Igice cya 6
Ihishurwa ry’Ubwiru Bwera
1. Ibintu bitangaje bivugwa mu Byahishuwe 1:10-17 byagombye kudutera gukora iki?
MUBY’UKURI, kwerekwa Yesu wahawe ikuzo biratangaje! Nta gushidikanya ko iyo tuza kuba turi kumwe n’intumwa Yohana muri iryo yerekwa natwe tuba twarakanzwe n’iryo kuzo rirabagirana, maze tukikubita hasi nk’uko byagendekeye Yohana (Ibyahishuwe 1:10-17). Iryo yerekwa ritagereranywa ryahumetswe n’Imana ryabikiwe kudutera inkunga muri iki gihe kugira ngo tugire icyo dukora. Kimwe na Yohana, twagombye gushimira twicisha bugufi kubera ibyo iryo yerekwa rigereranya byose. Nimucyo rero duhore duha Yesu icyubahiro cyinshi we weguriwe imirimo y’Umwami, Umutambyi Mukuru n’Umucamanza.—Abafilipi 2:5-11.
‘Uwa Mbere n’Uheruka’
2. (a) Yesu yivugaho ko yitwa nde? (b) Aya magambo ya Yehova ngo “Nd’ uwa mbere kandi nd’ [Uheruka]” asobanurwa ate? (c) Kuba Yesu yitwa ‘Uwa Mbere n’Uheruka,’ bitsindagiriza iki?
2 Ariko kandi uko kubaha kwacu dutinya ntitugomba kutuviramo kuba abanyabwoba. Yesu yamaze ubwoba Yohana nk’uko iyo ntumwa ubwayo ibivuga igira iti “Nuko andambikaho ikiganza cy’iburyo maze arambwira ati ‘Witinya. Ndi Uwa Mbere kandi ndi Uheruka, kandi uriho’ ” (Ibyahishuwe 1:17b, 18a, MN). Muri Yesaya 44:6, Yehova asobanura neza rwose umwanya we wo kuba ari we Mana yonyine ishobora byose agira ati “Nd’ uwa mbere, kandi nd’ [Uheruka]; kandi nta indi man’ ibahw itari jye.”a Iyo Yesu ubwe yivugaho ko ari ‘Uwa Mbere kandi [akaba] uheruka,’ ntabwo aba ashaka kuvuga ko angana na Yehova, Umuremyi Mukuru. Ahubwo aba akoresha mu buryo bukwiriye izina ry’icyubahiro yahawe n’Imana. Mu gitabo cya Yesaya, Yehova asobanura iby’umwanya We yihariye wo kuba ari Imana y’ukuri. Ni Imana ihoraho, kandi nta yindi Mana y’ukuri ibaho itari we (1 Timoteo 1:17). Mu Byahishuwe, Yesu akoresha izina ry’icyubahiro yahawe, atsindagiriza iby’umuzuko we wihariye.
3. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yabaye ‘Uwa Mbere n’Uheruka’? (b) Kuba Yesu afite “imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” bishaka kuvuga iki?
3 Mu by’ukuri, Yesu ni we wabaye umuntu ‘wa Mbere’ wazukiye ubuzima bw’umwuka budapfa (Abakolosai 1:18). Byongeye kandi, ni we “Uheruka” Yehova yizuriye ubwe. Bityo, yabaye ‘uriho, Uhoraho iteka ryose.’ Afite ukudapfa. Ku bw’ibyo ameze nka se udapfa ari na we witwa “Imana ihoraho” (Ibyahishuwe 7:2; Zaburi 42:2). Na ho ku bandi bantu bose, Yesu ni we “kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25). Yabwiye Yohana ibihuje n’ibyo agira ati “Icyakora nari narapfuye, ariko none dore mporahw iteka ryose, kandi mfit’ imfunguzo z’urupfu n’iz’i kuzimu” (Ibyahishuwe 1:18b). Yehova yamuhaye ububasha bwo kuzura abapfuye. Ni yo mpamvu Yesu ashobora kuvuga ko afite imfunguzo zo gukingurira abo urupfu n’i kuzimu (imva) byagize imbohe.—Gereranya na Matayo 16:18.
4. Ni irihe tegeko Yesu yongera gutanga, kandi kubw’inyungu za nde?
4 Aha, Yesu yongera guha Yohana itegeko ryo gushyira mu nyandiko iryo yerekwa agira ati “Nuko wandik’ iby’ ubonye n’ibiriho n’ibiribukurikireho hanyuma” (Ibyahishuwe 1:19). Ni ibihe bintu bindi bitangaje Yohana atubwira kugira ngo bitwigishe?
