Gucungurwa mu Gihe cyo Guhishurwa kwa Yesu Kristo
“Munezezwe . . . kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.”—1 PETERO 4:13.
1. Ni gute Yehova yakungahaje abagaragu be?
YEHOVA yahundagaje impano nyinshi ku Bahamya be. Kubera ko ari Umwigisha wacu Mukuru, yatumurikiye aduha ubumenyi bwinshi buhereranye n’ubushake bwe hamwe n’umugambi we. Binyuriye ku mwuka we wera, yaduhinzemo ubushobozi bwo gukwirakwiza umucyo dushishikaye. Mu 1 Abakorinto 1:6, 7, intumwa Pawulo ihumekewe n’Imana, itubwira iti “ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.”
2. Ni ibihe byiringiro bishimishije “guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo” kuduhishiye?
2 “Guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.”—bishaka kuvuga iki? Ni igihe yari guhishurwa ari Umwami ufite ikuzo, agatangira kugororera abigishwa be b’indahemuka no guhora abatubaha Imana. Nk’uko muri 1 Petero 4:13 habigaragaza, icyo kizaba ari igihe cyo ‘kunezerwa no kwishima’ ku Bakristo basizwe n’umwuka bakomeje gushikama hamwe na bagenzi babo bagize umukumbi munini, kuko icyo kizaba ari ikimenyetso cy’irimbuka rya gahunda y’ibintu ya Satani.
3. Ni gute tugomba gushikama nk’uko abavandimwe bacu b’i Tesalonike babigenje?
3 Uko icyo gihe kigenda cyegereza, ni na ko Satani arushaho kugenda aduteza ingorane nyinshi afite umujinya mwinshi. Agerageza kuduconshomera ameze nk’intare yivuga. Tugomba gukomeza gushikama! (1 Petero 5:8-10). Igihe abavandimwe bacu bo muri Tesalonike ya kera bari bakiri bashya mu kuri, bagezweho n’imibabaro imeze nk’iyo Abahamya ba Yehova benshi bahura na yo muri iki gihe. Ku bw’ibyo, amagambo Pawulo yababwiye tuyafatana uburemere. Yagize ati “ni ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” (2 Abatesalonike 1:6-8). Ni koko, ugucungurwa kuzabaho nta kabuza!
4. Kuki abayobozi ba kidini bakwiriye urubanza baciriwe ruzarangizwa ubwo Yesu azahishurwa?
4 Mu gihe cya Pawulo, abayobozi ba kidini ba Kiyahudi ni bo ahanini batezaga imibabaro. Muri iki gihe na bwo, ukurwanywa kugera ku Bahamya ba Yehova b’abanyamahoro, gukunze gushozwa n’abantu biyita ko ari bo bahagarariye Imana, cyane cyane abayobozi ba Kristendomu. Abo bavuga ko bazi Imana, ariko bagahakana “Umwami [Yehova, MN ] wenyine” wa Bibiliya, bamusimbuza iyobera ry’Ubutatu (Mariko 12:29). Nta bwo bumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu, ahubwo bishingikiriza ku butegetsi bw’abantu kugira ngo babone ihumure, ari na ko banga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bukiranuka bwa Kristo bugiye kuza. Igihe “Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru,” abo banzi bose ba kidini bagomba kuzapfa!
‘Kuza’ kwa Yesu Kristo
5. Ni gute uguhishurwa kwa Yesu kuvugwa mu buryo butangaje bw’ikigereranyo muri Matayo 24:29, 30?
5 Uko guhishurwa kwavuzwe na Yesu muri Matayo 24:29, 30 mu magambo y’ikigereranyo atangaje. Mu kugaragaza ibice binyuranye bigize ikimenyetso cy’ukuhaba kwe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu, yagize ati “izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.” Icyo gihe “ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru.” Amahanga yo mu isi “azaboroga abonye Umwana w’umuntu [Umwami Mesiya w’Imana] aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.” Uko ‘kuza,’ er·khoʹme·non mu Kigiriki, kwerekeza ku gihe cyo kuboneka kwa Yesu aje kuvana umugayo ku Butegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova.
6, 7. Ni gute “amaso yose azamureba,” kandi ni bande bireba?
6 Uko ‘kuza’ kwanavuzwe n’intumwa Yohana mu Byahishuwe 1:7, aho yagize iti “dore arazana n’ibicu.” Yewe, abanzi ba Yesu ntibazamurebesha amaso y’umubiri, kuko “ibicu” bisobanura ko azaza mu buryo butaboneka aje guca urubanza. Abantu baramutse babonye ikuzo rye ryo mu ijuru barebesheje amaso y’umubiri, bahita bahuma nk’uko byagendekeye Sawuli ubwo yari mu nzira ajya i Damasiko, igihe Yesu wahawe ikuzo amubonekeye ari mu mucyo mwinshi urabagirana.—Ibyakozwe 9:3-8; 22:6-11.
