Igice cya 28
Kurwana n’Inyamaswa Ebyiri z’Inkazi
Iyerekwa rya 8 Ibyahishuwe 13:1-18
Ibivugwamo: Inyamaswa y’imitwe irindwi, inyamaswa y’amahembe abiri n’igishushanyo cy’inyamaswa
Igihe cy’isohozwa: Kuva igihe cya Nimurodi kugeza ku mubabaro ukomeye
1, 2. (a) Ni iki Yohana avuga ku byerekeye ikiyoka? (b) Ni gute Yohana asobanura, mu magambo y’ibigereranyo, umuteguro ugaragara ukoreshwa n’ikiyoka?
IKIYOKA kinini cyajugunywe ku isi! Inyigisho twabonye ku Byahishuwe yasobanuye mu buryo bwumvikana yuko ya Nzoka ya kera cyangwa abadayimoni bayo bayikurikiye bitazemererwa na rimwe kongera gusubira mu ijuru. Ariko kandi ntiturarangiza guhangana n’icyo kiyoka ‘cyitwa Umwanzi na Satani ari na cyo kiyobya abari mu isi bose.’ Inkuru ikurikira irasobanura mu magambo arambuye uburyo Satani akoresha mu kurwanya ‘wa mugore n’urubyaro rwe’ (Ibyahishuwe 12:9, 17). Yohana avuga ibyerekeye icyo kiyoka cyangwa ya nzoka agira ati “Nuko gihagarara ku musenyi wo ku nyanja” (Ibyahishuwe 13:1a, MN). Reka noneho dusuzume imikorere y’icyo kiyoka.
2 Ijuru ryera ntirikirangwamo Satani n’abadayimoni be. Iyo myuka mibi yarahirukanywe kandi yaciriwe ahegereye isi. Ngiyo impamvu idashidikanywaho y’ubwiyongere bukabije bw’imigenzo y’abadayimoni yogeye hose mu kinyejana cya 20. Inzoka y’uburiganya iracyashyigikiye umuteguro wononekaye wo mu buryo bw’umwuka. Ariko se nanone yaba yifashisha umuteguro ugaragara mu kuyobya abantu? Yohana atanga igisubizo agira ati “Ngiye kubona mbon’ inyamasw’ iva mu nyanja, ifit’ amahembe cumi n’imitw’ irindwi: ku mahembe yayo harihw’ ibisingo cumi, no ku mitwe yayo harihw’ amazina yo gutuk’ Imana. Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’ay’aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyih’ imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubgami, n’ubutware bukomeye.”—Ibyahishuwe 13:1b, 2.
3. (a) Ni izihe nyamaswa z’inkazi umuhanuzi Danieli yabonye mu iyerekwa? (b) Inyamaswa nini zivugwa muri Danieli igice cya 7 zashushanyaga iki?
3 Iyo nyamaswa iteye ukwayo ni bwoko ki? Bibiliya ubwayo iratanga igisubizo. Nyuma gato yo kugwa kwa Babuloni kwabayeho mu mwaka wa 539 mbere y’igihe cyacu, umuhanuzi w’Umuyahudi Danieli na we yeretswe inyamaswa z’inkazi. Mu gitabo cye Danieli 7:2-8 Danieli avugamo inyamaswa enye zivuye mu nyanja, iya mbere isa n’intare, iya kabiri isa n’idubu, iya gatatu isa n’ingwe, noneho hanyuma ‘abona n’inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga nyinshi cyane, kandi yari ifite amahembe cumi.’ Mu buryo butangaje, ibyo birasa n’iby’inyamaswa y’inkazi Yohana yeretswe ahagana mu mwaka wa 96 w’igihe cyacu. Iyo nyamaswa na yo ifite imiterere nk’iy’intare, nk’iy’idubu, nanone isa n’ingwe kandi ifite amahembe cumi. Ni ubuhe busobanuro bw’inyamaswa nini cyane Danieli yabonye? We ubwe arabidusobanurira muri aya magambo ngo ‘Izo nyamaswa nini ni bo bami bane bazaduka mu isi’ (Danieli 7:17). Ni koko, izo nyamaswa zishushanya ‘abami’ cyangwa ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi.
4. (a) Imfizi y’intama n’isekurume y’ihene zigaragazwa muri Danieli igice cya 8 zashushanyaga iki? (b) Kuba ihembe rinini ry’ihene ryaracitse rigasimburwa n’amahembe ane byashushanyaga iki?
4 Mu rindi yerekwa, Danieli abona imfizi y’intama ifite amahembe abiri ineshwa n’isekurume y’ihene ifite ihembe rimwe rinini. Marayika Gaburiyeli amusobanurira icyo izo nyamasa zigereranya muri aya magambo ngo “Imfizi y’intama . . . ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi. Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo n’ umwami w’i Bugiriki.” Gaburiyeli akomeza ahanura ko iryo hembe rinini ry’iyo sekurume y’ihene rizavunika maze andi ane akarisimbura. Ibyo kandi ni ko byagenze nyuma y’imyaka irenga 200, igihe Alegisanderi Mukuru [Alexandre le Grand] yapfaga maze ubwami bwe bukigabanyamo ubundi bune bugategekwa na bane mu bagaba be b’ingabo.—Danieli 8:3-8, 20-25.a
5. (a) Ni ubuhe busobanuro bw’umugereka bw’ijambo ry’Ikigiriki rivuga inyamaswa? (b) Inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, hamwe n’imitwe yayo irindwi bigereranya iki?
5 Ni ibigaragara rero ko Uwandikishije Bibiliya, ari cyo gitabo cyahumetswe n’Imana, abona ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi nk’inyamaswa. Ni inyamaswa bwoko ki? Umuntu umwe uzi kuvuga ku bintu n’ibindi, iyo nyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, yayise “igikayirane” maze yongeraho agira ati “Twiyumvisha twese ko ubusobanuro bucengeye bw’iryo jambo θηρίον [the·riʹon, ijambo ry’Ikigiriki rivuga “inyamaswa”], busa n’ubwerekana ikintu kibi, cyuzuye ubugome, cya kirimbuzi, giteye ubwoba, cy’inkazi, n’ibindi nk’ibyo.”b Mbega ukuntu ibyo bisobanura neza gahunda ya gipolitiki yuzuyeho ibizinga by’amaraso ikoreshwa na Satani mu gutegeka abantu! Imitwe irindwi y’iyo nyamaswa igereranya ubutegetsi butandatu bukomeye bwo mu isi bwagiye busimburana mu mateka ya Bibiliya kugeza mu minsi ya Yohana ari bwo—Egiputa, Ashuri, Babuloni, Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki na Roma—hamwe n’ubutegetsi bwa karindwi bw’isi yose, bwahanuwe ko bwagombaga kuboneka nyuma y’igihe.—Gereranya n’Ibyahishuwe 17:9, 10.
