Igice cya 33
Urubanza rwa Maraya w’Akahebwe
Iyerekerwa rya 11 Ibyahishuwe 17:1-18
Ibivugwamo: Babuloni Ikomeye yicaye ku nyamaswa itukura, inyamaswa yaje kumuhindukirana ikamurimbura
Igihe cy’isohozwa: Kuva mu wa 1919 kugeza ku mubabaro ukomeye
1. Ni iki umwe mu bamarayika barindwi ahishuriye Yohana?
UBURAKARI bukiranuka bwa Yehova bugomba gusukwa bwose, ni ukuvuga inzabya ndwi z’umujinya w’Imana! Igihe marayika wa gatandatu yasukaga urwabya rwe ahahoze Babuloni ya kera, ibyo byashushanyaga neza icyago cyatejwe Babuloni Ikomeye mu gihe ibintu bigenda bikurikirana vuba vuba bigana ku ntambara ya nyuma ya Harmagedoni (Ibyahishuwe 16:1, 12, 16). Birashoboka ko uwo mumarayika ari na we uhishura impamvu n’uburyo Yehova asohoza imanza ze zikiranuka. Yohana yatangajwe cyane n’ibyo yumvise kandi yabonye nyuma y’aho. Aragira ati “Haz’ umwe wo muri ba bamaraika barindwi bari bafite za nzabya ndwi, arambgir’ ati: Ngwino, nkwerek’ iteka malaya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. Ni we abami bo mw isi basambanaga na we, abari mw isi bagasind’ inzoga, ni zo busambanyi bge.”—Ibyahishuwe 17:1, 2.
2. Ni iki kigaragaza ko ‘maraya ukomeye agomba kuba’ (a) atari Roma ya kera? (b) atari ubucuruzi bukomeye? (c) ari urugaga rw’amadini?
2 Ngo ‘maraya ukomeye’! Kuki yiswe izina riteye ishozi bigeze aho? Ariko se ni nde? Bamwe bavuze ko uwo maraya w’ikigereranyo yari Roma ya kera. Ariko rero, Roma yari ubutegetsi bwa gipolitiki. Uwo maraya asambana n’abami bo mu isi, kandi uko bigaragara hakubiyemo n’abami ba Roma. Ikindi kandi havugwa ko nyuma yo kurimbuka kwe “abami bo mw isi” bari kumuborogera. Ubwo rero, maraya uwo ntashobora kuba ari ubutegetsi bwa gipolitiki (Ibyahishuwe 18:9, 10). Byongeye kandi, kuba nanone aririrwa n’abatunzi bo mu isi, ntashobora kuba agereranya ubucuruzi bukomeye (Ibyahishuwe 18:15, 16). Ahubwo, dusoma ko ‘amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwe’ (Ibyahishuwe 18:23). Ibyo bigaragaza neza ko uwo maraya ukomeye agomba kuba ari urugaga rw’amadini ku isi yose.
3. (a) Kuki maraya ukomeye agomba kuba yagereranywa kurushaho na Kiliziya gatolika ndetse na Kristendomu yose? (b) Ni izihe nyigisho z’i Babuloni ziboneka mu madini menshi y’i Burasirazuba ndetse no mu madini anyuranye ya Kristendomu? (c) Ni iki Karidinali Newman yiyemereye ku byerekeye inkomoko y’inyigisho nyinshi, imihango n’imigenzo ya Kristendomu? (Reba ubusobanuro hasi ku ipaji).
3 Ariko se urwo rugaga rwa kidini ni uruhe? Mbese yaba ari Kiliziya Gatolika y’i Roma nk’uko bamwe babyibwiye? Cyangwa se ni amadini yose ya Kristendomu? Oya, igomba kuba yagutse kurushaho kuko iyobya amahanga yose. Mu by’ukuri rero, ni ubutware bw’isi yose bw’amadini y’ibinyoma. Ikomoka mu mayoberane y’i Babuloni nk’uko bigaragazwa n’uko inyigisho nyinshi n’imigenzo bya Babuloni bihurirwaho n’amadini yo mu isi yose. Urugero, imyizerere y’ukudapfa k’ubugingo bw’umuntu, kubabarizwa mu muriro w’iteka n’iy’ubutatu bw’imana nyinshi, iboneka mu madini menshi y’i Burasirazuba kimwe no mu dutsiko tw’amadini ya Kristendomu. Idini y’ibinyoma yatangiriye mu mugi wa kera wa Babuloni mbere y’imyaka irenga 4.000 ishize, yaragutse none ubu yahindutse ikigugu gifite izina rigikwiriye ari ryo Babuloni Ikomeye.a Ariko se kuki yitwa izina riteye ishozi rya ‘maraya ukomeye’?
4. (a) Ni mu buhe buryo Abisirayeli ba kera bavugwagaho ko basambanye? (b) Ni mu buhe buryo bugaragara Babuloni Ikomeye na yo yasambanye?
4 Babuloni (cyangwa Babeli, bisobanurwa ngo “Urujijo”) yaje gukomera cyane mu gihe cya Nebukadineza. Yari Leta ikomatanyije idini na politiki, ikagira insengero nini n’intoya zirenga igihumbi. Abakuru b’amadini bari bafite ububasha bukomeye. N’ubwo hashize igihe kirekire Babuloni itakiri ubutegetsi bw’igihangange ku isi, Babuloni Ikomeye yo mu buryo bw’idini yo iracyariho n’ubu, kandi kimwe n’iya kera, na yo iracyihatira kugira uruhare mu bya politiki no kubiyobora. Ariko se Imana yemera ko idini yivanga mu bya politiki? Mu Byanditswe bya Giheburayo, Isirayeli yavugwagaho ubusambanyi, iyo yabaga yagize uruhare mu gusenga kw’ibinyoma no mu gihe yabaga yagiranye amasezerano n’amahanga, aho kwiringira Yehova (Yeremia 3:6, 8, 9; Ezekieli 16:28-30). Babuloni Ikomeye na yo irasambana. Igitangaje, ni uko yagiye ikora uko ishoboye kose kugira ngo igire uruhare n’ububasha ku bami bategeka iyi si.—1 Timoteo 4:1.
