Igice cya 30
‘Babuloni Ikomeye Iraguye!’
1. Ni iki marayika wa kabiri atangaza, kandi Babuloni Ikomeye ni iki?
IGIHE cy’urubanza rw’Imana kirageze! Nuko rero, nimutegere amatwi ubutumwa bw’Imana bwamamazwa muri aya magambo ngo “Maraika wundi wa kabir’ akurikirahw ati: Iraguy’ iraguye! Babuloni, wa mudugud’ ukomeye, waterets’ amahanga yos’ inzoga, ni zo ruba ry’ubusambanyi bgawo” (Ibyahishuwe 14:8). Ni ubwa mbere, ariko si bwo bwa nyuma, Ibyahishuwe bivuga ibyerekeye Babuloni ikomeye. Nyuma, mu gice cya 17, birawuvuga mu ishusho ya maraya ufite irari ryinshi. Ni we nde? Nk’uko tugiye kubibona, uwo ni ubutware bukuru bw’isi yose, ari bwo dini y’ibinyoma Satani akoresha mu kurwanya urubyaro rw’umugore w’Imana (Ibyahishuwe 12:17). Babuloni Ikomeye ni ubutware bw’isi yose bw’idini y’ibinyoma. Igizwe n’amadini yose arangwamo inyigisho za kidini n’imigenzo bya Babuloni ya kera kandi akanagaragaza umwuka wayo.
2. (a) Ni gute idini y’i Babuloni yakwirakwiriye mu isi yose? (b) Ni uwuhe muteguro ukomeye cyane ufite umwanya w’ingenzi muri Babuloni Ikomeye, kandi wadutse ryari?
2 I Babuloni, ni ho Yehova yanyuranyirije indimi z’abashakaga kubaka Umunara wa Babeli, ubu hashize imyaka irenga 4.000. Maze udutsiko tw’abantu dutandukanye tuvuga indimi zitari zimwe dukwirakwira mu isi yose dutyo, tujyanye imyizerere n’imigenzo byatwo by’ubuhakanyi, ari na byo bigize urufatiro rw’amadini menshi yo muri iki gihe (Itangiriro 11:1-9). Rero, Babuloni Ikomeye ni igice cy’iby’idini cyo mu bigize umuteguro wa Satani. (Gereranya na Yohana 8:43-47.) Muri iki gihe, Babuloni Ikomeye igizwe ahanini na Kristendomu y’abahakanyi. Uwo muteguro ukomeye, ugomera amategeko, wadutse mu kinyejana cya kane nyuma ya Kristo, wadukanye amahame n’imigenzo bitava muri Bibiliya, ahubwo ahanini ubikomoye mu idini y’i Babuloni.—2 Abatesalonike 2:3-12.
3. Kuki bikwiriye kuvuga ko Babuloni Ikomeye yaguye?
3 Ahari wenda wabaza uti ‘None se ko amadini agifite umwanya ukomeye hano ku isi, ni kuki marayika avuga ko Babuloni Ikomeye yaguye?’ Dutekereze gato: Mu wa 539 mbere y’igihe cyacu, ingaruka zitewe no kugwa kwa Babuloni zabaye izihe? Ibyo byatumye Abisirayeli bava mu bunyage basubira mu gihugu cyabo, maze bahagarura ugusenga k’ukuri. Bityo rero, gusubizwamo imbaraga no kongera gusagamba mu buryo bw’umwuka kwa Isirayeli y’umwuka mu wa 1919, ugusagamba kwakomeje kwiyongera cyane kugeza n’ubu, ni ubuhamya bw’uko Babuloni yaguye muri uwo mwaka. Nta bubasha igifite bwo gukoma imbere imirimo y’ubwoko bw’Imana. Byongeye kandi, muri yo ubwayo harimo ibibazo bikomeye cyane. Guhera mu wa 1919, uburiganya bwayo, ubuhemu bwayo n’ubusambanyi bwayo byagiye bishyirwa ahagaragara. Mu bihugu byinshi byo mu Burayi, abantu bakijya mu nsengero ni mbarwa, kandi mu bihugu byinshi bya gisosiyalisiti, amadini abonwa nk’aho ari “ikiyobyabwenge mu bantu.” Kubera ko Babuloni Ikomeye igayitse mu maso y’abakunda Ijambo ry’Imana ry’ukuri bose, kimwe n’umuntu wakatiwe urwo gupfa, ubu na yo itegereje umunsi Yehova azayiciraho iteka rye rikiranuka.
Ukugwa Gukojeje Isoni kwa Babuloni Ikomeye
4-6. Ni gute ‘Babuloni Ikomeye yateretse amahanga yose inzoga ari ryo ruba ry’ubusambanyi bwayo’?