7 Inkuru yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe ivuga ko “amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba: kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera.” Ibyo birashaka kuvuga ko abanzi ba Yesu bo ku isi bazasobanukirwa, binyuriye mu irimbuka rizabageraho rimuturutseho ko aje afite ububasha n’ikuzo rikomeye azanywe no kurangiza Urubanza rwa Yehova. Kuki abo banzi bavugwa ko ari “abamucumise”? Ni uko imyifatire yabo yo kwanga abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe imeze nk’iy’abatotezaga Yesu. Nta gushidikanya ko ‘bazamuborogera.’
8. Ni uwuhe muburo Yesu na Pawulo bumvikanishije ku bihereranye n’irimbuka ritunguye?
8 Uwo munsi wo guhora kwa Yehova uzaza ute? Mu buhanuzi bwo muri Luka igice cya 21, Yesu yavuze ibintu by’akandare byari kuba ikimenyetso cy’ukuhaba kwe kuva mu wa 1914. Hanyuma, ku murongo wa 34 n’uwa 35, Yesu yatanze umuburo agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego.” Ni koko, uwo munsi wo guhora kwa Yehova uzaza utunguye abantu, ubagwe gitumo. Ibyo intumwa Pawulo ibyemeza mu magambo aboneka mu 1 Batesalonike 5:2, 3 igira iti “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Ndetse n’ubu amahanga arimo aravuga iby’amahoro n’umutekano kandi arateganya guha Umuryango w’Abibumbye imbaraga zihagije zo guhosha imvururu binyuriye ku mbaraga za gisirikare.
9. Ni nde ‘umucyo ubibirwa,’ kandi kuki?
9 Ku murongo wa 4 n’uwa 5, iyo ntumwa ikomeza itubwira iti “ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura: kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” Twishimira kuba abana b’umucyo—abatanga umucyo tuwuha abandi bantu bifuza amahoro n’umutekano nyakuri mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana. Muri Zaburi 97:10, 11, dusoma ngo “mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi: arinda ubugingo bw’abakunzi be; abakiza amaboko y’abanyabyaha. Umucyo ubibirwa umukiranutsi[,] umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.”
Uko Ibintu Bizagenda Bikurikirana
10. Ni iyihe nama twagombye gukurikiza ku bihereranye n’umunsi Imana izaryoza abantu ibyo bakoze? (Ibyahishuwe 16:15).
10 Ni gute ibintu bizagenda bikurikirana ubwo umubabaro ukomeye uzaba utangiye? Reka turambure mu gice cya 16 cy’Ibyahishuwe. Uribonera ko nk’uko bivugwa kuva ku murongo wa 13 kugeza ku wa 16, imyuka mibi y’abadayimoni ihuruza amahanga yo mu isi yose iyerekeza kuri Harimagedoni, intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishobora Byose. Byongeye kandi, hatsindagiriza ko umunsi wo kuryozwa ibyo umuntu yakoze wegereje nk’umujura, kandi turaburirwa kugira ngo dukomeze kuba maso—turinda imyambaro yacu yo mu buryo bw’umwuka, ari na cyo kimenyetso kiranga abakwiriye kubona agakiza. Igihe kirageze cyo gucira urubanza abantu bo mu isi, amahanga, na—n’undi muntu. Uwo muntu wundi ni nde?
11. Umugore wo mu Byahishuwe 17:5 yigaragaje ko ari nde?
11 Ni umugore w’ikigereranyo wagerageje gukora uko ashoboye kose ngo abe “uwo umuntu.” Avugwa mu Byahishuwe 17:5 ko “afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo Babuloni Ikomeye, Nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.” Icyakora, ku Bahamya ba Yehova nta bwo akiri amayoberane. Yigaragaje neza ko ari ubutware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, muri bwo udutsiko tw’amadini ya Kristendomu akaba ari two tugize igice kinini. Ni ikizira mu maso ya Yehova kuko yivanga mu bya gipolitiki, akaba “asinze amaraso y’abera” atoteza Abakristo b’ukuri, no kuba ari we wabonetsweho amaraso y’ “abiciwe mu isi bose,” barimo abantu basaga miriyoni ijana baguye mu ntambara zo muri iki kinyejana cya 20 cyonyine.—Ibyahishuwe 17:2, 6; 18:24.