5. (a) Ni ukuhe kwibonekeza abakuru b’amadini bakunda kugira? (b) Kuki icyifuzo cyo gushaka kwishyira imbere mu isi kinyuranye cyane n’amagambo ya Yesu Kristo?
5 Muri iki gihe, abayobozi b’amadini bakunze kwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi yo mu rwego rwo hejuru, kandi mu bihugu bimwe na bimwe, bagira uruhare muri guverinoma ndetse bagahabwa imyanya ya ba minisitiri. Mu wa 1988, abapasitoro babiri bazwi cyane b’Abaporotesitanti biyamamarije umwanya wo kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abayobozi ba Babuloni Ikomeye bakunda kwibonekeza; amafoto yabo agaragara kenshi mu binyamakuru bari hamwe n’abanyapolitiki bakomeye. Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yirinze kwivanga muri politiki kandi ku bihereranye n’abigishwa be yaravuze ati “S’ ab’ isi, nk’uko nanjye ntar’ uw’isi.”—Yohana 6:15; 17:16; Matayo 4:8-10; reba nanone Yakobo 4:4.
‘Ubusambanyi’ bwe Muri Iki Gihe
6, 7. (a) Ni gute ishyaka rya Nazi rya Hitileri ryageze ku butegetsi? (b) Ni mu buhe buryo amasezerano ya Vatikani n’Ubudage bw’Abanazi yafashije Hitileri mu mugambi we wo gutegeka isi?
6 Maraya ukomeye yateje abantu imibabaro itarondoreka, bitewe no kwivanga kwe mu bya politiki. Dore urugero rw’ibyabaye byatumye Hitileri afata ubutegetsi mu Budage—ibintu bigayitse cyane ku buryo bamwe bakwishimira kubona bihanaguwe mu bitabo by’amateka. Muri Gicurasi 1924, ishyaka rya Nazi ryari rifite intebe 32 mu nama ishinga amategeko y’Ubudage. Muri Gicurasi 1928 ryari risigaranye intebe 12 gusa. Nyuma mu wa 1930, ubwo ingorane zikomeye mu by’ubukungu zayogozaga isi, ishyaka rya Nazi ryaboneyeho kubaduka mu buryo butangaje, ku buryo ryegukanye intebe 230 kuri 608 mu matora yabaye muri Nyakanga 1932 mu Budage. Nyuma y’aho gato, uwahoze ari minisitiri w’intebe Franz Von Papen, umunyabintu wa Papa, yateye inkunga ishyaka rya Nazi. Nk’uko abanditsi b’amateka babivuga, Von Papen yari agamije kugera ku [cyo bise] Ubwami Butagatifu Bushya bw’Abaroma. Kubera ko igihe gito yari amaze ari minisitiri w’intebe ntacyo byari byamugejejeho, noneho yari yiringiye ko azamamara binyuriye ku ishyaka rya Nazi. Muri Mutarama 1933, yari amaze kubonera Hitileri inkunga y’abanyenganda bakomeye, maze akoresheje ubutiriganya atuma Hitileri aba minisitiri w’intebe w’Ubudage ku wa 30 Mutarama 1933. Na we ubwe yaje kugirwa uwungirije minisitiri w’intebe maze Hitileri aramwifashisha kugira ngo abone inkunga y’intara z’Ubudage ziganjemo Abanyagatolika. Hatarashira amezi abiri afashe ubutegetsi, Hitileri yasheshe inteko ishinga amategeko, abategetsi ibihumbi n’ibihumbi bamurwanyaga abaroha mu bigo bikoranyirizwamo imfungwa, maze yibasira Abayahudi atangira kubatoteza ku mugaragaro.
7 Ku wa 20 Nyakanga 1933, yagaragaje ko ashishikajwe n’ugukomera kw’ishyaka rya Nazi ubwo Karidinali Paselli (waje kuba Papa Pio wa 12 nyuma y’aho) yashyiraga umukono ku masezerano hagati ya Vatikani n’Ubudage bwa Nazi i Roma. Von Papen ni we washyize umukono kuri iyo nyandiko mu izina rya Hitileri, maze Pacelli yambika Von Papen umudari wo mu rwego rwo hejuru utangwa n’abapapa, witwa la grand-croix de l’Ordre de Pie.b Mu gitabo cye cyitwa Satan in Top Hat, uwitwa Tibor Koeves yanditse iby’iyo nkuru agira ati “Ayo masezerano yabaye ugutsinda gukomeye kwa Hitileri. Byamubereye inkunga yo kumushyigikira mu bitekerezo, inkunga y’ibanze mu zo yabonye ziturutse mu bindi bihugu, kandi ikaba yari iturutse ahantu h’icyubahiro kurusha ahandi.” Ayo masezerano yasabaga Vatikani kureka gushyigikira ishyaka ry’Ubumwe bw’Abagatolika mu Budage, bityo ikaba yemeye “Leta y’igihugu” iyobowe n’ishyaka rimwe rukumbi rya Hitileri.c Byongeye kandi, ingingo ya 14 y’ayo masezerano yavugaga itya “Ishyirwaho ry’Abarikiyepisikopi, n’abepisikopi n’irindi shyirwaho iryo ari ryo ryose, rizaba ryemewe burundu ari uko uhagarariye Repubulika [Reich] azaba yaryemeye kugira ngo ayo mashyirwaho atabangamira politiki rusange.” Mu mpera z’umwaka wa 1933 (wiswe “umwaka Mutagatifu” na Papa Piyo wa 11), inkunga ya Vatikani yari imaze kubera Hitileri ishingiro ry’ibanze mu rugendo rwe rwo gutegeka isi.