4 Reka tugenzure ku buryo burambuye ibyagiye biranga ukugwa gukojeje isoni kwa Babuloni Ikomeye. Marayika aragira ati “Babuloni, wa mudugud’ ukomeye, waterets’ amahanga yos’ inzoga, ni zo ruba ry’ubusambanyi bgawo.” Mbese ibyo bishaka kuvuga iki? Iyo mvugo ikoreshwa igihe cyo kunesha. Urugero, Yehova yabwiye Yeremia ati “End’ iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoke zanjye, kand’ uyivuny’ amahanga yose ngutumyeho. Na y’ azanywa, adandabirane, asare, abitewe n’inkota nzohereza muri yo” (Yeremia 25:15, 16). Mu kinyejana cya gatandatu n’icya karindwi mbere y’igihe cyacu, Yehova yakoresheje Babuloni ya kera kugira ngo inyweshe amahanga menshi igikombe cy’imibabaro cyo mu buryo bw’ikigereranyo, harimo n’ishyanga ry’abahakanyi rya Yuda, ku buryo ndetse n’ubwoko bwe bwajyanyweho iminyago. Hanyuma ariko, Babuloni na yo yaje kugwa, bitewe n’uko umwami wayo yishyize hejuru agomera Yehova, “Uwiteka Imana nyir’ijuru.”—Danieli 5:23.
5 Babuloni Ikomeye na yo yagiye yegukana ishema ryo kunesha, ariko ahanini, bitewe no gukoresha uburiganya bwinshi. ‘Yateretse amahanga yose inzoga’ ikoresheje uburiganya nk’ubwa maraya, isambana na yo mu buryo bwa kidini. Yatumye abayobozi ba gipolitiki bagirana na yo amasezerano n’ubucuti. Yikingirije iby’idini kugira ngo ibone uko ikandamiza abantu mu bya gipolitiki, mu by’ubucuruzi no mu by’ubukungu. Yateje ibitotezo, intambara n’indwano za kidini, ndetse inateza ugusubiranamo kw’abenegihugu, kugira ngo ibone uko yikurikiranira ibya politiki n’iby’ubucuruzi. Kandi yagiye yeza izo ntambara ivuga ko ziturutse k’ugushaka kw’Imana.
6 Birazwi ko amadini yivanze mu ntambara no mu bireba politiki z’ibihugu muri iki kinyejana cya 20. Uko ni ko byagenze muri Yapani y’idini ya Shinto, mu Buhindi bw’idini ya Hindu, muri Vietnam y’idini ya Budha, muri Irilande y’amajyepfo n’Amerika y’Epfo by’idini y’ “Abakristo,” ndetse no mu bindi bihugu. Mu ntambara ebyiri z’isi yose, abapadiri b’abasirikare bo mu bico byari bishyamiranye, bateye abasore inkunga yo kwicana. Urugero ruzwi neza rugaragaza ko Babuloni Ikomeye yakoresheje ubuhendanyi, ni uruhare yagize mu Ntambara Yayogoje Ibintu muri Hisipaniya mu wa 1936-1939, aho intambara yahitanye abantu batari munsi ya 600.000. Uwo muvu w’amaraso yamenwe biturutse ku bari bashyigikiye abayobozi ba kidini b’Abagatolika hamwe n’ibyitso byabo. Imwe mu mpamvu zabiteye ikaba yari uko umutungo wa Kiliziya hamwe n’ibyubahiro yahabwaga byari byibasiwe n’ubutegetsi bwemewe bwa Hisipaniya.
7. Ni nde Babuloni Ikomeye yibasiye cyane cyane, kandi mu buhe buryo?
7 Kubera ko Babuloni Ikomeye ari igice cy’iby’idini kigize urubyaro rwa Satani, igihe cyose ibitero byayo byagiye byibasira cyane ‘umugore’ wa Yehova, ari we “Yerusalemu yo mw ijuru.” Mu kinyejana cya mbere, itorero ry’Abakristo basizwe ryamenyekanye ku buryo bugaragara neza ko ari ryo rubyaro rw’umugore (Itangiriro 3:15; Abagalatia 3:29; 4:26). Rero, Babuloni Ikomeye yagiye yihatira kwigarurira iryo torero riboneye ishaka uko yarigusha mu busambanyi bwa kidini. Intumwa Paulo na Petero baburiye bagenzi babo ko benshi bari kugwa, kandi ko ibyo byari gutuma habaho ubuhakanyi bukomeye (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1-3). Mu marembera y’ubuzima bwa Yohana, Babuloni Ikomeye yari yaramaze kugera ku ntera yo guhumanya, ibyo bikaba bigaragarira mu butumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi (Ibyahishuwe 2:6, 14, 15, 20-23). Ariko rero, Yesu yari yaramaze kugaragaza aho yari kwemererwa kugeza ikora icyo gikorwa cyo guhumanya.
Ingano n’Urumamfu
8, 9. (a) Ni iki umugani w’ingano n’urumamfu waciwe na Yesu usobanura? (b) Ni iki cyabaye “abantu basinziriye”?
8 Mu mugani we w’ingano n’urumamfu, Yesu yavuze iby’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima. Ariko, “abantu basinziriye,” umwanzi araza abibamo urumamfu. Nyuma, ingano zaje kumiramizwa n’urwo rumamfu. Yesu yasobanuye uwo mugani agira ati “Ūbib’ imbuto nziza n’ Umwana w’umuntu: umurima n’ isi: imbuto nziza ni zo bana b’ubgami; [urumamfu] n’ abana b’Umubi; umwanzi warubibye n’ Umwanzi [Satani].” Yakomeje agaragaza ko imbuto nziza n’urumamfu byari gukurana kugeza ku ‘mperuka’ [iherezo rya gahunda y’ibintu, MN], igihe abamarayika bari ‘guteranya’ urumamfu rw’ikigereranyo.—Matayo 13:24-30, 36-43.
