-
Batangaza ukugaruka k’Umwami (1870-1914)Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
-
-
Hashize igihe kinini cyane Bibiliya itanze umuburo ugira uti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo.” Bari gusohoka bava he? Muri “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya n’ibiteye ishozi byo mu isi” (Ibyah 17:5; 18:4). Kuki bagombaga kuva muri Babuloni? Ni ukubera ko ‘ibyaha byayo byirundanyije bikagera mu ijuru, kandi Imana [ikaba] yaributse ibikorwa byayo byo kurenganya abantu’ (Ibyah 18:5). Uwo nyina w’indaya abantu bagombaga kwitandukanya na we ni nde?
Martin Luther hamwe n’abandi baharaniye Ivugurura bagaragaje ko Kiliziya Gatolika na papa wayo ari bo Babuloni Ikomeye. None se twavuga iki ku madini y’Abaporotesitanti yavutse biturutse kuri iryo Vugurura? Kuba baranze ubutware bwa papa, ntibyabujije imiyoborere y’ayo madini gukomeza kuba nk’iya Kiliziya Gatolika, kandi bakomeje kugendera ku nyigisho zidashingiye ku Byanditswe, urugero nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo hamwe no kubabarizwa mu murimo w’iteka. Iyo ni yo mpamvu hari ababwiriza bashishikarizaga abantu kwitandukanya na Kiliziya Gatolika ndetse n’amadini akomeye y’Abaporotesitanti.
-
-
Batangaza ukugaruka k’Umwami (1870-1914)Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
-
-
“Ukuri gukubiyemo kwankoze ku mutima”
-