8, 9. (a) Vatikani hamwe na Kiliziya gatolika n’abategetsi bayo bagaragaje iyihe myifatire imbere y’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi? (b) Ni iyihe myifatire abasenyeri b’Abagatolika b’Abadage bagaragaje mu itangira ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose? (c) Imishyikirano y’amadini na politiki yageze kuki?
8 N’ubwo agatsiko kamwe k’abapadiri n’ababikira karwanyije amarorerwa Hitileri yakoraga—bikakaviramo kubabazwa—Vatikani hamwe na Kiliziya Gatolika ndetse n’ingabo zayo zigizwe n’abakuru b’idini, bashyigikiye ku mugaragaro cyangwa mu buryo buteruye, ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi, babonaga nk’aho ari urukuta ruzitira ugusagamba k’ubukominisiti mpuzamahanga. Yicaye i Vatikani mu mutuzo, Papa Piyo wa 12 yaretse irimburwa ry’Abayahudi n’itotezwa ryuzuye ubugome ryagirirwaga Abahamya ba Yehova ndetse n’abandi bantu rikomeza nta kubikemanga. Biteye isoni kubona Papa Yohana wa 2, mu gihe yari mu Budage muri Gicurasi 1987, ashimagiza umupadiri umwe rukumbi wari waranze politiki ya Nazi abikuye ku mutima. Ibindi bihumbi by’abayobozi b’amadini y’Ubudage bakoraga iki mu gihe cy’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Hitileri? Urwandiko rw’ubushumba rwanditswe n’abasenyeri b’Abagatolika bo mu Budage muri Nzeri 1939, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga rufite icyo ruhishura ku busobanuro bw’iyo ngingo. Bimwe mu byo ruvuga ni ibi: “Muri iki gihe gikomeye abasirikare bacu b’Abagatolika barasabwa kurangiza umurimo wabo bumvira umutware Hitileri (Fuehrer) no kuba biteguye gutanga ubugingo bwabo bwose. Tuributsa umuyoboke wese kwifatanya natwe mu gusengana umwete kugira ngo ubuntu bw’Imana bwerekeze iyi ntambara ku gutsinda kurimo umugisha.”
9 Ibikorwa nk’ibyo by’umubano w’uburyarya bya Kiliziya Gatolika birerekana neza ubusambanyi amadini yakoze mu myaka irenga 4.000 ishize, areshyareshya ubutegetsi bwa gipolitiki kugira ngo yibonere ububasha n’izindi nyungu. Iyo mishyikirano hagati ya politiki n’amadini yakuruye intambara, amatotezwa, n’ubutindi mu bantu mu rwego runini cyane. Mbega ukuntu abantu banezezwa n’uko Yehova ari hafi gusohoza urubanza rwa Maraya Ukomeye! Iyaba rwasohozwaga vuba!
Yicaye ku Mazi Menshi
10. ‘Amazi menshi’ Babuloni Ikomeye yishingikirizaho kugira ngo yirengere ni ayahe, kandi ni iki kigiye kuyageraho?
10 Babuloni ya kera yari yubatse ku mazi menshi—ku ruzi Ufurate n’imigende myinshi. Ayo mazi yari uburinzi bwayo, ndetse akaba n’isoko y’ubucuruzi bukomeye, kugeza ubwo ayo mazi yaje gukama mu ijoro rimwe (Yeremia 50:38; 51:9, 12, 13). Babuloni ikomeye na yo yishingikiriza ku “mazi menshi” ngo yirengere kandi yikungahaze. Ayo mazi mu buryo bw’ikigereranyo ni “amoko n’amateraniro y’abantu benshi n’amahanga n’indimi” ni ukuvuga miriyoni amagana n’amagana z’abantu yigaruriye kandi ikomoraho inkunga yo mu by’ubutunzi. Ariko ayo mazi na yo arimo aragenda akama, cyangwa se areka kumutera inkunga.—Ibyahishuwe 17:15; gereranya na Zaburi 18:4; Yesaya 8:7.
11. (a) Ni gute Babuloni ya kera ‘yasindishije isi yose’? (b) Ni gute Babuloni Ikomeye ‘yasindishije isi yose’?
11 Byongeye kandi, Babuloni ya kera yagaragajwe ‘nk’igikombe cya zahabu mu ntoki za Yehova, cyasindishaga isi yose’ (Yeremia 51:7). Babuloni ya kera yahatiye amahanga ayegereye ngo amire ibikorwa by’umujinya wa Yehova igihe yayigaruriraga ku mbaraga za gisirikare ikabanegekaza ikabahindura nk’abasinzi. Mu gukora ityo, yabaye nk’igikoresho cya Yehova. Nanone kandi Babuloni Ikomeye yagiye itsinda intambara kugeza ubwo yahindutse ubwami bugari ku isi yose. Ariko nta gushidikanya ko atari igikoresho cy’Imana. Ahubwo yakoreye “abami bo mu isi” ari na bo bagirana ubusambanyi mu buryo bw’idini. Yashimishije abo bami mu gukoresha inyigisho zayo z’ibinyoma n’imigenzo y’ububata kugira ngo igumishe abantu benshi, “abari mw isi,” mu ntege nke nk’abasinzi, kugeza ubwo bumvira mu buryo bw’uburetwa, abayobozi babo.
12. (a) Ni mu buhe buryo igice kimwe cya Babuloni Ikomeye, cyo mu Buyapani, cyishyizeho umwenda wo kumena amaraso menshi mu Ntambara ya Kabiri y’isi Yose? (b) Ni iki cyatumye ‘amazi’ yari ashyigikiye Babuloni Ikomeye mu Buyapani akama, kandi ingaruka yabaye iyihe?