9 Ibyo Yesu n’intumwa Paulo na Petero bavuze ni ko byaje kugenda. “Abantu basinziriye,” ni ukuvuga nyuma y’aho intumwa zimariye gusinzira mu rupfu, cyangwa igihe abagenzuzi b’Abakristo barekaga kuba maso kugira ngo barinde umukumbi w’Imana, ubuhakanyi bwa kibabuloni bwatangiye kumburira no mu itorero rwagati (Ibyakozwe 20:31). Nyuma y’igihe gito, urumamfu rwaje kuba rwinshi cyane kuruta ingano, maze rurazimiramiza. Mu binyejana byinshi, byashushe nk’aho urubyaro rw’umugore rwamiramirijwe mu myambaro y’imishanana itubutse ya Babuloni Ikomeye.
10. Ni iki cyabaye mu myaka ya nyuma ya 1870, kandi Babuloni Ikomeye yabyifashemo ite?
10 Ariko, guhera mu wa 1870, Abakristo basizwe batangiye gukora uko bashoboye kugira ngo bitandukanye n’ibikorwa by’ubusambanyi bya Babuloni Ikomeye. Baretse inyigisho z’ibinyoma Kristendomu yari yaravanye mu bupagani, maze bakoresheje Bibiliya babwirizanya umuhati bagaragaza ko ibihe by’Abanyamahanga byari kurangira mu wa 1914. Abayobozi ba Kristendomu, ari bo gikoresho cy’ingenzi cya Babuloni Ikomeye, barwanyije iyo mihati yo kongera gushimangira ugusenga k’ukuri. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, biyubikije imidugararo yari yatewe n’Intambara kugira ngo bagerageze gutsemba iryo tsinda rito ry’Abakristo b’indahemuka. Mu wa 1918, Babuloni Ikomeye yasaga n’aho yari yaramaze kugera ku ntego zayo, kuko abo Bakristo basaga n’aho bacecekeshejwe burundu.
11. Ni iki cyabaye bitewe no kugwa kwa Babuloni ya kera?
11 Nk’uko twabivuze haruguru, Babuloni umudugudu wari warigize indatwa wahanutse mu wa 539 mbere y’igihe cyacu. Ku bw’ibyo, humvikanye ijwi rirenga rigira riti “I Babuloni haraguye, haraguye!” Icyicaro gikuru cy’ubwami bw’isi yose cyahise kigwa mu maboko y’ingabo z’abamedi n’abaperesi ziyobowe na Kuro Mukuru. N’ubwo muri uko gutsindwa umudugudu ubwawo warokotse, ariko rero, ukugwa kwawo ntikwabuze kuba impamo, kuko kwatumye imbohe z’Abayuda zibohorwa zigasubira i Yerusalemu kuhagarura ugusenga k’ukuri.—Yesaya 21:9; 2 Ibyo ku Ngoma 36:22, 23; Yeremia 51:7, 8.
12. (a) Ni gute dushobora kuvuga ko Babuloni yaguye muri iki kinyejana cyacu cya makumyabiri? (b) Ni iki kigaragaza ko Yehova yanze Kristendomu burundu?
12 Ijwi rirenga ryumvikanisha ko Babuloni Ikomeye iguye ryarumvikanye no muri iki kinyejana cyacu. Ishema ry’igihe gito ryegukanywe na Kristendomu ikomoka i Babuloni mu wa 1918, ryabaye impfabusa mu buryo butunguye mu wa 1919 igihe abasigaye b’Abakristo basizwe, ari bo bagize itsinda rya Yohana, bongeraga guhaguruka bazutse mu buryo bw’umwuka. Babuloni Ikomeye yaraguye mu buryo bw’uko itari igishoboye guherana abagaragu b’Imana mu bubata bwayo. Abavandimwe basizwe ba Kristo bavuye mu rwobo rw’ikuzimu biteguye gukora, bameze nk’inzige zitabarika (Ibyahishuwe 9:1-3; 11:11, 12). Ni bo bari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ wo muri iki gihe, kandi Shebuja yabeguriye ibye byose biri hano ku isi (Matayo 24:45-47). Kuba barakoreshejwe batyo, bigaragaza ko Yehova yanze Kristendomu burundu, n’ubwo yo yihara ivuga ko ari yo imuhagagariye hano ku isi. Ugusenga kuboneye kwari kongeye gushyirwaho, kandi noneho kurangiza umurimo wo gushyira ikimenyetso ku basigaye ba 144.000—abasigaye mu bagize urubyaro rw’umugore, ari we mwanzi wa kera wa Babuloni Ikomeye, byajyaga gushoboka. Ibyo byose byagaragaje ugutsindwa gukomeye k’uwo muteguro wa kidini wa Satani.
Ukwihangana kw’Abera
13. (a) Ni ubuhe butumwa marayika wa gatatu yamamaza? (b) Ni irihe teka Yehova aca ku bashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa?