12. Kuki udutsiko tw’amadini ya Kristendomu twaciriweho iteka?
12 Ikibi gikabije, ni uko udutsiko tw’amadini ya Kristendomu twashyize umugayo ku izina ry’Imana, iyo twihandagaza tuvuga ko tuyihagarariye tubigiranye uburyarya. Ayo madini yagiye yigisha filozofiya y’i Babuloni n’iyo mu Bugiriki mu mwanya w’Ijambo ry’Imana riboneye, kandi yagize uruhare mu gutuma umuco w’amahanga yose wandavura ashyigikira ku mugaragaro imibereho y’akahebwe yirengagiza amahame ya Bibiliya. Abanyanduruburi b’abanyamururumba bo muri bo, bacirwaho iteka n’amagambo yo muri Yakobo 5:1, 5 agira ati “ngaho, yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona. Mwadamarariye mu isi, mwishimira ibibanezeza bibi: mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.”
Ukugwa kwa Babuloni Ikomeye
13. Igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, uzabimburirwa n’ikihe gitero, kandi ni uwuhe muburo wihutirwa uboneka mu Byahishuwe 18:4, 5?
13 Igikorwa kizabimburira umubabaro ukomeye ni icyo kurangiza urubanza Yehova yaciriye Babuloni Ikomeye. Mu Byahishuwe 17:15-18 havuga mu buryo butangaje “ibyo [Imana] yagambiriye”—byo gukoresha “ya mahembe cumi,” ari zo mbaraga zifite ububasha buturutse mu Muryango w’Abibumbye, ari na yo “ya nyamaswa” mpuzamahanga, kugira ngo ayirimbure. Haragira hati “ya mahembe cumi wabonye, na ya nyamaswa, bizanga maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke. Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye.” Nta gitangaje rero kuba ijwi ryumvikanira mu ijuru ritanga umuburo wihutirwa uboneka mu Byahishuwe 18:4, 5 ugira uti “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, Mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” Iryo jwi riracyakomeza guhamagara ridusaba gucana umushyikirano uwo ari wo wose n’idini y’ikinyoma amazi atari yarenga inkombe!
14. Ni bande bazaborogera irimbuka rya Babuloni Ikomeye, kandi kuki?
14 Isi izifata ite imbere y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye? Bahagaze kure, abanyapolitiki banduye—ari bo ‘bami bo mu isi’—bazawuborogera kuko mu binyejana byinshi bazaba barinejeje mu busambanyi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka. Abacuruzi b’abanyamururumba, ari bo ‘batunzi, abo uwo mudugudu watungishije,’ na bo bazawuririra kandi bawuborogere. Na bo bazahagarara kure yawo, bavuge bati “ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye, wambitswe imyenda y’ibitare myiza n’iy’imihengeri n’iy’imihemba, kandi ukarimbishwa n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imarigarita, ubonye ishyano, kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!” Imyambaro myiza yose iranga abayobozi b’amadini hamwe n’insengero nini zihambaye cyane zo mu isi ntibizongera kubaho ukundi! (Ibyahishuwe 18:9-17). Ariko se, abantu bose bazaborogera irimbuka rya Babuloni Ikomeye?
15, 16. Ni iki kizatuma ubwoko bw’Imana bwishima?
15 Mu Byahishuwe 18:20, 21 hasubiza hagira hati “wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru, kuko Imana iwuciriyeho iteka, ibahōrera!” Kimwe n’urusyo runini ruroshywe mu nyanja, “ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.”
16 Mbega ukuntu ibyo biteye ibyishimo! Mu Byahishuwe 19:1-8 harabihamya. Incuro enye zose, ijwi ryarangururiye mu ijuru rivuga ngo “Haleluya!” Haleluya eshatu za mbere zisingiza Yehova kubera ko yaciriyeho iteka rikiranuka maraya w’akahebwe, ari we Babuloni Ikomeye. Ubutware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma ntibukiriho! Ijwi ryaturutse ku ntebe y’Imana rigira riti “nimushime Imana yacu, mwa mbata zayo mwese mwe; namwe abayubaha, aboroheje n’abakomeye!” Mbega ukuntu tuzaba dufite igikundiro cyo kwifatanya mu kuririmba iyo ndirimbo!