Inyenyeri n’Ibitereko by’Amatabaza
5. Ni gute Yesu asobanura “inyenyeri ndwi” n’ “ibitereko by’amatabaza birindwi”?
5 Yohana abona Yesu ari hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi bya zahabu kandi mu kiganza cye cy’iburyo yari afashe inyenyeri ndwi (Ibyahishuwe 1:12, 13, 16). Hanyuma Yesu abisobanura agira ati “Na ho ibyerekeye ubwiru bw’ inyenyeri ndwi umbonanye mu kiganza cyanjye cy’i buryo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, ni byo ibi: izo nyenyeri ndwi zigereranya abamarayika b’ayo matorero arindwi, na ho ibitereko by’amatabaza birindwi bigereranya amatorero arindwi.”—Ibyahishuwe 1:20, MN.
6. Inyenyeri ndwi zigereranya iki, kandi ni kuki zohererezwa ubutumwa mu buryo bwihariye?
6 ‘Inyenyeri’ ni ‘abamarayika b’amatorero arindwi.’ Mu Byahishuwe, akenshi inyenyeri zigereranya abamarayika nyabamarayika, ariko birumvikana ko Yesu atashoboraga gukoresha umwanditsi w’umuntu ngo yandikire ibiremwa by’umwuka bitaboneka. Ku bw’ibyo, ‘inyenyeri’ zigomba kuba ari abagenzuzi cyangwa abasaza b’amatorero bagereranywa n’abajyana ubutumwa bwa Yesu.b Ubutumwa burabwirwa inyenyeri kuko ari zo zishinzwe kugenzura umukumbi wa Yehova.—Ibyakozwe 20:28.
7. (a) Kuba Yesu avugana na marayika umwe gusa muri buri torero, ni kuki bidashaka kuvuga ko muri buri torero hari umusaza umwe gusa? (b) Ni nde mu by’ukuri ugereranywa n’inyenyeri ndwi ziri mu kuboko kw’iburyo kwa Yesu?
7 Kubera ko Yesu abwira “maraika” umwe gusa muri buri torero, mbese ibyo byaba bishaka kuvuga ko buri torero rifite umusaza umwe gusa? Oya rwose. Guhera mu gihe cya Paulo, itorero ry’Efeso ryari rifite umubare runaka w’abasaza, ntabwo yari umwe gusa (Ibyahishuwe 2:1; Ibyakozwe 20:17). Bityo, mu gihe cya Yohana, ubwo inyenyeri ndwi zohererezwaga ubutumwa kugira ngo busomerwe amatorero (harimo n’iryo muri Efeso), inyenyeri zagombaga kugereranya abagize inama y’abasaza bose mu itorero ryasizwe rya Yehova. No muri iki gihe, abagenzuzi basomera amatorero yabo inzandiko bohererezwa n’Inteko Nyobozi, igizwe n’abagenzuzi basizwe bakora imirimo bayobowe na Yesu. Buri nama y’abasaza igomba kureba ko inama za Yesu zikurikizwa mu itorero ryayo. Birumvikana ko izo nama zitungura abasaza b’itorero bonyine ahubwo zungura n’abifatanya n’itorero bose.—Reba Ibyahishuwe 2:11a.
8. Kuba abasaza bari mu kuboko ku iburyo kwa Yesu bigaragaza iki?
8 Kubera ko Yesu ari Umutware w’itorero, birakwiriye kuvuga ko abasaza bari mu kuboko kwe kw’i buryo, ari byo bivuga ko bategekwa kandi bakayoborwa na we (Abakolosai 1:18). Ni Umwungeri Mukuru, na ho abasaza bo bakaba abungeri bungirije.—1 Petero 5:2-4.
9. (a) Ibitereko by’amatabaza birindwi bigereranya iki, kandi ni kuki icyo ari ikigereranyo gikwiriye? (b) Ni iki iyerekwa ryagombaga kwibutsa intumwa Yohana?
9 Ibitereko by’amatabaza birindwi ni yo matorero arindwi Yohana yoherereje igitabo cy’Ibyahishuwe ari yo Efeso, Simuruna, Perugamo, Tuatira, Sarudi, Filadelifia na Laodikia. Kuki amatorero agereranywa n’ibitereko by’amatabaza? Ni ukubera ko Abakristo, umwe umwe cyangwa se bose hamwe uko bagize itorero, bagomba kureka ‘umucyo wabo ukabonekera imbere y’abantu’ muri iyi si y’umwijima (Matayo 5:14-16). Byongeye kandi, ibitereko by’amatabaza byari bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rwa Salomo. Uko bigaragara, iryo zina ry’ibitereko by’amatabaza ryitiriwe amatorero ryari kwibutsa Yohana ko, mu buryo bw’ikigereranyo, buri torero ry’Abakristo basizwe ari “urusengero rw’Imana,” ubuturo bw’Umwuka w’Imana (1 Abakorinto 3:16). Ikindi kandi, mu rusengero rugereranywa n’urw’Abayahudi, abagize itorero ry’abasizwe ni “abatambyi b’ubgami” mu rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, urusengero Yesu abereye Umutambyi Mukuru, ari na ho Yehova ubwe atuye Ahera Cyane haryo ho mu ijuru.—1 Petero 2:4, 5, 9; Abaheburayo 3:1; 6:20; 9:9-14, 24.
Ubuhakanyi Bukomeye
10. Ni iki cyageze kuri gahunda Abayahudi bagenderagaho no ku Bayahudi batihana bari bayishyigikiye cyane mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu?
10 Igihe Yohana yandikaga Ibyahishuwe, Ubukristo bwari bumaze imyaka irenga 60 buriho. Mbere na mbere bwari bwarashoboye kurokoka imyaka 40 abayoboke b’idini y’Abayahudi bamaze baburwanya. Hanyuma gahunda Abayahudi bagenderagaho yaje kugerwaho n’akaga gakomeye cyane mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu, ubwo Abayahudi banze kwihana batakazaga ubwenegihugu bwabo ndetse hamwe n’icyo bafataga nk’ikigirwamana ari cyo rusengero rw’i Yerusalemu.
11. Ni kuki ku Mwungeri Mukuru cyari igihe gikwiriye cyo gusaba amatorero kwirinda imyifatire runaka yari itangiye kuvuka?
11 Icyakora, intumwa Paulo yari yarahanuye ko mu Bakristo basizwe hari kuzaduka ubuhakanyi, kandi ubutumwa bwa Yesu buragaragaza ko mu gihe Yohana yari ageze mu za bukuru, ubwo buhakanyi bwari bwaratangiye kubaho. Yohana yari uwa nyuma mu baburizagamo umuhati ukomeye wa Satani wari ugamije kuyobya urubyaro rw’umugore (2 Abatesalonike 2:3-12; 2 Petero 2:1-3; 2 Yohana 7-11). Rero, cyari igihe gikwiriye cy’uko Umwungeri Mukuru washyizweho na Yehova yandikira abasaza b’amatorero abihanangiriza kugira ngo birinde imyifatire yari itangiye kuvuka kandi ngo atere inkunga Abakristo b’umutima utunganye kugira ngo bakomeze gukiranuka.
12. (a) Ni gute ubuhakanyi bwateye imbere mu gihe cy’ibinyejana byakurikiye urupfu rwa Yohana? (b) Ni gute Kristendomu yaje kubaho?
12 Ntituzi neza uko amatorero yakiriye ubutumwa bwa Yesu mu mwaka wa 96 w’igihe cyacu. Ariko, tuzi neza ko ubuhakanyi bwakwirakwiriye cyane kandi vuba nyuma yo gupfa kwa Yohana. “Abakristo” baje kureka gukoresha izina rya Yehova maze barisimbuza aya magambo ngo “Umwami” cyangwa “Imana” mu nyandiko za mbere za Bibiliya. Mu kinyajana cya kane, inyigisho y’ikinyoma y’Ubutatu yari yaramaze kwinjizwa mu matorero. Muri icyo gihe kandi ni bwo igitekerezo cyo kudapfa k’ubugingo cyari cyaramaze kwakirwa. Hanyuma Umwami w’Abami w’Abaroma Konsitantino (Constantin) yaje kwigabiza ‘Ubukristo’ abuhindura idini ya Leta, ari byo byaje kubyara Kristendomu, aho Kiliziya na Leta byahurije imbaraga zabyo maze bigategeka igihe cy’imyaka igihumbi. Kuba “Umukristo” w’ingeri nshyashya byo noneho byari byoroshye. Amoko uko yakabaye yagiye agorora imyizerere yayo ya gipagani maze akayihuza n’inyigisho z’iyo dini. Abayobozi benshi ba Kristendomu babaye abategetsi ba gipolitiki batwaza igitugu, bahatira abantu imyizerere yabo y’ubuhakanyi bakoresheje inkota.
13. Ni iyihe myifatire Abakristo b’abahakanyi bagize, barenze ku nama Yesu yatanze yo kwirinda kwiremamo ibice?
13 Amagambo Yesu yabwiye amatorero arindwi, ntiyigeze yitabirwa n’Abakristo b’abahakanyi. Yesu yari yarasabye Abefeso guhembera urukundo rwabo rwa mbere (Ibyahishuwe 2:4). Ariko abari bagize Kristendomu, batari bagihujwe n’urukundo rwa Yehova, bashoje intambara z’inzangano, kandi basubiranamo baratotezanya bikabije (1 Yohana 4:20). Yesu yari yarihanangirije itorero ry’i Perugamo arisaba kwirinda kwiremamo ibice. Nyamara utwo duce twaje kuvuka uhereye mu kinyejana cya kabiri, kandi muri iki gihe Kristendomu yigabanijemo ibihumbi n’ibihumbi by’uduce tw’amadini ashyamiranye.—Ibyahishuwe 2:15.
14. (a) N’ubwo Yesu yari yaratanze umuburo wo kwirinda gupfa mu buryo bw’umwuka, ni iyihe myifatire Abakristo ku izina bagize? (b) Ni mu buhe buryo Abakristo ku izina basuzuguye umuburo wa Yesu wo kwirinda gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi?
14 Yesu yari yaraburiye itorero ry’i Sarudi kugira ngo ryirinde ridapfa mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 3:1). Kimwe n’ab’i Sarudi, Abakristo ku izina ntibatinze kureka imirimo ya Gikristo, kandi nyuma y’aho gato umurimo w’imena wo kubwiriza baje kuwuharira agatsiko k’abayobozi b’idini babihemberwa. Yesu yari yarihanangirije itorero ry’i Tuatira arisaba kwirinda gusenga ibigirwamana no gusambana (Ibyahishuwe 2:20). Nyamara Kristendomu yemeye ku mugaragaro ikoreshwa ry’ibishushanyo [bisengwa] inashyigikira uburyo bufifitse cyane bwo gusenga ibigirwamana ari byo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo no kurarikira ubutunzi. Na ho ku byerekeye ubusambanyi, n’ubwo bwagiye bwamaganwa rimwe na rimwe, bwakomeje kwihanganirwa cyane.
15. Ni iki ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi bugaragaza ku byerekeye amadini ya Kristendomu, kandi abayobozi ba Kristendomu bagaragaje ko bagereranywa na nde?
15 Bityo rero, ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi bugaragaza neza ko amadini yose ya Kristendomu yanamutse burundu ku gihagararo cyo kuba ubwoko bwihariye bwa Yehova. Mu by’ukuri, abayobozi ba Kristendomu ni bo bagize igice cy’ingenzi cyane cy’urubyaro rwa Satani. Paulo yabise ‘umunyabugome’ ahanura ko kuza kwe “kuri mu buryo bgo gukora kwa Satani, gufit’ imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bgose bgo gukiranirwa.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.
16. (a) Ni bande abayobozi ba Kristendomu bagirira urwango rukomeye? (b) Mu gihe cyo hagati y’ikinyejana cya 5 n’ikinyejana cya 15 ni bintu ki byabaye muri Kristendomu? (c) Imyivumbagatanyo y’Abaporotesitanti cyangwa Ivugurura, hari icyo byaba byarahinduye ku myifatire ya Kristendomu y’abahakanyi?
16 Abayobozi ba Kristendomu n’abafasha babo hamwe n’abayoboke, babo bagiye bagirira urwango rukomeye cyane abageragezaga gushyigikira ko Bibiliya yasomwa cyangwa se abamaganaga imigenzo yabo idahuje n’Ibyanditswe, nyamara bakabikora biyita abungeri b’umukumbi w’Imana. Yohana Hus hamwe n’umwe mu bahinduye Bibiliya bayishyira mu zindi ndimi witwaga William Tyndale baratotejwe hanyuma baricwa. Mu gihe cy’umwijima cyo hagati y’ikinyejana cya 5 n’ikinyejana cya 15, ukwiganza kw’ubuhakanyi kwageze ku isonga igihe hashyirwagaho urukiko rw’Abagatolika rwakoraga mu buryo bwa kidayimoni ruhohotera abataravugaga rumwe na bo. Umuntu wese washidikanyaga ku nyigisho n’ubutware bya kiliziya yarahanwaga bikomeye nta mbabazi kandi abantu ibihumbi n’ibihumbi bakekwagaho kuba bafite imyizerere inyuranye n’iy’Abagatolika bicwaga urubozo cyangwa bagatwikwa babohewe ku giti. Muri ubwo buryo, Satani yashoboraga kwiringira neza ko buri rubyaro nyakuri rwose rw’umugore, ari we ugereranywa n’umuteguro w’Imana, ruzajya rujanjagurwa rukivuka. Ubwo hadukaga imyivumbagatanyo y’Abaporotesitanti bashaka gusubira ku nyigisho z’itorero rya mbere, ari byo byiswe Ivugurura (guhera mu wa 1517), amatorero menshi y’Abaporotesitanti na yo yagaragaje uwo mwuka wo kutihanganirana. Na yo yishyizeho umwenda wo kumena amaraso mu kwica urw’agashinyaguro abantu bihatiraga kuba indahemuka ku Mana no kuri Kristo. Rwose “amaraso y’abera” yaramenetse cyane!—Ibyahishuwe 16:6; gereranya na Matayo 23:33-36.
Urubyaro Rwihanganira Ibigeragezo
17. (a) Ni iki cyahanuwe mu mugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu? (b) Ni iki cyabaye mu wa 1918, kandi ku bw’ibyo hatawe nde hashyirwaho nde?
17 Mu mugani we w’ingano n’urumamfu, Yesu yahanuye igihe cy’umwijima cyari kuzabaho mu gihe cy’ukwiganza gukabije kwa Kristendomu. Cyakora muri ibyo binyejana by’ubuhakanyi hari kuzabaho, mu buryo bw’umuntu ku giti cye, Abakristo bagereranywa n’ingano, abasizwe by’ukuri (Matayo 13:24-29, 36-43). Bityo, ubwo umunsi w’Umwami watangiraga mu Ukwakira 1914, hari hakiriho Abakristo b’ukuri (Ibyahishuwe 1:10). Uko bigaragara, Yehova yaje mu rusengero rwe rw’umwuka azanywe no guca imanza nyuma y’imyaka itatu n’igice, ni ukuvuga mu wa 1918, kandi Yesu “intumwa [ye] y’isezerano,” yari amuherekeje (Malaki 3:1; Matayo 13:47-50). Igihe cyari kigeze kugira ngo Shebuja ate burundu Abakristo b’ibinyoma maze ashyireho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge ku butunzi bwe bwose.’—Matayo 7:22, 23; 24:45-47.
18. Ni ikihe ‘gihe’ cyasohoye mu wa 1914, kandi kuri uwo mugaragu, cyari igihe cyo gukora iki?
18 Igihe cyari kigeze nanone kugira ngo uwo mugaragu yite ku bikubiye mu butumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi ku buryo bwihariye nk’uko ubwo butumwa bubivuga. Urugero, Yesu avuga ibyerekeye ukuza kwe aje gucira imanza amatorero, izo manza zikaba zaratangiye gucibwa mu wa 1918 (Ibyahishuwe 2:5, 16, 22, 23; 3:3). Avuga ibyo kurinda itorero ry’i Filadelifia “igihe cyo kugerageza, kigiye kuza mu bihugu byose” (Ibyahishuwe 3:10, 11). Icyo “gihe cyo kugerageza” cyagombaga gusohora mu museke w’umunsi w’Umwami mu wa 1914, ari na cyo gihe Abakristo bageragejwe ku byerekeye ubudahemuka bwabo ku Bwami bw’Imana bwari bumaze gushyirwaho.—Gereranya na Matayo 24:3, 9-13.
19. (a) Ni iki amatorero arindwi agereranya muri iki gihe? (b) Ni abahe bantu benshi biyongereye ku mubare w’Abakristo basizwe, kandi kuki nanone inama Yesu yatanze n’imimerere avuga biberekeyeho cyane? (c) Ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi yo mu kinyejana cya mbere twagombye kububona dute?
19 Ni yo mpamvu ubutumwa Yesu yoherereje amatorero ahanini bwasohoye kuva mu wa 1914. Hano, amatorero arindwi agereranya amatorero yose y’Abakristo basizwe ariho ku munsi w’Umwami. Ikindi kandi, mu myaka irenga 50 ishize nyuma y’aho, umubare w’Abakristo basizwe bagereranywa na Yohana wagiye wiyongeraho uw’abandi Bakristo benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba muri paradizo hano ku isi. Inama Yesu Kristo wahawe ikuzo yatanze n’imimerere yasanzemo amatorero arindwi mu gihe cy’igenzura rye, bireba cyane abo Bakristo, kubera ko amahame agenga ugukiranuka n’ubudahemuka ari amwe ku bagaragu ba Yehova bose (Kuva 12:49; Abakolosai 3:11). Ubwo rero, ubutumwa Yesu yoherereje amatorero arindwi yo muri Azia Ntoya yo mu kinyejana cya mbere si ibintu by’amateka gusa bitagira ishingiro. Kubaho cyangwa gupfa kwa buri wese muri twe gushingiye kuri bwo. Nimucyo rero dutegere amatwi amagambo ya Yesu tubigiranye umutima ukunze.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu Giheburayo [cya kera] cy’umwimerere, muri Yesaya 44:6, nta ndangansobanuzi ziherekeje amagambo “uwa mbere” n’ “uheruka”; nyamara mu magambo Yesu yivuzeho ubwe mu Kigiriki [cya kera] cy’umwimerere mu Byahishuwe 1:17, izo ndangansobanuzi zirahari. Ubwo rero dukurikije amategeko agenga imyandikire, mu Byahishuwe 1:17 haravuga iby’umwanya [Yesu afite] mu gihe muri Yesaya ho havuga iby’Ubumana bwa Yehova.
b Ijambo ry’Ikigiriki agʹge·los (soma “angelos”) risobanura ngo “intumwa” cyangwa se nanone “marayika.” Muri Malaki 2:7, umutambyi w’umulewi yitwa “intumwa” (mu Giheburayo mal·’akhʹ).—Reba Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 32]
Igihe cy’Ikigeragezo no Guca Urubanza
Yesu yarabatijwe anasigirwa kuba Umwami ari kuri Yorodani, hari mu Ukwakira k’umwaka wa 29 w’igihe cyacu. Imyaka itatu n’igice nyuma y’aho, ni ukuvuga mu wa 33, yagiye mu rusengero rw’i Yerusalemu maze arwirukanamo abari bararuhinduye isenga y’abambuzi. Biragaragara ko ibyo bifite ihuriro n’igihe cy’imyaka itatu n’igice [igihe] Yesu ‘yicaye ku ntebe y’ubwiza bwe’ mu ijuru. Kuva mu Ukwakira 1914 kugeza ubwo yazaga kugenzura abiyitaga Abakristo, kuko urubanza rwatangiriye mu b’inzu y’Imana (Matayo 21:12, 13; 25:31-33; 1 Petero 4:17). Mu itangira ry’uwa 1918, umurimo w’Ubwami ukorwa n’ubwoko bwa Yehova wararwanyijwe bikomeye. Cyari igihe cy’ikigeragezo ku isi hose, kandi abanyabwoba cyarabatsinze. Muri Gisurasi 1918, abayobozi ba Kristendomu bakoze uko bashoboye kugira ngo bafungishe bamwe mu bari bahagarariye Sosayiti Watch Tower, ariko baje gufungurwa nyuma y’amezi icyenda. Nyuma y’aho, bahanaguweho ibirego by’ibinyoma baregwaga. Kuva mu wa 1919, umuteguro w’ubwoko bw’Imana, wari umaze kugeragezwa no kuyungururwa watangiye kubwirizanya umwete Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo, bwo byiringiro by’abantu bose.—Malaki 3:1-3.
Ubwo Yesu yatangiraga igenzura rye mu wa 1918, abayobozi ba Kristendomu baciriweho iteka nta gushidikanya. Uretse kuba barabaye nyirabayazana y’itotezwa ry’ubwoko bw’Imana, ahubwo bishyizeho n’umwenda uremereye wo kumena amaraso mu gushyigikira ibihugu byarwanaga mu ntambara ya mbere y’isi yose (Ibyahishuwe 18:21, 24). Abo bayobozi ba Kristendomu baje gushyira amizero yabo ku gikorwa cy’umuntu ari cyo muryango w’Ubumwe bw’Amahanga. Kimwe n’Ubwami bw’isi yose bw’amadini y’ibinyoma, Kristendomu yatakaje burundu igikundiro cyayo imbere y’Imana mu wa 1919.
[Ikarita yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]
PERUGAMO
SIMURUNA
TUATIRA
FILADELIFIA
SARUDI
EFESO
LAODIKIA
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Amadini ya Kristendomu yishyizeho umwenda uremereye wo kumena amaraso mu gutoteza no kwica abahinduraga Bibiliya [mu zindi ndimi], abayisomaga cyangwa se abari bayitunze