Igice cya 38
Nimusingize Yah ku bw’Amateka Ye!
1. Ni ayahe magambo Yohana yumva ameze nk’ “ijwi rirenga [mu ijuru] risa n’iry’abantu benshi”?
BABULONI IKOMEYE ntikiriho! Mu by’ukuri, iyo ni inkuru ishimishije. Nta gitangaje kuba Yohana yumva amajwi yo gutangara ava mu ijuru arimo ibyishimo n’ibisingizo! “Hanyuma y’ibyo, numva mw ijur’ ijwi rirenga risa n’iry’ abantu benshi bavuga bati: Haleluya!* Agakiza n’icyubahiro n’ubutware n’ iby’ Imana yacu, kukw amateka yay’ ar’ ay’ ukuri no gukiranuka. Yaciriyehw iteka malaya uwo ukomeye, wononeshag’ abari mw is’ ubusambanyi bge, kand’ imuhorey’ amaraso y’imbata zayo. Barongera bati: Haleluya!a Umwotsi we uhor’ ucumb’ iteka ryose.”—Ibyahishuwe 19:1-3.
2. (a) Ijambo “Haleluya” risobanura iki, kandi kuba hano Yohana aryumva incuro ebyiri byerekana iki? (b) Ni nde uhabwa ikuzo kubw’irimbuka rya Babuloni Ikomeye? Sobanura.
2 Haleluya koko! Iryo jambo risobanura ngo “Nimusingize Yah” [mwa bwoko bwe mwe] “Yah” akaba ari uburyo buhinnye bw’izina ry’Imana Yehova. Aha tuributswa guhugurwa kwatanzwe n’umunyazaburi wagize ati: “Ibihumeka byose bishime Uwiteka [Yah, MN]! Haleluya [Nimusingize Yah, MN]”! (Zaburi 150:6). Kuba Yohana yumva umutwe w’abaririmbyi wo mw’ijuru wasakawe n’ibyishimo, uririmba incuro ebyiri zose ngo “Haleluya!” birerekana ko ukuri gukomeza guhishurwa n’Imana. Imana yandikishije Ibyanditswe bya Gikristo byo mu Kigiriki ni na yo yandikishije Ibyanditswe bya mbere byo mu Giheburayo, kandi Yehova ni ryo zina ryayo. Iyo Mana ni yo yatumye Babuloni ya kera igwa ni na yo ubu yaciriyeho iteka Babuloni Ikomeye kandi ikanayirimbura. Icyubahiro kibe icyayo kubw’icyo gikorwa gikomeye! Imbaraga zagushije Babuloni ni izayo, si iz’amahanga iyo Mana yakoresheje mu gutera Babuloni kwiheba. Ni Yehova wenyine dukesha agakiza.—Yesaya 12:2; Ibyahishuwe 4:11; 7:10, 12.
3. Kubera iki malaya ukomeye akwiriye koko gucirwaho iryo teka?
3 Kuki malaya ukomeye akwiye koko gucirwaho iteka nk’iryo? Hakurikijwe itegeko Yehova yahaye Noa—kandi ayo mategeko akaba areba n’abandi bantu bose—kuvusha amaraso ku bushake bizajya bihanishwa urupfu. Ibyo byasubiwemo mu mategeko Imana yahaye Isirayeli (Itangiriro 9:6; Kubara 35:20, 21). Byongeye kandi, hakurikijwe amategeko ya Mose ubusambanyi bwo mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’umwuka bwahanishwaga urupfu (Abalewi 20:10; Gutegekwa kwa kabiri 13:1-5). Mu myaka ibihumbi n’ibihumbi, Babuloni Ikomeye yavushije amaraso; kandi ni n’umusambanyi kabuhariwe. Nk’urugero, itegeko ry’Itorero gatolika y’i Roma ribuza abapadiri kurongora ryatumye benshi muri bo biha ingeso z’ubusambanyi ziteye isoni, none ubu muri bo abantu batari bake bakaba barwaye SIDA (1 Abakorinto 6:9, 10; 1 Timoteo 4:1-3). Ariko ibyaha byayo bikomeye “byarundanijwe bikagera mw ijuru,” ni ibikorwa byayo biteye agahinda by’ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka yakoze yigisha ibinyoma kandi yifatanya n’abanyapolitiki banduye (Ibyahishuwe 18:5). Kubera ko amaherezo igihano cyayigezeho, ubu imbaga yo mu ijuru irongera kugira iti Haleluya ku ncuro ya kabiri.