6. (a) Iyo mitwe irindwi y’inyamaswa yakoze iki mu buryo bwihariye? (b) Ni gute Yehova yakoresheje Roma mu gusohoza urubanza Rwe kuri gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, kandi byagendekeye bite Abakristo bari i Yerusalemu?
6 Mu by’ukuri, habayeho n’ubundi butegetsi bw’isi bukomeye butari ubwo burindwi uko amateka yagiye akurikirana—kimwe n’uko inyamaswa yabonye yari ifite umubiri wiyongera kuri ya mitwe yayo irindwi no kuri ya mahembe cumi yayo. Nyamara, iyo mitwe irindwi igereranya ubutegetsi burindwi bw’ingenzi uko bwagiye bukurikirana mu gukandamiza ubwoko bw’Imana. Mu wa 33 w’igihe cyacu igihe Roma yari ubutegetsi bukomeye, Satani yakoresheje uwo mutwe w’inyamaswa y’inkazi mu kwica Umwana w’Imana. Muri icyo gihe, Imana yahise ireka gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yagomye, ndetse nyuma y’aho, mu wa 70, ituma Roma isohoza iteka ryayo yaciriye iryo shyanga. Igishimishije, ni uko Isirayeli nyakuri y’Imana, ari ryo torero ry’Abakristo basizwe, yari yaraburiwe; maze Abakristo babaga i Yerusalemu n’i Yudaya bahungira ahantu hizewe ku rundi ruhande rwa Yorodani.—Matayo 24:15, 16; Abagalatia 6:16.
7. (a) Hagombaga kuba iki ubwo iherezo rya gahunda mbi y’ibintu n’umunsi w’Umwami byari kuba bisohoye? (b) Umutwe wa karindwi w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, 2, ugereranya iki?
7 Nyamara, ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere mu gihe cyacu, abenshi mu bagize iryo torero rya kera bari barataye ukuri, kandi ingano nyakuri za Gikristo, ari bo ‘bana b’Ubwami’ bari barapfukiranywe mu buryo bugaragara n’urumamfu ari bo ‘Bana b’Umubi.’ Ariko igihe cyo kurangira kwa gahunda mbi y’ibintu kigeze, Abakristo basizwe bongeye kuboneka ari itsinda rifite gahunda iboneye. Mu gihe cy’umunsi w’Umwami, abakiranutsi bagombaga ‘kurabagirana nk’izuba.’ Rero, itorero rya Gikristo ryaravuguruwe kugira ngo risohoze umurimo (Matayo 13:24-30, 36-43). Muri icyo gihe, Ubwami bw’Abaroma ntibwari bukibaho. Hariho ubwami bugari bw’Abongereza n’igihangange Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ari byo byari mu mwanya wa mbere ku isi. Icyo gihangange cy’isi yose cy’ibihugu bibiri byifatanyije, ni cyo cyagaragaye ko ari cyo mutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi.
8. Kuki bitagayitse kuvuga ko ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwiyunze hamwe bwagereranywa n’inyamaswa?
8 Mbese aho ntibyaba bigayitse kugereranya ubutegetsi bwa gipolitiki bw’ibihangange n’inyamaswa y’inkazi? Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ibyo byibajijwe n’abarwanyaga Abahamya ba Yehova mu gihe uburenganzira bwabo, ari muri rusange cyangwa umuntu ku giti cye, bwarwanywaga mu nkiko ku isi yose. Ariko tekereza gato! Mbese ayo mahanga ubwayo, ntakoresha inyamaswa cyangwa ibindi biremwa byo ku gasozi mu kugaragaza ibirangantego by’ibihugu byayo? Urugero, hari intare y’Ubwongereza, kagoma y’Abanyamerika, ikiyoka cy’Abashinwa n’idubu y’Abarusiya. Kuki noneho se bababazwa n’uko Imana yandikishije Bibiliya Yera na yo yagereranya inyamaswa n’ubutegetsi bwo ku isi?
9. (a) Kuki ntawe ukwiriye kugira icyo akemanga kuri Bibiliya, igihe ivuga ko ari Satani uha inyamaswa ubutegetsi bwe bukomeye? (b) Satani agaragazwa ate muri Bibiliya, kandi ni mu buryo ki agira uruhare mu butegetsi bw’abantu?
9 Ikindi kandi, ni kuki twagira icyo dukemangaho Bibiliya, igihe ivuga ko Satani ari we uha ya nyamaswa ubutegetsi bukomeye? Imana ubwayo ni ko ibyemeza, kandi mu maso yayo ‘amahanga ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu kibindi cyangwa nk’umukungugu [ufashe ahantu runaka].’ Ayo mahanga yose yaba akoze neza kurutaho, aramutse ashatse ukuntu yakwemerwa n’Imana aho kwinubira uburyo Ijambo ryayo ry’ubuhanuzi riyagaragaza (Yesaya 40:15, 17; Zaburi 2:10-12). Satani si umuntu w’ikigereranyo gusa utabaho ufite akazi ko kubabariza ubugingo bw’abapfuye mu muriro w’ikuzimu. Ndetse ahantu nk’aho ntihabaho. Ahubwo, Ibyanditswe bigaragaza Satani nka “marayika w’umucyo”—umuhanga mu kuriganya ufite uruhare rukomeye mu bibazo bya politiki iyo biva bikagera.—2 Abakorinto 11:3, 14, 15; Abefeso 6:11-18.
10. (a) Kuba kuri buri hembe mu mahembe icumi hariho igisingo bisobanura iki? (b) Amahembe cumi n’ibisingo cumi bishushanya iki?
10 Inyamaswa ifite amahembe cumi ku mitwe yayo irindwi. Birashoboka ko imitwe ine igiye ifite ihembe rimwe rimwe, na ho itatu yindi ikagira abiri abiri. Nanone kandi, kuri ayo mahembe hariho ibisingo cumi. Inyamaswa ziteye ubwoba zivugwa mu gitabo cya Danieli n’umubare w’amahembe yazo ni ibyo gufatwa uko bivugwa uko. Urugero, amahembe abiri y’imfizi y’intama, yagereranyaga ubwami bwategetse isi bugizwe n’amahanga abiri ari yo Ubumedi n’Ubuperesi, na ho amahembe ane y’isekurume y’ihene, yashushanyaga ubwami bune bubangikanye bwavutse ku bw’Ubugiriki bw’Alegisanderi Mukuru (Danieli 8:3, 8, 20-22). Ariko noneho, umubare w’amahembe cumi Yohana yabonye kuri ya nyamaswa, ushobora kuba ari ikigereranyo. (Gereranya na Danieli 7:24; Ibyahishuwe 17:12.) Ayo mahembe agereranya za Leta zose zigenga zigize umuteguro wa gipolitiki wa Satani wose hamwe. Ayo mahembe yose afite urugomo n’umwaga, ariko nk’uko bigaragazwa n’iyo mitwe irindwi, ubutware bufitwe n’igihangange cy’isi yose kandi mu gihe kimwe. Mu buryo nk’ubwo, ibisingo cumi bigaragaza ko izo Leta zose zigomba gutegekera igihe kimwe n’iyo Leta izihatse ari yo butegetsi bw’isi yose buriho muri icyo gihe.