13 Noneho marayika wa gatatu afashe ijambo. [Yohana aragira ati] “Maraika wundi wa gatat’ akurikiraho, avug’ ijwi rireng’ ati: Umuntu n’ aramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwahw ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni w’ uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana, yiteguw’ idafunguwemw’ amazi mu gacuma k’umujinya wayo” (Ibyahishuwe 14:9, 10a). Mu Byahishuwe 13:16, 17, hahishuye ko ku munsi w’Umwami, abataramya igishushanyo cy’inyamaswa bagombaga kubabazwa—ndetse bakanicwa. Ubu noneho ariko, tumenye ko Yehova yafashe icyemezo cyo guciraho iteka ‘abafite ikimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa cyangwa umubare w’izina ryayo.’ Bazahatirwa kunywera ku gikombe gisharira, ‘igikombe cyumujinya,’ wa Yehova n’uburakari bwe. Ibyo bizasobanura iki kuri bo? Mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, igihe Yehova yahatiraga Yerusalemu kunywera ku “gikombe cy’umujinya we,” uwo mudugudu wagezweho no “kub’ amatongo no kurimbuka, n’inzara n’inkota,” mu maboko y’Abanyebabuloni (Yesaya 51:17, 19). Bityo, n’igihe abaramya ubutware bwa gipolitiki bw’iyi si hamwe n’igishushanyo cyabwo ari cyo: Umuryango w’Abibumbye, bazanywa ku gikombe cy’umujinya wa Yehova, kandi ingaruka yabyo kuri bo izaba iyo kubona amakuba (Yeremia 25:17, 32, 33). Bazarimbuka burundu.
14. Ni iki kigomba kugera ku baramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo mbere y’uko barimburwa, kandi ibyo Yohana abivuga mu yahe magambo?
14 Mbere yuko ibyo byago bibageraho ariko, abashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa bagomba kugerwaho n’imibabaro itewe no kwangwa na Yehova. Ku bihereranye n’umuntu wese uramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo, marayika yabwiye Yohana ati “Kand’ azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera n’imbere y’Umwana w’Intama. Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumb’ iteka ryose; ntibaruhuka ku manywa na n’ijoro, abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wes’ ushyirwahw ikimenyetso cy’izina ryayo.”—Ibyahishuwe 14:10b, 11.
15, 16. Ni ubuhe busobanuro bw’amagambo “umuriro n’amazuku” ari mu Byahishuwe 14:10?
15 Bamwe babona ko uko kubabazwa mu muriro n’amazuku kwavuzwe aha ari ubuhamya bw’uko hariho umuriro utazima. Ariko kandi, igenzura rigufi ku buhanuzi busa n’ubwo, rigaragaza ubusobanuro nyakuri bw’ayo magambo nk’uko ari muri iyo nteruro. Mu minsi ya Yesaya, Yehova yihanangirije ishyanga rya Edomu aribwira ko ritazabura guhanwa bitewe n’urwango ryari rifitiye Isirayeli. Yagize ati “Imigezi yaho izahinduk’ ubujeni, n’umukungugu waho uzahinduk’ amazuku; kand’ igihugu cyaho kizahinduk’ ubujeni bgaka. Nta uzakizimya ku manywa na n’ijoro, imyotsi yacy’ izacumb’ iteka ryose; kizahor’ ar’ amatongo ukw ibihe bih’ ibindi; kandi nta uzakinyuramw iteka ryose.”—Yesaya 34:9, 10.
16 None se hari ubwo ishyanga rya Edomu ryigeze rirohwa mu muriro utazima kugira ngo rikongoke iteka ryose? Oya rwose. Ahubwo ryazimangatanye ku isi burundu, nk’aho ryakongowe n’umuriro n’amazuku. Ingaruka ya nyuma y’igihano cyayo ntiyabaye iyo kubabazwa iteka, ahubwo yabaye iyo ‘gusigara ubusa kutabaho no guhinduka ubusa’ (Yesaya 34:11, 12). Ibyo ni byo bigereranywa mu buryo butangaje n’umwotsi “ucumb’ iteka ryose.” Iyo inzu imaze gushya umuriro utakigurumana, nyuma y’igihe runaka umwotsi uba ugikomeza gucumba mu muyonga, ibyo bigatuma abahisi n’abagenzi bamenya ko aho hantu hakongowe n’inkongi y’umuriro. Bityo na n’ubu, ubwoko bwa Yehova burakibuka isomo bwasigiwe n’irimbuka rya Edomu. Nguko uko, mu buryo bw’ikigereranyo, ‘umwotsi wo gukongorwa kwawo’ ukomeza gucumba iteka ryose.
17, 18. (a) Ni iki kizaba ku bashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa? (b) Ni mu buhe buryo abaramya inyamaswa bababazwa? (c) Ni gute “umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumb’ iteka ryose”?
17 Abashyizweho ikimenyetso cy’inyamaswa na bo bazarimburwa burundu, nk’aho batsembwe n’umuriro. Nk’uko ubuhanuzi bukomeza bubihishura, intumbi zabo ntizizahambwa, kugira ngo inyamaswa n’ibisiga birye inyama zazo (Ibyahishuwe 19:17, 18). Uko bigaragara rero, ntibazagerwaho no kubabazwa iteka mu buryo nyakuri. None se, ni gute ‘bazababazwa n’umuriro n’amazuku’? Ni mu buryo bw’uko kwamamaza ukuri bituma bashyirwa ahagaragara kandi bikanatuma baburirwa ko guca amateka kw’Imana kwegereje. Ni yo mpamvu bashyira igitutsi ku izina ry’ubwoko bw’Imana, kandi aho bishoboka bakoshyoshya inyamaswa ya gipolitiki kugira ngo itoteze Abahamya ba Yehova ndetse inabice. Ariko, amaherezo abo babarwanya bazarimbuka nk’aho barimbuwe n’umuriro n’amazuku. Ubwo rero, “umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumb’ iteka ryose” mu buryo bw’uko iteka Imana izabaciraho rizaba akabarore igihe ubutegetsi bw’ikirenga bukwiriye bwa Yehova bwaba bwongeye gushidikanywa. Icyo kibazo kizaba cyaramaze gukemurwa ku buryo budasubirwaho.
18 Mbese muri iki gihe, ni nde utanga ubwo butumwa busesereza? Twibuke ko inzige z’ikigereranyo zahawe ububasha bwo kubabaza abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo (Ibyahishuwe 9:5). Uko bigaragara rero, izo nzige z’ikigereranyo ziyobowe n’abamarayika ni zo zibababaza. Ntizijya zibaha amahwemo ku buryo ‘bataruhuka ku manywa na nijoro, abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.’ Hanyuma nibamara kurimburwa, ari na byo bizagaragaza ku buryo butangaje ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova ari bwo bwonyine bukwiriye, “umwotsi wo kubabazwa kwabo” uzacumba iteka ryose. Nimucyo rero itsinda rya Yohana ryihangane kugeza kuri uwo munsi! Marayika asoza agira ati “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bītonder’ amategeko y’Imana, bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.”—Ibyahishuwe 14:12.
19. Kuki abera bagomba kwihangana, kandi ni ayahe magambo yavuzwe na Yohana abakomeza?
19 Ni koko “kwihangana kw’abera” bisobanura gusenga Yehova wenyine binyuriye kuri Yesu Kristo. Ubutumwa bwabo ntibwitabirwa na bose. Ahubwo butuma barwanywa, bagatotezwa, ndetse bakicwa. Ariko rero, bakomezwa n’amagambo Yohana yongeyeho agira ati “Numv’ ijwi, rivugira mw ijuru rimbgira riti: Andik’ uti, Uhereye none hahirw’ abapfa bapfira mu Mwami wacu. Umwuka na w’ aravug’ ati: Yē, ngo baruhuk’ imihati yabo, kukw’ imirimo yab’ ijyanye na b’ ibakurikiye.”—Ibyahishuwe 14:13.
20. (a) Ni gute isezerano ryavuzwe na Yohana rihuza n’ubuhanuzi bwa Paulo bwerekeye ku kuhaba kwa Yesu? (b) Ni ikihe gikundiro cyihariye cyasezeranyijwe Abakristo basizwe bapfa nyuma y’aho Satani yirukaniwe mu ijuru?
20 Iryo sezerano rihuje rwose n’ubuhanuzi bwa Paulo bwerekeye ku kuhaba kwa Yesu, ubuhanuzi bugira buti “Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natw’abazaba bakiriho basigaye [abo mu basizwe bariho kugeza ku munsi w’Umwami], duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganir’ Umwami mu kirere” (1 Abatesalonike 4:15-17). Satani amaze kwirukanwa mu ijuru, abapfiriye muri Kristo ni bo babanje kuzuka. (Gereranya n’Ibyahishuwe 6:9-11.) Nyuma y’aho, abasizwe bapfa ku munsi w’Umwami, basezeranywa guhabwa igikundiro cyihariye, kuko ako kanya bahita bazukira guhabwa ubugingo bw’umwuka mu ijuru, “mu kanya nk’ako guhumbya” (1 Abakorinto 15:52). Mbega isezerano ry’agahebuzo! Byongeye kandi, imirimo yabo yo gukiranuka ijyana na bo ibakurikiye mu ijuru.
Umusaruro w’Isi
21. Ni iki Yohana avuga ku bihereranye n’ ‘umusaruro w’isi’?
21 Hari abandi bantu na bo bagomba kungukirwa kuri uyu munsi w’urubanza, nk’uko Yohana akomeza abitubwira agira ati “Mbon’ igicu cyera; no ku gicu mbon’ uwicayeho, usa n’Umwana w’umuntu, wambay’ ikamba ry’izahabu ku mutwe, kand’ afit’ umuhor’ utyaye mu ntoke ze. Maraika wund[i] [wa kane] ava mu rusengero, arangurur’ ijwi rirenga, abgir’ uwicaye kur’icyo gicu, ati: Ahuramw umuhoro wawe, usarure, kukw isarura risohoye, kand’ ibisarurwa byo mw isi byeze cyane. Nuk’ uwicaye ku gicu yahur’ umuhoro we mw isi, is’ irasarurwa.”—Ibyahishuwe 14:14-16.
22. (a) Ni nde wambaye ikamba rya zahabu kandi wicaye ku gicu cyera? (b) Ni ryari isarura ryageze ku ndunduro yaryo, kandi mu buhe buryo?
22 Ku bihereranye no kumenya uwicaye ku gicu cyera, nta gukekeranya guhari. Uwicaye ku gicu cyera, akaba asa n’umwana w’umuntu kandi akaba yambaye ikamba rya zahabu, uko bigaragara uwo ni Yesu, Umwami wa kimesiya, uwo na Danieli yabonye mu iyerekwa (Danieli 7:13, 14; Mariko 14:61, 62). Ariko se, ibisarurwa byavuzwe aha bisobanura iki? Igihe Yesu yari hano ku isi, umurimo wo guhindura abigishwa yawugereranyije n’ibisarurwa byo mu murima, ari yo si y’abantu (Matayo 9:37, 38; Yohana 4:35, 36). Iryo sarura rigeze ku ndunduro yaryo ku munsi w’Umwami, ari cyo gihe Yesu yimitswe ngo abe Umwami kandi ace imanza za Se. Bityo rero, igihe cyo gutegeka kwe, cyatangiye mu wa 1914, ni igihe cy’ibyishimo, kuko ari igihe cy’isarura.—Gereranya no Gutegeka kwa kabiri 16:13-15.