12 Urugero rugaragara rwaboneka kuri Shinto y’Abayapani. Ku musirikare w’umuyapani wacengewemo n’amatwara, gupfira umwami w’abami ari na we mana nkuru y’idini y’Abashinto byari nk’icyubahiro gisumba ibindi. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abasirikare bagera kuri 1.500.000 b’Abayapani baguye ku rugamba, kuri bose cyangwa hafi ya bose, kugamburura byari igisebo. Ariko kubera ugutsindwa kw’Abayapani, Umwami w’Abami Hirohito, yahatiwe guhakana ubumana bwe. Ibyo byatumye “amazi” menshi yari ashyigikiye igice kinini cya Shinto cya Babuloni Ikomeye agabanuka, ariko mbega ukuntu ibyo byabaye nyuma y’aho Ubushinto butereye inkunga igikorwa cyo kumena amaraso menshi mu buryo buteye ubwoba cyaranze intambara yo mu nyanja ya Pasifika! Ubushinto bumaze gutakaza imbaraga butyo, Abayapani barenga 150.000, abenshi muri bo bakaba barahoze ari Abashinto cyangwa Abayahudi, muri iyi myaka ishize bahindutse abakozi b’Umutegetsi w’Ikirenga Umwami Yehova, ubu bakaba baramaze kwitanga no kubatizwa.
Maraya Wicaye ku Nyamaswa
13. Ni irihe yerekwa riteye ubwoba Yohana yabonye igihe marayika yamujyanaga mu mwuka mu butayu?
13 Ni iki nanone ubuhanuzi buduhishurira kuri Maraya ukomeye n’amaherezo ye? Nk’uko Yohana abitubwira, indi nkuru itangaje igiye gukurikiraho; aragira ati “Anjyana [marayika] mu butayu, ndi mu [m]wuka. Mbon’ umugore yicaye ku nyamasw’ itukura, yuzuy’ amazina yo gutuk’ Imana, ifit’ imitw’ irindwi n’amahembe cumi.”—Ibyahishuwe 17:3.
14. Kuki byari bikwiriye ko Yohana ajyanwa mu butayu?
14 Kuki se Yohana yajyanywe mu butayu? Urubanza rwari rwaraciriwe Babuloni ya kera mbere, rwari rwaratangajwe nk’itangazo ryiswe “Ibihanurirw’ ubutayu bg’inyanja” (Yesaya 21:1, 9). Ibyo byatanze umuburo ukwiriye, ugaragaza ko n’ubwo yakwiringira uburinzi bw’amazi yawo yose, umugi uzahinduka umusaka ntusigaremo ubugingo na busa. Byari bikwiriye rero ko Yohana ajyanwa mu butayu kwerekwa amaherezo ya Babuloni Ikomeye. Na yo igomba guhindurwa umusaka (Ibyahishuwe 18:19, 22, 23). Yohana kandi yatangajwe n’ibyo yabonye! Uwo maraya ukomeye ntiyari wenyine, yari yicaye ku nyamaswa iteye ukwayo!
15. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, n’ivugwa mu Byahishuwe 17:3?
15 Iyo nyamaswa ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. Yaba se ari imwe na ya nyamaswa Yohana yari yabonye mbere, na yo yari ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi? (Ibyahishuwe 13:1). Oya, izo nyamaswa zifite ibizitandukanya. Ivugwa hano iratukura, kandi ku buryo butandukanye n’iya mbere, ntivugwaho ko ifite ibisingo. Ku mitwe yayo irindwi si ho honyine ifite amazina yo gutuka Imana, ahubwo ‘yuzuye amazina yo gutuka Imana.’ Icyakora hagomba kuba hari isano hagati y’iyo nyamaswa nshya n’iyibanziriza; mu by’ukuri, zirasa mu buryo bugaragara cyane ku buryo atari ibi byo kuba zenda gusa nyamara zidafite icyo zihuriyeho.
16. Inyamaswa itukura ni iki, kandi byagaragaye ko intego yayo ari iyihe?
16 Ariko se, iyo nyamaswa nshya itukura ni iki? Igomba kuba ari igishushanyo cy’inyamaswa yabayeho kubw’ubutiriganya bw’indi nyamaswa igereranya Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama. Icyo gishushanyo kimaze gukorwa, iyo nyamaswa y’amahembe abiri yemerewe kugiha umwuka (Ibyahishuwe 13:14, 15). Noneho Yohana abona cya gishushanyo kibaye kizima, gihumeka. Kigereranya umuryango mpuzamahanga ya nyamaswa y’amahembe abiri yashyizeho mu wa 1920. Bwana Wilson wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonaga ko uwo muryango wari “Ihuriro ryo kuzana ubutabera ku bantu bose no kuzimangatanya burundu ibikurura intambara.” Ubwo yahembukaga nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ikaza yitwa Umuryango w’Abibumbye, intego yayo yari iyo “kubumbatira amahoro n’umutekano mu mahanga yose.”
17. (a) Ni mu buhe buryo inyamaswa itukura y’ikigereranyo yuzuye amazina yo gutuka Imana? (b) Ni nde wicaye ku nyamaswa itukura? (c) Ni mu buhe buryo idini ya Kibabuloni yifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, ndetse n’uwawusimbuye ari wo Muryango w’Abibumbye kuva ugitangira?
