-
Ubwami bw’Imana buruta kure ubundi bwoseUmunara w’Umurinzi—2006 | 15 Nyakanga
-
-
Yesu n’abo bafatanyije bategekera ahantu hakomeye cyane.
Mu byo Daniyeli yeretswe mu nzozi, yanabonye ‘ubwami n’ubutware bihabwa ubwoko bw’abera’ (Daniyeli 7:27). Yesu ntategeka wenyine. Hari abandi bagomba gufatanya na we gutegeka, bakaba abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:6). Intumwa Yohana yanditse ibyabo agira ati “ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine . . . bacunguwe ngo bakurwe mu isi.”—Ibyahishuwe 14:1-3.
Muri iryo yerekwa, uwiswe Umwana w’Intama ni Yesu Kristo amaze kwimikwa (Yohana 1:29; Ibyahishuwe 22:3). Uwo Musozi wa Siyoni ugereranya ijurua (Abaheburayo 12:22). Yesu n’abantu 144.000 bafatanyije, bategekera mu ijuru. Mbega ukuntu bategekera ahantu hakomeye! Kubera ko bategekera mu ijuru, bafite ubushobozi bwo kubona ibintu byose. Bitewe n’uko ijuru ari intebe y’ “ubwami bw’Imana,” nanone bwitwa “ubwami bwo mu ijuru” (Luka 8:10; Matayo 13:11). Nta ntwaro, nta n’ibitero birimo intwaro za kirimbuzi bishobora kugira icyo bitwara ubwo butegetsi bwo mu ijuru. Nta wushobora kubwigarurira kandi buzasohoza umugambi Imana yabushyiriyeho.—Abaheburayo 12:28.
-
-
Ubwami bw’Imana buruta kure ubundi bwoseUmunara w’Umurinzi—2006 | 15 Nyakanga
-
-
a Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera yanesheje Abayebusi, yigarurira ibihome byo ku Musozi Siyoni wa hano ku isi, maze ahahindura umurwa mukuru w’ubwami bwe (2 Samweli 5:6, 7, 9). Yanimuriyeyo Isanduku yera (2 Samweli 6:17). Kubera ko Isanduku yagaragazaga ko Yehova ahari, bavugaga ko Siyoni ari ho Imana yabaga, bityo Siyoni ikaba yaragereranyaga ijuru.—Kuva 25:22; Abalewi 16:2; Zaburi 9:12; Ibyahishuwe 11:19.
-