11. Kuba inyamaswa yari ifite ‘ku mitwe yayo amazina yo gutuka Imana’ bigaragaza iki?
11 Iyo nyamaswa ifite ‘ku mutwe wayo amazina yo gutuka Imana,’ mu buryo bw’uko mu byo yirata isuzugura Yehova Imana na Yesu Kristo mu buryo bukabije. Yashatse kugera ku ntego zayo za gipolitiki ibeshya ko ibikora mu izina ry’Imana na Kristo; kandi yagiye yifatanya n’amadini y’ibinyoma, igeza n’ubwo yemerera abayobozi b’amadini kugira uruhare mu bikorwa byayo bya gipolitiki. Urugero, nko mu Bwongereza, abasenyeri bari mu nzego z’abagize Inama Nkuru y’Abadepite. Mu Bufaransa no mu Butaliyani, abakaridinari b’Abagatolika bagize uruhare runini mu butegetsi bwa gipolitiki mu gihe cyashize; kandi no hambere aha, abapadiri bemeye gukora imirimo ya gipolitiki muri Amerika y’epfo. Za Leta zicapisha interuro ngufi za kidini (slogans) nk’izi ngo “IMANA NI YO TWIRAGIJE,” zigashyirwa ku noti z’amafaranga zisohoka muri banki; zikandika ku biceri byazo by’amafaranga amagambo yemeza ko abayobozi babo bemewe n’Imana, ko bashyizweho “kubw’ ubuntu bw’Imana.” Mu by’ukuri ibyo byose ni ibitutsi, kubera ko mu gukora batyo, baba bagererageza kwinjiza Imana mu rubuga rwa politiki yanduye no mu kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo.
12. (a) Bisobanura iki kuba inyamaswa iva mu “nyanja,” kandi ni ryari yabitangiye? (b) Byerekana iki kuba ikiyoka giha inyamaswa y’ikigereranyo ubutegetsi bwacyo bukomeye?
12 Inyamaswa ivuye mu “nyanja,” ni ikigereranyo gikwiriye cy’abantu benshi bavurunganye, ari na bo ubutegetsi bw’abantu bukomokamo (Yesaya 17:12, 13). Iyo nyamaswa yatangiye kuzamuka mu minsi ya Nimurodi (ahagana mu kinyejana cya 21 mbere y’igihe cyacu), ubwo nyuma y’umwuzure gahunda y’ibintu irwanya Yehova yatangiraga kwigaragaza (Itangiriro 10:8-12; 11:1-9). Ariko umutwe wa nyuma muri irindwi y’iyo nyamaswa wigaragaje byuzuye mu gihe cy’umunsi w’Umwami. Nanone kandi, ikiyoka ni cyo ‘cyahaye ya nyamaswa imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubgami n’ubutware bukomeye.’ (Gereranya na Luka 4:6.) Ubwo rero, inyamaswa ni gahunda ya gipolitiki yashinzwe na Satani mu bantu. Satani rero ni “umutware w’ab’iyi si” rwose.—Yohana 12:31.
Uruguma Rwica
13. (a) Ni byago ki byabaye ku nyamaswa mu ntangiriro y’umunsi w’Umwami? (b) Ni mu buryo ki inyamaswa yose uko yakabaye yababajwe n’uruguma rwica rwakomerekeje umwe mu mitwe yayo?
13 Mu itangira ry’umunsi w’Umwami, inyamaswa yatewe n’ibyago. Yohana aragira ati “Nuko mbon’ umwe mu mitwe yay’ usa n’ūkomerets’ uruguma rwica, arik’ urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mw isi yose bakurikir’ iyo nyamaswa bayitangarira” (Ibyahishuwe 13:3). Uwo murongo uvuga ko umutwe umwe w’iyo nyamaswa wakomerekejwe uruguma rwica, ariko umurongo wa 12 wo usa n’ugaragaza ko rwayishegeshe yose. Kuki se bimeze bityo? Turibuka ko imitwe y’inyamaswa itabaye ibihangange mu gihe kimwe, ahubwo ko yagiye isimburana mu gutegekana abantu umushiha muri rusange, ariko ku bwoko bw’Imana bwo ikaba yaragiye ibibukorera mu buryo bwihariye (Ibyahishuwe 17:10). Bityo, mu ntangiriro y’umunsi w’Umwami wacu, umutwe umwe gusa, uwa karindwi, ni wo wategekaga ari ubugetsi bw’igihangange bw’isi yose. Uruguma rwica yakomerekejwe kuri uwo mutwe rwateye iyo nyamaswa yose umubabaro mwinshi.
14. Ni ryari urwo ruguma rwica rwakomerekeje inyamaswa, kandi ni mu yahe magambo umusirikare mukuru yavuzemo ingaruka ibyo byagize ku nyamaswa?
14 Urwo ruguma rwica rwabaye uruhe? Ruvugwa hirya gato ko ari nk’urw’inkota, kandi inkota igereranya intambara. Iyo nkota yateje urwo ruguma mu ntangiriro y’Umunsi w’Umwami. [Urwo ruguma] rugomba kuba rufitanye isano n’intambara ya mbere y’isi yose, ari yo yashegeshe kandi ikananiza cyane iyo nyamaswa ya gipolitiki igengwa na Satani (Ibyahishuwe 6:4, 8; 13:14). Umwanditsi witwa Maurice Genevoix, wari umusirikare mu gihe cy’iyo ntambara yavuze ibyayo agira ati “Abantu bose bavuga rumwe mu kwemeza ko mu mateka yose y’abantu hariho amatariki make gusa yahwana n’iya 2 Kanama 1914. Habanje Uburayi, maze bidatinze abatuye isi hafi ya bose basanga biroshye mu ngorane ziteye ubwoba. Amanama yakorwaga, amasezerano y’imibanire yashyirwagaho imikono n’amahame mbwirizamuco, byose byarajegajegaga kandi uko bukeye uko bwije ibintu byose byagendaga bishidikanywaho. Ibyabaye byari birenze cyane ibyo bakwibwira bya kamere n’ibyashobora guteganywa bihuje no gushyira mu gaciro. Iyo ntambara itagira akagero, yateje umuvurungano yari iteye ukwayo, kandi n’ubu turacyigaragura mu ngaruka zayo.”—Maurice Genevoix, umwe mu bagize urwego rwitwa Académie Française, byavuye mu gitabo cyitwa Promesse de grandeur [mu Cyongereza] (1968).