17 Ni mu buhe buryo iyo nyamaswa y’ikigereranyo yuzuye amazina yo gutuka Imana? Ni mu buryo bw’uko abantu bashinze icyo kigirwamana mpuzamahanga bakagisimbuza Ubwami bw’Imana, kugira ngo gisohoze ibyo Imana ivuga ko Ubwami bwayo ari bwo bwonyine bushobora kubigeraho (Danieli 2:44; Matayo 12:18, 21). Ikigaragara cyane muri iryo yerekwa rya Yohana, ni uko Babuloni Ikomeye yicaye ku nyamaswa itukura. Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi, idini y’i Babuloni, ariko cyane cyane Kristendomu, yifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga na nyuma y’aho yifatanya n’Umuryango wayisimbuye. Guhera ku wa 18 Ukuboza 1918, umuryango ubu witwa Inama y’Igihugu y’Amatorero ya Kristo yo Muri Amerika, wafashe icyemezo kivuga ngo “Umuryango nk’uwo si uburyo bw’imikorere ya gipolitiki gusa; ahubwo ni ukwiyerekana k’Ubwami bw’Imana ku isi mu buryo bwa gipoliti. . . . Kiliziya ishobora kugaragaza umwuka w’ubushake bwiza, na ho ubundi bitabaye ibyo nta Muryango w’Amahanga n’umwe washobora kubaho. . . . Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga ushingiye ku ivanjiri. Kimwe n’ivanjiri, intego yawo ni [ukubungabunga] ‘amahoro ku isi, no gushaka icyagirira abantu neza.’ ”
18. Ni gute abakuru b’amadini ya Kristendomu bagaragaje ko bashyigikiye Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga?
18 Ikinyamakuru cyitwa San Francisco Chronicle cyo ku wa 2 Mutarama 1919, ku ipaji ibanza, hari umutwe uvuga ngo “Papa Araharanira ko Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga wa Wilson wemerwa.” Ku wa 16 Ukwakira 1919, icyo cyifuzo cyashyizweho umukono n’abakuru b’amadini akomeye bagera ku 14.450, maze gishyikirizwa Inteko Nkuru Ishinga Amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kiyisaba “Kwemeza amasezerano y’i Paris yateganyaga ishyirwaho ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga.” N’ubwo iyo nteko itigeze yemeza ayo masezerano, abayobozi ba Kristendomu bakomeje kwamamaza Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga. Ni gute uwo Muryango watangijwe? Urwandiko rwo ku wa 15 Ugushyingo 1920, rwandikiwe mu Busuwisi rwagiraga ruti “Itangizwa ry’inama ya mbere y’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga rimaze gutangazwa muri iki gitondo saa tanu, hakoreshejwe inzogera zo muri za kiliziya zose z’i Genève.”
19. Ni ikihe gikorwa abagize itsinda rya Yohana bakoze igihe inyamaswa itukura yadukaga?
19 Mbese, abo mu itsinda rya Yohana, ari na ryo tsinda ryonyine hano ku isi ryemeye ritazuyaje ko Ubwami bwa kimesiya buri bugufi, baba barifatanyije na Kristendomu mu kuramya ya nyamaswa itukura? Ashwi da! Ahubwo kuri porogaramu y’ikoraniro ry’abagaragu ba Yehova ryabereye i Cedar Point, Ohio [ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika], ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 1919, hari hateganyijwe disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Amizero ku Bantu Barenganywa.” Bukeye bw’aho, ikinyamakuru cyitwa Star-Journal cy’i Sandusky, cyatangaje ko imbere y’abantu hafi 7.000, J. F. Rutherford, perezida wa Sosayiti Watch Tower, “yemeje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga utazabura kwikururira uburakari bw’Imana . . . bitewe n’uko abayobozi—b’idini Gatolika n’ab’Abaporotesitanti—bavuga ko bahagarariye Imana, banze umugambi wayo maze bagashyigikira Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, bawushimagiza bavuga ko ari igikoresho cya politiki cy’Ubwami bwa Kristo hano ku isi.”
20. Kuki igikorwa cy’abanyamadini cyo gushimagiza Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga nk’aho ari “uburyo bwa gipolitiki bw’Ubwami bw’Imana ku isi,” ari igitutsi ku Mana?
20 Kuba uwo Muryango w’Ubumwe bw’Amahanga warananiwe gusohoza inshingano zawo mu buryo bubabaje, byagombye kuba byaragaragarije abakuru b’amadini ko imiryango nk’iyo ya kimuntu ntacyo ihuriyeho n’Ubwami bw’Imana ku isi. Mbega ukuntu ari ukuyituka! Byaba ari nko kumvikanisha ko Imana yagize uruhare muri uwo muryango wagaragaye ko wananiwe kugera ku nshingano zawo bene ako kageni. Na ho ku ruhande rw’Imana ho ‘umurimo wayo uratunganye.’ Kugira ngo Yehova azane amahoro nyayo kandi ngo ibyo ashaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru, ntazifashisha ishyirahamwe ry’abategetsi ba gipolitiki rirangwa n’ubwumvikane buke kandi abenshi muri bo bakaba batemera Imana, ahubwo azakoresha Ubwami bwe bwo mu ijuru buyobowe na Kristo.—Gutegeka kwa kabiri 32:4; Matayo 6:10.
21. Ni iki kigaragaza ko maraya ukomeye ashyigikira kandi agashimagiza Umuryango w’Abibumbye wasimbuye Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga?