Ubukwe bw’Umwana w’Intama
17. Ugereranyije Ibyahishuwe 11:17 na 19:6, ni mu yihe mimerere itandukanye Yehova yatangiye kwima?
17 Haleluya ya kane iratangiza indi ngingo igira iti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu, Ishoborabyose, iri ku ngoma!” Ariko se, iyo nyikirizo ntimeze nk’iyaririmbwe mu Byahishuwe 11:17? Aho hasomwa hatya ngo “turagushimye, Mwami Imana Ishoborabyose, . . . kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye, ukīma.” Ni byo rwose. Icyakora, imirongo ikikije Ibyahishuwe 11:17 irerekeza kuri Yehova ashyiraho Ubwami bwa Kimesiya mu wa 1914 kugira ngo ‘buragize amahanga inkoni y’icyuma’ (Ibyahishuwe 12:5). Na ho mu Byahishuwe 19:6 ho herekeza ku irimbuka rya Babuloni Ikomeye. Ubumana bwa Yehova buzakurwaho umugayo ubwo idini igereranywa na maraya izaba ivanyweho. Kuva ubwo, Yehova Umutegetsi w’Ikirenga n’Umwami Usumba Byose ni we tuzasenga iteka ryose!
18. Irimbuka rya Babuloni Ikomeye rituma hatangazwa iyihe nkuru ihimbaje?
18 Ni yo mpamvu iyi nkuru ihimbaje izaba ikwiriye gutangazwa igira iti “tunezerwe twishime, [duhimbaze Imana Ya], kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye. (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera)” (Ibyahishuwe 19:7, 8). Igihe abasizwe bakiri hano ku isi bazazukira bakajyanwa mu ijuru, nticyavuzwe. Icyakora, icyo tuzi neza tudashidikanya ni uko, dukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, ibyishimo byabo bizaba byinshi cyane igihe bazaba bifatanya mu bukwe bw’Umwana w’Intama, Yesu Kristo, kandi ibyo bikazanaterwa ni uko bazaba baragize igikundiro cyo kubona ugucishwa bugufi kwa maraya w’akahebwe, ari we Babuloni Ikomeye.
Ukurimbuka kw’Isi ya Satani
19. Ni ikihe gikorwa kindi kivugwa mu Byahishuwe 19:11-21?
19 Ya farashi y’umweru yavuzwe mu Byahishuwe 6:2 yongeye guhabwa urubuga. Mu Byahishuwe 19:11, dusoma aya magambo ngo “uhetswe na yo [ifarashi y’umweru] yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera, akarwana intambara zikwiriye.” Bityo rero, “Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware” agiye gukubita amahanga kandi yengeshe ibirenge mu “rwengero rwa vino rw’umujinya w’uburakari bw’Imana Ishobora Byose.” Ni ay’ubusa kuba “abami bo mu isi n’ingabo zabo” bakoraniye kurwana kuri Harimagedoni. Uhetswe n’ifarashi agiye kunesha burundu. Nta kintu cy’umuteguro wa Satani wo ku isi kizasigara.—Ibyahishuwe 19:12-21, MN.
20. Ni iki kizagera ku Mwanzi ubwe?
20 Ariko se, [Satani] Umwanzi we bizamugendekera bite? Mu Byahishuwe 20:1-6, Kristo Yesu yagaragajwe ari “marayika [u]manuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu mu ntoke ze.” Azafata cya kiyoka, ni cyo ya Nzoka ya kera, ni yo Mwanzi na Satani, akibohe maze akijugunye ikuzimu. Ubwo Satani azaba amaze kunegekazwa atagishoboye kuyobya amahanga, ni bwo Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bw’Umwana w’Intama hamwe n’umugeni we buzatangira gutegeka. Nta marira atewe n’agahinda azongera kubaho ukundi! Urupfu twarazwe n’Adamu ntiruzongera kubaho ukundi! Nta muborogo, gutaka, no kuribwa bizongera kubaho ukundi! “Ibya mbere [bizaba] bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.
21. Mu gihe dutegerezanyije amatsiko guhishurwa kwa Yesu Kristo, ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
21 Mu gihe dutegerezanyije amatsiko uguhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo, nimucyo tugire ishyaka mu kubwira abandi ibyerekeye amasezerano yuje urukundo y’Ubwami bw’Imana. Ugucungurwa kuri bugufi! Nimucyo tujye mbere, ubudacogora, turi abana b’umucyo b’Umutegetsi w’Ikirenga, Umwami Yehova!
Isubiramo
◻ Ni iki cyerekana ko guhishurwa kwa Yesu Kristo kwegereje?
◻ Ni gute umunsi wo guhora kwa Yehova uzaza?
◻ Ni gute “[a]bakunda Uwiteka” babona imimerere iri mu isi muri iki gihe?
◻ Ni gute ibintu bizagenda bikurikirana igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye?