‘Hungira mu izina rya Yehova’
‘Nzasiga abantu bicisha bugufi kandi boroheje; bazahungira mu izina rya Yehova.’—ZEF 3:12.
1, 2. Ni iyihe mvura y’umugaru y’ikigereranyo iri hafi kunyagira abantu bose?
ESE hari igihe haguye akavura gake bikaba ngombwa ko uhungira ku ibaraza ry’inzu kugira ngo wugame? Ushobora kugama ku ibaraza mu gihe haguye akavura gake, ariko haramutse haguye imvura y’amahindu irimo n’umuyaga, kugama ku ibaraza bishobora kutagira icyo bikumarira.
2 Hari indi mvura y’amahindu iri hafi kugwa, izashyira mu kaga ubuzima bw’abantu: ni “umunsi w’imvura y’umugaru” w’ikigereranyo. Uwo ‘munsi ukomeye wa Yehova’ uzagera ku bantu bose. Ariko kandi, dushobora kuzabona ubuhungiro tuzaba dukeneye. (Soma muri Zefaniya 1:14-18.) Ni iki twakora kugira ngo tuzabone ubuhungiro ku “munsi w’uburakari bwa Yehova” ugiye kuza?
Iminsi y’imvura y’umugaru yabayeho mu bihe bya Bibiliya
3. Ni iyihe ‘mvura irimo inkuba’ yanyagiye ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi ya Isirayeli?
3 Umunsi wa Yehova uzatangirana n’irimbuka ry’amadini yose y’ikinyoma ari ku isi. Kugira ngo tumenye uko twabona ubuhungiro, dushobora kureba ibyabaye mu mateka y’ubwoko bw’Imana bwa kera. Yesaya, wabayeho mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, yagereranyije urubanza Yehova yaciriye ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi ya Isirayeli y’abahakanyi n’‘imvura irimo inkuba,’ abantu batari kubuza kugwa. (Soma muri Yesaya 28:1, 2.) Ubwo buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, ubwo Abashuri bateraga igihugu cy’iyo miryango icumi, umuryango w’Abefurayimu ukaba ari wo wari ukomeye muri yo.
4. Ni mu buhe buryo “umunsi ukomeye wa Yehova” wageze kuri Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu?
4 Urwo rubanza rwaciriwe Abisirayeli b’abahemu rwakurikiwe n’“umunsi ukomeye wa Yehova,” wageze kuri Yerusalemu n’ubwami bw’u Buyuda mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Ibyo byatewe n’uko abaturage b’i Buyuda na bo bari barabaye abahakanyi. Abanyababuloni bayobowe na Nebukadinezari bagabye igitero ku Buyuda n’umurwa mukuru wabwo, ari wo Yerusalemu. Abaturage b’i Buyuda bitabaje “ubuhungiro bw’ikinyoma,” ni ukuvuga amasezerano ashingiye kuri politiki bari baragiranye na Egiputa. Nyamara, kimwe n’imvura y’amahindu irimbura, Abanyababuloni bakukumbye ubwo ‘buhungiro.’—Yes 28:14, 17.
5. Amadini yose y’ikinyoma narimburwa, bizagendekera bite abagize ubwoko bw’Imana mu rwego rw’itsinda?
5 Umunsi ukomeye wa Yehova wageze kuri Yerusalemu wagaragazaga urubanza amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi azacirwa muri iki gihe. Nanone kandi, ikindi gice kigize “Babuloni Ikomeye,” ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, kizarimburwa. Nyuma yaho, ibindi bice bigize isi mbi ya Satani na byo bizarimburwa. Icyakora, mu rwego rw’itsinda, abagize ubwoko bw’Imana bazarokoka, kubera ko bahungira kuri Yehova.—Ibyah 7:14; 18:2, 8; 19:19-21.
Ubuhungiro busanzwe n’ubwo mu buryo bw’umwuka
6. Abagize ubwoko bwa Yehova bashobora bate kubona ubuhungiro?
6 Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana bashobora kubona ubuhungiro ndetse no muri iki gihe cy’imperuka? Tubona ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka iyo ‘dutekereza ku izina ry’[Imana]’ tubyitondeye kandi tukayikorera tubigiranye ishyaka. (Soma muri Malaki 3:16-18.) Icyakora, gutekereza ku izina ry’Imana byonyine ntibihagije. Bibiliya igira iti “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa” (Rom 10:13). Kwambaza izina rya Yehova bizatuma adukiza. Kandi abantu benshi bafite imitima itaryarya bashobora kubona ko Abakristo b’ukuri ‘batekereza ku izina rye’ bamwubashye bakanamukorera ari Abahamya be, batandukanye n’abantu batamukorera.