4. Kuba umwotsi wa Babuloni Ikomeye “uhor’ucumb’ iteka ryose” bigereranya iki?
4 Babuloni ikomeye yatwitswe nk’umugi wigaruriwe maze umwotsi wayo “uhor’ucumb’ iteka ryose.” Ubundi iyo umugi utwitswe n’ingabo zawigaruriye, umwotsi ukomeza gucumba igihe cyose ivu riba rigishyushye. Uwagerageza wese kongera kuwubaka kandi ugicumba, nta kundi byagenda na we yatwikwa n’umuriro uba ukivumbitse muri ayo matongo. Ubwo umwotsi wa Babuloni Ikomeye uzacumba “iteka ryose,” bikaba bishushanya iteka ridakuka yaciriweho, ntawuzigera ashobora kongera kubaka uwo mugi w’inkozi y’ibibi. Amadini y’ibinyoma yakuweho burundu. Ni koko Haleluya irakwiye rwose!—Gereranya na Yesaya 34:5, 9, 10.
5. (a) Ba bakuru 24 barakora iki, kandi baravuga iki? Na ho se bya bizima bine? (b) Kuki iyo nyikirizo ya za Haleluya ziririmbye neza cyane kurusha izindi zose zaririmbwa mu matorero ya Kristendomu?
5 Mu iyerekwa ryabanjirije iri, Yohana yabonye ibizima bine byari bikikije intebe y’Ubwami, biri hamwe n’abakuru 24 bashushanya abaragwa b’Ubwami mu mwanya wabo w’ikuzo wo mu ijuru (Ibyahishuwe 4:8-11). None ubu arongera kubabona bavuga Haleluya ya gatatu n’ijwi rirenga nk’iryo guhinda kw’inkuba ku bihereranye n’irimbuka rya Babuloni Ikomeye: “Nuko ba bakuru makumy abiri na bane na bya bizima bine bīkubita hasi, baseng’ Imana yicara kur’irya ntebe, bati: Amen, Haleluya”!b (Ibyahishuwe 19:4). Urwo rwunge rw’amajwi agira ati Haleluya ruza rero kwiyongera ku “ndirimbo nshya” y’igisingizo iturwa Umwana w’Intama (Ibyahishuwe 5:8, 9). Ubu noneho abaririmbyi baratera inyikirizo yizihiza ukunesha gutangaje, bayitura Umwami w’ikirenga Yehova bamuha icyubahiro kitagabanije kuko yanesheje burundu malaya mukuru ariwe Babuloni Ikomeye. Izo Haleluya zirarangururwa cyane kurusha izindi Haleluya izo ari zo zose ziririmbirwa mu matorero ya Kristendomu, aho Yehova ariwe Yah yasuzuguriwe akanahatukirwa. Bene uko kuririmba kuzuye uburyarya kugayisha izina rya Yehova ubu noneho kuracecekeshejwe burundu!
6. Ni “ijwi” rya nde ryumvikana, rihwiturira abantu gukora iki, kandi ni ba nde bagira uruhare mu kuryitabira?
6 Mu wa 1918 ni ho Yehova yatangiye kugororera ‘abubah’izina [rye], aboroheje n’abakomeye,’—aba mbere muri bo bakaba ari Abakristo basizwe bari barapfuye ari indahemuka, ari na bo yazuye akabaha imyanya mu ijuru muri ba bakuru 24 (Ibyahishuwe 11:18). Abandi bifatanya na bo mu kuririmba izo Haleluya, kuko Yohana avuga ngo “Ijwi riva kur’iyo ntebe rivuga riti: Nimushim’ Imana yacu, mwa mbata zayo mwese mwe; namw’ abayubaha, aboroheje n’abakomeye” (Ibyahishuwe 19:5). Iryo “jwi” ni iry’Umuvugizi wa Yehova, Umwana we bwite Yesu Kristo, uhagaze “hagati ya ya ntebe” (Ibyahishuwe 5:6). Si mu ijuru gusa “[i]mbata zayo [zose]” ziririmbira, ahubwo na hano ku isi, aho ziyoborwa n’abasizwe bagize itsinda rya Yohana. Mbega ibyishimo bakirana iryo tegeko ngo “Nimushim’ Imana yacu”!