15. Ni mu buryo ki umutwe wa karindwi w’inyamaswa wakomerekejwe uruguma rwica?
15 Iyo ntambara yateje akaga gakomeye umutwe wa karindwi w’inyamaswa watwaraga. Ubwongereza hamwe n’andi mahanga y’i Burayi, bwatakaje umubare uteye ubwoba w’abasore babwo. Mu wa 1916, mu ntambara imwe gusa ikaze, intambara yabereye ahitwa River Somme, hakomeretse abasirikare b’Abongereza 420.000, ab’Abafaransa 194.000, n’ab’Abadage 440.000—ni ukuvuga inkomere zirenze 1.000.000! Ubwongereza—kimwe n’ibindi bihugu by’i Burayi—bwarahungabanye bikomeye mu by’ubukungu. Ubwami bugari bw’Ubwongereza bwadandabiranyijwe n’urwo ruguma, kandi nta na rimwe bwigeze burukira neza. Nta gushidikanya, iyo ntambara yarwanywe n’amahanga akomeye 28, yajegeje isi yose nk’uruguma rwica. Tariki ya 4 Kanama 1979, nyuma y’imyaka 65 yuzuye neza hatangajwe Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ikinyamakuru, The Economist, cyandikiwe i Londres mu Bwongereza cyagize kiti “Mu wa 1914, isi yatakaje urunana itigeze ishobora gusubirana uhereye icyo gihe.”
16. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, ni gute Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zerekanye ko zigize igice kimwe cy’ubutegetsi muri bibiri bigize ubutegetsi bw’isi yose?
16 Muri icyo gihe nanone, Intambara Ikomeye nk’uko bayitaga icyo gihe, yatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zijya ahagaragara zimenyekana ko ari zo gice kimwe cy’Ubutegetsi bw’isi yose bugizwe n’Abongereza bafatanyije n’Abanyamerika. Mu myaka ya mbere y’iyo ntambara, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zaritaruye iyo ntambara bitewe n’ibyo abantu bavugaga. Ariko rero, nk’uko umwanditsi w’amateka Esmé Wingfield-Stratford yabyanditse, “muri icyo gihe cy’ingorane zikabije, ikibazo kitoroshye cyari icyo kumenya niba Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byari kwibagirwa amakimbirane byari bifitanye kugira ngo byunge ubumwe buhanitse maze bishyireho ubutegetsi bihuriyeho.” Amateka ahamya ko ari ko byagenze. Mu wa 1917, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakoresheje umutungo wazo n’ingabo zazo kugira ngo zishyigikire ibikorwa by’intambara yari imereye nabi abari bifatanyije na zo. Nguko uko umutwe wa karindwi, ugizwe n’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, washoboye kurangiza iyo ntambara utsinze.
17. Ni iki cyabaye kuri gahunda y’isi ya Satani nyuma y’intambara?
17 Nyuma y’intambara, isi yari yarahindutse cyane. Ariko n’ubwo gahunda yo ku isi ya Satani yari yarazahajwe n’uruguma rwica, yarahembutse kandi isubirana imbaraga ziruta iza mbere, maze abantu bongera kuyitangarira, kuko yari yongeye gusubirana ubushobozi bwayo.
18. Ni gute twavuga ko abantu muri rusange ‘bakurikiye inyamaswa bayitangarira’?
18 Umwanditsi w’amateka Charles L. Mee Junior, aragira ati “Uguhirima kwa gahunda ya kera [gutewe n’intambara ya mbere y’isi yose] kwabaye nk’imbarutso yari ikenewe mu kwamamaza amahitamo y’abaturage, mu kubohorwa kw’ibihugu bishyashya hamwe n’ibyiciro bishyashya by’abantu, ndetse no kubona umudendezo n’ubwigenge bitigeze biboneka mbere hose.” Umutwe wa karindwi w’inyamaswa, ubwo wari umaze gukira kandi ari na wo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zigiye kugiramo uruhare rukomeye, ni wo wari ku isonga mu majyambere mu gihe cya nyuma y’intambara. Icyo Gihangange cy’isi yose kigizwe n’Abongereza n’Abanyamerika kigize umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntangiriro ya za 80, politiki y’igihangange y’Amerika yari yaramaze gutuma ibihugu byateye imbere byongera ubushobozi bw’imibereho yabyo, mu kurwanya indwara no gukataza mu by’ikoranabuhanga. Ndetse icyo gihangange cyari cyaramaze kohereza ku kwezi abantu bageze kuri 12. Nta gitangaje rero kuba abantu muri rusange ‘barakurikiye iyo nyamaswa bayitangarira.’
19. (a) Ni mu buryo ki abantu bakoze ndetse n’ibirenze gutangarira iyo nyamaswa? (b) Ni nde ufite ubutegetsi butavuguruzwa ku Bwami bwose bwo mu isi, kandi ibyo tubizi dute? (c) Ni gute Satani aha iyo nyamaswa ubutegetsi bwe, kandi ibyo bigira ngaruka ki kuri benshi mu bantu?
19 Abantu bakoze ibirenze ibyo gutangarira iyo nyamaswa nk’uko Yohana abigaragaza agira ati “Baramy’ icyo kiyoka, kuko cyahay’ iyo nyamasw’ ubutware bgacyo; baramya n’iyo nyamaswa bati: Ni nd’ uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nd’ ubasha kuyirwanya?” (Ibyahishuwe 13:4). Igihe Yesu yari ku isi, Satani yemeje ko ari we utegeka Ubwami bwose buri ku isi, kandi na Yesu ntiyamuhakanije ahubwo mu by’ukuri na we ubwe yavuze ko Satani ari we mutware w’isi kandi yanze kwifatanya mu bikorwa bya gipolitiki by’icyo gihe. Nyuma y’aho Yohana yaje kwandikira Abakristo b’ukuri agira ati “Tuzi ko tur’ ab’Imana, nahw’ ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19; Luka 4:5-8; Yohana 6:15; 14:30). Satani aha inyamaswa ubutegetsi, kandi abikora ashingiye ku kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo. Ku bw’ibyo, aho kuba bahujwe n’imirunga y’urukundo ihuje rwose n’ubushake bw’Imana, abantu batanyijwe n’ubwibone bw’imiryango bakomokamo, ubw’ibara ry’uruhu, n’ubw’ibihugu byabo. Abenshi muri bo, barerura bagasenga icyo gice kigaragara cy’inyamaswa gifite ubutegetsi mu bihugu babamo. Ni muri ubwo buryo iyo nyamaswa yose itangarirwa kandi ikanasengwa.
20. (a) Ni mu buhe buryo abantu baramya inyamaswa? (b) Kuki Abakristo basenga Yehova Imana batifatanya mu kuramya inyamaswa, kandi baba bakurikiza urugero rwa nde?
