“Nimwubah’ Imana, muyihimbaze”
“Nimwubah’ Imana, muyihimbaze.”—IBYAHISHUWE 14:7.
1. Ni nde tugomba kwubaha kandi nyamara ni iki tutagomba gutinya?
Mbese ni nde tugomba kwubaha? Birumvikana ko atari ikiyoka kinini cy’umutuku. Satani, hamwe n’ingabo ze z’abadaimoni! Yesu Kristo yabirukanye mu ijuru Ubwami bumaze kuvuka muri 1914 ariko ibyerekanywe byo mu Byahishuwe byerekana neza umuteguro Satani akoresha mu gushaka kugerageza bwa nyuma guhungabanya imigambi ya Yehova uwo ari wo. Inyamaswa ebyiri z’inkazi hamwe na malaya w’umusinzi, Babuloni Ikomeye, nibo bagaragazwa cyane. Mbese bagombye kudutera ubwoba? Oya rwose! Ahubwo tugomba gutinya no kwubaha Yehova hamwe na Yesu Kristo, bafite Ubwami bwarangije gucira urubanza isi yanduye ya Satani.—Imigani 1:7; Matayo 10:28; Ibyahishuwe 12:9-12.
Inyamaswa zitukana
2. Ni iyihe nyamaswa igaragara mu ibyerekanywe bya munani kandi ishushanya iki?
2 Mu ibyerekanywe bya munani byo mu Ibyahishuwe, inyamaswa iva mu nyanja irimo umuhengeri ari bo abantu. Ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi hariho ibisingo, bikaba bigaragaza ubutware ihabwa na Satani. Iyo nyamaswa ituka Yehova kandi ikazirika abagaragu be nkuko, ingwe na ruko n’intare byabigenza; ibyo ari byo byose ubutware bwayo ni ubw’igihe gitoya kuko buturutse kuri cya kiyoka. Satani, bikaba bisa cyane. Mu bihe byashize umuhanuzi Danieli yashushanyije ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi nk’inyamaswa kandi bukunda gushyira mu birangantego byabwo inyamaswa. Tuvuge nk’intare y’abongereza, hamwe na kagoma yo muri Amerika. (Danieli 8:5-8, 20-22) Mu ibyerekanywe byo mu Ibyahishuwe ariko turabona inyamaswa ifite ibice byinshi. Ishushanya ibihangange byose bya gipolitiki byo mu mateka ya Bibiliya byakunze akenshi gukandamiza abagaragu nyakuri b’Imana hano ku isi. Muri ibyo bihangange ari byo “imitwe” y’iyo nyamaswa iby’icyamamare cyane ni Egiputa, Asiriya, Babuloni, Ubugereki, Roma hanyuma hakaza Igihangange cyo ku isi yose gikomatanyijemo Abongereza n’Abanyamerika.—Ibyahishuwe 13:1, 2; 12:3, 7-9.
3. (a) Ni mu buryo ki umutwe umwe w’inyamaswa ‘wakomerekejwe n’inkota’? (b) Ni mu buryo ki inyamaswa y’amahembe abiri yihaye gukora ishusho y’inyamaswa ya mbere? (c) Ni irihe zina ry’ inyamaswa ya mbere kandi risobanura iki?
