“Umunyamakenga yitegereza aho anyura”
UMUNYAMAKENGA ni umuntu uzi kwikura mu bibazo neza kandi w’umunyabwenge, ufite imitekerereze ihwitse kandi wumva ibintu vuba, witegereza ibintu kandi akitonda, ufite ubushishozi kandi ujijutse. Icyakora si inyaryenge cyangwa incakura. Mu Migani 13:16 hagira hati “umunyamakenga wese akorana ubwenge.” Koko rero, amakenga cyangwa ubwitonzi, ni umuco dukwiriye kwifuza kugira.
Ni gute twagaragaza amakenga mu mibereho yacu ya buri munsi? Ni gute uwo muco ugaragarira mu myanzuro dufata, mu buryo dufata abandi ndetse n’ukuntu twitwara mu mimerere itandukanye? Umuntu witonda azahabwa izihe ngororano? Ni ayahe makuba abanyamakenga bagomba kwirinda? Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera aduha ibisubizo bitunyuze by’ibyo bibazo nk’uko tubisoma mu Migani 14:12-25.a
Gira ubwenge mu byo ukora
Kugira ngo umuntu agire amahitamo arangwa n’ubwenge kandi agire icyo yigezaho mu buzima bwe, bisaba rwose ko aba ashobora gutandukanya icyiza n’ikibi. Icyakora, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 14:12). Ku bw’ibyo rero, tugomba kwitoza gutandukanya ikintu cyiza by’ukuri n’igisa n’aho ari cyiza. Amagambo ngo “inzira z’urupfu” agaragaza ko hariho inzira nyinshi ziyobya. Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe tugomba kwitondera n’ibyo tugomba kwirinda.
Muri rusange, abantu b’abakire n’ibirangirire bo mu isi barubahwa kandi bakemerwa. Kuba bariho neza kandi bafite amafaranga menshi bishobora gutuma abantu babona ko bakora ibintu mu buryo butunganye. Ariko se ni ubuhe buryo abenshi muri bo bakoresha kugira ngo babone ubutunzi kandi babe ibirangirire? Ese buri gihe inzira zabo ziba zikiranuka kandi bakaba ari indakemwa mu by’umuco? Hari n’abantu bagira ishyaka ryinshi mu kugaragaza imyizerere y’idini ryabo. Ariko se iyo myifatire yabo izira uburyarya iba igaragaza koko ko imyizerere yabo ari iy’ukuri?—Abaroma 10:2, 3.
Nanone hari igihe umuntu ashobora kubona ko inzira isa n’aho itunganye bitewe no kwishuka. Iyo dufashe imyanzuro dushingiye gusa ku byo twumva ko ari ukuri, mu by’ukuri tuba twishingikirije ku mutima wacu ushukana (Yeremiya 17:9). Umutimanama utarigishijwe kandi utaratojwe ushobora gutuma dutekereza ko inzira mbi ari nziza. None se ni iki kizadufasha guhitamo igikwiriye?
Kugira ngo tugire ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu butuma ‘tumenyera gutandukanya ikibi n’icyiza,’ ni iby’ingenzi ko tugira umwete wo kwiyigisha ukuri kwimbitse ko mu Ijambo ry’Imana. Ikindi kandi, tugomba gutoza ubwo bushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu dushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya (Abaheburayo 5:14). Tugomba kwitonda kugira ngo hatagira inzira ituyobya ntitunyure mu ‘nzira ijya mu bugingo,’ ngo ni uko gusa iyo nzira isa n’aho ari nziza.—Matayo 7:13, 14.
Mu gihe ‘mu mutima harimo agahinda’
Mbese dushobora kugira ibyishimo kandi mu mutima bicika? Mbese ibitwenge no kudabagira bigabanya intimba yashinze imizi mu mutima? Mbese iyo umuntu afite ibyiyumvo byo kwiheba akiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge cyangwa akagerageza kwikuramo ibyo byiyumvo yiroha mu busambanyi, yaba agize amakenga? Igisubizo ni oya. Umwami w’umunyabwenge yagize ati “naho aseka mu mutima we harimo agahinda.”—Imigani 14:13a.
