Ni iki abana bagombye kwigishwa?
“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka.”—2 TIMOTEYO 3:16.
ABANA bakeneye kwigishwa ukuri ku byerekeye Imana. Ariko se izo nyigisho ziboneka he? Ziboneka mu gitabo cyo mu rwego rw’idini cyubahwa cyane ku isi hose, ari cyo Bibiliya.
Bibiliya yagereranywa n’ibaruwa yaturutse ku Mana. Iyo baruwa yanditswe n’Imana, iduhishurira imico yayo kandi igaha abana bayo bose, baba abato cyangwa abakuru, ubuyobozi ku birebana n’umuco. Dore zimwe mu nyigisho ziboneka muri Bibiliya, n’abana bakiri bato bashobora kuvanamo amasomo.
Imana ishaka ko tuyimenyaho iki?
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”—Zaburi 83:18.
Isomo: Imana iriho kandi ifite izina bwite.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Yehova agenzura imitima yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza. Numushaka uzamubona.”—1 Ibyo ku Ngoma 28:9.
Isomo: Yehova Imana atwitaho twese, hakubiyemo n’abana bato (Zaburi 10:14; 146:9). Yifuza ko tumumenya.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: ‘Ntimukababaze imfubyi. Nuyibabaza ikantakira sinzabura kumva ijwi ryo gutaka kwayo.’ —Kuva 22:22-24.
Isomo: Yehova yumva amasengesho y’abana bato. Dushobora kuganira n’Imana buri gihe, kandi tukayibwira ibyo dutekereza n’ibituri ku mutima.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Bagerageje Imana kenshi, bababaza Uwera wa Isirayeli.”—Zaburi 78:41.
Isomo: Kubera ko ibyo tuvuga n’ibyo dukora bishobora kubabaza Yehova cyangwa bikamushimisha, twagombye kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo tuvuga cyangwa dukora.
Twagombye kubona dute abantu
dufite icyo dutandukaniyeho?
◼ Icyo Bibiliya yigisha: ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
Isomo: Niba Imana yemera abantu b’ingeri zose, natwe ntitwagombye kugirira urwikekwe abantu dufite icyo dutandukaniyeho, tubaziza ibara ry’uruhu cyangwa isura yabo.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Muhore mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane.”—1 Petero 3:15.
Isomo: Mu gihe tuganira ibirebana n’idini, twagombye kuvuga dushize amanga ariko mu bugwaneza. Nanone twagombye kubaha abantu tudahuje imyizerere.
Twagombye gufata dute abagize umuryango wacu?
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”—Abakolosayi 3:20.
Isomo: Iyo abana bumvira, baba bagaragaje ko bakunda ababyeyi babo kandi ko bifuza gushimisha Imana.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Abakolosayi 3:13.
Isomo: Hari igihe dutenguhwa n’abantu, muri bo hakaba harimo n’abagize umuryango wacu. Niba twifuza ko Imana itubabarira, natwe twagombye kubabarira abandi.—Matayo 6:14, 15.
Kuki tugomba kuba inyangamugayo kandi tukagira neza?
◼ Icyo Bibiliya yigisha: ‘Mwiyambure ikinyoma, [kandi] umuntu wese muri mwe abwizanye ukuri na mugenzi we.’—Abefeso 4:25.
Isomo: Iyo tuvugisha ukuri, tuba twigana Imana kandi birayishimisha. Ariko iyo dufite akamenyero ko kubeshya, tuba tubaye nka Satani umwanzi w’Imana, ari we “se w’ibinyoma.”—Yohana 8:44; Tito 1:2.
◼ Icyo Bibiliya yigisha: “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”—Matayo 7:12.
Isomo: Twagombye kwita ku byiyumvo, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abagize umuryango wacu n’abaturanyi bacu. Iyo ‘twishyira mu mwanya w’abandi,’ na bo barushaho kutwitaho.—1 Petero 3:8; Luka 6:38.
Nk’uko izo ngero zibigaragaza, inyigisho zo muri Bibiliya zishobora gufasha abana kuvamo abantu bakuze bashimira, bubaha kandi bishyira mu mwanya w’abandi. Ariko se ni nde wagombye kwigisha abana izo nyigisho?