23. (a) Ni nde utanga itegeko ryo gutangira gusarura? (b) Ni irihe sarura rikorwa kuva mu wa 1919?
23 N’ubwo Yesu ari Umwami akaba n’Umucamanza, ategereza itegeko ahabwa na Yehova, Imana ye, mbere yo gutangira gusarura. Iryo tegeko rituruka “mu rusengero,” binyuriye kuri marayika, maze Yesu agahita aryumvira. Guhera mu wa 1919, yabanje kurangiza isarurwa rya 144.000 binyuriye ku bamarayika be (Matayo 13:39, 43). Hanyuma hakurikiyeho isarurwa cyangwa ikoranywa ry’abantu benshi b’izindi ntama (Matayo 25:31-33; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:9). Ibihamya bigaragaza ko umubare munini w’izo ntama zindi watangiye kugaragara hagati ya 1931 na 1935, umwaka Yehova yafunguye amaso y’abo mu itsinda rya Yohana kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17. Kuva icyo gihe bibanze cyane ku ikorakoranywa ry’abo bantu. Mu wa 1990, umubare wabo wariyongereye urenga miriyoni enye, kandi baracyakomeza kwiyongera. Uko bigaragara, usa n’umwana w’umuntu afite umusaruro mwinshi kandi ushimishije mu gihe cy’imperuka.—Gereranya no Kuva 23:16; 34:22.
Iyengwa ry’Umuzabibu w’Isi
24. Ni iki marayika wa gatanu afite mu ntoke ze, kandi ni iki marayika wa gatandatu amubwira mu ijwi riranguruye?
24 Isarurwa ryo kurokora rirangiye, ni igihe cy’undi musaruro. Yohana aragira ati “Maraika wund[i] [wa gatanu] ava muri rwa rusengero rwo mw ijuru, na w’ afit’ umuhor’ utyaye. Hakurikirah’ und[i] [wa gatandatu] uvuye mu gicaniro, ni we mutware w’umuriro; arangurur’ ijwi, abgira wa maraika wund’ ufit’ umuhor’ utyaye, ati: Ahur’ umuhoro waw’ utyaye, uc’ amaseri yo ku muzabibu w’isi, kukw inzabibu zawo zinetse” (Ibyahishuwe 14:17, 18). Ingabo z’abamarayika bafite inshingano yo gukora umurimo munini w’isarura ku munsi w’Umwami, barobanura abeza mu babi!
25. (a) Kuba marayika wa gatanu aza aturutse mu rusengero bigaragaza iki? (b) Kuki bikwiriye rwose ko itegeko ryo gutangira gusarura ritangwa na marayika “uvuye mu gicaniro”?
25 Marayika wa gatanu aza aturutse imbere ya Yehova mu rusengero; bityo isarura rya nyuma na ryo rikaba rikorwa nk’uko Yehova abishaka. Marayika uwo ahabwa itegeko ryo gutangira umurimo binyuriye ku butumwa ashyikirizwa na marayika wundi “uvuye mu gicaniro.” Icyo gikorwa ni kimwe mu by’ingenzi cyane, kuko mbere y’aho ubugingo bw’indahemuka bwishwe bwari munsi y’igicaniro bwari bwabajije buti “Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudac’ amateka no kudahor’ abari mw isi, uhorer’ amaraso yacu?” (Ibyahishuwe 6:9, 10). Iryo takamba risaba guhorerwa rizasubizwa igihe hazabaho isarura ry’umuzabibu w’isi.
26. ‘Umuzabibu w’isi’ ni iki?
26 Ariko se, ‘umuzabibu w’isi’ ni iki? Mu Byanditswe bya Giheburayo, ishyanga ry’Abayahudi rivugwaho ko ari uruzabibu rwa Yehova (Yesaya 5:7; Yeremia 2:21). Yesu Kristo hamwe n’abo bazategekana mu Bwami bw’Imana na bo bagereranywa n’umuzabibu (Yohana 15:1-8). Muri ibyo bigereranyo, icy’ingenzi kiranga uruzabibu, ni uko rwera imbuto. Umuzabibu nyakuri wa Gikristo, wo wera imbuto nyinshi zo guhimbaza Yehova (Matayo 21:43). Mu by’ukuri rero, ‘umuzabibu w’isi’ ntushobora kuba ari uwo muzabibu w’ukuri, ahubwo ugomba kuba ari umuzabibu w’umwiganano wa Satani, ari bwo butegetsi bwe bugaragara kandi bwanduye ategekesha abantu, hamwe n’ “amaseri” menshi y’imbuto za kidayimoni wagiye wera mu binyejana byinshi. Babuloni Ikomeye, Kristendomu y’abahakanyi ifitemo umwanya wa mbere, yagize uruhari runini kuri uwo muzabibu wera inzabibu z’uburozi.—Gereranya no Gutegeka kwa kabiri 32:32-35.
27. (a) Ni iki kizabaho igihe marayika ufite umuhoro azasarura umuzabibu w’isi? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo buvuga intera iryo sarura rizafata?
27 Urubanza rugomba gucibwa! “Nuko maraika yahur’ umuhoro we mw isi, ac’ imbuto z’umuzabibu w’isi, azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana. Uwo muvure wengesherezwamw’ ibireng’ inyuma ya wa mudugudu, uvamw amaras’ agera ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi, ageza sitadio igihumbi na magan’ atandatu” (Ibyahishuwe 14:19, 20). Kuva kera cyane, Yehova yari yaravuze ko azasohoreza uburakari bwe kuri uwo muzabibu (Zefania 3:8). Ubuhanuzi buri mu gitabo cya Yesaya bugaragaza ko urwengero rwa vino nirutangira kwengesherezwamo ibirenge, amahanga yose azarimburwa (Yesaya 63:3-6). Yoeli na we yahanuye ko “inteko” nyinshi z’amahanga yose, zizahonyorwa kugeza ubwo zirimburiwe mu “muvure,” “mu gikombe cy[o guciramw] imanza” (Yoeli 3:12-14). Mu by’ukuri, iryo sarura rizaba ritangaje cyane ku buryo nta rindi nk’iryo rizongera kubaho! Nk’uko Yohana abyerekwa, si amaseri y’inzabibu asarurwa gusa, ahubwo n’uruzabibu rwose rw’ikigereranyo na rwo ruracibwa rukajugunywa mu rwengero kugira ngo rwengerwemo. Bityo, umuzabibu w’isi uzanyukanyukwa ku buryo utazashobora kongera gushibuka.
28. Ni nde wenga umuzabibu w’isi, kandi ni gute urwengero ‘rwengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu’?
28 Muri iryo yerekwa, kwenga birakorwa n’amafarashi, kuko amaraso ava mu muzabibu agera “ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi.” Ubwo ubusanzwe “amafarashi” ageraranya intambara, icyo gikorwa cyo kwenga kigomba kuba ari igihe cy’intambara. Mu ntambara ya nyuma yo kurwanya gahunda y’ibintu ya Satani, havugwa ko ngo ingabo zo mu ijuru ziyobowe na Yesu ‘zengesha ibirenge mu muvure w’uburakari bw’umujinya w’Imana Ishobora byose’ (Ibyahishuwe 19:11-16). Bigaragara neza ko izo ngabo ari na zo zengesha ibirenge umuzabibu w’isi. Urwengero ‘rwengesherezwamo ibirenge ruri inyuma ya wa mudugudu,’ ni ukuvuga inyuma ya Sioni yo mu ijuru. Birakwiriye rwose ko umuzabibu w’isi wengerwa ku isi. Ariko kandi, ‘uzengeshwa ibirenge inyuma ya wa mudugudu,’ ari byo bivuga ko nta kibi kizagera ku basigaye bagize urubyaro rw’umugore, ari bo bahagarariye Sioni yo mu ijuru hano ku isi. Abo hamwe n’imbaga y’abantu benshi, bazahishwa kandi barindirwe mu muteguro wa Yehova wa hano ku isi.—Yesaya 26:20, 21.
29. Ni ubuhe burebure bw’umurambararo n’ubujyakuzimu bw’umuvu w’amaraso utemba uva mu rwengero, kandi ibyo byose bigaragaza iki?
29 Iri yerekwa ritangaje rifitanye isano n’ijanjagurwa ry’ubwami bw’isi rizaterwa n’Ubwami bugereranywa n’ibuye, ijanjagurwa rivugwa muri Danieli 2:34, 44. Hazabaho irimbuka. Umuvu w’amaraso uturutse mu rwengero rwa vino uzaba ari muremure cyane mu bujya kuzimu, ku buryo uzagera ku mikoba yo ku majosi y’amafarashi, kandi uzatemba ugere ku burebure bwa sitadio 1.600.a Uwo mubare munini, ungana na kane incuro enye ukubye n’icumi incuro cumi (4 x 4 x 10 x 10), uratsindagiriza cyane ko irimbuka rizagera ku isi yose (Yesaya 66:15, 16). Rizaba ari irimbuka ryuzuye kandi ridasubirwaho. Nta na rimwe umuzabibu w’isi ya Satani uzongera gushora imizi ukundi!—Zaburi 83:17, 18.
30. Ni izihe mbuto umuzabibu wa Satani wera, kandi ni ikihe cyemezo dukwiriye gufata?
30 Kubera ko igihe cy’imperuka kiri hafi kurangira, iyerekwa ry’iyi misaruro ibiri ni iry’ingenzi cyane kuri twe. Guterera akajisho ku bantu badukikije gusa birahagije kugira ngo twibonere imbuto zeze ku muzabibu wa Satani. Ibyo ni nko gukuzamo amada n’ubundi bwicanyi butandukanye; kuryamana kw’abahuje ibitsina, ubusambanyi n’ubundi buryo bunyuranye bwo kwiyandarika, ubuhemu hamwe no kubura urukundo—ibyo byose bikaba bituma isi ya none yangwa mu maso ya Yehova. Umuzabibu wa Satani “wer’ icyishi n’igisharira cyane.” Imyifatire yawo y’akahebwe no gusenga ibishushanyo itukisha Umuremyi Mukuru w’abantu (Gutegeka kwa kabiri 29:18; 32:5; Yesaya 42:5, 8). Mbega igikundiro dufite cyo gufatanya n’itsinda rya Yohana mu murimo wo gusarura imbuto nziza, imbuto Yesu asarurira guhimbaza Yehova! (Luka 10:2). Ni mucyo twese twiyemeze kutigera na rimwe twiyandurisha umuzabibu w’isi, ibyo bizaturinda kwengeshwa ibirenge hamwe n’umuzabibu w’isi igihe cyo guca amateka ya Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Sitadio 1.600 zenda kureshya n’ibirometero 300.—Ibyahishuwe 14:20, Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 208]
‘Inzoga y’Ubusambanyi Bwawo’
Kiliziya Gatolika ni igice cy’ingenzi kigize Babuloni Ikomeye. Iyoborwa n’umupapa ufite icyicaro i Roma, kandi ikemeza ko buri mupapa ari umusimbura w’intumwa Petero. Ibi bikurikira ni bimwe mu byavuzwe kuri izo ngirwa basimbura:
Forumoze (891-896): “Amezi icyenda nyuma y’urupfu rwa Forumoze, umurambo we wavanywe mu nzu yo kwa papa yari igenewe gushyingura imirambo cyangwa ibice by’umubiri by’abo kiliziya Gatolika yita abahowe Imana, maze ujyanwa gucirwa urubanza imbere y’akanama ‘gashinzwe iby’imirambo’ kayobowe na Sitefano [umupapa mushya]. Uwo mupapa wapfuye yashinjwe kuba yarararikiye umwanya w’icyubahiro w’ubupapa, maze bavuga ko ibikorwa bye byose bibaye impfabusa. . . . Umurambo ucuzwa imyambaro y’abapapa kandi intoke zo ku kiganza cy’i buryo ziracibwa.”—New Catholic Encyclopedia.
Sitefano wa 6 (896-897): “Amezi make [nyuma y’urubanza rw’umurambo wa Forumoze], havutse imvururu zatumye Papa Sitefano yegura ku mirimo ye y’ubupapa; yamburwa imyambaro y’abapapa, arafungwa hanyuma aza no guhotorwa.”—New Catholic Encyclopedia.
Sergius wa 3 (904-911): “Babiri bamubanjirije . . . bahotorewe muri gereza. . . . I Roma, yashyigikiwe n’umuryango wa Tewofilagite (Théophylacte), ukekwaho kuba umwe mu bakobwa be, witwa Marozia, yaba yarabyaranye na Sergius umwana w’umuhungu (waje kuba Papa Yohana wa 11).”—New Catholic Encyclopedia.
Sitefano wa 7 (928-931): “Mu myaka ya nyuma y’umurimo we w’ubupapa, Papa Yohana wa 10 . . . yarakariwe na Marozia, Donna Senatrix wa Roma, hanyuma arafungwa ndetse aza no guhotorwa. Hanyuma Marozia yimitse Papa Léon wa 6, na we waje gupfa nyuma y’amezi atandatu n’igice akora uwo murimo. Yasimbuwe na Sitefano wa 7, uko bigaragara bitewe na Marozia. . . . Mu myaka ibiri yamaze ari Papa, nta jambo yari afite kuko yagenderaga munsi y’ubuyobozi bwa Marozia.”—New Catholic Encyclopedia.
Yohana wa 11 (931-935): “Ku rupfu rwa Sitefano wa 7 . . . , Marozia, wo mu muryango wa Tewofilagite, yaboneye ubupapa umuhungu we Yohana, umusore wari ufite imyaka irenga mukumyabiri ho gato. . . . Igihe cyose Yohana yamaze ari papa, yategekwaga na nyina.”—New Catholic Encyclopedia.
Yohana wa 12 (955-964): “Yatowe ari bwo akigeza ku myaka cumi n’umunani, kandi inyandiko z’icyo gihe zihamya ko atashishikariraga iby’umwuka, ahubwo ko yari akahebwe mu kwishakira ibinezeza no kwiyandarika.”—The Oxford Dictionary of Popes.
Benedigito wa 9 (1032-1044; 1045; 1047-1048): “Azwiho kuba yaragurishije ubupapa kuri se wamubyaye mu by’idini, nyuma y’aho agashaka kubusubirana ubugirakabiri.”—The New Encyclopœdia Britannica.
Bityo rero, aho gukurikiza urugero rw’indahemuka Petero, abo bapapa, ndetse n’abandi (bapapa), bagiye bagira uruhare mu bikorwa bibi. Batumye habaho ubwicanyi n’ubusambanyi mu by’umwuka no mu by’umubiri, bagira n’imyifatire nk’iya Yezebeli, maze ibyo bihumanya kiliziya bayoboraga (Yakobo 4:4). Igitabo Le mystère accompli cyasohowe na Sosayiti Watch Tower mu wa 1917 [mu Cyongereza], cyagaragazaga ku buryo burambuye, ibyinshi muri ibyo bikorwa. Ubwo bwabaye uburyo bumwe Abigishwa ba Bibiliya bakoresheje muri icyo gihe mu “gutez’ is’ ibyago byose.”—Ibyahishuwe 11:6; 14:8; 17:1, 2, 5.
[Ifoto yo ku ipaji ya 206]
Kristo wimitswe ubu araca urubanza abifashijwemo n’abamarayika
[Ifoto yo ku ipaji ya 207]
Nyuma yo kugwa kwa Babuloni mu wa 539 mbere y’igihe cyacu, imfungwa zayo zarabohowe