7. Nyuma y’ukurimbuka kwa Babuloni Ikomeye, ni nde uzasingiza Yehova?
7 Ni byo koko, abagize umukumbi munini na bo babarirwa muri izo mbata. Kuva mu wa 1935, bagiye basohoka muri Babuloni Ikomeye, kandi biboneye gusohozwa kw’iri sezerano ry’Imana ngo “Azah’ umugish’ abūbah’ Uwiteka [Yehova, MN], aboroheje n’abakomeye” (Zaburi 115:13). Ubwo Malaya Babuloni azaba arimburwa, za miriyoni zo muri bo ‘bazifatanya mu gusingiza’ Imana yacu—bari hamwe n’abagize itsinda rya Yohana hamwe n’imbaga y’abo mu ijuru bose. Nyuma y’aho, abazazuka bazaba bari ku isi baba barigeze kuba abakomeye cyangwa batarabyigeze, nta gushidikanya ko bazaririmba izindi Haleluya nibamenya ko Babuloni Ikomeye yavuyeho burundu (Ibyahishuwe 20:12, 15). Yehova ahimbarizwe kunesha kwe gutangaje yanesheje Malaya ushaje!
8. Ni iyihe nkunga twagombye guterwa muri iki gihe n’ibisingizo Yohana yumvise mu ijuru, mbere yuko Babuloni Ikomeye irimbuka?
8 Mbega ukuntu ibyo biduteye inkunga yo kwitanga byuzuye mu murimo w’Imana muri iki gihe! Yabaye abagaragu bose ba Yah bitangaga n’umutima wose mu gutangaza amateka y’Imana hamwe n’ibyiringiro bikomeye by’Ubwami, kandi ibyo bigakorwa uhereye ubu, mbere yuko Babuloni Ikomeye irimbuka.—Yesaya 61:1-3; 1 Abakorinto 15:58.
‘Haleluya—Yehova Ni Umwami!’
9. Kuki Haleluya ya nyuma iranguruye cyane bigeze hariya?
9 Hari n’izindi mpamvu zo kwishima, nk’uko Yohana akomeza kubitubwira agira ati “Numv’ ijwi risa n’iry’abantu benshi, n’irisa n’iry’amazi mensh’ asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi, rivuga riti: Haleluya,c kuk’ Umwami [Yehova, MN] Imana yac’ ishobora byose iri ku ngoma!” (Ibyahishuwe 19:6). Iyo Haleluya ya nyuma ni yo isoza ayo magambo ikanayaha ishusho nyayo. Ni ijwi rikomeye rivuye mu ijuru, rirangurura cyane kurusha itsinda iryo ari ryo ryose ry’abaririmbyi b’abantu, ryiza cyane kurusha amazi yo ku isumo iryo ari ryo ryose ryo ku isi kandi ritera ubwoba kurusha uguhinda kw’inkuba kumvikanira mu isi. Uduhumbagiza tw’amajwi yo mu ijuru twizihiza icyo gikorwa cy’uko ‘Umwami [Yehova, MN] Imana yacu Ishobora byose yatangiye gutegeka.’
10. Ni mu buhe buryo byavugwa ko Yehova yatangiye gutegeka nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye?
10 Ariko se ni kuki byavugwa ko Yehova yatangiye gutegeka? Hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi umunyazaburi umwe avuze ati “Imana yahoz’ ar’ Umwami wanjye na kera” (Zaburi 74:12). Niba ubutegetsi bwa Yehova bwariho no muri icyo gihe cya kera, ni mu buryo ki umutwe w’ibyaremwe byose ushobora kuririmba ngo ‘Umwami [Yehova] yatangiye gutegeka’? Ni mu buryo bw’uko nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, uwo mwibone warwanyaga Yehova atazongera kuyobya [abantu] ababuza kumwumvira we Mutegetsi Mukuru w’ibiriho byose. Idini y’ibinyoma ntizongera ukundi koshya abategetsi bo mu isi ngo bamurwanye. Igihe Babuloni ya kera yagwaga ikava ku mwanya wayo wo kuba igihangange ku isi, Siyoni yumvise iri tangazo ryo kunesha: “Imana yaw’ iri ku ngoma” (Yesaya 52:7). Nyuma y’ivuka ry’Ubwami mu wa 1914, abakuru 24 bagize bati “Turagushimye, Mwami [Yehova, MN] Imana . . . kuko wenz’ ubushobozi bgawe bukomeye, ukīma” (Ibyahishuwe 11:17). Ubu noneho nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, ijwi ryongera kurangurura riti ‘Yehova yatangiye gutegeka.’ Nta mana n’imwe yakozwe n’umuntu isigaye yo kurwanya ubutegetsi bw’Imana y’ukuri Yehova!
Ubukwe bw’Umwana w’Intama Buri Hafi!
11, 12. (a) Ni ayahe magambo Yerusalemu ya kera yakoresheje ibwira Babuloni ya kera, kandi ibyo bitanga ikihe cyitegererezo ku byerekeye Yerusalemu nshya na Babuloni Ikomeye? (b) Babuloni Ikomeye imaze kuneshwa, ni iki amakoraniro yo mu ijuru aririmba kandi akanakimenyekanisha?