21 Bimeze bite se noneho ku Muryango w’Abibumbye ari na wo wasimbuye umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga? Wabaye ukimara kuvuka, Maraya Ukomeye ahita awicara ku mugongo, uko bigaragara yifatanije na wo kandi agerageza kuwuyobora mu nzira zawo zose. Urugero, muri Kamena 1965, ku isabukuru yawo y’imyaka 20, intumwa za Kiliziya Gatolika, iza Kiliziya y’aba Orutodogisi y’i Burasirazuba, iz’Abaporotesitanti, iz’idini y’Abayahudi, iz’Abahindu, iz’Ababuda, n’iz’Abayisilamu—zari ziteraniye i San Francisco zitwa ko zihagarariye abantu miliyari ebyiri kugira ngo zemeze mu ruhame ko bashyigikiye umuryango kandi ko bawushima. Igihe Papa Paulo wa 6 yasuraga icyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye mu Kwakira 1965, yavuze ko uwo muryango ari “Umuryango Mpuzamahanga uruta iyindi yose,” ndetse yungamo ati “Amahanga yo mu isi yisunga umuryango w’Abibumbye kuko ari wo mizero ya nyuma y’umushyikirano n’amahoro.” Undi mupapa witwa Yohana Paulo wa 2, na we asuye Umuryango w’Abibumbye mu Kwakira 1979, yatangarije imbere y’Inteko Rusange ngo “Nizeye ko Umuryango w’Abibumbye uzakomeza iteka kuba urubuga rw’ikirenga rw’amahoro n’ubutabera.” Mu buryo bufite icyo bugaragaza rero, Papa ntiyigeze ahingutsa Yesu Kristo cyangwa Ubwami bw’Imana muri disikuru ye yo muri urwo ruzinduko yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri 1987. Ikinyamakuru The New York Times, kigira kiti “Yohana Paulo wa 2, yibanze ku ruhare rwiza Umuryango w’Abibumbye wagira mu guteza imbere isi yose kugira ngo igere ku bumwe n’ubufatanye mpuzamahanga.”
Izina ry’Amayoberane
22. (a) Ni ubuhe bwoko bw’inyamaswa maraya ukomeye yahisemo kugenderaho? (b) Ni gute Yohana avuga ibya maraya w’ikigereranyo ariyo Babuloni Ikomeye?
22 Intumwa Yohana ntiyatinze kumenya ko maraya ukomeye yahisemo kugendera ku nyamaswa iteye akaga. Mbere na mbere ariko, ibitekerezo bye yabyerekeje kuri Babuloni Ikomeye ubwayo. Yambaye imyenda ya gikire, ariko mbega ukuntu iteye ishozi! “Uwo mugore yari yambay’ umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba; yar’arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita; mu ntoke ze yar’afit’ igikombe cy’izahabu cyuzuy’ ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bge. Mu ruhanga rwe afit’ izina ry’amayoberane ryanditswe ngo: BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMALAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MW ISI. Mbona k’uwo mugor’ asinz’ amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu.”—Ibyahishuwe 17:4-6a.
23. Ni irihe zina ryuzuye rya Babuloni Ikomeye, kandi ubusobanuro bwaryo ni ubuhe?
23 Nk’uko umuco w’Abaroma ba kera wari uri, uwo maraya yarangwaga n’izina yambaye ku gahanga.d Iryo zina ni rirerire cyane: ‘Babuloni ikomeye, nyina w’abamaraya kandi nyina w’ibizira byose byo mu isi.’ Kandi iryo zina ni “amayoberane,” ni ukuvuga ko ari ikintu gifite ubusobanuro buhishwe. Ariko mu gihe cyagenwe n’Imana, amayoberane agomba gusobanuka. Koko rero, marayika yahaye Yohana ubusobanuro buhagije, bubashisha abakozi ba Yehova muri iki gihe kumenya neza ubusobanuro bw’iryo zina ry’ikigereranyo. Tuzi ko Babuloni Ikomeye ari ikoraniro ry’amadini yose y’ibinyoma. Ni ‘nyina w’abamalaya,’ kuko amadini yose y’ibinyoma yo mu isi, tutaretse n’utundi dushami twinshi twa Kristendomu, ameze nk’abakobwa bayo, kuko amwigana gukora ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka kimwe na yo. Akaba kandi ari nyina “w’ibizira” mu buryo bw’uko yakomotswemo n’ibintu byose birakaza, nko gusenga ibigirwamana, ubupfumu, kuragura, kuragurisha inyenyeri, kuragurisha ikiganza, gutanga abantu ho ibitambo, ubusambanyi bwo mu nsengero, ibitaramo byubahiriza imana z’ibinyoma n’indi migenzo myinshi iteye isoni.
24. Kuki ari ibikwiriye ko Babuloni Ikomeye igaragazwa yambaye umwenda “w’umuhengeri n’uw’umuhemba” kandi irimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita?
24 Babuloni Ikomeye yambaye umwenda w’ “umuhengeri n’uw’umuhemba,” ayo mabara ni aya cyami; kandi “yar’arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita.” Mbega uburyo bikwiranye! Tekereza byonyine ku nyubako zihanitse, ku mashusho n’amarangi bidasanzwe, n’amashusho adashobora kubonerwa igiciro n’ibikoresho by’idini n’imitungo, n’amafaranga atabarika amadini y’isi yigwijeho. Byaba i Vatikani, byaba mu Bwami bw’ivugabutumwa hakoreshejwe televiziyo bufite intebe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa se mu bigo by’abihaye Imana no mu nsengero zidasanzwe z’i Burasirazuba, Babuloni Ikomeye yagiye irundanya umutungo w’akataraboneka—ariko haba—n’igihe na yo iwutakaje yo.
25. (a) Ni iki gishushanywa n’ibiri mu “gikombe cy’izahabu cyuzuy’ ibizira”? (b) Ni mu buhe buryo maraya ukomeye na we ubwe ari umusinzi?
25 Murebe noneho icyo maraya afashe mu ntoke ze. Umutima wa Yohana ugomba kuba waravuye mu gitereko akibonye. Igikombe cya Zahabu “cyuzuy’ ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bge”! Ni igikombe kirimo ‘inzoga, ni ryo ruba ry’ubusambanyi bwe’ ari na yo yasindishije amahanga yose (Ibyahishuwe 14:8; 17:2). Inyuma icyo gikombe gisa n’aho gifite agaciro kenshi, ariko ibirimo ni agahomamunwa kandi birahumanye. (Gegeranya na Matayo 23:25, 26.) Icyo gikombe cyuzuyemo imigenzo yose n’ibinyoma byose biteye ishozi maraya ukomeye yakoresheje mu gushukashuka amahanga kugira ngo ayashyire mu bubata bwe. Ndetse igiteye umujinya kurushaho, Yohana yabonye ko maraya na we ubwe yari yasinze amaraso y’abakozi b’Imana. Ni koko, hirya y’aho gato dusoma ngo ‘Muri yo ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse’ (Ibyahishuwe 18:24). Mbega ubwicanyi bukabije!