20 Ni mu buhe buryo abantu basenga iyo nyamaswa? Ni mu buryo bw’uko bakunda ibihugu byabo kubirutisha Imana. Abenshi mu bantu ni abakunda ibihugu byabo kavukire. Kubera ko Abakristo b’ukuri ari abaturage beza, na bo bubaha abategetsi hamwe n’ibirangantego by’ibihugu batuyemo, bumvira amategeko kandi bakitangira kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza ya bagenzi babo hamwe n’abaturanyi babo (Abaroma 13:1-7; 1 Petero 2:13-17). Ariko kandi, ntibashobora gukunda igihugu kimwe birenze urugero bimwe byo gutwarwa gusa byashobora kubatera kurwanya ibindi bihugu. Kuvuga ngo “uko byagenda kose igihugu ni icyanjye cyaba mu kuri cyangwa mu makosa,” si imvugo ikwiriye Umukristo. Ku bw’ibyo, Abakristo basenga Yehova Imana ntibashobora kwifatanya mu gusenga igihugu kurimo ubwibone kugenerwa igice icyo ari cyo cyose cy’inyamaswa, kuko ibyo byaba ari kimwe no kuramya cya kiyoka—ari na cyo giha iyo nyamaswa ubutegetsi. Ntibashobora gutangara bibaza ngo “Ni nd’ uhwanye n’iyi nyamaswa?” Ahubwo bakurikiza urugero rwa Mikaeli—izina risobanurwa ngo “Ninde Uhwanye n’Imana?”—mu gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Mu gihe cyagenwe n’Imana, uwo Mikaeli ari we Yesu Kristo, azarwana na ya nyamaswa kandi azayinesha nk’uko yatsinze Satani ubwo yamwirukanaga mu ijuru.—Ibyahishuwe 12:7-9; 19:11, 19-21.
Irwanya Abera
21. Ni gute Yohana avuga ukuntu Satani akoresha inyamaswa?
21 Satani, ikiremwa cy’umwuka cyuzuye uburiganya, yari yateganyije gukoresha inyamaswa kugira ngo agere ku migambi ye. Ni byo Yohana agiye gusobanura agira ati “ [Ya nyamaswa ifite imitwe irindwi] ihabg’ akanwa kavug’ ibikomeye n’ibyo gutuk’ Imana: ihabga no kurama, ngw imar’ amezi mirongw ine n’abiri. Ibumburir’ akanwa kayo gutuk’ Imana no gutuk’ izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mw ijuru. Ihabga kurwany’ abera no kubanesha, ihabga no gutwar’ imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose. Abari mw isi bose bazayiramya, umuntu wese, izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama watambg’ uhereye ku kuremwa kw’isi.”—Ibyahishuwe 13:5-8.
22. (a) Amezi 42 ahuza n’ikihe gihe? (b) Muri ayo mezi 42, ni mu buhe buryo Abakristo basizwe ‘baneshejwe’?
22 Amezi 42 avugwa hano asa n’aho ahwanye n’imyaka itatu n’igice abera bamaze baterwa hejuru n’ihembe ryameze ku mutwe w’imwe mu nyamaswa zivugwa mu buhanuzi bwa Danieli. (Danieli 7:23-25; reba nanone Ibyahishuwe 11:1-4.) Bityo, kuva mu mpera z’umwaka wa 1914 kugeza mu wa 1918, mu gihe amahanga yamaraniraga mu ntambara nk’inyamaswa, abaturage b’ayo mahanga bahatiwe kuramya inyamaswa, binjira mu idini y’ishyaka ryo gukunda igihugu by’agakabyo, no kuba ndetse bakwemera kugipfira. Ako gahato katumye abenshi mu Bakristo basizwe bababazwa bikomeye, kuko bo bumvaga ko mbere ya byose bagomba kumvira Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo (Ibyakozwe 5:29). Ibigeregezo byabo byageze ahakomeye muri Gicurasi 1918, ari na cyo gihe ‘banesherejweho.’ Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abayobozi b’ingenzi n’abandi bari bahagarariye Sosayiti Watch Tower barafunzwe barengana maze kubwiriza kwategurwaga kandi kugakorwa n’abavandimwe babo b’Abakristo guhura n’inkomyi ikomeye cyane. Kubera ko ya nyamaswa yari ifite ubushobozi ‘ku miryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose,’ yaburijemo umurimo w’Imana ukorerwa ku isi yose.
23. (a) ‘Igitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama’ ni iki, kandi ni uwuhe murimo wenda kurangizwa uhereye mu wa 1918? (b) Kuki ibisa no kunesha “abera” ku ruhande rw’umuteguro ugaragara wa Satani ari imfabusa?
23 Kuri Satani n’umuteguro we, ibyo byasaga n’aho ari ukunesha. Ariko ibyo ntibyashoboraga kubahesha inyungu zirambye, kuko nta n’umwe wo mu muteguro wa Satani wari ufite izina ryanditse mu “gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.” Mu buryo bw’ikigereranyo, icyo gitabo kirimo amazina y’abahamagariwe kwimana na Yesu mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Amazina ya mbere yacyanditswemo kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu. Mu myaka myinshi uhereye icyo gihe, andi mazina menshi yagiye yiyongera. Kuva mu wa 1918, umurimo wo gushyiraho ikimenyetso ku basigaye bo mu bagize 144.000 bazaragwa Ubwami wendaga kuzura. Vuba hano, amazina y’abo bose azandikwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama mu buryo budasibangana. Na ho ku babarwanya, baramya inyamaswa, nta n’umwe wo muri bo uzagira izina ryanditswe muri icyo gitabo. Bityo, ugutsinda basa n’aho baba baragize kose ku ‘bera’ ni uk’ubusa kandi ni ukw’igihe gito gusa.
24. Ku butumire bwa Yohana, ni ayahe magambo abafite ubushishozi bumva, kandi asobanura iki ku bagaragu b’Imana?
24 Ubu Yohana arararika abafite ubushishozi ngo batege amatwi bitonze cyane agira ati “Ufite amatwi, niyumve!” Ndetse arakomeza agira ati “Ugomba kujyanwaho iminyago, najyanweho iminyago. Uwicisha inkota, agomba kwicishwa inkota. Aha ni ho hagomba kugaragarira ukwihangana no kwizera kw’abera” (Ibyahishuwe 13:9, 10, MN). Yeremiya yanditse amagambo asa nk’ayo mu myaka yabanjirije uwa 607 mbere y’igihe cyacu, agira ngo agaragaze ko amateka Yehova yari yaraciye ku murwa wa Yerusalemu wagomye yagombaga gusohozwa nta kabuza. (Yeremia 15:2; reba nanone Yeremia 43:11; Zekaria 11:9.) Mu gihe Yesu yari mu kigeragezo gikomeye, yagaragaje neza ko abigishwa be batagombaga kunyuranya n’umutimanama wabo agira ati “kukw abatwar’ inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Kimwe n’ibyo, muri iki gihe cy’umunsi w’Umwami, abagaragu b’Imana bagomba kudatezuka ku mahame ya Bibiliya. Abantu batihana baramya inyamaswa ntibazarokoka. Twese tuzaba dukeneye kugira ukwihangana no kwizera kutajegajega kugira ngo tuzarokoke ibitotezo n’ibigeragezo biri imbere.—Abaheburayo 10:36-39; 11:6.