11 “Wa mwanzi wanjye we”! Nguko uko Yerusalemu, ahahoze urusengero Yehova yasengerwagamo, yabwiye Babuloni yasengaga ibishushanyo (Mika 7:8). Mu buryo nk’ubwo, “ururembo rwera, Yerusalemu nshya,” igizwe n’abantu 144.000 bagize umugeni, yaba iri mu kuri ivuganye na Babuloni Ikomeye nk’uvugana n’umwanzi wayo (Ibyahishuwe 21:2). Ariko amaherezo malaya ukomeye yagwiriwe n’ishyano n’amakuba, ihinduka itongo. Imigenzo ye ya kidayimoni n’iyo gucunisha ntiyashoboye kumukiza. (Gereranya na Yesaya 47:1, 11-13.) Mbega ukunesha gukomeye cyane k’ugusenga k’ukuri!
12 Ubwo Babuloni Ikomeye, malaya uteye ishozi, yavuyeho burundu, ubu ahasigaye dushobora kwita ku mwari w’isugi ari we mugeni w’Umwana w’Intama. Ku bw’ibyo imbaga yo mu ijuru iraririmba isingiza Yehova mu munezero igira iti “Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuk’ ubukwe bg’Umwana w’Intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye, kand’ ahawe kwambar’ umwenda w’igitare mwiza, urabagirana, utanduye. Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.”—Ibyahishuwe 19:7, 8.
13. Uko ibinyajana byagiye bihita, ubukwe bw’Umwana w’Intama bwategurwaga bute?
13 Uko ibinyejana byagiye bihita, Yesu yateguranye urukundo ubwo bukwe bwo mu ijuru (Matayo 28:20; 2 Abakorinto 11:2). Yagiye yeza ba bantu 144.000 bagize Isirayeli mu buryo bw’umwuka, kugira ngo [iryo torero] “aryishyīre rifit’ ubgiza, ridafit’ ikizinga cyangw’ umunkanyari cyangw’ ikintu cyose gisa gityo, ahubgo ngo rib’ iryera ridafit’ inenge” (Abefeso 5:25-27). Kugira ngo rishobore kubona “ingororano zo guhamagara kw’Imana . . . kwavuye mw ijuru,” buri Mukristo wese wasizwe yagombye kwiyambura umuntu wa kera n’imirimo ye, akambara umuntu mushya wa Gikristo, maze agakora imirimo yo gukiranuka ‘abikuye ku mutima nk’ukorera Shebuja mukuru [Yehova, MN].’—Abafilipi 3:8, 13, 14; Abakolosai 3:9, 10, 23.
14. Ni gute Satani yagerageje guhumanya abashoboraga kuba mu bagize umugeni w’Umwana w’Intama?
14 Kuva kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, Satani yakoresheje Babuloni Ikomeye mu kugerageza guhumanya abashoboraga kuba mu bagize umugeni w’Umwana w’intama. Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, yari yaramaze kubiba imbuto z’idini ya Babuloni mu itorero (1 Abakorinto 15:12; 2 Timoteo 2:18; Ibyahishuwe 2:6, 14, 20). Intumwa Paulo ivuga muri aya magambo abasenyaga ukwizera agira ati “Ben’ abo n’ intumwa z’ibinyoma, n’ abakozi bariganya, bīgira nk’intumwa za Kristo. Kand’ ibyo s’igitangaza, kuko na Satani ubge yihindura nka maraika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:13, 14). Uko imyaka ibinyejana byinshi yahitaga, Kristendomu ihakana Imana, kimwe n’abari basigaye ba Babuloni Ikomeye bigwijeho ubutunzi n’ibyubahiro, ari byo “umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba, . . . n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita” (Ibyahishuwe 17:4). Abakuru b’idini bayo n’abapapa bayo bifatanije n’abami b’abicanyi nka Konsitantino na Charlemagne. Nta na rimwe yigeze yambara “[i]mirimo yo gukiranuka y’abera.” Kimwe n’umugeni w’umunyabinyoma, yabaye rwose igikoresho gikomeye cy’uburiganya bwa Satani. Amaherezo ariko, yagiye buheriheri!
