-
Malaya mubi—Kurimbuka kweUmunara w’Umurinzi—1989 | 1 Kanama
-
-
1. Ni mu buryo ki malaya ukomeye yasambanye n’‘abami b’isi,’ kandi byabyaye iki?
IBYO twamaze kuvuga byose ni ibintu bikomeye cyane. Ariko tugomba nanone kubona ko tunakurikije Ibyahishuwe 17:2, malaya ukomeye asambana n’“abami [bo] mw isi.” N’ubwo yaguye, aracyafitanye imishyikirano ya bugufi n’isi kandi aracyagerageza kugira ibikoresho abayobozi ba politiki kugira ngo agere ku byo yishakira. (Yakobo 4:4) Ubwo bulaya mu buryo bw’umwuka, imishyikirano yihishe Babuloni Ikomeye ifitanye n’abayobozi ba politiki, yatumye hapfa amamiliyoni menshi y’intungane. Byonyine malaya ukomeye yakoze ibibi cyane mu gihe yashyigikiraga abari bashyamiranye mu Intambara ya Mbere y’Isi. Ibyo ari byo byose ni mu Intambara ya Kabiri y’isi ibyaha byayo “byarundanijwe bikagera mw’ijuru”! (Ibyahishuwe 18:5) Ni ukubera iki se?
2. (a) Ni mu buryo ki Franz von Papen yafashije Adolf Hitleri kuba umutware w’Ubudage, kandi ni mu yahe magambo perezida w’Ubudage wamubanjirije yavuze uwo mugaragu wa papa? (b) Mu Masezerano yasinywe hagati ya Leta na Nazi na Vatikani, ingingo ebyiri zagizwe ibanga, ni izihe? (Reba ibyanditswe mu nsi y’urupapuro.)
2 Dufate nk’urugero, ni ki cyatumye umugome Adolf Hitleri aba perezida utegekesha igitugu w’Ubudage? Ni ubutiriganya mu bya gipolitiki bw’umukozi wa papa, nk’uko umuperezida wari uvuyeho Kurt von Schleicher yabivuze, wari “umugambanyi ku buryo imbere ye Yuda Iskariyoti yari umutagatifu.” Uwo ni uwitwa Franz von Papen watumye Agisiyo Gatolika hamwe n’abanyenganda bakomeye barwanya ubukomunisiti bakabumbira hamwe Ubudage buyobowe na Hitleri. Ubwo von Papen yari guhabwa intebe ya Visi perezida. Hitleri yamwohereje i Roma ayoboye intumwa zari zigiye kugirana imishyikirano yo gushaka uburyo Leta na Nazi na Vatikani zizakorana. Muri icyo gihe Papa Piyo XI yabwiye intumwa z’abadage ko yari yishimiye ko “leta y’Ubudage ubu yari iyobowe n’umwanzi w’Ubukomunisti ukomeye cyane,” hanyuma kuri 20 Nyakanga 1933, mu mihango ikomeye cyane yabereye i Vatikani, Kardinali Pacelli (wabaye nyuma yaho Papa Piyo XII) yasinye iyo mishyikirano.a
3. (a) Umwanditsi w’amateka yanditse iki ku masezerano ya Leta ya Nazi na Vatikani? (b) Mu mihango yakoreshejwe na Vatikani, ni ikihe cyubahiro cyahawe Franz Papen? (c) Ni uruhe ruhare Franz Papen yagize mu gufata ubutegetsi kwa Nazi muri Otriche?
3 Umwanditsi w’amateka yaranditse ngo: “Imishyikirano [yasinyiwe hagati y’Ubudage na Watikani] kuri Hitleri yari imitsindo ikomeye. Niyo nkunga ya mbere yari abonye itururtse mu mahanga kandi iturutse mu isoko yo hejuru cyane.” Mu mihango yakorewe i Vatikani, Pacelli yambitse von Papen umudari wo mu rwego rwo hejuru utangwa na Papa witwa, umusaraba mukuru wa Piyo IX”b Winston Churchill, mu gitabo cye cyitwa The Gathering Storm [L’orage approche], cyanditswe muri 1948, yavuze ko von Papen yitwaje ko bamwitaga “Umugatolika mwiza” kugira ngo yemeze Kiliziya Gatolika kwemera ko Nazi ifata ubutegetsi muri Otirishe. Muri 1938 mu guhimbaza isabukuru ya Hitleri, Karidinali Innitzer yategetse ko muri Kiliziya zose za Otirishe bamanika amabendera yari afite umusaraba ufite amashami, bakavuza inzogera hanyuma abantu bose bagasabira uwo mutegetsi utwaza igitugu.
4, 5. (a) Ni kuki Vatikani ariyo izabazwa imenwa ry’amaraso riteye ubwoba? (b) Abasenyeri b’Abagatolika b’abadage bashyigikiye bate Hitleri?
4 Vatikani niyo yikoreye imenwa ry’amaraso! Icyo gice gikomeye cya Babuloni Ikomeye yafashije mu buryo bugaragara cyane Hitleri kujya ku butegetsi hanyuma iramushyigikira “mu magambo.” Yageze kure ku buryo yashyigikiye ibibi byakorwaga n’uwo mutegetsi utwaza igitugu. Mu myaka icumi iterabwoba rya Nazi ryamaze papa w’i Roma yarinumiye. Muri icyo gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abasilikari b’Abagatolika bararwanaga bagapfa kubera ishema ry’ubutegetsi bwa Nazi, kandi amamiliyoni y’abantu barimbagurirwaga mu byumba bya Hitleri yiciragamo abantu akoresheje imyuka mibi.
5 Abasenyeri b’Abagatolika b’abadage bashyigikiye ku mugaragaro Hitleri. Umunsi Yapani yari yifatanije n’Ubudage itera i Pearl Harbor, ikinyamakuru The New York Times cyaranditse ngo: “Inama nkuru y’abasenyeri b’Abagatolika b’abadage yabereye i Fulda yategetse gushyiraho ‘isengesho ryo gusabira intambara,’ isengesho ridasanzwe ryagombaga gusomwa mbere na nyuma ya buri misa. Iryo sengesho ryasabaga Imana guha umugisha intwari z’abadage no kubaha kuganza hamwe no kurinda abasilikari. Abasenyeri bahaye n’abapadiri amategeko y’uko byibuze rimwe mu kwezi, mu nyigisho yo ku cyumweru idasanzwe bagira icyo bavuga ku basirikari b’abadage barwaniraga ‘ku butaka, mu nyanja no mu kirere.’”
6. lyo Vatikani iza kuba itarasambanye mu buryo bw’umwuka na ba Nazi, ni ibihe bintu bibi isi itari guhura na byo?
6 Iyo Vatikani itaza kugirana imishyikirano ikemangwa n’ubutegetsi bwa Nazi, ubuzima bw’abantu benshi bwari kurindwa, ubw’amamiliyoni n’amamiliyoni y’abasilikari n’abandi baturage b’abadage baguye muri iyo ntambara, hamwe na miliyoni esheshatu z’Abayahudi bishwe kubera ko batari abadage, hamwe n’ubw’abandi bufite agaciro kenshi imbere y’Imana b’Abahamya ba Yehova ibihumbi basizwe mu mwuka cyangwa bagize “izindi ntama” bababajwe cyane abenshi bagapfira mi bigo by’aba Nazi.—Yohana 10:10, 16.
-
-
Malaya mubi—Kurimbuka kweUmunara w’Umurinzi—1989 | 1 Kanama
-
-
[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]
KWINUMIRA KWA PAPA
H. W. Blood-Ryan mu gitabo cye cyitwa Franz von Papen—His Life and Times [Sa vic et son epoque], cyanditswe muri 1939, yavuze mu buryo burambuye ubutiriganya bwatumye icyo gisonga cya papa cyimika Hitleri kikanagira amasezerano yerekeranye n’ubufatanye bwa Vatikani na ba Nazi. Dore ibyo avuga ku kuntu Abayahudi n’Abahamya ba Yehova hamwe n’abandi bantu barimbuwe: “Mbese ni kuki Pacelli [Papa Piyo XII] yinumiye? Ni ukubera ko yabonaga mu migambi ya von Papen yerekeranye n’Ubwami butagatifu bwa Roma n’Ubudage uburyo bwo gukomeza Kiliziya Gatolika n’uburyo bwo kugira ngo Vatikani yongere ibone ubushobozi bwayo. .. . N’ubwo uwo Pacelli yatwazaga igitugu mu buryo bw’umwuka abantu amamiliyoni habe no kumva yijujutira intambara n’ibitotezo bya Hitleri. . . . Mu gihe nandika aya magambo hari hamaze gushira iminsi itatu yo kurimarima abantu. Ariko Vatikani ntabwo yigeze ivugira isengesho na rimwe roho z’abarwanye intambara kandi icya kabiri muri bo ari Abagatolika. Bizaba biteye ubwoba umunsi abo bantu bazamburwa ubutegetsi bwose bwo ku isi, bagahagarara imbere y’Imana hanyuma Ikababaza ibyo bakoze. Mbese bazitwaza iki? Ntacyo!”
-