Inyamaswa y’Amahembe Abiri
25. (a) Ni gute Yohana asobanura indi nyamaswa y’ikigereranyo yadutse mu isi? (b) Kuba iyo nyamaswa nshya ifite amahembe abiri, kandi ikaba ivuye mu butaka byerekana iki?
25 Noneho hadutse indi nyamaswa ku isi. Yohana aragira ati “Nuko mbon’ indi nyamasw’ izamuk’ iva mu butaka. Iyo yo yar’ifit’ amahemb’ abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka. Itegekesh’ ububasha bgose bga ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihat’ isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere, [imwe] yakiz’ uruguma rwayishe; kand’ ikor’ ibimenyetso bikomeye, imanur’ umuriro, uva mw ijuru, ugwa mw isi, mu maso y’abantu” (Ibyahishuwe 13:11-13). Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri, bikaba bigaragaza ko igereranya ubutegetsi bwa gipolitiki bubiri bwishyize hamwe. Haranavugwa ko yazamutse iva mu gitaka aho kuva mu nyanja. Ni ukuvuga rero ko ivuye muri gahunda y’ibintu yo ku isi ya Satani yamaze guhabwa intebe. Igomba kuba ari ubutegetsi bw’igihangange ku isi buganje kandi bufite uruhare rukomeye mu gihe cy’umunsi w’Umwami.
26. (a) Inyamaswa ifite amahembe abiri isobanura iki, kandi ifitanye isano ki na ya nyamaswa ya mbere? (b) Ni mu buryo ki amahembe y’iyo nyamaswa asa n’ay’Umwana w’Intama kandi ni mu buryo ki iyo nyamaswa isa “n’ikiyoka” iyo ivuga? (c) Ni nde abakunda igihugu by’agakabyo baba basebya mu by’ukuri, kandi gukunda igihugu by’agakabyo bigereranywa n’iki? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
26 None se ubwo butegetsi bw’igihanganye bushobora kuba ari ubuhe? Ni Ubutegetsi bw’Igihangange ku Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika—bugereranywa nanone n’umutwe wa karindwi w’inyamaswa ya mbere, ariko [ubu noneho ari] mu buryo bwihariye! Kuba mu iyerekwa yaragaragajwe nk’aho ari indi nyamaswa iri ukwayo, birushaho kudufasha gusobanukirwa uburyo ikora ifite ubwigenge hano ku isi. Iyo nyamaswa y’ikigereranyo y’amahembe abiri igizwe n’ubutegetsi bubiri bwa gipolitiki buriho mu gihe kimwe kandi bwigenga bwose ariko bushyize hamwe. Kuba ifite amahembe abiri “nk’ay’umwana w’intama,” bishaka kuvuga ko yigira nk’aho ituje kandi ntawe ihohotera, ko ifite uburyo bwayo bwo gutegeka bumurikiwe, ubutegetsi abantu bose bashobora kugana. Ariko ivuga “nk’ikiyoka,” mu buryo bw’uko ikoresha agahato n’ibikangisho ndetse n’urugomo rukabije iyo uburyo bwayo bwo gutegeka butitabiriwe. Ntitera inkunga ibyo kuyoboka Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwana w’Intama w’Imana, ahubwo irengera inyungu za Satani ari yo kiyoka kinini. Ishyigikira nanone ibyo kwiremamo ibice bishingiye ku gukunda igihugu by’agakabyo hamwe n’inzangano ari na byo bituma ya nyamaswa ya mbere isengwa.c
27. (a) Iyo nyamaswa y’amahembe abiri iba ishaka kwerekana iki iyo imanura umuriro uva mu ijuru? (b) Abantu benshi babona bate igice cyo muri iki gihe cy’iyo nyamaswa y’amahembe abiri?
27 Iyo nyamaswa y’amahembe abiri ikora ibimenyetso bikomeye, ndetse imanura umuriro mu ijuru ukagwa hasi. (Gereranya na Matayo 7:21-23.) Icyo kimenyetso kivuzwe nyuma kitwibutsa ibya Eliya, umuhanuzi w’Imana wagiranye impaka n’abahanuzi ba Baali. Igihe yashoboraga kumanura umuriro mu ijuru mu izina rya Yehova, ibyo byahamije mu buryo budashidikanywa ko yari umuhanuzi w’ukuri kandi ko abahanuzi ba Baali bari abahanurabinyoma (1 Abami 18:21-40). Kimwe n’abo bahanuzi ba Baali, inyamaswa y’amahembe abiri yivugaho ko ngo ikwiriye kwitirirwa inshingano y’ubuhanuzi. (Gereranya n’Ibyahishuwe 13:14, 15; 19:20.) Yibwira ko yanesheje imbaraga z’ububi mu ntambara ebyiri z’isi yose none ubu ikaba ihanganye n’ubukomunisiti buvugwaho ko butemera Imana! Koko rero, benshi babona ko igice cyo muri iki gihe cy’iyo nyamaswa y’amahembe abiri ari cyo murinzi w’ukwishyira ukizana, ikaba ndetse n’isoko y’ibintu byiza by’ubutunzi.
Igishushanyo cy’Inyamaswa
28. Ni mu yahe magambo Yohana yagaragaje ko iyo nyamaswa itari indakemwa nk’uko wenda byakumvikanishwa no kuba ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama?
28 Mbese iyo nyamaswa n’indakemwa koko nk’uko byaba bigaragazwa no kuba ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama? Yohana arakomeza agira ati “Iyobesh’ abari mw is’ ibyo bimenyetso yahawe gukorer’ imbere ya ya nyamaswa, ibabgira kurem’ igishushanyo cya ya nyamaswa, yar’ikomerekejwe n’inkota, ikabaho. Ihabga guh’ icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge, kandi kicish’ abatakiramya bose.”—Ibyahishuwe 13:14, 15.
29. (a) Ni iyihe ntego igishushanyo cy’inyamaswa kigamije, kandi ni ryari icyo gishushanyo cyakozwe? (b) Ni kuki icyo gishushanyo cy’inyamaswa atari ishusho gusa itava aho iri?
29 Icyo “gishushanyo cy’inyamaswa” gisobanura iki kandi umugambi wacyo ni uwuhe? Intego yacyo ni uguteza imbere ugusengwa kw’iyo nyamaswa y’imitwe irindwi kibereye igishushanyo, bityo kandi kugira ngo bitume inyamaswa ikomeza kuramba. Icyo gishushanyo cyabayeho nyuma y’uko iyo nyamaswa y’imitwe irindwi ikira uruguma rw’inkota yari yakomerekejwe, ni ukuvuga nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose. Ntabwo ari igishushanyo kitava aho kiri nk’icyo Nebukadineza yahagaritse mu kibaya cya Dura (Danieli 3:1). Iyo nyamaswa ifite amahembe abiri iha ubuzima icyo gishushanyo, kugira ngo gishobore kubaho no kugira uruhare mu mateka y’isi.