Umugeni w’Umwana w’Intama Yariteguye
15. Gushyirwaho ikimenyetso bikorwa bite, kandi ni iki gisabwa Umukristo wasizwe?
15 Ubu noneho nyuma y’imyaka hafi 2.000, abagize itsinda ry’umugeni uko ari 144.000 bose bariteguye. Ariko se ni ryari byavugwa ko ‘umugeni w’umwana w’intama yiteguye’? Buhoro buhoro, kuva kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, abizera basizwe ‘bashyizwehwo ikimenyetso, ari cyo mwuka wera wasezeranijwe’ kubw’ “[u]munsi wo gucungurwa.” Nk’uko intumwa Paulo yabivuze, Imana “yadushyizehw ikimenyetso, iduh’ umwuka wayo mu mitima yacu hw ingwate” (Abefeso 1:13; 4:30; 2 Abakorinto 1:22). Buri Mukristo wese wasizwe ‘yarahamagawe aratoranywa,’ kandi yerekana na none ko ‘akiranutse.’—Ibyahishuwe 17:14.
16. (a) Ni ryari intumwa Paulo yashyizweho ikimenyetso byuzuye, kandi tubizi dute? (b) Ni ryari umugeni w’Umwana w’Intama azarangiza ‘kwitegura’ byuzuye?
16 Nyuma y’imyaka mirongo, y’igeragezwa, Paulo ubwe yashoboraga kuvuga ati “Narwany’ intambara nziza, narangij’ urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye, mbīkiw’ ikamba ryo gukiranuka, iry’ Umwami wacu, umuca-manz’ utabera, azampa kur’urya munsi; nyamara si jye jyenyine, ahubgo n’abakunze kuzaboneka kwe bose” (2 Timoteo 4:7, 8). Biragaragara ko intumwa Paulo yari yarashyizweho ikimenyetso, n’ubwo yari akiri mu mubiri kandi akaba yari bugufi kwicwa bamuhora ukwizera kwe. Muri ubwo buryo, igihe kigomba kuzaza ubwo abo mu bagize 144.000 abakiri ku isi bazaba barashyizweho ikimenyetso, buri wese ku giti cye, nk’aho ari ubutunzi bwa Yehova (2 Timoteo 2:19). Ibyo bizaba igihe umugeni w’Umwana w’Intama azaba yiteguye rwose—igice kinini cy’abagize 144.000 bazaba baramaze kubona ibihembo byabo byo mu ijuru, n’abakiri ku isi baramaze kwemerwa bidakuka kandi barashyizweho ikimenyetso ku bw’ubudahemuka bwabo.
17. Ni ryari ubukwe bw’Umwana w’Intama bushobora kuzaba?
17 Muri icyo gihe cya kalendari yashyizweho na Yehova, igihe ba bantu 144.000 bose bazaba bamaze gushyirwaho ikimenyetso, abamarayika bazarekura imiyaga ine y’umubabaro ukomeye (Ibyahishuwe 7:1-3). Mbere na mbere, iteka rizacirwa kuri malaya, Babuloni Ikomeye. Maze nyuma Kristo wanesheje azihuta agana kuri Harmagedoni kugira ngo arimbure abasigaye mu bagize umuteguro wo ku isi wa Satani maze amaherezo, ajugunye Satani n’abadamoni be i kuzimu (Ibyahishuwe 19:11 kugeza 20:3). Abarokotse bo mu basizwe ku isi nta gushidikanya ko bazahita binjizwa mu ijuru aho bazaherwa ibihembo byabo no gusanga bagenzi babo, ari na bo bagize itsinda ry’umugeni. Ubwo ni bwo noneho, mu mahoro n’umudendezo ku isi no mu ijuru ubukwe bw’Umwana w’intama buzashobora gutahwa!
18. Zaburi ya 45 ihamya ite gahunda y’ibintu ku byerekeye ubukwe bw’Umwana w’intama?
18 Amagambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi 45 ahamya uko ibyo bintu bizakurikirana. Mbere na mbere, umwami wimitswe aragendera ku ifarashi ajya gutsinda abanzi be (Umurongo wa 1-7); hanyuma hagacyuzwa ubukwe, uwo umugeni wo mu ijuru akaba yakorerwaga ku isi n’abakobwa b’amasugi, ari bo bagenzi be bagize umukumbi munini (Umurongo wa 8-15); maze nyuma y’aho, uko gushyingirwa gutangira kwera imbuto, ari zo abantu bazutse batunganijwe bakaba barinzwe “[n’]abatware mw isi yose” (Umurongo wa 16, 17). Mbega imigisha yuzuye ikuzo ijyana n’ubukwe bw’Umwana w’Intama!
Hahirwa Abatumiwe
19. Ni ikihe kintu cyiza cya kane mu byiza birindwi byo mu Byahishuwe, kandi ni nde uhirwa kuba afite uruhare muri icyo cyiza cy’umwihariko?
