira ngo abe Mesiya. Mu by’ukuli, Bibiliya yerekanye rwose n’umwaka Kristo yabayemo Mesiya. Aliko se iby’ugufata ubutware bwa cyami kwa Kristo ibivugaho iki? Kuli iyo ngingo na yo nta bwo Bibiliya ibiduhisha.
13. Ni gute Bibiliya yahanuye umwaka wo guhinguka kwa Mesiya ku isi?
13 Ese Bibiliya yigeze ihanura umwaka Mesiya azazira ku isi? Danieli yaranditse ati: “Uhereye igihe bazategekera kubaka Yerusalemu bayisana, kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabahw’ibyumweru birindwi maze habehw’ibindi mirongwitandatu na bibili,” byose hamwe bikaba ibyumweru 69. (Danieli 9:25) Nta bwo aliko ali ibyumweru nyabyo, kuko byaba bingana n’iminsi 483. Ahubwo ni ibyumweru 69 by’imyaka bihwanye n’imyaka 483. (Gereranya no Kubara 14:34.) Itegeko lyo gusana inkuta za Yerusalemu lyatanzwe mu wa 455 mbere y’igihe cyacu.a (Nehemia 2:1-8) Ubwo rero, ibyo byumweru 69 by’imyaka byarangiye nyuma y’imyaka 483, ni ukuvuga mu wa 29 w’igihe cyacu, igihe Yesu asanga Yohana kugira ngo abatizwe akanasigwa n’umwuka wera, agahita aba Mesiya cyangwa Kristo.—Luka 3:1, 2, 21-23.
UBWAMI BW’IMANA BURATEGEKA
14. “Igiti” kivugwa mu gice cya 4 cya Danieli gishushanya iki?
14 Ni hehe mu byanditswe hatwereka umwaka Kristo yatangiye gukoresha ubutware bwa cyami mu butegetsi bw’Imana? Twongere dusuzume igitabo cya Danieli. (Danieli 4:10-37) Dusoma ko igiti gifite ubusholisholi bukora ku ijuru gishushanya umwami Nebukadineza w’i Babuloni. Yabaye umwami w’ikirenga mu gihe cye. Aliko yaciye bugufi imbere y’ubutware bw’umutware mukuru aliwe “Isumba byose” cyangwa “Umwami wo mw’ijuru,” Yehova Imana. (Danieli 4:34, 37) Ubwo rero icyo giti cy’ubusholisholi bwageraga ku ijuru ni ishusho ly’ubutware bw’Imana ku isi yose. Mu gihe runaka Yehova yatwaye akoresheje Ubwami yali yimitse mu ishyanga ly’Isiraheli. Ni cyo gituma bavugaga ko abami b’ubwoko bwa Yuda bicaraga ku ntebe y’ubwami bwa Yehova.—1 Ngoma 29:23.
15. Ubwo “igiti” cyatemwaga, kuki bahambiliye igishyitsi cyacyo?
15 Nk’uko igice cya 4 cy’igitabo cya Danieli kibitubwira, cya giti kinini cyane cyaratemwe. Aliko igishyitsi cyacyo cyanasigaye gihambilizwa imigozi y’icyuma n’umulinga kugira ngo kitazongera gutoha kugeza igihe Imana yageneye ko kizabohorerwa, maze igiti kikazongera gutohagirana. Aliko se ubutware bw’Imana bwatsinzwe bute kandi lyali?
16. (a) Ni lyali kandi ni gute ubutegetsi bw’Imana bwavanyweho? (b) Umwami uheruka wo mu mulyango wa Yuda wali wicaye “ku ntebe y’ubwami bwa Yehova yabwiwe iki?
16 Ubwami bwa Yuda bwashyizweho na Yehova bwarononekaye ku bulyo Yehova yahaye ubu bubasha Nebukadineza bwo kubulimbura. Ubwo hali mu wa 607 mbere y’igihe cyacu. Muli uwo mwaka umwami wanyuma wa Yuda wali wicaye ku ntebe y’ubwami bwa Yehova, aliwe Sedekiyasi, yabwiwe ngo: “Wiyambur’ikamba. . . . Nabyo nt’ ibizongera kubaho kugez’igihe nyiraby’ubifitiy’ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.”—Ezekieli 21:25-27.
17. Ni ikihe gihe cyatangiye mu wa 607 mbere y’igihe cyacu?
17 Nuko rero ubutware bw’Imana bushushanywa n’“igiti” bwavuyeho mu wa 607, kubera ko butongeye guhagaralirwa n’ubutegetsi buli ku isi. Muli 607 hatangiye rero igihe Yesu nyuma y’aho yise “ibihe byagenwe by’amahanga” cyangwa (Luka 21:24, MN; Crampon 1905) Muli ibyo bihe, nta butegetsi na bumwe bwali buhagaraliye ubutware bw’Imana ku isi.
18. Byagombaga kugenda bite “ibihe byagenwe by’amahanga” birangiye?
18 Hagombaga se kuba iki mu mperuka “y’ibihe byategetswe by’amahanga”? Yehova yagombaga guha ubutegetsi nyirabwo “ubifitiye ubushobozi,” aliwe Yesu Kristo. Rero, dushoboye kumenya igihe “ibihe byategetswe by’amahanga” byarangiliye twamenya igihe Kristo yatangiye gutegeka.
19. Ni mu “bihe” bingahe ubwami bw‘Imana butategetse ku isi?
19 Nk’uko igice cya kane cy’[igitabo] cya Danieli kibitubwira, ibyo “bihe byategetswe” byagombaga kuba “ibihe bilindwi.” Bityo, hagombaga gushira “ibihe bilindwi” ubutware bw’Imana byashushanywaga n’“igiti” butagitegeka isi. (Danieli 4:16, 23) Ibyo “bihe bilindwi” bireshya bite?
20. (a) “Igihe” kireshya gite? (b) “Ibihe bilindwi” bireshya bite? (c) Kuki tubara umunsi umwe ko ali umwaka?
20 Mu Byahishuwe 12:6, 12 iminsi 1.260 ingana n’“igihe [1], n’ibihe [2], n’igice cy’igihe” ni ukuvuga ibihe 3 1/2. Rero igihe kimwe kingana n’iminsi 360. Ibihe bilindwi rero bingana n’iminsi 2.520 (360 × 7). Dukulikije itegeko lya Bibiliya ko “umunsi uhwanye n’umwaka,” “ibihe bilindwi” bihwanye n’imyaka 2.520.—Kubara 14:34; Ezekieli 4:6.
21. (a) “Ibihe byagenwe by’amahamya” byatangiye lyali, kandi byarangiye lyali? (b) Ubutegetsi bw’Imana bwatangiye gutwara lyali? (c) Kuki bikwiliye gusengera ukuza k’ubwami bw’Imana?
21 “Ibihe byategetswe by’amahanga” byatangiye mu wa 607 mbere yo kubara kwacu, imyaka 2.520 uhereye icyo gihe itugeza mu 1914 mu gihe cyacu, umwaka “ibihe byategetswe” byashiliye. Twibuka neza ibyabaye mu 1914 cyane cyane Intambara ya mbere y’isi, yabaye itangiliro ly’igihe cy’umubabaro kigikomeza kugeza ubu. Ibyo byose birasobanura ko Yesu Kristo yatangiye gutegeka ali umwami w’ubutegetsi bw’ijuru bw’Imana mu wa 1914. Kubera ko Ubwami bwimitswe, birakwiye ko dusaba ko buza bukavana ku isi iyi gahunda mbi ya Satani.—Matayo 6:10; Danieli 2:44.
22. Ni ikihe kibazo bamwe babaza?
22 Hali uwagira ati: “Aliko se niba Kristo yaragarutse gutegeka mu Bwami bwa se, kuki tutamubona?”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kugira ngo ubone ibihamya byo mu mateka [byerekana] ko ilyo tegeko koko byatanzwe mu wa 455 mbere y’igihe cyacu, reba kuli “Artaxerxe’s” mu gitabo Auxiliaire pour une Meilleure Intelligence de la Bible, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 140 n’iya 141]
“Mbese, iki ni cyo gihe wenda kugarurira
ubwami mu Bisiraheli?”
Muli 607 mbere y’igihe cyacu, Ubwami by’Imana bwo kwa Yuda bwavuyeho.
Mu 1914 mu gihe cyacu, Yesu atangira gutwara
ali Umwami w’ubutegetsi bwo mu ijuru bw’Imana
IBIHE BILINDWI BY’ABANYAMAHANGA = IMYAKA 2.520
[Ifoto yo ku ipaji ya 139]
Ukwakira 607 mbere y’igihe cyacu—Ukwakira 1 mbere y’igihe cyacu = imyaka 606
Ukwakira 1 mu gihe cyacu—Ukwakira 1914 mu gihe cyacu = imyaka 1914
607 mbere y’igihe cyacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 134]
Igiti kirekire cyo muli Danieli igice cya 4 gishushanya ubutegetsi bw’Imana. Mu gihe runaka bwategetse bukoresheje
Ubwami bwo kwa Yuda bwalimburwaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 139]
Igiti cyatemwe ubwo ubwami bwo kwa Yuda.