30, 31. (a) Amateka y’isi avuga ko icyo gishushanyo ari iki? (b) Mbese hari abantu baba barishwe bazira ko banze kuramya icyo gishushanyo? Sobanura.
30 Amateka agaragaza ko icyo gishushanyo ari umuteguro washinzwe bisabwe kandi binashyigikiwe n’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari na byo biwitaho. Mu mizo ya mbere, uwo muteguro witwaga Umuryango w’Amahanga. Nyuma y’aho, mu Byahishuwe igice cya 17, uwo muteguro uhavugwa mu buryo butandukanye n’ubwa mbere, werekanwa ari inyamaswa itukura, ifite ubuzima, ihumeka kandi ifite imibereho yigenga. Uwo muryango mpuzamahanga ‘uravuga’ mu buryo bw’uko wihandagaza ukemeza ko ari wo wonyine ushobora kuzanira abantu bose amahoro n’umutekano. Ariko mu by’ukuri, wahindutse urubuga rw’ibihugu biwugize bihuriramo bitukana kandi biterana amagambo. Ukangisha ibihugu byose cyangwa abantu batemera ubutware bwawo ko ngo wabaha akato cyangwa ukabateza imibereho mibi irutwa no gupfa. Uwo muryango wirukanye amahanga yose yanze kwitabira amatwara ugenderaho. Mu ntangiriro y’umubabaro ukomeye, “amahembe” y’iyo nyamaswa ayirwanira ishyaka azasohoza umurimo wo kurimbura.—Ibyahishuwe 7:14; 17:8, 16.
31 Kuva ku ntambara ya kabiri y’isi yose, igishushanyo cya ya nyamaswa—ari na cyo kigereranya ubu Umuryango w’Abibumbye—cyarishe mu buryo bugaragara. Urugero, mu wa 1950 abasirikare ba O.N.U. bagize uruhare mu ntambara yahuje Koreya ya Ruguru na Koreya y’epfo. Bafatanije n’Abanyakoreya y’Epfo, abo basirikare ba O.N.U. bishe Abanyakoreya ya Ruguru n’Abashinwa bagera kuri 1.420.000. Nanone kuva mu wa 1960 kugeza mu wa 1964, ingabo za O.N.U. zagize uruhare rukomeye mu byabaye muri Kongo (ariyo Zayire y’ubu). Byongeye kandi, abategetsi b’isi udasize n’Abapapa nka Papa Paulo wa VI na Yohana Paulo wa II, ntibahwemye kwemeza ko icyo gishushanyo ari cyo cyiringiro rukumbi gisigaye kandi cy’ingenzi ku bantu cyo kubazanira amahoro. Batsindagiriza bavuga ko niba abantu batemeye gukorera icyo gishushanyo, ngo bazirimburanira ubwabo. Bityo, basa nk’aho bicisha abantu bose banga kwifatanya n’icyo gishushanyo no kukiramya—Gereranya no Gutegekwa kwa kabiri 5:8, 9.
Ikimenyetso cy’Inyamaswa
32. Ni mu yahe magambo Yohana asobanura ko Satani akoresha igice cya gipolitiki cy’umuteguro we ugaragara kugira ngo ababaze abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore w’Imana?
32 Ubu noneho Yohana arabona ukuntu Satani akoresha ibice binyuranye bya gipolitiki bigize umuteguro we ugaragara, kugira ngo ateze imibabaro myinshi uko bishoboka kose abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore w’Imana (Itangiriro 3:15). Yohana yongeye kuvuga iby’iyo nyamaswa agira ati “Itera bose, aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwahw ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga: kugira ngo hatagir’ umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, kerets’ afit’ icyo kimenyetso, cyangw’ izina rya ya nyamaswa cyangw’ umubare w’izina ryayo. Aha ni h’ ubgenge buri: Ūfit’ ubgenge, abare umubare w’iyo nyamaswa, kukw’ ar’ umubare w’umuntu: kand’ umubare we ni magan’ atandatu na mirongw itandatu n’itandatu.”—Ibyahishuwe 13:16-18.
33. (a) Izina ry’iyo nyamaswa ni irihe? (b) Umubare gatandatu ukoreshwa mu bihereranye n’iki? Sobanura.
33 Inyamaswa ifite izina, kandi iryo zina ni umubare 666. Umubare gatandatu ukoreshwa ku banzi ba Yehova. Umugabo w’Umufilisitiya w’i Refaimu yari “muremure [bidasanzwe]” kandi akagira ‘intoke n’amano bigiye ari bitandatu bitandatu’ (1 Ibyo ku Ngoma 20:6). Umwami Nebukadineza na we yakoze igishushanyo cya zahabu cya mikono 6 z’ubugari na mikono 60 z’uburebure kugira ngo ahurize ibisonga bye mu gusenga kumwe. Igihe abagaragu b’Imana bangaga kuramya icyo gishushanyo cya zahabu, umwami yategetse ko babaroha mu itanura ryaka umuriro (Danieli 3:1-23). Umubare gatandatu ni wo muto ku mubare karindwi, ari wo ugereranya icyuzuye mu maso y’Imana. Ku bw’ibyo, gatandatu gakurikiranye incuro eshatu zose, kagereranya ukudatungana gukabije.
34. (a) Byerekana iki kuba umubare w’inyamaswa ari umubare w’umuntu? (b) Kuki umubare 666 ari izina rikwiranye na gahunda ya gipolitiki y’isi yose iyobowe na Satani?
34 Izina riranga umuntu uko ari. Noneho se ni gute uwo mubare uranga uko iyo nyamaswa iri? Yohana avuga ko ari “umubare w’umuntu” kandi ko atari ikiremwa cy’umwuka, bityo rero, iryo zina rituma duhamya ko iyo nyamaswa ari iyo ku isi, ikaba igereranya ubutegetsi bwa kimuntu. Kimwe n’uko umubare gatandatu ari wo muto kuri karindwi, ni na ko umubare 666—ni ukuvuga gatandatu gasubiwemo incuro eshatu—ari izina rikwiranye na gahunda ya gipolitiki y’igihangange idateze kuzuza ibisabwa n’Imana bitunganye. Inyamaswa ya gipolitiki ari yo ifite izina ry’umubare 666, ifite n’ubutegetsi bw’ikirenga ku isi, mu gihe gahunda zikomeye za gipolitiki, iza kidini n’iz’ubucuruzi zikora ku buryo iyo nyamaswa ikomeza gukandamiza abantu no gutoteza ubwoko bw’Imana.