19 Ubu noneho Yohana aravuga icyiza cya kane mu byiza birindwi byo mu Byahishuwe. Dore uko abivuga: “Arambwir’ [marayika wahishuriraga Yohana ibyo] ati: Andik’ uti, Hahirw’ abatorew’ ubukwe bg’Umwana w’Intama. Kand’ ati: Ayo n’ amagambo y’ukuri kw’Imana” (Ibyahishuwe 19:9).d Abatumiwe ku byo kurya bya nimugoroba byo mu bukwe bw’ “Umwana w’Intama” ni abagize itsinda ry’umugeni. (Gereranya na Matayo 22:1-14.) Abasizwe bose bashagaye umugeni basangiye ibyishimo by’uko batumiwe. Abenshi mu batumiwe bamaze kugera mu ijuru, ahagomba kubera ibirori by’ubukwe. Abakiri ku isi na bo bishimiye kuba baratumiwe. Umwanya wabo mu birori by’ubukwe urateganyijwe (Yohana 14:1-3; 1 Petero 1:3-9). Igihe bazazuka bakajya mu ijuru, ubwo ni bwo noneho umugeni wuzuye kandi wibumbiye hamwe azifatanya n’Umwana w’Intama mu kwizihiza ubwo bukwe bushimishije by’agahebuzo.
20. (a) Ni ubuhe busobanuro bw’aya magambo avuga ngo “Ayo n’ amagambo y’ukuri kw’Imana”? (b) Amagambo ya marayika yagize ngaruka ki kuri Yohana, kandi ni ikihe gisubizo marayika yahaye intumwa?
20 Marayika yongeraho ati “Ayo n’ amagambo y’ukuri kw’Imana.” Ijambo “ukuri” risemura ijambo ry’Ikigiriki a·le·thi·nos ʹ rivuga ikintu “nyakuri” cyangwa “gikwiye kwiringirwa.” Ubwo ayo magambo ava kuri Yehova, koko n’indahemuka kandi akwiye kwizerwa. (Gereranya na 1 Yohana 4:1-3; Ibyahishuwe 21:5; 22:6.) Kuko ari umwe mu batumiwe mu birori by’ubukwe, Yohana agomba kuba yarasabwe n’ibyishimo mu kumva no kureba ibyo bintu no gutekereza ku migisha iteganirijwe abagize itsinda ry’umugeni. Ni byo koko, yari yasabwe n’ibinezaneza ku buryo marayika yagombye kumugira inama nk’uko Yohana abivuga ati “Nikubitira has’ imbere y’ibirenge bye kumuramya, arikw arambgir ati: Reka! Nd’ imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana ab’ari y’ usenga.”—Ibyahishuwe 19:10a.
21. (a) Ibyahishuwe bihamya iki ku byerekeye abamarayika? (b) Ni iyihe myifatire Abakristo bagombye kugira ku byerekeye abamarayika?
21 Kuva ku ntango kugeza ku mpera, Ibyahishuwe bitanga ubuhamya butangaje k’ubudahemuka n’ishyaka by’abamarayika. Bagira uruhare mu buryo bukoreshwa mu gutanga ukuri guhishurwa (Ibyahishuwe 1:1). Bifatanya n’abantu mu kubwiriza ubutumwa bwiza no mu gusuka ibyago by’ikigereranyo (Ibyahishuwe 14:6, 7; 16:1). Bafatanije na Yesu kurwana ngo birukane Satani n’abadayimoni be mu ijuru, kandi bazongera gufatanya na we mu kurwana kuri Harmagedoni (Ibyahishuwe 12:7; 19:11-14). Koko rero, bagera n’imbere ya Yehova ubwe (Matayo 18:10; Ibyahishuwe 15:6). Nyamara, nta kindi bari cyo uretse kuba ari imbata zoroheje z’Imana. Mu gusenga gutunganye nta mwanya wo gusenga abamarayika uhari, ndetse nta n’uwo gusenga guciriritse ni ukuvuga kuramya Imana binyuriye ku “mutagatifu” cyangwa kuri marayika runaka (Abakolosai 2:18). Abakristo basenga Yehova wenyine, bakamugezaho ibyifuzo byabo mu izina rya Yesu.—Yohana 14:12, 13.
Uruhare rwa Yesu Mu Buhanuzi
22. Ni iki marayika abwira Yohana, kandi ayo magambo asobanura iki?
22 Marayika kandi aragira ati “Kuko guhamya kwa Yesu ar’ umwuka w’ubuhanuzi” (Ibyahishuwe 19:10b). Mu buhe buryo? Ibyo bishaka kuvuga ko ubuhanuzi bwose bwahumetswe buba bufitanye isano na Yesu n’uruhare agira mu migambmi ya Yehova. Ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya bwasezeranyaga ko hari urubyaro ruzaza (Itangiriro 3:15). Yesu ni we wabaye urwo Rubyaro. Ibyahishuwe nyuma y’aho byafashije mu kubaka inzu ngari [ariyo] ukuri k’ubuhanuzi, ishingiye kuri iryo sezerano ry’ibanze. Intumwa Petero yabwiye Kornelio, wizeye ari uwo mu banyamahanga, ati “Abahanuzi bose baramuhamije [Yesu].” (Ibyakozwe 10:43). Imyaka igera kuri 20 nyuma y’aho, intumwa Paulo yaravuze iti “Iby’ Imana yasezeranije byose, muri we [Yesu] ni mwo Yē iri” (2 Abakorinto 1:20). Hashize indi myaka 43 nyuma y’aho, Yohana ubwe aratwibutsa ibi bikurikira ngo ‘ukuri ko kwazanywe na Yesu Kristo.’—Yohana 1:17.
23. Ni kuki umwanya wo hejuru n’ubutware bya Yesu bidashobora kugirira imbogamizi ugusenga kwacu dutura Yehova?
23 Ibyo hari imbogamizi y’uburyo ubwo ari bwo bwose bishobora kugira k’ugusenga kwacu dutura Yehova? Oya rwose. Twibuke inama y’umuburo ya marayika igira iti “Imana [Yehova, MN] ab’ari y’ usenga.” Yesu ntiyigeze na rimwe agerageza kwireshyeshya na Yehova (Abafilipi 2:6). Ni koko, abamarayika bose babwirwa ‘gupfukamira Yesu’ kandi ibyaremwe byose bigomba kumenya umwanya we wo hejuru, “kugira ngw amavi yos’ apfukame mw izina rya Yesu.” Ariko mumenye ko ibyo ari ukugira “ngw’ Imana Data wa twes’ ihimbazwe,” kandi ibyo biba ku itegeko ryayo (Abaheburayo 1:6; Abafilipi 2:9-11). Yehova yahaye Yesu ubutware bwe bukomeye, kandi iyo twemeye ubwo butware, tuba duhimbaza Imana. Nitwanga kugandukira ubutware bwa Yesu, bizaba bihwanye no kwihakana Yehova Imana ubwe.—Zaburi 2:11, 12.
24. Ni ibihe bintu bibiri bitangaje dutegereje, kandi ibyo byagombye gutuma natwe dusubira mu yahe magambo?
24 Noneho rero, nimucyo twungikanye amajwi yacu tuyahurize ku magambo atangiza Zaburi 146 kugeza ku ya 150 agira ati “Nimusingize Yah! [MN].” Ngaho rero uwo mutwe w’abaririmba bagira bati Haleluya niwizihize mbere y’igihe ukunesha kwa Yehova ku butegetsi bw’amadini y’ibinyoma ya Kibabuloni ku isi! Kandi ibyishimo nibisakare, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama bwegereje!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
b Reba Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
c Reba Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
d Reba nanone Ibyahishuwe 1:3; 14:13; 16:15.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 273]
“Urwandiko Rwandikiwe Sodomu na Gomora”
Munsi y’uwo mutwe, ikinyamakuru cyitwa Daily Telegraph cy’i Londres cyo ku wa 12 Ugushyingo 1987, cyavugaga iby’icyifuzo cyagejejwe kuri Sinode rusange y’Itorero ry’Abangirikani. Icyo cyifuzo cyasabaga ko igihe “Abakristo” b’igitsina kimwe baryamanye, bacibwa mu itorero. Umwanditsi Godfrey Barker yagize ati “Ejo hashize, Arkiepiskopi wa Canterbury yavuze yihebye ati ‘Nka Paulo Wera aramutse yandikiye Itorero ry’Angilikani urwandiko, turibaza tuti urwo rwandiko rwaba rumeze rute?’” Barker ubwe arakomeza ati rwakwitwa rutya “Urwandiko rwandikiwe Sodomu na Gomora, ngicyo igisubizo,” maze yungamo ati “Dr Runcie [Umwarkiepiskopi] we atekereza ko urwo rwandiko rwaba rusa n’igice cya mbere cy’urwandiko Paulo yandikiye Abaroma.”
Umwanditsi yasubiye mu magambo ya Paulo yo mu Baroma 1:26-32 ngo ‘Imana yarabaretse ngo bakomeze gukurikira iby’imitima yabo byonona. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibitey’isoni. N’ubwo bamenye iteka ry’Imana, yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa, bashima n’abandi babikora.’ Yashoje agira ati “Paulo Wera yari afite impungenge zerekeranye n’abayoboke gusa, na ho kuri Dr Runcie, ikibazo ni uko biri ku bayobozi b’idini.”
Kuki uwo mwarkiepiskopi afite ikibazo nk’icyo? Umutwe w’Ikinyamakuru Daily Mail cy’i Londres cyo ku wa 22 Ukwakira 1987, cyagize kiti “‘Umukuru w’idini umwe kuri batatu aryamana n’uwo bahuje igitsina.’ . . . Nidushyigikira ko abaryamana bose bahuje ‘ibitsina bacibwa, Itorero ryose ry’Abangilikani ryakingwa.’” Izo nyandiko zasubiraga mu magambo akurikira y’umukuru w’idini wari n’umunyamabanga mukuru wa Muvoma y’Abakristo igizwe n’Abagore n’Abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wavuze ati “Icyo cyifuzo nikiramuka cyemewe, bizatera gusenyuka kw’Itorero, kandi ibyo Arkiepiskopi wa Canterbury yari abizi neza. Turatekereza ko ugereranyije 30 kuri 40 ku ijana by’abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani baryamana n’abo bahuje ibitsina. Kandi ni bo bakora cyane imirimo y’Itorero.” Umubare w’abayoke ugenda ugabanuka nta gushidikanya ko bishobora kuba biterwa ahanini n’uko baterwa iseseme n’abakora imirimo y’itorero bahora bajagatamo kandi barabaswe no kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Sinodi y’itorero yaje gufata ikihe cyemezo? Igihe kinini cyane, 388 mu bari bayigize (95 ku ijana by’abakuru b’idini) batoye bashyigikira icyifuzo gifashe impu zombi. Kuri ibyo, ikinyamakuru The Economist cyo ku wa 14 Ugushyingo 1987, cyagiraga kiti “Itorero ry’Abangilikani rirwanya ingeso zo kuryamana kw’abahuje ibitsina, ariko ntiribirwanya cyane. Sinodi rusange, ariyo nteko y’Itorero, yemeje muri iki cyumweru, ibigiriye abakuru b’idini baryamana n’abo bahuje ibitsina, ko ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina atari kimwe n’ubusambanyi ko byo rero atari icyaha: kuko ngo ‘ibyo bikorwa bitagera’ ku ‘ntego y’igikorwa cyo kuryamana kuzuye ariko guhuza ibitsina n’ukwitanga kuzuye kuranga imishyikirano ihoraho y’ugushyingirwa.’” Icyo kinyamakuru cyabangikanyije icyemezo cyafashwe n’arkiepiskopi wa Canterbury n’imvugo ifutuye neza cyane y’intumwa Paulo yanditse mu Baroma 1:26, 27, maze gitanga igitekerezo cy’uko hejuru y’ibyo byose byavuzwe muri aka kazu hakwandikwa uyu mutwe ngo “Paulo Wera yari azi ibyo avuga ibyo ari byo.”
Yesu na we yari azi ibyo avuga, kandi yabivuze mu magambo yumvikana cyane. Yavuze ko ku “munsi w’amateka igihugu cy’i Sodomu kizahanw’ igihano cyakwihanganirwa” kuruta icy’abakuru b’amadini basuzuguye ubutumwa bwe (Matayo 11:23, 24). Aha Yesu yakoresheje ikigereranyo ashaka kwerekana ko abo bakuru b’amadini, banze Umwana w’Imana n’inyigisho ye, bari bakwiriye igihano kiruta icy’ab’i Sodomu. Muri Yuda 7 havuga ko abo Banyesodomu bahanishijwe “umurir’ utazima,” bisobanura kurimbuka kw’iteka (Matayo 25:41, 46). Ubwo se abo bakuru b’amadini b’ingirwa Bakristo bazahanishwa iki, bo bahanuye bakanayobya abayoboke babo na bo b’impumyi, babajyana kure y’amabwiriza y’imyifatire itunganye yashyizweho n’Ubwami bw’Imana, kandi babanyujije mu nzira zigoramye zo mu isayo y’iyi si! (Matayo 15:14). Ku byerekeye idini y’ibinyoma ariyo Babuloni Ikomeye, ijwi rirahamagara mu ijuru ku buryo bwihutirwa rigira riti “Bgoko bganjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwē gufatanya n’ibyaha byawo, mwē guhabwa no ku byago byawo.”—Ibyahishuwe 18:2, 4.
[Amafoto ya ku ipaji ya 275]
Mu ijuru hararangururwa za Haleluya enye, mu gusingiza Yehova bitewe no kunesha kwe kwa nyuma atsinze Babuloni Ikomeye