IGICE CYA 15
Nakwirinda nte amoshya y’urungano?
“Iyo uri ku ishuri uhura na byinshi: ngaho abagusaba kunywa itabi, abaguha ibiyobyabwenge, abashaka ko musambana! Nubwo uba uzi ko ibyo abo banyeshuri bakubwira ngo ukore atari byo, ugeraho ukarambirwa ukumva ushaka kubereka ko nawe utari ikigwari.”—Eve.
GUSHAKA kwemerwa n’abandi ni ibisanzwe. Bagenzi bawe na bo bagira uruhare rukomeye mu gutuma ushaka kwemerwa n’abandi. Urugero, nk’iyo warerewe mu muryango w’Abakristo, uba uzi ko gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka cyangwa kunywa inzoga nyinshi ari bibi (Abagalatiya 5:19-21). Ariko usanga urungano rwawe ruguhatira gukora ibintu bibi nk’ibyo. Ese baba barabanje kubitekerezaho maze bakifatira umwanzuro wo gukora ibikorwa nk’ibyo? Ushobora gusanga atari ko byagenze, ahubwo na bo barabitewe na bagenzi babo bandi babashoye muri ibyo bikorwa. Baba bashaka kwemerwa n’abandi, bityo bakemera ko urungano rwabo rubahitiramo ibyo bakora n’ibyo batagombye gukora. Ese nawe ni ko bimeze? Cyangwa uzagira ubutwari bwo gukomera ku byo wizera?
Hari igihe Aroni, umuvandimwe wa Mose, yigeze kuneshwa n’amoshya y’urungano. Abisirayeli bamuteraniyeho bamuhatira kubakorera imana, yemera kubakorera ibyo bamusabye (Kuva 32:1-4). Tekereza nawe! Aroni ni we wahangaye Farawo amugezaho ubutumwa buturutse ku Mana ashize amanga (Kuva 7:1, 2, 16). Ariko igihe Abisirayeli bamuhatiraga gukora icyo bashaka, yarabyemeye. Uko bigaragara, guhagarara kigabo imbere y’umwami wa Egiputa ni byo byari byoroshye kurusha guhangara bagenzi be.
Wowe se byifashe bite? Ese nawe ubona bikugora gukomera ku mwanzuro wafashe wo gukora ibikwiriye? Ese wifuza kunanira amoshya y’urungano bitabaye ngombwa ko ugira ubwoba? Birashoboka rwose. Icyagufasha kubigeraho, ni ugutahura mbere y’igihe ibishuko ushobora guhura na byo, ugategura uko uzabyitwaramo. Dore ibintu bine bizagufasha kubigeraho:
1. Gerageza kureba kure (Imigani 22:3). Akenshi hari igihe ushobora kubona hakiri kare akaga kakugarije. Urugero, ushobora kubona ugiye guhura n’abanyeshuri mwigana barimo banywa itabi. Ese buriya ntibari bushake ko nawe unywaho? Gutekereza mbere y’igihe ku kibazo ushobora guhura na cyo, bizagufasha kumenya uko wacyirinda cyangwa uko wahangana na cyo.
2. Tekereza (Abaheburayo 5:14). Ushobora kwibaza uti ‘bizangendekera bite ninkomeza gukurikiza inzira ya benshi?’ Yego uzamara igihe gito wemerwa n’urungano rwawe. Ariko se nyuma yaho, uzumva umeze ute igihe uzaba uri kumwe n’ababyeyi bawe cyangwa Abakristo bagenzi bawe? Ese wiyemeje guhara imishyikirano myiza ufitanye n’Imana kugira ngo ukunde ushimishe abo mwigana?
3. Iyemeze (Gutegeka kwa Kabiri 30:19). Uko byagenda kose, abagaragu ba Yehova bose baba bagomba guhitamo kuba abizerwa bakabona imigisha, cyangwa gusuzugura Imana bakibonera ingaruka zabyo. Yozefu, Yobu na Yesu bahisemo neza, mu gihe Kayini, Esawu na Yuda bahisemo nabi. Ahasigaye rero ni ahawe. Uzahitamo iki?
4. Gira icyo ukora. Ushobora kumva icyo ari cyo kikugoye kurusha ibindi. Nyamara ntibigoye. Icyakora niba waratekereje ku ngaruka zishobora kubaho kandi ukiyemeza, kugaragaza aho uhagaze bishobora kukorohera mu buryo utari witeze kandi bikakugirira akamaro (Imigani 15:23). Humura, si ngombwa ko uha bagenzi bawe ibisobanuro byinshi bishingiye muri Bibiliya. Kubahakanira ariko ukomeje bishobora kuba bihagije. Nanone ariko, ushobora kubereka uko ubona ibintu udaciye ku ruhande, ukavuga uti
“Jye ibyo simbirimo!”
“Jye ibyo sinjya mbikora!”
“Biragaragara ko wanyibeshyeho!”
Icy’ingenzi ni uguhita ubasubiza ariko ukomeje. Nubigenza utyo ushobora kuzatangazwa n’uko bagenzi bawe bazahita bakureka. None se uzakora iki nibagukoba? Uzakora iki se nibakwita ikigwari? Ujye uzirikana ko ibyo byose ari amoshya y’urungano gusa. None se uzabyitwaramo ute? Reka dusuzume ibintu bigera kuri bitatu wakora.
● Ushobora kwemera ko ibyo avuze ari ukuri. (“Ni byo koko mfite ubwoba.” Musobanurire muri make impamvu.)
● Ushobora no kwirengagiza ibyo avuze, ukamubwira uko wumva ibintu, aho kujya impaka na we ku mwanzuro wafashe.
● Ushobora kumuhindukirana. Mubwire impamvu wanze gukora ibyo agusabye, hanyuma umubaze ikibazo kimutera gutekereza. (“Bishoboka bite ko umuntu w’umunyabwenge nkawe anywa itabi?”)
Niba bakomeje kugutuka, bahunge wigendere. Uko ukomeza kugumana na bo, ni ko na bo barushaho kuguhata. Niba uhisemo kwigendera, uzazirikane ko wakoze ibyo wagombaga gukora: wanze kugendera ku bitekerezo by’urungano rwawe.
Bagenzi bawe bashobora kugutuka kandi bakavuga ko utajya witekerereza. Ariko se koko ni ko biri? Zirikana ko Yehova yifuza ko wigenzurira ukamenya neza ko gukora ibyo Imana ishaka ari byo byiza kurusha ibindi (Abaroma 12:2). None se kuki wakwemera kuba igikinisho cy’urungano rwawe (Abaroma 6:16)? Bereke ko wiyemeje gukora ibikwiriye.
Tuvugishije ukuri, ntaho wahungira amoshya y’urungano. Icyakora ushobora kumenya icyo ukwiriye gukora, ukavuga uko ubona ibintu kandi ukirinda ko bakugusha mu mutego. Ahasigaye rero ni ahawe.—Yosuwa 24:15.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 9
Ese ufite imibereho y’amaharakubiri? Kuki ari byiza ko ababyeyi bawe babimenya?
UMURONGO W’IFATIZO
“Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imigani 13:20.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Nyuma y’umwaka urangije kwiga, abanyeshuri mwiganye muzakomeza kugirana ubucuti ni bo bake. Abenshi muri bo ntibazongera kwibuka n’izina ryawe. Ariko abagize umuryango wawe, ndetse by’umwihariko Yehova Imana, bazakomeza gushishikazwa n’icyatuma umererwa neza.—Zaburi 37:23-25.
INAMA
Kugira ngo urusheho kugira ubutwari, jya usoma inkuru z’ibyabaye ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe baharaniye gukora ibyiza.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo nitegure guhangana n’amoshya y’urungano: ․․․․․
Dore icyo nzakora urungano rwanjye nirugerageza kunyoshya ngo nkore ikintu kibi: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni ryari ibintu bine byavuzwe muri iki gice bishobora kugufasha?
● Byagenda bite, uramutse wemeye gukora ibyo abo mu rungano rwawe bashaka?
● Ni mu buhe buryo ushobora kunanira amoshya y’urungano?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 131]
“Kubera ko abanyeshuri twigana bazi ko ndi Umuhamya, baranyubaha. Iyo bagiye kuvuga ibintu bibi, barambwira bati ‘umva rero Mike, tugiye kuba twiganirira, none ubishatse waba wigendeye.’”—Mike
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 132 n’iya 133]
Urupapuro rw’imyitozo
Uko wahangana n’amoshya y’urungano
Urugero
1 Gerageza kureba kure
Ni ikihe kigeragezo nshobora guhura na cyo? Kunywa itabi.
Ni he nshobora kuzahurira na cyo? Mu nzira ntashye.
2 Tekereza
Byagenda bite ndamutse mbyemeye?
Nababaza Yehova n’ababyeyi banjye kandi umutimanama wanjye wancira urubanza. Nanone ubutaha byazangora guhakana.
Byagenda bite ndamutse nanze?
Bashobora kunserereza no kumpimba amazina. Bamwe mu bo twigana bashobora kunyitarura. Ariko ibyo bizashimisha Yehova binatume mba umuntu udapfa kwemera ibyo abonye.
3 Iyemeze
Ninemera ibyo bashaka, bizaba bitewe n’uko
ntiteguye neza guhangana n’amoshya y’urungano. Nifuza kwemerwa n’urungano rwanjye kurusha uko nshaka kwemerwa na Yehova.
Nzananira ayo moshya kubera ko
nzi neza ko bibabaza Yehova kandi ko kunywa itabi byakwangiza umubiri wanjye.
4 Gira icyo ukora
Dore icyo nzakora:
nzabahakanira maze nigendere.
abanserereza
Nibambwira bati “sha akira utumureho gake. Cyangwa ufite ubwoba?”
Mu gusubiza, ushobora
Kwemera
“Ni byo koko ntinya itabi. Sinshaka kurwara kanseri y’ibihaha.”
Kubyirengagiza
“Wipfusha ubusa itabi ryawe.”
Kumuhindukirana
“Oya, urakoze rwose. Nari nzi ko umuntu w’umunyabwenge nkawe atanywa itabi!”
ICYITONDERWA: niba abo banyeshuri bakomeje kukotsa igitutu, hita ubasiga wigendere. Nukomeza kuhatinda, bishobora kuzatuma ukora ibyo bakubwiye, ukamera nk’igikinisho cyabo. Ukurikije ibi tumaze kubona, uzuza urupapuro rwo ku ipaji ikurikira.
uko wahangana n’amoshya y’urungano
Kora kopi
1 Gerageza kureba kure
Ni ikihe kigeragezo nshobora guhura na cyo? ․․․․․
Ni he nshobora kuzahurira na cyo? ․․․․․
2 Tekereza
Byagenda bite ndamutse mbyemeye?
․․․․․
Byagenda bite ndamutse nanze?
․․․․․
3 Iyemeze
Byagenda bite ndamutse mbyemeye?
․․․․․
Byagenda bite ndamutse nanze?
․․․․․
4 Gira icyo ukora
․․․․․
Dore icyo nzakora:
․․․․․
Abansesereza
Nibambwira bati: ․․․․․
Mu gusubiza, ushobora
Kwemera
․․․․․
Kubirengagiza
․․․․․
Kumuhindukirana
․․․․․
Ibyo bisubizo, itoze kubivuga ubibwira umubyeyi wawe cyangwa umuntu mukuru w’incuti yawe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 135]
Iyo wemeye kuganzwa n’amoshya y’urungano, uba uhindutse igikinisho cyarwo