35. Gushyirwaho ikimenyeso cy’inyamaswa ku gahanga cyangwa ku kiganza cy’iburyo bisobanura iki?
35 Gushyirwaho ikimenyetso cy’izina ry’inyamaswa ku gahanga cyangwa ku kiganza cy’iburyo bisobanura iki? Igihe Yehova yahaga Abisirayeli amategeko, yarababwiye ati “Nuko mubik’ ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bganyu, muyahambire ku maboko yanyu, ababer’ ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu, hagati y’amaso yanyu” (Gutegeka kwa kabiri 11:18). Ayo magambo yasobanuraga ko Abisiraeli bagombaga guhora bibuka ayo mategeko mu bwenge bwabo kugira ngo ayobore ibikorwa byabo n’ibitekerezo byabo. Abo Bakristo 144.000 basizwe bavugwaho kuba bafite izina rya Se n’irya Yesu Kristo yanditswe mu ruhanga rwabo. Ibyo byerekana ko ari aba Yehova Imana na Yesu Kristo (Ibyahishuwe 14:1). Mu buryo nk’ubwo, Satani na we akoresha ikimenyetso cya kidayimoni cya ya nyamaswa. Uwo ari we wese wiyegurira buri munsi imirimo yo kugura cyangwa kugurisha, ahatirwa gukora nk’iby’[iyo] nyamaswa ikora, urugero nko kwizihiza iminsi mikuru. Abo bahora biteguye kuyiramya, kuyiha umwanya ngo iyobore ubuzima bwabo, kugira ngo bashyirweho ikimenyetso cyayo.
36. Ni izihe ngorane abanze gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa bahuye na zo?
36 Abanga gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa ntibahwema guhura n’ingorane. Urugero, guhera muri za 30, bagiye bahatana mu nkiko baburana imanza nyinshi ari na ko bihanganira ibitero by’urugomo rw’ababarwanya bataretse n’ibindi bitotezo. Mu bihugu byategekeshaga igitugu ho, abenshi baroshywe mu bigo birindirwamo imfungwa ari na ho abantu benshi baguye. Kuva ku ntambara ya kabiri y’isi yose, abasore benshi cyane bagiye bamara imyaka myinshi muri gereza, bamwe ndetse bakorewe ibya mfura mbi baranicwa bazira ko banze gutezuka ku budahemuka bwabo bwa Gikristo. Mu bindi bihugu, Abakristo basa nk’aho ntacyo babasha kugura cyangwa kugurisha, bamwe nta burenganzira bafite bwo gutunga ikintu, abandi bafatwa ku ngufu, bakicwa cyangwa se bakirukanwa mu gihugu cyabo cya kavukire. Impamvu ni iyihe? N’uko ku bw’umutimanama wabo mwiza banga kugura ikarita y’ishyaka rya gipolitiki.d—Yohana 17:16.
37, 38. (a) Ni kuki bikomeye kuba mu isi ku bantu banze gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa? (b) Ni abahe bantu bakomeza kuba indahemuka, kandi bamaramaje gukora iki?
37 Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, idini yashinze imizi mu mibereho y’abantu ku buryo uhindukiriye ukuri kwa Bibiliya wese yangwa n’umuryango we n’abari basanzwe ari incuti ze. Hagomba ukwizera gukomeye kugira ngo umuntu yihangane (Matayo 10:36-38; 17:22). Ku isi aho abenshi bahinduye ubutunzi imana yabo, kandi ubuhemu bukaba bwogeye, Umukristo w’ukuri agomba akenshi kwiringira Yehova byimazeyo, kugira ngo amufashe kuguma mu nzira iboneye (Zaburi 11:7; Abaheburayo 13:18). Muri iyi si yuzuye ubusambanyi, hagomba ukwiyemeza gukomeye kugira ngo umuntu akomeze kuba uwera. Abakristo bahura n’indwara usanga akenshi abaganga n’abaforomo babahatira kwica itegeko ry’Imana ryerekeye ukwera kw’amaraso; ndetse bigera n’ubwo bagomba kwanga ibyemezo by’ubucamanza bibangamiye ukwizera kwabo (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Petero 4:3, 4). Muri iki gihe ubushomeri bugenda bwiyongera, biragenda birushaho gukomerera Umukristo w’ukuri kuba yakwanga gukora umurimo wamutera gutakaza ubudahemuka bwe imbere y’Imana.—Mika 4:3, 5.
38 Ni koko, ntibyoroshye kuba mu isi utarashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa. Ni ikimenyetso gitangaje cy’ubushobozi n’imigisha bya Yehova kuba abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore, n’abandi bantu barenze miriyoni enye bagize umukumbi munini bakomeza kuba indahemuka n’ubwo bahura n’ibigeragezo by’agahato bashyirwaho ngo bibatere kwica amategeko y’Imana (Ibyahishuwe 7:9). Nimucyo rero twese, ku isi yose twunze ubumwe, dukomeze guhimbaza Yehova n’inzira ze zitunganye, tunakomeza kwanga gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa.—Zaburi 34:1-3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ukeneye ubusobanuro burambuye, wareba ku mapaji 166-200 y’igitabo cyitwa “Que ta volonté soit faite sur la terre” cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York. Inc.
b [Igitabo cyitwa] L’interprétation de la Révélation de Saint Jean (mu Cyongereza) cya R. C. H. Lenski, ipaji ya 390 na 391.
c Abatanga ibitekerezo byabo ku bintu n’ibindi bavuga ko mu by’ukuri gukunda igihugu by’agakabyo ari idini. Ubwo rero, abakunda igihugu by’agakabyo, baba baramya igice cya ya nyamaswa iba ihagarariwe n’igihugu babamo. Dore ndetse ibyo dusoma ku byerekeye gukunda igihugu by’agakabyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: “Gukunda igihugu by’agakabyo, bishobora kugereranywa n’idini, bifite byinshi bihuriyeho n’izindi gahunda za kidini zikomeye zo mu gihe cyashize . . . Muri iki gihe, umuntu ukunda igihugu by’agakabyo kugeza ubwo bimubera idini, yumva ko imibereho ye igengwa n’imana ye ari yo gihugu cye. Yumva agikeneyeho ubufasha bukomeye. Yemera ko ari Cyo soko yo kugubwa neza kwe no kunezerwa. Ni cyo agandukira kandi ibyo akabigira mu buryo bwimazeyo bwa kidini. . . . Abona ko igihugu cye ari ikintu gihorabo kandi kuri we, urupfu rw’abana bacyo b’indahemuka rutuma kirushaho kwamamara no kugira ikuzo ridashira.”—Carlton J. F. Hayes, ku ipaji ya 359 mu gitabo Croyances et modes d’adoration des Américains (mu Cyongereza), cyanditswe na J. Paulo Williams.
d Urugero kuri iyo ngingo, reba Umunara w’Umurinzi (mu Cyongereza) wo ku wa 1 Nzeri 1971, ku ipaji ya 520; uwo ku wa 15 Kamena 1974, ku ipaji ya 373; ku wa 1 Kamena 1975, ku ipaji ya 341; ku wa 1 Gashyantare 1979, ku ipaji ya 23; ku wa 1 Kamena 1979, ku ipaji ya 20; ku wa 15 Gicurasi 1980, ku ipaji ya 10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 195]
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka