Ibibazo by’abasomyi
Ni ryari Ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwabaye ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi buvugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya?
▪ Igishushanyo kinini Umwami Nebukadinezari yabonye, ntikigereranya ubutegetsi bwose bw’ibihangange bw’isi (Dan 2:31-45). Kigereranya ubutegetsi butanu gusa bwategetse kuva mu gihe cya Daniyeli na nyuma yaho, kandi bwarwanyije ubwoko bw’Imana mu buryo bugaragara.
Ibyo Daniyeli yavuze ku birebana n’icyo gishushanyo byumvikanisha ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika butari gutsinda Roma ngo buyisimbure, ahubwo ko bwari kuyikomokaho. Daniyeli yabonye ko amaguru y’icyo gishushanyo yari agizwe n’icyuma cyamanukaga kikagera ku birenge no ku mano. (Icyo cyuma cyari kivanze n’ibumba ku birenge no ku mano.)a Ibyo bigaragaza ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwari gukomoka ku maguru y’icyuma. Amateka agaragaza ko ibyo ari ukuri. U Bwongereza bwahoze butegekwa n’Ubwami bwa Roma, bwatangiye gukomera mu mpera z’imyaka ya 1700. Nyuma yaho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zaje kuba igihugu gikomeye. Icyo gihe ariko, Abongereza n’Abanyamerika bari bataraba ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi buvugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bitaratangira gukorana mu buryo bugaragara. Byatangiye gukorana mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose.
Icyo gihe, “abana b’ubwami” bakoranaga umwete cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyicaro cyabo gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York (Mat 13:36-43). Abagize itsinda ry’abasutsweho umwuka babwirizanyaga ishyaka mu bihugu byategekwaga n’Ubwami bw’u Bwongereza. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ubutegetsi bw’u Bwongereza n’ubwa Amerika bwishyize hamwe igihe bwarwanyaga abanzi babwo bo mu rwego rwa politiki. Umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo watewe n’intambara watumye ibyo bihugu birwanya n’abari bagize urubyaro rw’‘umugore’ w’Imana, bibabuza gukwirakwiza ibitabo byabo kandi bifunga abari bayoboye umurimo wo kubwiriza.—Ibyah 12:17.
Ku bw’ibyo rero, mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, ubutegetsi bwa karindwi bw’isi yose ntibwabayeho mu mpera z’imyaka ya 1700, igihe u Bwongereza bwatangiraga gukomera. Bwatangiye gutegeka igihe umunsi w’Umwami watangiraga.b
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibumba rivanze n’icyuma rigereranya abantu bayoborwa n’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bugereranywa n’icyuma. Uko igihe cyagiye gihita, iryo bumba ryatumye ubwo butegetsi budakomera nk’uko bwabishakaga.
b Ibyo bisobanuro bisimbuye ibiri mu gitabo cy’Ubuhanuzi bwa Daniyeli, ku ipaji ya 57, paragarafu ya 24, no mu mbonerahamwe iri ku ipaji ya 56 n’iyo ku ipaji ya 139.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Muri Kamena 1918, abavandimwe umunani bo ku cyicaro gikuru cya Watchtower barafunzwe