3 Mu ntambara yo muri 1914-1918 Ubwongereza, aribwo igihangange cya karindwi cyo ku isi ‘cyakomerekejwe n’inkota’ hafi gupfa. Ariko Etazuni ya Amerika yarabutabaye. Kuva ubwo Ubwongereza na Etazuni bifltanye ubufatanye, bigakora hamwe igihangange cy’ibice bibiri Yohana yavuze ko ari inyamaswa y’amahembe abiri yaturutse mu “butaka,” abantu bari hamwe batajegajega. Iyo nyamaswa y’amahembe abiri yihaye ubwayo gukora ishusho y’inyamaswa ya mbere ikayiha guhumeka. Aho niho hagaragarira uruhare runini igihangange kigizwe n’Abongereza n’Abanyamerika cyagize mu gushinga SDN (Umuryango w’ibihugu) hamwe n’uwawukurikiye Umuryango w’Abibumbye (ONU). Inyamaswa ya mbere ifite izina ari ryo umubare wa 666. Umubare gatandatu ushushanya ikintu kidatunganye—urutwa na karindwi, ukaba ari igishushanyo cyo muri Bibiliya cy’ubutungane. Ubwo rero umubare gatandatu ugiye mu rwego rwa gatatu werekana ukubura ubutungane gukomeye kw’abayobozi b’abantu b’iki gihe. N’ubwo Abahamya ba Yehova bubaha abategetsi kandi bakubahiriza mu buryo ntangarugero amategeko y’igihugu barimo banga no gusenga ’inyamaswa’ cyangwa igishushanyo cyayo kandi bakabikorana ubutwari.—Ibyahishuwe 13:3-18; Abaroma 13:1-7.
Kwubah’ Imana—Kuki?
4. (a) Ni nde uhagaze ku musozi Siyoni wo mu ijuru kandi abakuru 24 bahagaze imbere y’intebe bashushanya iki? (b) Ni itandukaniro rihe hagati y“indirimbo nshya’ y’Abakristo basizwe n’indirimbo nshya’ y’umukumbi mwinshi?
4 Ubu rero tureke izo nyamaswa kuko mu buryo bwiza ibyerekanywe bya cyenda biragaragaza Umwana w’Intama. Ahagaze ku musozi Siyoni hamwe n’abantu 144,000 yakuye mu isi ngo babe umuganura w’isi. N’ubwo igice kimwe cyabo kikiri ku isi gikorera Imana, mu buryo bw’umwuka bariya 144,000 ‘begereye umusozi Siyoni n’ururembo rwo mu ijuru Yerusalemu.’ (Abaheburayo 12:22) Ibyo byerekanywe nanone bitwereka abakera 24 bahagaze imbere y’intebe y’Imana, ibyo kandi birahuje rwose kubera ko bashushanya agatsiko kamwe k’Abakristo basizwe mu buryo bubiri butandukanye ubu barazutse bakaba barashyizweho kuba abami n’abatambyi. Abo 144,000 bararirimba ‘indirimbo nshya.’ Iyo ndirimbo irerekana ibintu bazi bo bonyine, byo kuba barakuwe ku isi kugira ngo babe abaragwa b’Ubwami. Abagize umukumbi munini na bo ‘bararimbira Yehova indirimbo nshya’ ariko iyabo itandukanye n’iya mbere kuko bayitera bafite icyizere cyo kuzabona ubuzima bw’iteka mu karere k’Ubwami kari ku isi.—Ibyahishuwe 7:9; 14:1-5; Zaburi 96:1-10; Matayo 25:31-34.
5. (a) Ni ubuhe butumwa umumaraika uguruka hagati y’ijuru atangaza kandi ni kuki ari ubw’iteka ryose? (b) Ni irihe tegeko umumaraika yatanze mu ijwi rikomeye kandi ni kuki ibyo byari bikwiye koko?
5 Ubu noneho ibyerekanywe byabaye byinshi. Yohana yabonye undi mumaraika hagati y’ijuru. Afite ubutumwa bwiza bushimishije bwo gutangaza! Ubutumwa bwiza bw’iteka, kuko busobanura ko ari ubuzima bw’iteka ku bantu baturutse mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose bubaha Imana mu gihe cy’urubanza rwayo. Mbese, ugereranije n’inyamaswa mbi Yohana amaze kutubwira, iyo Mana y’igitangaza ntikwiriye gusengwa? Ni we waremye ijuru n’isi. Ni we Soko y’ibintu byose ibigenda n’ibitagenda. Umumaraika rero afite impamvu ikomeye yo gutangaza iri tegeko mu ijwi riranguruye ngo: “Nimwubah’ Imana, Muyihimbaze”! Ijwi rye rirumvikana mu isi yose, kandi Abahamya ba Yehova bagakomeza kubirangurura mu buryo bwiza bakoresheje indimi 200. —Ibyahishuwe 14:6, 7; Yesaya 45:11, 12, 18.
Ukugwa kwa Babuloni Ikomeye
6. Ni iyindi nkuru nziza yihe umumaraika wundi atangaza?
6 Haje undi mumararika atangaza ubutumwa buteye amatsiko ngo: “Iraguy’iraguye! Babuloni, wa mudugud’ukomeye, wateretse amahanga yos’inzoga, ni zo ruba ry’ubusambanyi bgawo.” (Ibyahishuwe 14:8) Mbese Babuloni Ikomeye ni iki ku buryo ishobora kureshya amahanga yose ikayasindisha?
7. Babuloni Ikomeye yaguye ite mu buryo bukomeye kandi ibyo byatangiye kugaragara ryari?
7 Babuloni ye kera ni yo yabyaye idini ry’ikinyoma, yamamaye ku isi yose kugeza ubwo iba ihuriro ryo ku isi yose rya Satani, maze ikitwa mu buryo bukwiye ‘Babuloni Ikomeye.’ Uko igihe cyagiye gihita Roma yafashe umwanya ukomeye muri iryo huriro ry’idini, kubera ko ari mu gihe cy’Ubwami bw’ubuhangange bwa Roma Kristendomu y’abahakanyi yazamutse. Muri iki gihe cyacu Roma iracyari ihuriro ry’isi yose ry’amadini aturuka i Babuloni. Ibyo byagaragajwe muri 1986 igihe papa atumira abatware b’amadini y’isi bagateranira i Asize hafi ya Roma kugira ngo basabire Umwaka Mpuzamahanga w’Amahoro watangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.
8. (a) Babuloni Ikomeye yaguye ite mu buryo bukomeye kandi ibyo byatangiye kugaragara ryari? (b) Ni iki cyerekana ko amasengesho avugwa n’abakuru b’amadini basabira amahoro atabona igisubizo?
8 Babuloni Ikomeye ariko yaraguye iturutse hejuru cyane! Nk’uko bihamywa n’ukuntu abayoboke b’idini y’ikinyoma bayivamo kuva muri 1919 mu isi yose. Ubungubu ubukomunisiti buhakana Imana bwakwiriye ku gice kinini cy’isi. Abana bato bigishwa Ubwihindurize (Evolution) inyigisho idahuje na busa n’Ijambo ry’Imana. Mu bihugu by’Abaprotestanti byo mu Buraya abantu bakeya ni bo bakijya mu kiriziya kandi na papa mu ngendo ze agerageza guhagarika uko kumanyuka kw’ubwami bwe bwa Gatolika. Birumvikana rero ko amasengesho yose ahabwa imana nyinshi zo mu isi yose adasubizwa. Amagambo Ruth Sivard yavuze arabyemeza ngo: “Muri 1987 hariho intambara 22 zikaba ziruta izishobora kuba zarabaye mu gihe gishize mu Mateka buri mwaka. Kugeza ubu izo ntambara zishe abantu bagera kuri 2,200,000—kandi uwo mubare urakomeza kwiyongera.”a Ubwo iteraniro ry’amasengesho ryabereye i Asize ryagaragaye ko ntacyo rimaze na busa. Ntibyabujije papa ko ku munsi wo kwibuka uwo munsi muri 1987 yakoresheje umudari uriho ishusho ye hamwe n’igishushanyo cy’uwo munsi ku rundi ruhande. Abakuru b’amadini barakomeza ‘kuvuga ngo ‘Ni amahoro ni amahoro; ariko rero nta mahor’ariho.’—Yeremia 6:14.
Ubumalaya bwa Babuloni bushyirwa ahagaragara
9. Ni ubuhe busambanyi abakuru b’amadini ya Babuloni Ikomeye bigaragajeho?
9 Ibyahishuwe 14:8 biduhishurira ko Babuloni asambana. Imyifatire y’abayobozi b’amadini yuzuye ubusambanyi ntawe yihishe Ababwiriza bavugira kuri televizeyo bavomye amamilioni y’amadolari abayoboke babo nyamara kandi bikorera ubusambanyi. Abayobozi b’amadini b’Abagatolika na bo ntibatartzwe nk’uko raporo imwe yo mu kinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri Filadelifiya, Pennsylvania muri Etazuni (The Beacon Journal cyo ku wa 3, Mutarama 1988) kibivuga ngo: “Ababyeyi, abahanga muri pusikoloji, abapolisi, abacamanza bavuga ko muri Etazuni abana benshi bafatwa n’abapadiri b’Abagatolika mu myaka itanu yabo ya mbere bibahungabanyiriza imibereho yabo cyane.” Ubusambanyi bwanduje izina ry’abayobozi benshi ba Babuloni Ikomeye.
10. (a) ‘Ubusambanyi’ bwa Babuloni Ikomeye buvugwa mu Ibyahishuwe 18:3 ni iki? (b) Nk’uko mu Ibyahishuwe 18:24, habigaragaje ni kuki abakuru b’amadini ba Babuloni Ikomeye bashinjwa ubwicanyi bwinshi?
10 Naho ‘inzoga ari yo ruba ry’ubusambanyi bwayo’ bishushanya mu buryo bwite ukuntu idini y’ikinyoma ikurura abayobozi ba gipolitiki ibashyigikira mu kwiyamamaza kwabo no mu ntambara zabo kandi bagategeka abantu kuramya kimwe mu bice bishyigikira ibihugu by’inyamaswa. Abanyapolitiki basanze akenshi idini bakwifatanya naryo kugira ngo bagere ku ntego zabo; twavuga nk’amasezerano Hitleri yagiranye na Vatikani muri 1933 hamwe n’ibintu byabaye byaranze intambara yo muri Espanye kuva muri 1936 kugeza 1939. Mu ntambara ya kabiri y’isi abakuru b’Abagatolika, n’ab’Abaporotestanti, n’Ababuda hamwe n’abandi bakoze ibintu bimeze nk’aho basindishijwe no gushyigikira igihugu mu ntambara. Bashinjwa kuba bararimbuje amamiliyoni y’abasilikari hamwe n’abatari bo barimbuwe n’intambara kuva muri 1914. Abakuru b’amadini bashyigikiye Abafasiste (ba Musolini) hamwe n’Abanazi (bo kwa Hitleri) mu guhotora Abahamya ba Yehova hamwe n’abandi bantu bahotorewe cyangwa bagapfira mu bigo bafungiranagamo abantu. —Yeremia 2:34; Ibyahishuwe 18:3, 24.
11. (a) Abakristo basizwe kimwe n’abagize umukumbi mwinshi ni iki banze gusenga? (b) Ni ibihe bintu byiza bituri imbere bitubera impamvu ikomeye yo kwubaha no guhimbaza Imana?
11 Mu myaka 74 ishize Abakristo b’indahemuka basizwe hamwe n’umukumbi mwinshi udasiba kwiyongera ntibasiba kwitaba iri hamagarwa ngo: Nimwubah’ Imana, Muyihimbaze. Twanze rwose gusenga ibice bishyira imbere ibihugu by’inyamaswa. Twanze guhimbaza ishusho y’inyamaswa—Ishyirahamwe ry’Amahanga (SDN) hamwe na ONU—kubera ko tuzi neza ko’Ubwami bw’umwami wacu [Yehova] n’ubwa Kristo’ bushobora kuzana amahoro n’umutekano nyakuri. Twiyemeje kwitondera ‘amategeko y’Imana, no kugira ukwizera nk’ukwa Kristo.’ Uko kwihangana tuzaguhemberwa. Ni koko Abakristo basizwe ‘bapfa bapfira mu Mwami’ ni abahiriwe kubera ko “imirimo yab’ijyanye na b’ibakurikiye.” naho abari mu mukumbi munini bapfa bazize ibitotezo, indwara cyangwa agisida imishyikirano yabo y’ubucuti bafitanye n’Imana ibaha icyizere ko bazazukira vuba mu “isi nshya” y’abantu bazaba bariho ku isi. Ibyo biri imbere byiza rero kuri bo ni impamvu ikomeye yo Kwubaha Imana no Kuyihimbaza.—Ibyahishuwe 11:15,17; 12:10; 14:9-13; 21:1.
12. lmisaruro ibiri ni iyihe kandi yabaye ryari?
12 Mu gihe cy’urubanza abamaraika batanga ikimenyetso cyo gutangira imisaruro ibiri. Umusaruzi wa mbere biragaragara ko ari Yesu amaze kwimikwa mu ikuzo ry’Ubwami muri 1914, kubera ko yicaye ku bicu kandi akaba afite ikamba kandi akaba asa n’Umwana w’umuntu’. Kugeza ubu mu munsi w’Umwami arasarura isi akoranya mbere na mbere abasigaye mu Bakristo basizwe agakurikizaho amamiliyoni y’abantu bagize umukumbi munini. (Reba Matayo 25:31-34; Yohana 15:1, 5, 16.) Umusaruro wa kabiri wo ni uwo ku “muzabibu w’isi,” ujugunywa mu “muvure munini w’umujinya w’Imana.” Uwo musaruro urashushanya urubanza ruzacirirwa i Harumagedoni igihe abantu babi kandi badafite iyo bagana bazarandurwa maze imbuto zabo mbi zigahonyorwa. Yehova rwose azahimbazwa mu gihe azarimbura uwo muzabibu wuzuye uburozi wo mu isi!—Ibyahishuwe 14:14-20; 16:14, 16.
‘Yehova ntabera kandi avuga ukuri’
13. (a) Mu ibyerekanywe bya cumi, ni iyihe ndirimbo Abakristo basizwe bazutse baririmba kandi amagambo yayo ni ayahe? (b) Ni mu yahe magambo imanza zikiranuka z’Imana zigaragazwa neza muri ibyo byerekanywe?
13 Mu ibyerekanywe bya cumi by’Ibyahishuwe turongera kubona ibintu bibera mu ijuru imbere y’intebe y’Imana. Mbega ibyishimo bibera imbere ye! Abakristo basizwe bazutse —banesheje kubera ko Bubaha Imana Bakayihimbaza—bararirimba ‘indirimbo ya Mose n’indirimbo y’Umwana w’Intama’ bavuga ngo: “Mwam’Imana ishobora byose, imirimo yaw’irakomeye kand’iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaz’izina ryawe, kw’ari wowe wenyine wera? Amahanga yos’azaz’akwikubit’imbere, akuramye,kuko imirimo yawe yo gukiranuk’ igaragajwe.” Imanza za Yehova nta gushidikanya ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri nk’uko byasobanuwe neza muri ibyo byerekanywe. Abamaraika bamennye inzabya z’umujinya w’Imana ikaba ari yo mpamvu amahanga yakoraniye i Harumagedoni kandi tuributswa ko “Babuloni Ikomeye yibukw’ imbere y’Imana”! Uko guhamagara kurakwiriye rero ngo Mwubah’Imana, Muyihimbaze.—Ibyahishuwe 15:1 kugeza 16:21.
14. Mu ibyerekanywe bya 11 na 12, Babuloni Ikomeye yagize uruhe ruhare rukomeye kandi ni kuki ari igihe cyo kuyisohokamo?
