Igice cya 37
Umuborogo n’Ibyishimo Bitewe n’Irimbuka rya Babuloni
1. Mu gihe cy’irimbuka ritunguye rya Babuloni Ikomeye, “abami bo mw isi” bazabyifatamo bate?
IRIMBUKA rya Babuloni ni inkuru nziza ku bwoko bwa Yehova, ariko se amahanga yo aribona ate: Yohana arabitubwira muri aya magambo ngo “Kand’ abami bo mw isi basambanaga na wo, bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere, ubgo bazabon’ umwotsi wo gutwikwa kwawo, bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo, bati: N’ ishyano, n’ ishyano! Wa mudugudu munini we; yewe Babuloni, wa mudugud’ ukomeye we, ubony’ ishyano, kuko mw isah’ imw’ itek’ uciriweho rigusohoyeho!”—Ibyahishuwe 18:9, 10.
2. (a) Kubera ko amahembe cumi y’ikigereranyo y’inyamaswa itukura ariyo arimbura Babuloni Ikomeye, kuki “abami bo mw isi” barizwa n’irimbuka ryayo? (b) Kuki abami bababaye cyane, bitaruye umudugudu waciriweho iteka?
2 Iyo myifatire y’amahanga isa n’aho itangaje, kuko Babuloni yarimbuwe n’amahembe cumi y’ikigereranyo y’inyamaswa itukura (Ibyahishuwe 17:16). Ariko mu gihe Babuloni izaba itakiriho, uko bigaragara “abami bo mw isi” bazabona ko yari ibafitiye akamaro mu kuzana ituze muri rubanda no gutuma ruganduka. Abayobozi ba Kristendomu bahaga umugisha intambara, bakaba ibikoresho mu kwinjiza abantu mu ngabo kandi bakabwiriza urubyiruko ruri ku rugamba. Amadini yabaye igikingirizo cyo kurangwaho ubwere abategetsi babi bihishemo kugira ngo bakandamize rubanda. (Gereranya na Yeremia 5:30, 31; Matayo 23:27, 28.) Ariko kandi, dore abo bami, bababaye cyane, bitaruye umudugudu waciriweho iteka. Ntibawegera bihagije ngo bawutabare. Bababajwe no kubona urimbuka, ariko ntibababaye ku buryo bakwemera kubyivangamo.
Abacuruzi Bararira Kandi Bakaboroga
3. Ni nde wundi ubabazwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, kandi dukurikije uko Yohana abivuga, biraterwa n’iki?
3 Abami bo mu isi si bo bonyine bababazwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye. “N’abatunzi bo mw isi na bo bazawuririra bawuborogere, kukw ari nta uzab’akigur’ urutundo rwabo, ar’ izahabu, ar’ ifeza, ar’ amabuye y’igiciro cyinshi, n’imaragarita, n’imyenda y’ibitare myiza, n’imyenda y’imihengeri, na hariri, n’imyenda y’imihemba, n’ibiti byose by’imibavu, n’ibintu byose byaremwe mu mahembe y’inzovu, n’ibintu byose byabajwe mu biti by’igiciro cyinshi cyane, n’ibyacuzwe mu miringa, n’ibyacuzwe mu cyuma, n’ibyaremwe mw ibuye ryitwa marimari, na mudarasini, n’ [ingano], n’imibavu, n’amavuta meza nk’amadahano, n’icyome, n’inzoga, n’amavuta y’elayo, n’ifu y’ingenzi, n’amasaka, n’inka, n’intama, n’amafarashi, n’amagare, n’[abagaragu n’ubugingo bw’abantu, MN]. (Kand’ imbuto umutima wawe wifuzaga, zigukuweho [Babuloni Ikomeye]; n’ibintu byose biryoha neza n’ibisa neza bigushizeho, ntibazabibon’ ukundi.).”—Ibyahishuwe 18:11-14.
4. Kuki “abatunzi” barira kandi bakaborozwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye?
4 Koko rero, Babuloni Ikomeye yabaye incuti magara n’umuguzi mwiza w’abacuruzi b’abaherwe. Urugero, mu binyejana byinshi, ibigo by’abihaye Imana byo muri Kristendomu n’amatorero yayo byagiye byirundanyiriza umubare munini cyane wa zabahu, feza, amabuye n’ibiti by’agaciro kenshi n’ibindi bikoresho by’agaciro kanini. Byongeye kandi, amadini aha umugisha igurisha ry’agakabyo hamwe n’isindwe bijyana no kwizihiza Noheli, umunsi mukuru utukisha Kristo kimwe n’indi minsi mikuru yitwa ngo ni iyera. Abamisiyonari ba Kristendomu bacengeye mu bihugu bya kure, bityo bafungurira amasoko mashya “abatunzi” b’iyi si. Muri Yapani, mu kinyejana cya 17, idini y’Abagatolika yari yarazanywe n’abacuruzi, yaje no kwivanga mu ntambara ya gihake. Dore ibyo igitabo The Encyclopædia Britannica kivuga ku byerekeye intambara yabereye iruhande rw’ingoro ya Osaka: “Ingabo za Tokugawa zaje gusanga zihanganye n’umwanzi ufite ibirangantego biriho ikimenyetso cy’umusaraba n’ibishushanyo by’Umukiza na Mutagatifu Yakobo, umurinzi wa Hisipaniya.” Igice cy’abatsinze cyahise gitoteza kandi gitsemba idini Gatolika muri icyo gihugu. Muri iki gihe, uruhare amadini afite muby’isi ntiruzayagwa amahoro.
5. (a) Nk’uko ijwi riturutse mu ijuru ribivuga, ni gute “abatunzi” baboroga? (b) Kuki abacuruzi na bo ‘bihagararira kure’?
5 Ijwi riturutse mu ijuru ryungamo riti “Abatundag’ ibyo, ab’ uwo mudugudu watungishije, bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga, bavuge bati: N’ ishyano, n’ ishyano! Umudugud’ ukomeye, wambitsw’ imyenda y’ibitare myiza n’iy’imihengeri n’iy’imihemba, kand’ ukarimbishwa n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, ubony’ ishyano kuko mw isah’ imw’ ubutunzi bginshi bungana butyo burimbutse!” (Ibyahishuwe 18:15-17a) Bitewe n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, “abatunzi” bararizwa no kubona batakaza uwo bakoranaga muby’ubucuruzi. Mu by’ukuri iryo “n’ ishyano, n’ ishyano” kuri bo. Ariko rero, tuzirikane ko impamvu z’uko kurira kwabo ari iz’ubwikunde gusa—kandi kimwe n’abami—dore ‘bihagarariye ahitaruye.’ Ntibegera cyane Babuloni Ikomeye kugira ngo babe bagira icyo bayimarira.
6. Nk’uko ijwi rituruka mu ijuru ribivuga, ni gute aberekeza n’abasare baboroga, kandi barizwa n’iki?
6 Inkuru ikomeza igira iti “Kand’ aberekeza bose, n’umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n’abasare, n’abatunda bambuts’ inyanja, bari bahagaze kure: kandi bakireb’ umwotsi wo gutwikwa kwawo, bavug’ amajw’ arenga, bati: Ni mudugudu ki, uhwanye n’uriya mudugud’ ukomeye? Bītumurir’ umukungugu ku mitwe, bavug’ amajw’ arenga, barira baboroga, bati: N’ ishyano, n’ ishyano! Umudugud’ ukomeye, watungishij’ ubutunzi bgawo abafit’ inkuge mu nyanja bose, ubony’ ishyano, kuko warimbutse mw isah’ imwe”! (Ibyahishuwe 18:17b-19). Babuloni ya kera yari umujyi w’ubucuruzi kandi yari ifite amato menshi. Mu buryo nk’ubwo, Babuloni Ikomeye iracuruza cyane binyuriye ku “mazi menshi” ariyo bayoboke bayo. Ibyo bihesha akazi abayoboke bayo benshi. Mbega igihombo bazaterwa n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye! Hehe no kongera kubona isoko y’urwunguko nk’iyo.
Abishimira Irimbuka Ryayo
7, 8. Ni gute ijwi riturutse mu ijuru rirangurura byimazeyo rivuga ubutumwa bwaryo bwerekeye kuri Babuloni Ikomeye, kandi ni nde uzitabira ayo magambo?
7 Igihe Babuloni ya kera yahirikwaga n’Abamedi n’Abaperesi, Yeremiya yahanuye agira ati “Maz’ ijuru n’isi n’ibirimo byose bizishima kuri Babuloni, bivuz’ impundu (Yeremia 51:48). Mu gihe cy’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, ijwi rivuye mu ijuru rizarangurura byimazeyo rivuga ubutumwa bwaryo bwerekeye kuri Babuloni Ikomeye rigira riti “Wa juru we, namw’ abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru, kukw Imana iwuciriyehw iteka, ibahōrera!” (Ibyahishuwe 18:20). Yehova n’abamarayika bazashimishwa no kubona umwanzi wa kera w’Imana akurwaho, kandi intumwa n’abahanuzi b’Abakristo bo hambere, ubu bazutse bagafata imyanya mu bakuru 24, na bo bazabyishimira.—Gereranya na Zaburi 97:8-12.
8 Nta gushidikanya, “abera” bose—baba abazukiye kujya mu ijuru, cyangwa se abazaba bakiri hano ku isi—bazarangurura amajwi y’ibyishimo, kimwe na bagenzi babo b’umukumbi munini w’izindi ntama. Mu gihe gikwiriye, abantu b’indahemuka bose bo mu gihe cyashize bazazurirwa muri gahunda nshya y’ibintu kandi na bo bazifatanya muri ibyo byishimo. Abagize ubwoko bw’Imana ntibigeze bagerageza kwihorera ku bagize amadini y’ibinyoma babatotezaga. Bagiye bibuka aya magambo ya Yehova: “Guhōra n’ ukwanjye, ni jy’ uzītura, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] avuga” (Abaroma 12:19; Gutegeka kwa kabiri 32:35, 41-43). Koko rero, ubu noneho Yehova arabituye. Amaraso yose yamenwe na Babuloni Ikomeye arayahoreye.
Urusyo Runini Rurohwa [mu Nyanja]
9, 10. (a) Ni ikihe gikorwa marayika ukomeye akoze kandi ni iki avuze? (b) Ni ikihe gikorwa gisa n’icyakozwe na marayika ukomeye uvugwa mu Byahishuwe 18:21 cyabaye mu gihe cya Yeremiya, kandi cyari icyemezo cy’iki? (c) Igikorwa marayika akorera mu maso ya Yohana ni ikimenyetso kigaragaza iki?
9 Igikorwa gikurikiyeho Yohana abonye ni ikimenyetso kigaragaza ko iteka Yehova aciriye Babuloni Ikomeye, ridasubirwaho. Aragira ati “Nuko maraik’ ukomey’ aterur’ igitare, kimeze nk’uruskyo runini, akiroha mu nyanj’ ati: Uko ni ko Babuloni umudugud’ ukomey’ uzatembagazwa, kandi ntuzongera kubonek’ ukundi” (Ibyahishuwe 18:21). Mu gihe cya Yeremiya, habayeho igikorwa nk’icyo cy’ubuhanuzi bukomeye. Yeremiya yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike mu gitabo “ibibi byose bizater’ i Babuloni.” Icyo gitabo yagihaye Seraya amubwira ko ajya i Babuloni. Akurikije amabwiriza ya Yeremiya, Seraya yagezeyo maze asoma amagambo yerekeye uwo murwa agira ati “Yew’ Uwiteka [Yehova, MN], wavuz’ iby’aha hantu, ibyo kuharimbura, ko hatazagir’ uhaba, ar’ umuntu cyangw’ itungo, ahubgo ko hazab’ amatongw iteka ryose.” Nuko Seraya ahambira ibuye ku gitabo maze akijugunya mu ruzi Ufurate avuga ati “Uku ni kw i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka, haziz’ ibyago nzahateza.”—Yeremia 51:59-64.
10 Kuba igitabo cyarahambiriweho ibuye kikarohwa mu ruzi, byari icyemezo cy’uko Babuloni yari kwibagirana ubutazongera kubyutsa umutwe. Bityo, igikorwa nk’icyo marayika ukomeye akorera mu maso y’intumwa Yohana, ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko umugambi Yehova afitiye Babuloni Ikomeye uzuzuzwa. Kuba muri iki gihe Babuloni ya kera isigaye ari umusaka, ni igihamya kigaragara cy’ibigiye kuba ku madini y’ibinyoma mu gihe kiri bugufi.
11, 12. (a) Ni ayahe magambo marayika ukomeye abwira Babuloni Ikomeye? (b) Yeremiya yahanuye iki ku byerekeye Yerusalemu y’abahakanyi, kandi ni gute ubwo buhanuzi buzasohora muri iki gihe?
11 Marayika ukomeye abwira Babuloni Ikomeye, aya magambo ngo “Ntihazumvikana muri wow’ ūkund’ abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo n’abavuz’ imyironge n’abavuz’ impanda; kandi nta muhanga, naho yab’ umunyabukorikori bgos’ uzaboneka muri wow’ ukundi; ndetse n’ijwi ry’uruskyo ntirizumvikana muri wow’ ukundi. Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wow’ ukundi, kand’ ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wow’ ukundi. Abatunzi bawe bar’ abakomeye bo mw isi, kukw amahanga yose yayobejwe n’uburozi bgawe.”—Ibyahishuwe 18:22, 23.
12 Mu magambo nk’ayo, Yeremiya yahanuye ibyerekeye kuri Yerusalemu y’abahakanyi agira ati “Nzabakuramw ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo, n’umucyo w’urumuri. Iki gihugu cyose kizab’ umwirare n’igitangarirwa” (Yeremia 25:10, 11). Kubera ko Kristendomu ari igice cy’ingenzi kigize Babuloni Ikomeye, izahinduka ikidaturwa nk’uko byashushanijwe ku buryo butangaje n’irimbuka rya Yerusalemu 607 mbere y’igihe cyacu. Kristendomu yahoraga idamaraye mu byishimo kandi buri gihe ikaba ishengerewe, izasakizwa maze isigare ubusa.
13. Ni irihe hinduka ritunguye rigiye kugera kuri Babuloni Ikomeye, kandi ibyo bizagira izihe ngaruka ku ‘batunzi’ bayo?
13 Koko rero, nk’uko marayika abibwira Yohana, Babuloni Ikomeye uko yakabaye, izatakaza umwanya wayo wo kuba ubwami bukomeye mpuzamahanga, ihinduke ikidaturwa nk’ubutayu. “Abatunzi” bayo, harimo n’abaherwe baminuje, bagiye bifashisha iyobokamana ryayo kubw’inyungu zabo bwite cyangwa bakaryikingiriza. Na ho abayobozi ba Kristendomu babonye ko kwibonekeza baserukanye n’abo bacuruzi bigira icyo bibungura. Ariko abo bacuruzi ntibazongera kubona icyitso cyabo Babuloni Ikomeye. Nta n’ubwo izongera guhuma amahanga y’isi ikoresheje imigenzo yayo y’amayobera y’idini.
Ukumena Amaraso Guteye Ubwoba
14. Nk’uko marayika ukomeye abivuga, ni iyihe mpamvu ituma Yehova aciraho iteka Babuloni mu buryo bukomeye, kandi ni ibihe bintu bisa n’ibyo byavuzwe na Yesu igihe yari hano ku isi?
14 Mu gusoza, marayika ukomeye avuga impamvu Yehova aciraho iteka Babuloni Ikomeye mu buryo bukomeye nk’ubwo agira ati “Kandi mur’uwo mudugudu ni hw amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mw isi bose yabonetse” (Ibyahishuwe 18:24). Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yabwiye abayobozi b’amadini b’i Yerusalemu ko babarwaho “amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye kw isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi.” Mu buryo buhuje n’ayo magambo, ab’icyo gihe kigoramye barimbutse mu mwaka wa 70 mu gihe cyacu (Matayo 23:35-38). Muri iki gihe, abandi [bantu bameze nk’]ab’icyo gihe ari bo bayobozi b’amadini, na bo babarwaho umwenda wo kumena amaraso bitewe n’igikorwa cyabo cyo gutoteza abagaragu b’Imana.
15. Mu gihe cy’Abanazi mu Budage, ni gute Kiliziya Gatolika yishyizeho umwenda w’amaraso mu buryo bubiri?
15 Mu gitabo cye L’Eglise catholique et l’Allemagne nazie (mu Cyongereza), Guenter Lewy yanditse agira ati “Igihe Abahamya ba Yehova bacibwaga muri Bavaria ku wa 13 Mata [1933], Kiliziya yageze n’aho yemera ko Minisiteri y’Uburezi n’iby’Iyobokamana iyiha inshingano yo kurega umuntu wese wo mu bagize ako gatsiko waba ugikurikiza iby’iyo dini yaciwe. Rero, Kiliziya Gatolika ifite uruhare mu gikorwa cyo kujyana Abahamya ibihumbi n’ibihumbi mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa; ibiganza byayo byandujwe n’amaraso y’Abahamya amagana n’amagana bishwe. Nyuma y’aho urubyiruko rw’Abahamya nka Wilhelm Kusserow, rwerekaniye imbere y’abarashi ko rudatinya urupfu, Hitileri yavuze ko uko kunyongwa hakoreshejwe amasasu byari ishema ryinshi ku banga umurimo wa gisirikare bitewe n’umutimanama; ni yo mpamvu umuvandimwe wa Wilhelm, witwaga Wolfgang, yishwe aciwe umutwe afite imyaka 20 gusa. Muri icyo gihe, Kiliziya Gatolika yanateraga inkunga abasore b’Abagatolika bo mu Budage ngo bapfire igihugu cyabo mu ntambara. Uko bigaragara Kiliziya ibarwaho umwenda munini cyane wo kumena amaraso!
16, 17. (a) Ni ayahe maraso Babuloni Ikomeye igomba kuryozwa, kandi kuki Vatikani ifite uruhare mu gikorwa cyo kumena amaraso y’Abayahudi bishwe n’Abanazi? (b) Ni iyihe mpamvu ya mbere igaragaza ko amadini y’ibinyoma agomba kuryozwa miriyoni z’abantu baguye mu ntambara amagana n’amagana zagiye zibaho muri iki kinyejana cyonyine?
16 Ariko kandi, ubuhanuzi buvuga ko Babuloni Ikomeye igomba kuryozwa amaraso y’“abiciwe mw isi bose.” Ibyo ni ko biri rwose muri iki gihe. Urugero, bitewe n’uko Kiliziya Gatolika yafashije Hitileri gufata ubutegetsi mu Budage ikoresheje ubutiriganya bwayo, Vatikani ifite uruhare runini cyane mu gikorwa cyo kumena amaraso y’Abayahudi miriyoni esheshatu, bishwe n’Abanazi. Byongeye kandi muri iki kinyejana cya 20 cyonyine, abantu barenga miriyoni ijana bagiye bapfa bazize intambara amagana n’amagana zabayeho. Mbese ibyo hari icyo birebaho amadini y’ibinyoma? Yego rwose, bitewe n’impamvu ebyiri.
17 Impamvu ya mbere ni uko intambara nyinshi zifitanye isano n’amacakubiri y’amadini. Urugero ni ubushyamirane hagati y’Abayisilamu n’ab’idini ya Hindu bwabaye mu Buhindi kuva mu wa 1946 kugeza 1948. Ubwo bushyamirane bwahitanye abantu ibihumbi amagana n’amagana. Intambara ya Irani na Iraki yabaye muri za 80, ifitanye isano n’amacakubiri y’amadini, kandi yoretse imbaga. Ubushyamirane bw’Abagatolika n’Abaporotesitanti muri Irilandi y’Amajyaruguru bwahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi. Intambara z’urudaca ziyogoza ibintu muri Libani zishingiye ku madini. Kuri iyo ngingo, umunyamakuru C. L. Sulzberger mu wa 1976 yanditse agira ati “Birababaje kuba rwose kimwe cya kabiri cyangwa kirenga cy’intambara zagiye zibaho mu isi muri iki gihe ari iz’amadini cyangwa zikaba zifitanye isano n’ubushyamirane bwayo.” Koko rero, uko ni ko byagiye bigenda mu mateka avurunganye ya Babuloni Ikomeye.
18. Ni iyihe mpamvu ya kabiri igaragaza ko amadini y’iyi si abarwaho umwenda w’amaraso?
18 Impamvu ya kabiri ni iyihe? Mu maso ya Yehova, amadini y’isi abarwaho umwenda wo kumena amaraso kuko atigeze yigisha mu buryo [bunyuze kandi] bwemeza abayoboke bayo ukuri ku byo Yehova asaba abakozi be. Mu kwigisha kwayo ntiyigeze yemeza abantu ko abasenga Imana by’ukuri bagomba kwigana Yesu Kristo no gukunda bagenzi babo aho baba bakomoka hose (Mika 4:3, 5; Yohana 13:34, 35; Ibyakozwe 10:34, 35; 1 Yohana 3:10-12). Kuba amadini agize Babuloni Ikomeye atarigeze yigisha ibyo bintu abayoboke bayo, byatumye bemera kujyanwa mu nkubi y’intambara mpuzamahanga. Mbega ukuntu ibyo byarushijeho kugaragarira mu ntambara ebyiri z’isi yose zatangiriye mu [bihugu bya] Kristendomu nyuma gato y’itangira ry’iki kinyejana, intambara zicaniwemo n’abantu bahuje imyizerere! Rwose iyo abiyitaga Abakristo bose baza gukurikiza amahame ya Bibiliya, izo ntambara ntiziba zarabayeho.
19. Kuki twavuga ko Babuloni Ikomeye yamennye amaraso menshi cyane?
19 Ayo maraso yose yamenetse, Yehova ayabara kuri Babuloni Ikomeye. Iyo abayobozi b’amadini, cyane cyane aba Kristendomu, baza kwigisha abayoboke babo ukuri kwa Bibiliya, iyo mivu y’amaraso ntiyari kumeneka. Mu by’ukuri rero, mu buryo bwose, imbere ya Yehova Babuloni Ikomeye—ariyo malaya ukomeye, ubwami bw’isi yose bw’amadini y’ibinyoma—ntishinjwa gusa “amaraso y’abahanuzi n’ay’abera” yatoteje kandi yishe, ahubwo n’amaraso y’“abiciwe mw isi bose.” Nta gushidikanya, Babuloni Ikomeye yavushije amaraso menshi cyane. Mbega ihumure igihe izaba imaze kurimburwa burundu!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 270]
Ingaruka z’Ubugambanyi
Guenter Lewy yanditse mu gitabo cye L’Eglise catholique et l’Allemagne nazie (mu Cyongereza), agira ati “Iyo Kiliziya Gatolika yo mu Budage iza gushyigikira politiki irwanya Hitileri rugikubita, wenda amateka aba yaragenze ukundi. N’aho ibyo bitari gucogoza Hitileri kandi ngo bihagarike ubwicanyi bwe bwinshi bwose, ntibyari kubura guhesha ishema ryinshi cyane imyifatire ya Kiliziya. Birumvikana ko iyo myifatire yari guhitana abantu benshi, ariko ibyo bitambo byari kwihanganirwa ku bwo guharanira icyo gikorwa cy’imena kuruta ibindi byose. Iyo Hitileri ataza kwizera inkunga imbere mu gihugu, ntiyari gutinyuka gushoza intambara bityo miriyoni z’abantu bakaba bararokotse. . . . Mu gihe Abadage ibihumbi n’ibihumbi barwanyaga Nazi, bicwaga urubozo mu bigo byarundanyirizwagamo imfungwa, mu gihe intelligentsiar (abari bagize urwego rw’iperereza) muri Polonye bicwaga, mu gihe Abarusiya ibihumbi amagana bicwaga bazira ko ngo ari Untermenschen (Ingirwabantu) z’Abasilave, mu gihe abantu 6.000.000 bapfaga bazira ko atari abo mu bwoko bwa ‘Ariyani,’ abayobozi b’idini Gatolika bo mu Budage bo bakomezaga gushyigikira ubwo butegetsi bwicaga abantu. Papa, umukuru w’iyobokamana akaba n’umwigisha w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika y’i Roma yarinumiye.”—Ku mapaji 320, 341.
[Amafoto yo ku ipaji ya 268]
Abategetsi bati “N’ishyano, n’ishyano!”
Abacuruzi bati “N’ishyano, n’ishyano!”