26. Ni ibiki bigaragaza ko Babuloni Ikomeye ibarwaho umwenda wo kumena amaraso?
26 Mu binyejana byashize, ubutware bw’isi yose bw’idini y’ibinyoma bwamennye amaraso menshi. Urugero, mu Buyapani mbere y’ikinyejana cya 15, insengero z’i Kyoto zari zarahindutse ibigo by’imitamenwa aho abamwane b’abasirikare, bambazaga “izina ryera rya Boudha,” barwaniraga intambara z’urudaca, ku buryo imihanda yahindukaga umutuku kubera amaraso yabaga yamenetse. Muri iki kinyejana cya 20, abayobozi b’amadini ya Kristendomu bakurikiye ingabo z’ibihugu byabo, zasubiranyemo maze zituma hapfa abantu bagera kuri miriyoni ijana. Mu Kwakira 1987, Richard Nixon wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaravuze ati “Ikinyejana cya 20 cyarushije ibindi kumena amaraso mu mateka y’isi. Intambara z’iki kinyejana zishe abantu benshi kurusha izindi zose zabaye mbere yacyo.” Amadini y’isi yaciriweho iteka n’Imana kubera kwifatanya muri uko kumena amaraso kubera ko Yehova yanga “amabok’ avush’ amaraso y’utarih’ urubanza” (Imigani 6:16, 17). Mbere y’aho gato, Yohana yari yumvise ijwi rivuye ku gicaniro rigira riti “Uzageza he kudac’ amateka no kudahōr’ abari mw isi, uhōrer’ amaraso yacu?” (Ibyahishuwe 6:10) Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya n’ibizira byo mu isi, izaba ikomerewe cyane mu buryo bwihariye, igihe cyo gusubiza icyo kibazo nikigera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu kugaragaza ko inyigisho, imihango n’imigenzo by’ubuhakanyi bya Kristendomu bidafite inkomoko ya Gikristo, umukaridinari wa Gatolika y’i Roma witwa John Henry Newman wo mu kinyejana cya 19 yanditse mu gitabo cyitwa Essai sur le développement de la doctrine chrétienne agira ati “Ikoreshwa ry’insengero zitiriwe abatagatifu runaka kandi zirimbishijwe amashami y’ibiti mu bihe bimwe na bimwe, imibavu, amatara na buji, impano zatangwaga nyuma yo kwijajara; amazi y’umugisha, uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro; iminsi y’ibiruhuko n’ibihe by’iminsi mikuru; gukoresha kalendari y’abatagatifu, gutambagiza, guha imirima umugisha, imyambaro y’abatambyi, agahara k’uruziga bogosha ku mutwe inyuma, impeta y’abashyingiranywe, umuhango wo kwerekera i Burasirazuba, amashusho,—mu myaka yo hanyuma—wenda n’indirimbo ya kiliziya na Kyrie Eleison [indirimbo yitwa “Nyagasani Utubabarire”] , ibyo byose bifite inkomoko ya gipagani, ariko bihinduka ibyera iyo byemewe muri Kiliziya.”
Aho kweza uko gusenga ibigirwamana, ‘Yehova, Ushobora Byose’ yihanangiriza Abakristo agira ati “Muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye, . . . kandi ntimugakore ku kintu gihumānye.”—2 Abakorinto 6:14-18.
b Mu gitabo cy’amateka cyitwa Le troisième Reich -Des origines à la chute, cyanditswe na William L. Shirer yavuze ko Von Papen ari we “wagize uruhare rukomeye kurusha undi Mudage uwo ari we wese, mu ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa Hitileri.” Muri Mutarama 1933, uwahoze ari minisitiri w’intebe Von Schleicher yavuze kuri Von Papen ati “Yigira umukiranutsi nyamara urebye, Yuda Isikariyota, asa n’umutagatifu ubagereranyije.”
c Ku wa 14 Mata 1929, afashe ijambo imbere y’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Mondragone, Papa Piyo wa 11 yavuze ko yagirana imishyikirano na Satani ubwe, niba ari byo byatuma abantu bagira umunezero.
d Gereranya n’amagambo y’umwanditsi umwe w’Umuroma witwa Sénèque abwira umutambyikazi wateshutse ati “Mukobwa, dore watuye mu nzu ya rusange. . . . Izina ryawe ryanditse ku gahanga kawe; wemeye igiciro cyo guseba kwawe.”—Controverses i, 2.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 237]
Churchill Ashyira Ahagaragara ‘Ubusambanyi’
Mu gitabo cye cyiwa L’orage approche (Inkubi y’Umuyaga Iregereje) (1948), Churchill avuga ko Hitileri yashyizeho Franz Von Papen kuba ambasaderi i Vienne kugira ngo “ateshe agaciro imyanya y’abakomeye muri politiki ya Otirishiya cyangwa ngo atume babogamira ku ruhande rw’Ubudage.” Churchill avuga ko ambasaderi w’Amerika i Vienne yaba yaravuze ibyerekeye Von Papen agira ati “Mu buryo bw’ubwihare n’isoni nke, . . . Papen yambwiye ko . . . yari afite igitekerezo cyo gukoresha ubwamamare bwe bwo kuba ari Umugatolika mwiza kugira ngo ahindure abantu bamwe bo muri Otirishiya ibikoresho nka Karidinari Innitzer.”
Otirishiya imaze kwemera ko itsinzwe maze ibitero by’inkundura bya Hitileri bikinjira i Vienne, Karidinali Innitzer w’Umugatolika yategetse ko za kiliziya zose zo muri Otirishiya zizamura ibendera rya Hitileri zikavuza inzogera kandi zigasabira Adolf Hitileri kugira ngo zihimbaze isabukuru y’ivuka rye.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 238]
Aya magambo akurikira yasohotse mu nyandiko ya mbere y’ikinyamakuru cyitwa The New York Times yo ku wa 7 Ukuboza 1941, ari na wo munsi igihugu cy’Ubuyapani cyari ku ruhande rw’Ubudage bwa Nazi cyagabaga igitero ahitwa Pearl Harbor:
‘ISENGESHO RY’INTAMBARA’ RYO GUSABIRA UBUTEGETSI BWA HITILERI
Abasenyeri b’Abagatolika Barasaba Umugisha no Gutsinda
Aya Magambo Yavugiwe Kuri Telefoni Abwirwa Ikinyamakuru THE NEW YORK TIMES.
I FULDA, mu Budage, ku wa 6 Ukuboza—
Inama y’Abasenyeri b’Abagatolika b’Abadage yabereye i Fulda yasabye ko habaho “isengesho ry’intambara,” iryo rikaba ari isengesho ridasanzwe rigomba gusomwa mu gutangira no mu gusoza buri gitambo cya misa.
Iryo sengesho ryinginga Igenabyose ngo ihe umugisha intwaro z’Abadage no gutsinda kandi ngo irinde ubuzima n’amagara by’abasirikare bose. Abasenyeri nanone bahaye abapadiri amabwiriza yo kujya bibuka abasirikare b’Abadage barwanira “ku butaka, mu mazi no mu kirere,” kujya babibuka mu nyigisho yo ku cyumweru idasanzwe, nibura rimwe mu kwezi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 244]
“Amazina yo Gutuk’ Imana”
Mu gihe inyamaswa ifite amahembe abiri yateraga inkunga ishyirwaho ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abasambane bayo benshi b’abanyamadini bahise bihatira kuzana umugabane wabo w’idini kuri icyo kintu. Nguko uko uwo muryango mushya w’amahoro wahindutse uwuzuye ‘amazina yo gutuka Imana.’
“Ubukristo bushobora kuzanira Umuryango [w’Ubumwe bw’Amahanga] ugushaka kwiza n’imbaraga, maze bigatuma ayo masezerano ataba inyandiko yo ku rupapuro gusa ahubwo akaba igikoresho cy’Ubwami bw’Imana.”—The Christian Century, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa 19 Kamena 1919, ipaji ya 15.
“Igitekerezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga ni ukwaguka kw’igitekerezo cy’Ubwami bw’Imana mu mibanire mpuzamahanga nk’aho ari gahunda y’isi iyobowe no gushaka kwiza. . . . Ni cyo Abakristo bose baba basaba iyo basenga bagira bati ‘Ubwami bwawe buze.’ ”—The Christian Century, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa 25 Nzeri 1919, ku ipaji ya 7.
“Isima y’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga, ni amaraso ya Kristo.”—Byavuzwe na Dr. Frank Crane, umupasitoro w’Umuporotesitanti, wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
“Inama [y’igihugu] y’Amatorero [y’Abakongeregasiyonalisiti] ishyigikiye Umuryango [w’Ubumwe bw’Amahanga] wo gikoresho cya politiki cyonyine muri iki gihe cyatuma umwuka wa Yesu Kristo ushobora gusakara kurushaho mu gukemura ibibazo by’amahanga.”—The Congregationalist and Advance, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa 6 Ugushyingo 1919, ku ipaji ya 642.
“Inama nkuru irasaba Abametodisiti bose gushyigikira no gutonesha cyane amahame [y’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga] yagaragajwe n’igitekerezo cy’Imana Data n’abana b’Imana bo ku isi.”—Itorero ry’Abametodisiti, bo mu Bwongereza.
“Iyo turebye ibyifuzo, ubushobozi n’ibyemezo by’ayo masezerano, tubona ko hakubiyemo urufatiro rw’inyigisho za Yesu Kristo, arizo zo [kwamamaza] Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwabwo. . . . Nta cyaruta ibyo.”—Ayo magambo yavuzwe na Arikiyepisikopi w’i Cantorbery igihe hatangizwaga ikoraniro ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga i Génève, ku wa 3 Ukuboza 1922.
“Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga muri iki gihugu ufite uburenganzira butagatifu budakorwaho kimwe n’indi sosiyete iyo ariyo yose ifite intego yo kugirira neza abantu, kuko muri iki gihe ari igikoresho gisumba ibindi cy’ubutegetsi bwa Kristo mu murimo we wo kuba ari Umwami w’amahoro mu mahanga.”—Dr. Garvie, umupasitoro w’Umukongeregasiyonalisiti, wo mu Bwongereza.
[Ikarita yo ku ipaji ya 236]
Inyigisho z’ibinyoma zemerwa mu isi yose zikomoka i BabuloniBabuloni
Ubutatu cyangwa imana eshatu eshatu
Ubugingo bw’umuntu ntibupfa
Ubupfumu—kuvugana n’“abapfuye”
Gukoresha amashusho mu gusenga
Gukoresha imitongero mu gucubya abadayimoni
Ubuyobozi bw’abatambyi bakomeye
[Amafoto yo ku ipaji ya 239]
Babuloni ya kera yari yicaye ku mazi menshi
Muri iki gihe maraya ukomeye na we yicaye ku “mazi menshi”
[Ifoto yo ku ipaji ya 241]
Babuloni Ikomeye yicaye ku nyamaswa y’inkazi
[Ifoto yo ku ipaji ya 242]
Maraya wo mu buryo bw’idini yasambanye n’abami bo mu isi
[Amafoto yo ku ipaji ya 245]
Umugore ‘wasinze amaraso y’abera’