Ibitwenge bishobora guhisha ko umuntu ababaye, ariko ntibishobora kuvanaho uwo mubabaro. Bibiliya igira iti “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo.” Mu by’ukuri, hari “igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina” (Umubwiriza 3:1, 4). Niba duhora mu mimerere yo kwiheba, twagombye gufata ingamba zo kuyirinda dushaka “inama z’ubwenge” mu gihe tuzikeneye (Imigani 24:6).b Ibitwenge no kwinezeza bifite akamaro mu rugero runaka ariko agaciro kabyo urebye nta bwo ari kenshi. Ku birebana no kwirinda uburyo bwo kwinezeza no kwirangaza budakwiriye, Salomo yatanze umuburo ugira uti “amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.”—Imigani 14:13b.
Usubira inyuma n’umuntu mwiza bazahazwa bate?
Umwami wa Isirayeli yakomeje agira ati “usubira inyuma mu mutima azahazwa n’ibyo akurikiye, ariko umuntu mwiza azahazwa n’ibimuturukaho” (Imigani 14:14). Ni gute usubira inyuma n’umuntu mwiza bazahazwa n’ibibaturukaho?
Umuntu usubira inyuma ntahangayikishwa n’ibyo Imana izamubaza. Ni yo mpamvu umuntu utizera yumva ko gukora ibyo Yehova abona ko ari byiza nta cyo bivuze (1 Petero 4:3-5). Umuntu nk’uwo ahazwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi (Zaburi 144:11-15a). Ku rundi ruhande, umuntu mwiza ashyira imbere inyungu z’iby’umwuka abivanye ku mutima. Agendera ku mahame y’Imana akiranuka mu byo akora byose. Uwo muntu ahazwa n’ibimuturukaho kuko Imana ye ari Yehova kandi gukorera Isumbabyose bimuhesha ibyishimo bitagereranywa.—Zaburi 144:15b.
‘Ntukemere ikivuzwe cyose’
Salomo yagaragaje itandukaniro riri hagati y’inzira z’abaswa n’iz’abanyamakenga agira ati “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Umunyamakenga ntanyurwa manuma. Aho gupfa kwemera icyo yumvise cyose cyangwa ngo areke abandi bamutekerereze, asuzumana ubwenge ibyo akora. Abanza gusuzuma ibintu byose, agakora ibyo azi neza.
Reka dufate urugero rw’ikibazo kigira kiti “mbese Imana ibaho?” Umuswa agendera ku byo abantu benshi cyangwa ab’ibirangirire bemera. Ku rundi ruhande, umunyamakenga afata igihe cyo kugenzura ibintu byose. Atekereza yitonze ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nko mu Baroma 1:20 no mu Baheburayo 3:4. Ku birebana n’iby’umwuka, umunyamakenga ntapfa kwemera ibitekerezo by’abayobozi b’amadini. ‘Agerageza imyuka ko yavuye ku Mana.’—1 Yohana 4:1.
Mbega ukuntu kumvira inama yo ‘kutemera ikivuzwe cyose’ ari iby’ubwenge! Abantu bagomba kuzirikana iyo nama by’umwihariko, ni abahawe inshingano yo gutanga inama mu itorero rya gikristo. Utanga inama agomba kuba azi neza uko ibintu byose byagenze. Agomba gutega amatwi yitonze, agakusanya ibihamya hirya no hino kugira ngo adatanga inama zidakwiriye cyangwa zibogamye.—Imigani 18:13; 29:20.
“Uw’imigambi mibi baramwanga”
Umwami wa Isirayeli yagaragaje irindi tandukaniro riri hagati y’umunyabwenge n’umupfapfa, agira ati “umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, akagira umutima udatinya. Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu, kandi uw’imigambi mibi baramwanga.”—Imigani 14:16, 17.
Umunyabwenge atinya ingaruka zo gukora ibibi. Ni yo mpamvu agira amakenga kandi akishimira inama ahabwa izo ari zo zose zamufasha kwirinda gukora ibibi. Umupfapfa we ntatinya gukora ibibi. Kubera ko aba ari icyigenge, ubwibone butuma yirengagiza inama z’abandi. Kubera ko umuntu nk’uwo abangukirwa no kugira umujinya, akora iby’ubupfu. Ariko se ni mu buhe buryo umuntu w’imigambi mibi bamwanga?
Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “uw’imigambi mibi,” risobanurwa mu buryo bubiri. Mu buryo bwiza, rishobora gusobanura kujijuka cyangwa ubwenge (Imigani 1:4; 2:11; 3:21). Mu buryo bubi, rishobora gusobanura ibitekerezo bibi cyangwa imigambi y’ubugome.—Zaburi 37:7; Imigani 12:2; 24:8.
Niba iryo jambo ryakoreshejwe ryumvikanisha umuntu ucura imigambi mibi, ntibyatugora kumva impamvu uwo muntu bamwanga. Ariko se umuntu ujijutse we abatajijutse ntibamwanga? Urugero, abantu bakoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza bagahitamo kutaba ‘ab’isi,’ isi irabanga (Yohana 15:19). Abakristo bakiri bato batoza ubushobozi bwabo bwo gutekereza kandi bakananira amoshya y’urungano kugira ngo birinde imyifatire idakwiriye, abandi babagira urw’amenyo. Ikigaragara ni uko isi iyobowe n’Umwanzi Satani yanga abasenga Imana by’ukuri.—1 Yohana 5:19.
“Umubi yikubita hasi imbere y’umwiza”
Hari ahandi abantu bitonda cyangwa abanyamakenga batandukaniye n’abaswa. “Abaswa baragwa ubupfu, ariko ikamba ry’abanyamakenga ni ubuhanga” (Imigani 14:18). Kubera ko abaswa batagira ubushishozi, bahitamo gukora iby’ubupfapfa. Ibyo ni byo biranga imibereho yabo. Ku rundi ruhande, ubuhanga bwongerera umunyamakenga icyubahiro nk’uko ikamba rihesha umwami icyubahiro.
Umwami w’umunyabwenge yagize ati “umubi yikubita hasi imbere y’umwiza, n’abanyabyaha bapfukama mu marembo y’abakiranutsi” (Imigani 14:19). Mu yandi magambo, amaherezo umwiza azatsinda umubi. Zirikana ukuntu ubwoko bw’Imana bugenda bwiyongera n’ukuntu bufite ubuzima bwiza muri iki gihe. Iyo abarwanya abagaragu ba Yehova babonye iyo migisha igera ku bwoko bwe, bituma bamwe muri abo babarwanya “bikubita hasi” imbere y’umugore wa Yehova w’ikigereranyo wo mu ijuru, uhagarariwe n’abasigaye basizwe bakiri ku isi. Amaherezo ariko, byanze bikunze kuri Harimagedoni abarwanya ubwoko bw’Imana bazahatirwa kwemera ko uwo muteguro w’Imana wo ku isi uhagarariye koko uwo mu ijuru.—Yesaya 60:1, 14; Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 16:14, 16.
‘Kugirira umukene imbabazi’
Salomo avuga ibirebana na kamere muntu agira ati “umukene arangwa ndetse n’abaturanyi be bakamubonerana, ariko umukire agira incuti nyinshi” (Imigani 14:20). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri ku bantu badatunganye! Kubera ko bikunda, batonesha abakire bagatererana abakene. N’ubwo incuti z’umukire ziba nyinshi, zimeze nk’ubutunzi bwe; ni iz’igihe gito. None se ntitwagombye kwirinda gushaka incuti dukoresheje amafaranga cyangwa akarimi gasize amavuta?
None se mu gihe twisuzumye tutibereye tugasanga twikundisha ku mukire, umukene ntitumurebe n’irihumye twakora iki? Tugomba gusobanukirwa ko gutonesha bamwe Bibiliya ibiciraho iteka. Igira iti “ugaya umuturanyi we aba akora icyaha, ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.”—Imigani 14:21.
Twagombye kwita ku bantu bari mu mimerere igoye (Yakobo 1:27). Twabikora dute? Twabikora tubaha “ibintu byo mu isi” wenda nk’amafaranga, ibyokurya, aho kuba, imyambaro ndetse tukanabitaho mu buryo bwihariye (1 Yohana 3:17). Ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe kuko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Abanyamakenga n’abapfapfa bizabagendekera bite?
Ihame rivuga ko “ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” rishobora kwerekezwa ku munyamakenga no ku mupfapfa (Abagalatiya 6:7). Umunyamakenga agambirira ibyiza naho umupfapfa agambirira ibibi. Umwami w’umunyabwenge yarabajije ati “mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?” Igisubizo ni yego; “baba bayobye” rwose! “Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n’umurava” (Imigani 14:22). Abakora ibyiza bakundwa n’abandi ndetse n’Imana ibagaragariza ineza yuje urukundo.
Salomo yagaragaje ko kugira icyo ugeraho bifitanye isano no gukorana umwete, anagaragaza ko amagambo menshi n’ibikorwa bike bituma umuntu atagira icyo ageraho maze aravuga ati “umurimo wose utera inyungu, ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya” (Imigani 14:23). Nta gushidikanya, iryo hame rinareba rwose ibyo dukora mu buryo bw’umwuka. Mu gihe dukorana umwete umurimo wa gikristo, tubona ingororano dukesha kuba tugeza ku bandi bantu benshi ukuri kurokora ubuzima ko mu Ijambo ry’Imana. Iyo dushohoje mu budahemuka inshingano iyo ari yo yose yo mu buryo bw’umwuka duhawe, bidutera ibyishimo no kunyurwa.
Mu Migani 14:24 hagira hati “ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa.” Ibyo bishobora gusobanura ko ubwenge abanyabwenge bahatanira kugira ari bwo butunzi bwabo, kandi ni bwo butuma bizihirwa. Ku rundi ruhande, umupfapfa nta kindi ageraho uretse ubupfu. Hari igitabo gitanga ibisobanuro cyavuze ko uwo mugani ushobora gusobanura nanone ko “ubutunzi ari umutako ku babukoresha neza . . . [mu gihe] abapfapfa bo bahorana ubupfapfa bwabo gusa.” Icyo byaba bisobanura cyose, umunyabwenge abona inyungu kurusha umupfapfa.
Umwami wa Isirayeli yagize ati “umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu, ariko uvuga ibinyoma arashukana” (Imigani 14:25). N’ubwo uko bigaragara ibyo ari ukuri ku birebana n’ubucamanza, reka dusuzume uko twabishyira mu bikorwa mu murimo dukora. Umurimo wacu wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, ukubiyemo guhamya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ubwo buhamya bubatura abantu bafite imitima itaryarya mu idini ry’ikinyoma kandi bukarokora ubuzima. Nidukomeza kwirinda ku bwacu no ku nyigisho twigisha, tuzikizanya n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16). Mu gihe dukomeza kubigenza dutyo, nimucyo tujye duhora twiteguye kugaragaza amakenga mu bice byose bigize imibereho yacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro ku bikubiye mu Migani 14:1-11, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2004 ku ipaji ya 26-30.
b Reba igazeti ya Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1987, ku ipaji ya 11-16.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Tugomba kugira umwete wo kwiyigisha ukuri kwimbitse kugira ngo tumenye gutandukanya icyiza n’ikibi
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Mbese kwiruka inyuma y’ubutunzi bituma umuntu anyurwa by’ukuri?