7, 8. Ni mu buhe buryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barokowe, kandi se bihuriye he n’ibizaba muri iki gihe?
7 Ariko rero, ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka si bwo bwonyine tuzabona. Imana yasezeranyije abagize ubwoko bwayo ko izabarokora. Ibyo tubyemezwa n’ibyabaye mu mwaka wa 66, nyuma y’aho ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus zigabiye igitero kuri Yerusalemu. Yesu yari yaravuze ko iminsi y’uwo mubabaro yari ‘kuzagabanywa’ (Mat 24:15, 16, 21, 22). Ibyo byabaye ubwo ingabo z’Abaroma zarekaga kugota uwo mugi mu buryo butari bwitezwe, bikaba byaratumye abantu ‘bamwe,’ ni ukuvuga Abakristo b’ukuri, ‘barokoka.’ Bashoboye guhunga bava muri uwo mugi no mu nkengero zawo. Bamwe bambutse uruzi rwa Yorodani bahungira mu misozi yo mu burasirazuba bwarwo.
8 Ibyabaye kuri abo Bakristo bifite aho bihuriye n’ibizaba ku bwoko bw’Imana bwo muri iki gihe. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashatse aho bahungira, kandi n’abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo ni ko bazabigenza. Icyakora, icyo gihe bwo ntibazahungira mu gace runaka, kubera ko Abakristo b’ukuri bari mu duce twose tw’isi. Ariko kandi, amadini yiyita aya gikristo y’abahakanyi narimburwa, “abatoranyijwe” hamwe na bagenzi babo b’indahemuka, mu rwego rw’itsinda, bazarokorwa babikesheje guhungira kuri Yehova no ku muteguro we ugereranywa n’umusozi.
9. Ni ba nde bagerageje gutuma abantu bibagirwa izina rya Yehova? Tanga urugero.
9 Ku rundi ruhande, birakwiriye ko amadini yiyita aya gikristo agerwaho n’irimbuka ryegereje, kubera ko yagize uruhare mu gutuma abayoboke bayo bahera mu bujiji bwo mu buryo bw’umwuka, kandi akaba yanga izina ry’Imana mu buryo bugaragara. Kuva mu mwaka wa 500 kugeza mu wa 1500, izina bwite ry’Imana ryari rizwi cyane mu Burayi. Iryo zina ryandikwa mu nyuguti enye z’igiheburayo bita tetaragaramu kandi rikunze guhindurwamo YHWH (cyangwa JHVH) ryabonekaga ku biceri, ku nkuta z’amazu, mu bitabo byinshi no muri za Bibiliya, ndetse no muri za kiliziya zimwe na zimwe z’Abagatolika no mu nsengero z’Abaporotesitanti. Icyakora, muri iki gihe usanga ikigezweho ari ukuvana izina ry’Imana muri Bibiliya zihindurwa, ndetse n’ahandi hantu ryajyaga rikoreshwa. Ibyo bigaragazwa n’Ibaruwa yo ku wa 29 Kamena 2008, Akanama ka Vatikani Gashinzwe Iyobokamana n’Itangwa ry’Amasakaramentu kandikiye Inama z’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku birebana n’‘Izina ry’Imana.’ Muri iyo baruwa Kiliziya Gatolika y’i Roma yasabaga ko izina ry’Imana rigizwe n’inyuguti enye z’igiheburayo, mu buryo rihindurwamo bwose, risimbuzwa izina “Umwami.” Vatikani yatanze itegeko ko izina bwite ry’Imana ritagomba gukoreshwa mu gihe cya misa za Kiliziya Gatolika, haba mu ndirimbo no mu masengesho. Ikindi kandi, abayobozi b’andi madini, yaba ayiyita aya gikristo n’avuga ko atemera Kristo, na bo batumye abayoboke babo babarirwa muri za miriyoni batamenya Imana y’ukuri.
Abantu beza izina ry’Imana bararindwa
10. Ni mu buhe buryo izina ry’Imana ryubahwa muri iki gihe?
10 Mu buryo butandukanye cyane n’ibyo andi madini akora, Abahamya ba Yehova bo bubaha izina ry’Imana kandi bakarihesha ikuzo. Baryeza barikoresha mu buryo bwiyubashye. Yehova yishimira abamwiringira, kandi ashobora kuba igikenewe cyose kugira ngo ahe abagize ubwoko bwe umugisha kandi abarinde. Bibiliya igira iti “azi abamushakiraho ubuhungiro.”—Nah 1:7; Ibyak 15:14.
11, 12. Ni ba nde bakomeje kubera Yehova indahemuka mu Buyuda bwa kera, kandi se ni ba nde bamubera indahemuka muri iki gihe?
11 Nubwo abenshi mu baturage b’i Buyuda bari barabaye abahakanyi, hari bamwe ‘bahungiye mu izina rya Yehova.’ (Soma muri Zefaniya 3:12, 13.) Koko rero, igihe Imana yahanaga abaturage b’i Buyuda b’abahemu ikemera ko Abanyababuloni banesha icyo gihugu kandi bakajyana abaturage bacyo mu bunyage, abantu bamwe na bamwe, urugero nka Yeremiya, Baruki na Ebedi-Meleki, bararokotse. Bari barabaye muri iryo shyanga ry’abahakanyi. Abandi bakomeje kuba indahemuka igihe bari mu bunyage. Mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, Abamedi n’Abaperesi bayobowe na Kuro bafashe Babuloni. Bidatinze, Kuro yatanze itegeko ryemereraga Abayahudi bari barasigaye gusubira mu gihugu cyabo.
12 Zefaniya yahanuye ibirebana n’abantu bari kwibonera gahunda y’ugusenga k’ukuri yongeye gusubizwaho, avuga ko Yehova yari kubarinda kandi akabishimira. (Soma muri Zefaniya 3:14-17.) Ibyo ni na ko byagenze muri iki gihe. Ubwami bw’Imana bumaze kwimikwa mu ijuru, Yehova yavanye abasigaye basutsweho umwuka b’indahemuka mu bubata bwa Babuloni Ikomeye. Kandi na n’ubu aracyabishimira.
13. Muri iki gihe, abantu bo mu mahanga yose bavanwa mu buhe bubata?
13 Abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, na bo bavuye muri Babuloni Ikomeye kandi bavanywe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bw’inyigisho z’idini ry’ikinyoma (Ibyah 18:4). Ku bw’ibyo, amagambo yo muri Zefaniya 2:3 asohora mu rugero rwagutse muri iki gihe. Agira ati “nimushake Yehova mwa bicisha bugufi bo mu isi mwe.” Abantu bicisha bugufi bo mu mahanga yose, baba abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ubu bahungira mu izina rya Yehova.
Izina ry’Imana si nk’impigi
14, 15. (a) Ni ibihe bintu abantu bamwe na bamwe bagiye bafata nk’impigi? (b) Ni iki kitagombye kubonwa nk’impigi?
14 Hari Abisirayeli babonaga ko urusengero ari nk’impigi yari kubarinda abanzi babo (Yer 7:1-4). Mbere yaho, Abisirayeli babonaga ko isanduku y’isezerano ari nk’impigi yari kubarinda ku rugamba (1 Sam 4:3, 10, 11). Konsitantino Mukuru yashyize ku ngabo z’abasirikare be ikimenyetso cyitwaga ko kiranga Abakristo cyari kigizwe n’inyuguti z’ikigiriki khi na rho, akaba ari inyuguti ebyiri za mbere z’izina “Kristo” mu kigiriki, yiringiye ko cyari kubarinda ku rugamba. Hari abatekereza ko ikintu gikozwe mu cyuma bambaraga mu ijosi kigakingira igituza, cyagaragajwe ku ipaji ya 7, ari icy’Umwami Gustav Adolph wa Kabiri wa Suwede, warwanye mu ntambara yamaze imyaka mirongo itatu. Birashishikaje kuba izina Iehova ryanditswe kuri icyo kintu mu buryo bugaragara.
15 Hari bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bagiye baterwa n’abadayimoni bagahungira kuri Yehova bavuga izina rye mu ijwi riranguruye. Icyakora, ikintu kiriho izina ry’Imana nticyagombye gufatwa nk’impigi, ngo twumve ko gifite imbaraga ndengakamere zo kurinda umuntu. Guhungira mu izina rya Yehova si icyo bisobanura.
Uko duhunga muri iki gihe
16. Twabona dute ubuhungiro bwo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe?
16 Muri iki gihe, duhungira aho abagize ubwoko bw’Imana bose muri rusange babonera umutekano wo mu buryo bw’umwuka (Zab 91:1). ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ n’abasaza b’itorero baduha umuburo wo kwirinda ibintu bigenda byaduka mu isi byatuma tudakomeza kugira uwo mutekano (Mat 24:45-47; Yes 32:1, 2). Tekereza ukuntu twagiye duhabwa kenshi imiburo ku birebana no kwirinda gukunda ubutunzi, kandi utekereze ukuntu imiburo nk’iyo yagiye iturinda akaga ko mu buryo bw’umwuka. Bite se ku birebana n’akaga gashobora guterwa no kwidamararira, maze ntidukomeze gusohoza umurimo wa Yehova? Ijambo ry’Imana rigira riti “kwidamararira kw’abapfapfa ni ko kuzabarimbuza. Ariko untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose” (Imig 1:32, 33). Iyo twihatiye gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco, na byo bidufasha gukomeza kugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka.
17, 18. Ni iki gifasha abantu babarirwa muri za miriyoni guhungira mu izina rya Yehova muri iki gihe?
17 Tekereza nanone ku birebana n’inkunga duterwa n’umugaragu wizerwa yo kumvira itegeko Yesu yatanze ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu isi yose ituwe (Mat 24:14; 28:19, 20). Zefaniya yavuze ihinduka ryari kubaho rigafasha abantu guhungira mu izina ry’Imana. Bibiliya igira iti “icyo gihe nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana.”—Zef 3:9.
18 Urwo rurimi rutunganye ni uruhe? Urwo rurimi rutunganye ni ukuri ku birebana na Yehova Imana n’imigambi ye dusanga mu Ijambo rye ryahumetswe. Mu buryo runaka, ukoresha urwo rurimi iyo ufasha abandi gusobanukirwa neza iby’Ubwami bw’Imana n’uko buzeza izina ryayo, igihe ugaragaza ko Imana ari yo yonyine ikwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga n’igihe uvugana ibyishimo ibirebana n’imigisha y’iteka abantu b’indahemuka bazabona. Kuba abantu benshi bavuga urwo rurimi rw’ikigereranyo, byatumye umubare w’‘abambaza izina rya Yehova’ kandi ‘bakamukorera bafatanye urunana’ ugenda urushaho kwiyongera. Koko rero, ubu hari abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi bahungira kuri Yehova.—Zab 1:1, 3.
19, 20. Ni mu buhe buryo abantu bo mu bihe bya Bibiliya biringiye “ubuhungiro bw’ikinyoma” bamanjiriwe?
19 Abantu bo muri iyi si bahanganye n’ibibazo bisa n’aho bidashobora gukemuka. Iyo abenshi bananiwe gukemura ibibazo byabo, bahanga amaso abantu badatunganye, cyangwa bakiringira ko imiryango yo mu rwego rwa politiki ari yo izabakemurira ibibazo, nk’uko Isirayeli ya kera yajyaga yitabaza ibihugu byari biyegereye, ikagirana na byo amasezerano. Icyakora, uzi ko ibyo nta cyo byayigejejeho. Muri iki gihe nabwo, nta leta n’imwe ishobora gukemurira abantu ibibazo byabo byose, kandi Umuryango w’Abibumbye na wo ntiwabishobora. None se kuki umuntu yashakira ubuhungiro ku miryango yo mu rwego rwa politiki n’amasezerano ashingiye kuri politiki? Bibiliya yahanuye ko ibyo byose ari “ubuhungiro bw’ikinyoma.” Nawe ukwiriye kubibona utyo kuko ababyiringira bose bazamanjirwa.—Soma muri Yesaya 28:15, 17.
20 Vuba aha, imvura y’amahindu y’ikigereranyo yo ku munsi wa Yehova izanyagira isi. Imigambi y’abantu cyangwa ibitwaro byabo bya kirimbuzi cyangwa se ubutunzi, ntibizashobora kubarinda. Muri Yesaya 28:17 hagira hati “urubura ruzakukumba ubuhungiro bw’ikinyoma, kandi amazi menshi azasendera mu bwihisho.”
21. Ni izihe nyungu tuzabona nidukurikiza ibivugwa mu isomo ry’umwaka wa 2011?
21 Haba ubu, ndetse no muri icyo gihe, abagize ubwoko bw’Imana bazabonera umutekano nyakuri ku Mana yabo Yehova. Izina Zefaniya risobanurwa ngo “Yehova yarahishe,” ryerekeza kuri ubwo bwihisho nyakuri. Mu buryo bukwiriye rero, isomo ry’umwaka wa 2011 ritugira inama ihuje n’ubwenge igira iti ‘hungira mu izina rya Yehova’ (Zef 3:12). Muri iki gihe nabwo, dushobora guhungira mu izina rya Yehova, tukamwiringira byimazeyo kandi rwose twagombye kubikora (Zab 9:10). Nimucyo buri munsi tujye tuzirikana iri sezerano ryahumetswe rigira riti “izina rya Yehova ni umunara ukomeye. Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.”—Imig 18:10.
Ese uribuka?
• Twahungira dute mu izina rya Yehova muri iki gihe?
• Kuki tutagombye kwiringira “ubuhungiro bw’ikinyoma”?
• Ni ubuhe buhungiro twiringiye kuzabona mu gihe kizaza?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Isomo ry’umwaka wa 2011 rigira riti ‘hungira mu izina rya Yehova.’—Zefaniya 3:12.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 7 yavuye]
Thüringer Landesmuseum Heidecksburg Rudolstadt, Waffensammlung “Schwarzburger Zeughaus”