14 Mu Ibyahishuwe Babuloni Ikomeye ivugwa incuro nyinshi cyane. Irongera ikavugwa mu ibyerekanywe 11 na 12. “Yicara ku mazi menshi” bishaka gusobanura ko iganje ku bantu benshi kandi ikabasindisha n’amahame yayo aroze kandi yuzuye ibinyoma. Yasinze kandi “amaraso y’abera” yiciye mu bitotezo kandi iregwa kuba yarishe ‘abahotorewe ku isi’ kubera ubugambanyi bwayo. Ifitanye imishyikirano n’abacuruzi bakomeye bo mu isi kandi yanyunyuje abantu yirundaho ubukungu bwinshi bw’ubuforodano. Yivanze kandi muri politiki ku buryo yigaragaza cyane ku mugongo w’inyamaswa ngo izazana amahoro n’umutekano ariyo—ONU. Ariko rero amahembe yirunzeho ayirimbure. Igihe rero kirasohoye ko Abubaha Imana Bakayihimbaza bava muri Babuloni Ikomeye “kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mw ijuru. kand’Imana yibutse gukiranirwa kwawo.”—Ibyahishuwe 17:1 kugeza 18:24.
15. Malaya namara kurimburwa ni izihe ndirimbo z’ibisingizo ziterwa kandi ni ibihe bintu byiza bizaba?
15 Irimburwa ryo mu gihe kizaza rya Babuloni rizategekwa na Yehova rizaba rikiranuka. Ababyiyumvisha ari mu ijuru cyangwa ku isi barangururira rimwe ngo, ’Haleluya’ bakaba baha agakiza n’ikuzo n’ubushobozi Yehova. Barangururira rimwe ngo: ‘Musingize Yah!’ kugira ngo berekane ibyishimo byabo baterwa n’irimbuka burundu rya malaya ukomeye. Ukurimbuka kwe gutandukanye neza n’ibintu byiza birimo bibera mu ijuru—ubukwe bw’Umwana w’Intama n’umugeni we ari bo Abakristo b’indahemuka kandi batsinze, 144,000! Ubwo hahise haterwa indirimbo y’ibisingizo ya “Umwami Imana [Yehova, MN . . . ishobora byose,” ni koko, “tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuk’ubukwe bg’Umwana w’Intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye”!—Ibyahishuwe 19:1-10.
16. Dukurikije ibyerekanywe bya 13, ni ikihe kibazo kizatunganywa kandi kizatunganywa gite?
16 Ibyo ari byo byose mbere ko ubukwe bubera mu ijuru ibyerekanywe bya 13 birerekana uburyo ikibazo cy’ubusugire bw’ubutegetsi bwa Yehova gisubizwa. Yesu Umwami w’abami n’umutware w’abatware aherekejwe n’abamaraika, “ni w’uc’imanza zitabera, akarwan’intambara zikwiriye.” Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana ishobora byose. Ibisigaye byose muri iyi gahunda y’isi ya Satani byaratanyagujwe biratumuka. (Ibyahishuwe 19:11-21) Twebwe turimo tubonera uko kuganza kuri hafi mu ibyerekanywe by’Ibyahishuwe, dufite rwose impamvu yo Kwubaha Imana no kuyihimbaza!
Duhimbaze Imana iteka ryose
17. Ibyerekanywe bya 14 na 15 bihishura iki cyerekeranye n’ibyiza bizabonwa b’abubaha Imana bakayihimbaza?
17 Ibyerekanywe bya 14 n’ibya 15 by’Ibyahishuwe byerekana ukuntu Abubaha Imana Bakayihimbaza bazagororerwa Satani n’abadaimoni be bamaze kujugunywa ikuzimu mu gihe cy’imyaka igihumbi ubukwe bw’Umwana w’Intama bwabereye mu ijuru hanyuma abo bami n’abatambyi 144,001 barima mu gihe cy’imyaka igihumbi, icyo gihe kikaba ari cyo bazagezamo abantu bose mu butungane. Ikigeragezo cya nyuma nikirangira nibwo abakomeza kwubaha Imana no kuyihimbaza bazatsinda maze bakemerwa na Yehova bakazabona ubuzima bw’iteka. Muri bo hazaba harimo abantu amamiliyari y’abazazuka ‘abato n’abakuru’ bazaba barerekanye ko izina ryabo rikwiriye kwandikwa mu gitabo cy’ubugingo. ‘Ijuru rishya n’isi nshya’ bizazanira imigisha idakuka abantu. Iyo migisha izaza nta kabuza kubera ko Yehova ahindura “byose ... bishya” avuga ati; “Andika, kukw’ayo magamb’ ar’ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyahishuwe 20:1 kugeza 21:8.
18. Dukurikije Ibyerekanywe bya 16, ni iyihe ndunduro y’igitabo cy’Ibyahishuwe?
18 Ibyerekanywe bya 16 biratwereka indunduro y’Ibyahishuwe. Ni iyihe se? Ni iyerekwa ry’umurwa, Yerusalemu nshya utandukanye rvzose n’indi mirwa abantu bubatse hano ku isi. Utandukanye neza na Babuloni Ikomeye, umudugudu w’ubuhakanyi, ufite imico iteye isoni n’ubusambanyi bwa gipoiitiki byatesheje icyubahiro Imana. Uwo murwa wera nta bwandu ufite kandi ni mwiza cyane. Ni umugeni w’Umwana w’Intama, mugenzi we umufasha gutanga ubuzima bw’iteka ku isi y’abantu. (Yohana 3:16) Nta gitangaza rero ko gusaba gusohoka muri Babuloni Ikomeye, urwiganano rufuditse rw’uwo murwa bivugwa mu buryo burimo imbaraga kandi buhanitse!—Ibyahishuwe 18:4; 21:9 kugeza 22:5.
19. (a) Ni ukuhe gutumirwa gutangwa binyujijwe ku gatsiko k’umugeni kandi ni mu buryo ki abicisha bugufi bakwakira? (b) Ni twubahiriza itegeko ryo “Nimwubah’ Imana, muyihimbaze” bizatugeza ku ki?
19 Umwuka wa Yehova ari wo imbaraga ze akoresha, urahamagara mu buryo bwihutirwa binyuze mu gatsiko k’umugeni ngo: “Ngwino”! Ni koko, mwebwe abicisha bugufi bifuza kubaho ku isi izahindurwa paradiso, nimuze munywe ku “mazi y’ubugingo” mwemera imigambi Yehova yafashe biciye muri Kristo no ku mugeni we kugira ngo mushobore kuronka ubuzima bw’iteka. Hari ibintu byiza musezeranywa biri imbere—ubuzima bwa kimuntu mu butungane ku isi izahindurwa Paradiso! Icyo ni cyo gihembo cy’abantu benshi bitondera iri tegeko ngo: “Nimwubah’ Imana, Muyihimbaze”! —Ibyahishuwe 22:6-21.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a World Military and Social Expenditures 1987-88.
WASUBIZA UTE?
□ Ni iyihe nyigisho dushobora kuvana mu byerekanywe byerekeranye n’inyamaswa ebyiri?
□ Ibyo maraika ugurukira hagati mu kirere atangaza byagombye gutuma dukora iki?
□ Ni mu buryo ki Babuloni Ikomeye isambana kandi iyo myifatire yayo ituma abantu bubaha Imana batekereza iki?
□ Isi izasarurwa ite mu munsi w’Umwami?
□ Ni ku bintu byiza bihe Ibyahishuwe birangiriraho kandi ni gute abagaragu b’lmana bashobora kubigiramo uruhare?