Igice cya 35
Babuloni Ikomeye Iciriweho Iteka
1. Ni iki malayika asobanura ku byerekeye inyamaswa itukura, kandi ni bwenge bwoko ki buhesha gusobanukirwa ibigereranyo byo mu Byahishuwe?
AGIKOMEZA kuvuga iby’inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe 17:3, marayika abwira Yohana ati “Aha ni ho hakwiriy’ ubgenge n’ubuhanga. Iyo mitw’ irindwi ni yo misoz’ irindwi, uwo mugore yicaraho. Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye; umw’ ariho; undi ntaraza, kandi n’ aza, azab’ akwiriye kumar’ igihe gito” (Ibyahishuwe 17:9, 10). Hano marayika aramenyekanisha ubwenge bwo mu ijuru, bwo bwonyine bushobora gutanga ubwenge buhesha gusobanukirwa ibigereranyo byo mu Byahishuwe (Yakobo 3:17). Ubwo bwenge bumurikira itsinda rya Yohana na bagenzi babo ku byerekeye imikomerere y’igihe turimo. Butera imitima yitanze kwita ku mateka ya Yehova ari hafi gusohozwa, kandi bugatoza gutinya Imana bizana agakiza. Nk’uko mu Migani 9:10 habivuga, ‘Kubaha Uwiteka [Yehova, MN] n’ishingiro ry’ubwenge; kandi kumenya Uwera [Cyane] ni ubuhanga.’ Noneho se, ubwenge bw’Imana buduhishurira iki ku byerekeye inyamaswa?
2. Imitwe irindwi y’inyamaswa itukura isobanura iki, kandi ni mu buryo ki ‘abatanu bari baraguye, umwe akiriho’?
2 Imitwe irindwi y’iyo nyamaswa y’inkazi igereranya ‘imisozi’ irindwi cyangwa “[a]bami” barindwi. Mu Byanditswe, ayo magambo yombi akoreshwa ku butegetsi bw’ibihangange (Yeremia 51:24, 25; Danieli 2:34, 35, 44, 45). Bibiliya ivuga ubutegetsi bw’ibihangange ku isi butandatu bwagize uruhare mu mateka y’ubwoko bw’Imana ari bwo Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki na Roma. Muri bwo, butanu bwari bwarabayeho ariko butakiriho mu gihe Yohana yahabwaga Ibyahishuwe, na ho Roma yo yari ikiri ubutegetsi bw’igihangange ku isi. Ibyo bihuje neza n’aya magambo ngo “abatanu baraguye; umw’ ariho.” Ariko se ‘ubundi’ butegetsi bw’igihangange bwagombaga kuza ni ubuhe?
3. (a) Ni gute Ubwami bw’Abaroma bwaje kwicamo ibice? (b) Ni bintu ki byabaye mu bwami bw’i Burasirazuba? (c) Ingoma Ntagatifu y’Abaroma igomba kubonwa ite?
3 Ubwami bw’Abaroma bwararambye ndetse bukomeza kwaguka mu binyejana byakurikiye igihe cya Yohana. Mu wa 330 mu gihe cyacu, umwami w’abami Konsitantino yimuriye umurwa mukuru we wa Roma i Bizansi (Byzance) umugi yahaye izina rishya: ari ryo Konsitantinople (Constantinople). Mu wa 395 Ubwami bw’Abaroma bwigabanyijemo kabiri: Ubwami bw’i Burasirazuba n’ubw’i Burengerazuba. Mu wa 410, Roma yaguye mu maboko ya Arariki (Alaric), umwami w’Abawisigoti (Wisgoths) (ubwoko bw’Abadage bwari bwarahindukiriye idini kiyariani (Arienne) ya “Gikristo”). Amoko y’Abadage (na yo ya “Gikristo”) yigaruriye Hisipaniya (Espagne) n’igice kinini cy’intara z’Abaroma zo muri Afurika y’Amajyaruguru. Byabaye ibihe by’imvururu n’imivurungano n’ihindagurika rikomeye mu Burayi. Mu Bwami bw’i Burengerazuba habayeho Abami b’ibirangirire nka Sharilomanye (Charlemagne), wagiranye isezerano na Papa Léon wa III mu kinyejana cya 9, hamwe na Feredariko wa II, wategetse mu kinyajana cya 13. Ariko intara yabo, n’ubwo yitwaga Ingoma Ntagatifu y’Abaroma, yari nto cyane ugereranyije n’Ubwami bw’Abaroma kera bugikomeye. Byabaye nko kuvugurura cyangwa gukomeza ubutegetsi bw’igihangange bwa mbere aho kuba Ubwami bushya gusa.
4. Ni ukuhe gutsinda Ubwami bw’i Burasirazuba bwagize, ariko ni iki cyabaye ku gice kinini cy’intara za Roma za kera zari muri Afurika ya Ruguru, muri Hisipaniya, no muri Siria?
4 Ubwami bw’Abaroma bw’i Burasirazuba, bwari bufite umurwa mukuru wa Konsitantinople, bwagumyeho ariko bufitanye imishyikirano igoranye n’Ubwami bw’i Burasiruzuba. Mu kinyejana cya 6, Yusitiniyani wa I, Umwami w’Abami w’i Burasirazuba, yashoboye kongera kwigarurira igice kinini cy’Afurika ya ruguru; yanateye muri Hisipaniya no mu Butaliyani. Mu kinyejana cya VII, Yusitiniyani wa II yongeye kwigarurira intara z’i Makedonia z’ubwo bwami zari zarafashwe n’amoko y’Abasilavi. Ariko mu kinyejana cya VIII, igice kinini cy’intara za kera za Roma zo muri Afurika ya Ruguru, muri Hisipaniya, no muri Siria zari zarigaruriwe n’ubwami bushya bufite amatwara ya Kiyisilamu, bityo, zitandukanya n’ubutegetsi bwa Konsitaninople cyangwa ubwa Roma.
5. N’ubwo umugi wa Roma waguye mu wa 410 w’igihe cyacu, ni mu buryo ki hagombye ibinyejana byinshi mbere y’uko igisigisigi cyose cya gipolitiki cy’Ubwami bw’Abaroma gisibangana ku isi?
5 Umugi wa Konsitantinople wo wagumyeho igihe kirekire. Warokotse ibitero byinshi by’Abaperesi, Abarabu, Ababurugari n’iby’Abarusi amaherezo ugwa mu wa 1203 mu maboko—atari ay’Abayisilamu, ahubwo y’Abarwanyaga amatwara ya Kiyisilamu baturutse i Burengerazuba. Nyamara, mu wa 1453, wagiye mu maboko ya Mehmedi wa II, umutegetsi w’Umutomani w’Umuyisilamu, maze nyuma gato uhinduka umurwa mukuru w’ubwami bwa Otomani ari bwo bwami bwa Turukiya. Bityo, n’ubwo umugi wa Roma waguye mu wa 410 w’igihe cyacu, hagombye ibinyejana byinshi mbere y’uko igisigisigi cyose cya gipolitiki cy’Ubwami bw’Abaroma gisibangana ku isi. Na bwo kandi amatwara yabwo yagumyeho binyuriye ku bwami bwa kidini bwishingikirije ku bapapa b’i Roma cyangwa ku madini y’Aborutodogisi (Orthodoxe) y’i Burasirazuba.
6. Ni ubuhe bwami bushya bwavutse, kandi ni ubuhe muri bwo bwateye intera ndende kurushaho?
6 Ariko kandi, mu kinyejana cya 15, ibihugu bimwe byashinze ubundi bwami bushya rwose. N’ubwo bumwe muri ubwo butegetsi bushya bw’ibihangange bwa cyami bwategekaga intara zahoze zikolonijwe n’Abaroma, ntabwo ari bwa Bwami bw’Abaroma bwakomezaga. Portugali, Hisipaniya, Ubufaransa n’Ubuholandi byagiye byagura intara zabyo ziba Ubwami bugari, ariko Ubwongereza ni bwo bwateye intera ndende kurushaho kuko bwageze aho buba Ubwami bugari cyane ku buryo bwavugwagaho ko ari aho ‘izuba ritajya rirenga.’ Mu bihe bitandukanye by’amateka yabwo, ubwo bwami bwaraguwe kugera mu gice kinini cy’Amerika y’Amajyaruguru, cy’Afurika, cy’Ubuhindi, n’icy’Aziya yo mu Burasirazuba bw’amajy’epfo kimwe no muri Pasifika y’Amajyepfo.
7. Ni gute habayeho ubutegetsi bw’isi bubiri bw’ibihangange, kandi hakurikijwe amagambo ya Yohana, ‘umutwe’ wa karindwi, cyangwa ubutegetsi bw’isi bw’igihangange, bugomba kumara igihe kingana iki?
7 Mu kinyejana cya 19, bimwe mu bice byakolonijwe n’Ubwongereza byo muri Amerika y’Amajyaruguru byari byaramaze gucana umubano n’Ubwongereza kugira ngo bibe ishyanga ryigenga ari ryo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ariko habayeho igihe cy’amakimbirane ya gipolitiki hagati y’iryo shyanga rishya n’igihugu cyaritegekaga mbere. Ibyo ari byo byose, Intambara ya Mbere y’Isi yatumye ibyo bihugu byombi byumva ko bifite inyungu bihuriyeho maze bishimangira imishyikirano yihariye hagati yabyo. Uko ni ko haje kubaho ubutegetsi bw’isi bubiri bw’ibihangange bushyize hamwe bugizwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zahise ziba ishyanga rikize kurusha ayandi ku isi, hamwe n’Ubwongereza, bwayoboraga ubwami bugari kurusha ubundi ku isi. Uwo ni we ‘mutwe’ wa karindwi, cyangwa ubutegetsi bw’igihangange bw’isi ari bwo bugikomeza kugeza mu gihe cy’imperuka. Aho ni ho Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe batangiriye umurimo wabo. Ugereranyije n’Ubwami bwarambye bw’umutwe wa gatandatu, ubw’uwa karindwi bwo bugomba kumara “igihe gito” gusa, ni ukuvuga kugeza aho Ubwami bw’Imana buzarimburira ubutegetsi bw’ibihugu byose.
Kuki Ari Umwami wa Munani?
8, 9. Ni gute marayika yita inyamaswa itukura y’ikigereranyo, kandi ni mu buryo ki ikomoka kuri [ba bandi] barindwi?
8 Dore ubusobanuro bw’inyongera marayika aha Yohana: “Ya nyamaswa, yariho, ikab’itakiriho, iy’ ubgayo n’ uwa munani; nyamara kandi n’ umwe muri ba bandi barindwi, kand’ arajya kurimbuka” (Ibyahishuwe 17:11). Inyamaswa itukura ‘ikomoka’ ku mitwe irindwi bishaka kuvuga ko ituruka ku mitwe ya ya ‘nyamaswa [ya mbere] iva mu nyanja’ ibereye igishushanyo, cyangwa ikesha kubaho. Mu buhe buryo? Mu wa 1919, ubutegetsi bw’igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika bwari buganje. Imitwe itandatu yabanje yari yaraguye, maze umwanya w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi wigarurirwa n’uwo mutwe, cyangwa ubutegetsi bubiri bw’ibihangange bwishyize hamwe. Uwo mutwe wa karindwi, uheruka uruhererekane rw’ubutegetsi bw’ibihangange ku isi, wagize uruhare runini mu ishyirwaho ry’Umuryango w’ubumwe bw’amahanga kandi na n’ubu uracyafite uruhare runini mu gushyigikira no gutera inkunga y’amafaranga Umuryango w’Abibumbye. Bityo, mu buryo bw’ikigereranyo, inyamaswa itukura—umwami wa munani—‘ikomoka’ ku mitwe irindwi ya mbere. Ifashwe uko yakabaye, imvugo igaragaza ko ikomoka kuri barindwi [ba mbere] ihuje neza n’ihishurwa ryabanje ryavugaga ko inyamaswa ifite amahembe abiri nk’umwana w’intama (Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Abongereza n’Abanyamerika ari bwo mutwe wa karindwi w’inyamaswa ya mbere) yategetse ko hakorwa igishushanyo maze igiha ubuzima.—Ibyahishuwe 13:1, 11, 14, 15.
9 Byongeye kandi uretse Ubwongereza, mu ba mbere bari bagize Umuryango w’ubumwe bw’amahanga harimo kandi za Leta zategekaga intara z’imitwe yabanje kubaho, ari yo Ubugiriki, Irani (Ubuperesi) n’Ubutaliyani (Roma). Uko igihe cyagiye gihita, za Leta zatwaraga intara z’ubutegetsi bw’ibihangange ku isi butandatu bwabanje, amaherezo zaje kuba zimwe mu zishyigikiye igishushanyo cy’inyamaswa. Muri ubwo buryo nanone, iyo nyamaswa itukura yashoboraga kuvugwaho ko ikomoka ku butegetsi bw’ibihangange burindwi.
10. (a) Ni mu buryo ki havugwa ko inyamaswa itukura ‘yo ubwayo ari umwami wa munani’? (b) Ni gute umutegetsi w’Abasoviyeti yagaragaje ko ashyigikiye Umuryango w’Abibumbye?
10 Zirikana ko inyamaswa itukura ‘yo ubwayo ari umwami wa munani.’ Koko rero, muri iki gihe Umuryango w’Abibumbye ukora mu buryo bw’umuteguro nk’aho ari Leta itegeka isi. Uwo muteguro ndetse, rimwe na rimwe wagiye witwara nk’aho koko ari Leta nk’iyo, wohereza ingabo zawo ku rugamba kugira ngo zihoshe ubushyamirane mpuzamahanga nko muri Korea, mu Karondorondo ka Sinai, mu bihugu bimwe by’Afurika no muri Libani. Ariko [uwo muteguro] ni igishushanyo gusa cy’umwami. Kimwe n’igishushanyo cy’idini, nta zindi mbaraga cyangwa ububasha nyabwo uretse ubwo wahawe n’abawushinze kandi bawusenga. Iyo nyamaswa mu buryo bw’igishushanyo igaragara ko ifite intege nke mu bihe bimwe na bimwe; ariko wo ntiwigeze na rimwe utereranwa n’abawugize bose bategekesha igitugu, ugutereranwa kwatumye umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga ugwa ikuzimu (Ibyahishuwe 17:8). Mu wa 1987, umutegetsi w’Abasoviyeti w’icyamamare usanganywe amatwara atandukanye cyane n’ay’abapapa b’i Roma, yifatanyije na bo mu gushyigikira Umuryango w’Abibumbye. Yanasabye ko habaho “uburyo buhamye bwo kubungabunga umutekano mpuzamahanga” bushingiye ku Muryango w’Abibumbye. Nk’uko Yohana agiye kubisobanukirwa, hazabaho igihe uwo Muryango uzagira ububasha buhambaye. Hanyuma na wo ‘uzarimbuke.’
Abami Icumi Bategeka Isaha Imwe
11. Ni iki marayika wa Yehova avuga ku mahembe icumi y’inyamaswa itukura?
11 Igice giheruka cy’Ibyahishuwe cyerekanye marayika wa gatandatu n’uwa karindwi basuka inzabya z’umujinya w’Imana. Bityo twaburiwe ko abami b’isi bahururijwe intambara y’Imana kuri Harmagedoni kandi ko ‘Babuloni Ikomeye igomba kwibukwa imbere y’Imana’ (Ibyahishuwe 16:1, 14, 19). Ubu noneho tugiye guhabwa ubusobanuro burambuye ku bihereranye n’uburyo amateka ya Yehova azabasohorezwaho. Twumve nanone icyo marayika wa Yehova abwira Yohana: “Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabga gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami, kumar’ isah’ imwe. Abo bahuj’ inama, baha ya nyamasw’ imbaraga zabo n’ubutware bgabo. Bazarwany’ Umwana w’Intama, arik’ Umwana w’Intama azabanesha, kukw ari we Mutwar’ utwar’ abatware, n’Umwami w’abami, kand’ abari hamwe na we, bahamagawe batoranijwe bakiranutse, na bo bazayinesha.”—Ibyahishuwe 17:12-14.
12. (a) Amahembe icumi agereranya iki? (b) Ni gute hashoboraga kuvugwa ko amahembe icumi yari atarima? (c) Ni mu buryo ki noneho ubu amahembe icumi y’ikigereranyo ari ku ‘ngoma,’ kandi azayigumaho mu gihe kingana iki?
12 Amahembe icumi agereranya ubutegetsi bw’ibihangange bwa gipolitiki bwose ubu bufite ububasha ku isi kandi bushyigikiye igishushanyo cy’inyamaswa. Mu bihugu byose biriho muri iki gihe, bike cyane ni byo byari bizwi mu gihe cya Yohana. Ndetse n’ibyariho nk’Egiputa n’Ubuperesi (Irani), muri iki gihe bifite imitegekere ya gipolitiki itandukanye n’iy’icyo gihe. Ni yo mpamvu, mu kinyejana cya I, ‘amahembe icumi yari atarima.’ Ariko noneho ubu, ku munsi w’Umwami, [ayo mahembe icumi] ‘ari ku ngoma,’ cyangwa afite ubutegetsi bwa gipolitiki. Ukugwa kw’ubwami bukomeye bwa gikolonize, cyane cyane uhereye mu ntambara ya kabiri y’isi, byatumye havuka ibindi bihugu byinshi bishya. Ibyo bihugu hamwe n’ubutegetsi bw’ibihangange bwari busanzwe, bigomba gutegekana n’inyamaswa igihe gito—nk’“isaha’ imwe”—gusa, mbere y’uko Yehova akuraho ubutegetsi bwose bwa gipolitiki bwo ku isi kuri Harmagedoni.
13. Amahembe icumi ‘ahuje [iyihe] nama,’ kandi nta gushidikanya imyifatire yayo ku Mwana w’Intama izaba iyihe?
13 Muri iki gihe, ugukabya mu kurwanira ishyaka igihugu (nationalisme) ni kimwe mu biha ayo mahembe icumi imbaraga zikomeye. [Ayo mahembe] ‘ahuje inama’ yo gutsimbarara ku butegetsi bw’ibihugu byayo aho kugandukira Ubwami bw’Imana. Uwo ni wo wari umugambi wayo w’ibanze igihe yibumbiraga mu Muryango w’Ubumwe bw’Amahanga no mu Muryango w’Abibumbye—kugira ngo akomeze guharanira no kurinda ubusugire bwayo. Iyo migirire iragaragaza rwose ko ayo mahembe azarwanya Umwana w’Intama ari we ‘Mutware utwara abatware’ n’“Umwami w’abami,” kuko Yehova yagambiriye ko vuba aha Ubwami bwe, bweguriwe Yesu Kristo, buzasimbura ubwami bwose bwa kimuntu.—Danieli 7:13, 14; Matayo 24:30; 25:31-33, 46.
14. Ni gute abategetsi b’iyi si bashobora kurwanya Umwana w’Intama, kandi iherezo ry’ayo makimbirane rizaba irihe?
14 Birumvikana ko abatware b’iyi si ari nta cyo bashobora gutwara Yesu ubwe. Atuye mu ijjuru, aho badashobora kugera. Ariko, abavandimwe ba Yesu, abasigaye b’urubyaro rw’umugore, [bo] baracyari ku isi kandi basa n’aho batagira kirengera (Ibyahishuwe 12:17). Amenshi muri ya mahembe yamaze kubagaragariza urwango rukomeye, muri ubwo buryo akaba arwanya Umwana w’Intama (Matayo 25:40, 45). Ariko kandi vuba hano, igihe kizaza ubwo Ubwami bw’Imana “buzamenagur’ ubgo bgami bgose bukabutsembaho” (Danieli 2:44). Abami b’isi icyo gihe bazarwanya Umwana w’Intama mu ntambara ya simusiga, nk’uko tugiye kubibona mu kanya (Ibyahishuwe 19:11-21). Ibyo ari byo byose, amagambo ya Yohana atwigisha bihagije ko amahanga atazatsinda. N’ubwo ‘ahuje inama’ n’Umuryango w’Abibumbye, inyamaswa itukura ntizashobora kunesha “[U]mutwar’ [mukuru] utwar’ abatware, n’Umwami w’abami,” n’ ‘abahamagawe batoranijwe bakiranutse,’ ari bo barimo abigishwa be basizwe bakiri bazima ku isi. Na bo bazaba baranesheje kubera ko bazaba barakomeje gushikama imbere y’ibirego bisebanya Satani yabareze.—Abaroma 8:37-39; Ibyahishuwe 12:10, 11.
Ukurimbuka kwa Malaya
15. Ni iki marayika avuga kuri malaya no ku byo amahembe icumi n’inyamaswa bimugirira?
15 Abakozi b’Imana si bo bonyine bangwa n’amahembe icumi. Marayika nanone arongera gukangurira ibitekerezo bya Yohana ku byerekeye malaya agira ati “Nukw arambgir’ ati: Ya mazi wabonye, wa malaya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi. Ya mahembe cumi wabonye, na ya nyamaswa, bizanga malaya uwo, bimunyage, bimucuze, biry’ inyama ze, bimutwike akongoke.”—Ibyahishuwe 17:15, 16.
16. Ni kuki Babuloni Ikomeye itazashobora kwiringira inkunga n’uburinzi by’amazi yayo igihe ubutegetsi bwa gipolitiki buzayihindukirana?
16 Nk’uko Babuloni ya kera yiringiraga amazi ya Ufurate mu kwitabara, ni na ko muri iki gihe cyacu Babuloni Ikomeye yishingikiriza ku bayoboke bayo batabarika, “amoko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.” Mu buryo bukwiriye, marayika arakangurira ibitekerezo byacu kwibaza kuri iyo mbaga mbere yo kuvuga ibikurikiraho biteye ubwoba ari byo gitero gikomeye ubutegetsi bwa gipolitiki buzateza Babuloni Ikomeye. Icyo gihe se ayo “moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi” byose bizakora iki? N’ubu, abakozi b’Imana baraburira Babuloni Ikomeye ko amazi ya Ufurate agiye gukama (Ibyahishuwe 16:12). Azagera ndetse n’ubwo akama neza neza. Ayo mazi ntazashobora guha inkunga ikwiriye uwo malaya ushaje kandi uteye ishozi ubwo azaba ayikeneye kurusha ikindi gihe.—Yesaya 44:27; Yeremia 50:38; 51:36, 37.
17. (a) Ni kuki ubutunzi bwa Babuloni Ikomeye butazayibera ubutabazi na gato? (b) Ni mu buryo ki iherezo rya Babuloni Ikomeye ritazayihesha ishema na busa? (c) Uretse amahembe icumi, cyangwa buri shyanga ukwaryo, ni nde uzagira uruhare mu irimbuka rikomeye rya Babuloni Ikomeye?
17 Ugukungahara kwa Babuloni Ikomeye ntikuzayibera ubutabazi na gato. Ndetse gushobora gutebutsa irimbuka ryayo kubera ko iyerekwa rigaragaza ko ubwo inyamaswa n’amahembe icumi bizereka malaya urwango rwabyo, bizamwambura imyenda ye ya cyami n’imitako ye yose. Bizanyaga ubutunzi bwe. ‘Bizamucuza,’ akozwe isoni n’uguhishurwa kw’imiterere ye nyakuri. Mbega irimbuka! Byongeye kandi, iherezo rye ntirizaba rimuhesha ishema na busa. Amahanga azamurimbura arye “inyama ze,” amuhindure amagufwa atagira ubuzima. Amaherezo, ‘amutwike akongoke.’ Azatwikwa nk’uteza icyorezo kandi ntazahambwa uko bikwiriye. Si amahanga gusa, agereranywa n’amahembe icumi, azarimbura malaya ukomeye; ahubwo “inyamaswa” ari yo ishushanya Umuryango w’Abibumbye ubwawo, izifatanya na yo muri uko kurimbura gukomeye. Izishimira ukurimbuka kw’idini y’ibinyoma. Mu matora yabo, abenshi mu bahagarariye ibihugu birenze 150 bigize Umuryango w’Abibumbye n’ubu berekana urwango bafitiye amadini, cyane cyane ayo muri Kristendomu.
18. (a) Ni iki cyerekana ko amahanga ashobora guhindukirana idini ikomoka kuri Babuloni? (b) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi izatuma amahanga ateza malaya ukomeye igitero cy’inkundura?
18 Kuki amahanga azakoza isoni atyo uwari malaya wayo? Amateka y’ubu yerekana ko [amahanga] ashobora guhindukirana idini ikomoka kuri Babuloni. Nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu Bushinwa, aho Leta yanga idini ku mugaragaro, yagabanyije cyane ububasha bwayo [idini]. Mu bihugu by’Ibiporotesitanti by’i Burayi, kudashishikazwa n’amadini no kuyashidikanyaho byarogeye maze insengero zisigaramo ubusa, ku buryo urebye idini isa n’iyapfuye. Na ho ku bwami bugari bwa Kigatolika, iravurunganywa n’ukwiremamo ibice no kutavuga rumwe ku buryo n’ubwo papa ahora mu ngendo atabasha kubihagarika. Icyakora ntitwibagirwe ko igitero cya nyuma kandi cy’inkundura kizatezwa Babuloni Ikomeye kizaba ari ikimenyetso cy’iteka ridakuka Imana yaciriye malaya ukomeye.
Barasohoza Ibyo Imana Yagambiriye
19. (a) Ni mu buhe buryo iteka Yehova yaciriye kuri malaya ukomeye ryerekanwa n’iryo yasohoreje kuri Yerusalemu y’abahakanyi mu wa 607 mbere y’igihe cyacu? (b) Imimerere Yerusalemu yagize igihe yarimburwaga igasigara ari itongo nyuma ya 607 mbere y’igihe cyacu ishushanya iki ku byerekeye igihe turimo?
19 Ni gute Yehova asohoza icyo gihano? Ibyo bishobora kumvikana ushingiye ku buryo yahannye ubwoko bwe bw’abahakanyi mu gihe cya kera ari na bwo yavuzeho ati “No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyehw ibibi bishishana; barasambana, bagendera mu binyoma; kandi bakomez’ amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagir’ uva mu byaha bye: bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora” (Yeremia 23:14). Mu wa 607 mbere y’igihe cyacu, Yehova yakoresheje Nebukadineza mu ‘kwambura imyambaro’ uwo mugi wasambanaga mu buryo bw’umwuka no mu ‘gutwara n’iby’uburimbyi bwawo no kuwusiga iheruheru wambaye ubusa.’ (Ezekieli 23:4, 26, 29). Yerusalemu y’icyo gihe yabaye urugero rwa Kristendomu ya none, kandi nk’uko Yohana yabibonye mu iyerekwa ribanza, Yehova azaha igihano nk’icyo Kristendomu hamwe n’andi madini y’ibinyoma yose. Nk’uko Yerusalemu yarimbuwe igahinduka itongo nyuma ya 607 mbere y’igihe cyacu, ni na ko bizagendekera Kristendomu nyuma yo kunyagwa ubutunzi bwayo no gutahurwa bizayikoza isoni nyinshi. Na ho ku gice gisigaye cya Babuloni Ikomeye, amaherezo yacyo ntazaba meza birenze ibyo.
20. (a) Ni gute Yohana agaragaza ko Yehova azongera gukoresha abayobozi ba kimuntu mu gusohoza amateka ye? (b) “Ibyo [Imana] yagambiriye” ni ibiki? (c) Ni mu buhe buryo amahanga azasohoza umugambi wayo ‘ahuje inama,’ ariko mu by’ukuri ni igitekerezo cya nde kizasohozwa?
20 Yehova arakoresha nanone abayobozi ba kimuntu mu gusohoza amateka ye. “Kukw Imana yashyize mu mitima yabyo gukor’ ibyo yagambiriye, no guhuz’ inama, no guha ya nyamasw’ ubgami bgabyo, kugez’ ahw amagambo y’Imana azasoherera” (Ibyahishuwe 17:17). “Ibyo [Imana] yagambiriye” ni ibiki? Ni ugukora ku buryo abishi ba Babuloni bishyira hamwe ngo bayitsembe. Birumvikana ko mu kuyitera abo bayobozi bazaba bafite umugambi wo gusohoza igitekerezo cyabo ‘bahuje inama.’ Mu guhindukirana malaya ukomeye bazibwira ko barwana ku nyungu z’ibihugu byabo. Ahari bazagera n’ubwo babona ko kubaho kurambye kw’idini mu bihugu byabo kubangamiye ubutegetsi bwabo. Ariko, mu by’ukuri, ni Yehova uzayobora icyo gikorwa, ni igitekerezo cye bazasohoza mu kurimburira rimwe umwanzi umaze igihe kinini kandi w’umusambanyi.—Gereranya na Yeremia 7:8-11, 34.
21. Ubwo inyamaswa itukura izakoreshwa mu kurimbura Babuloni Ikomeye, uko bigaragara ni iki amahanga azakora kugira ngo atoneshe Umuryango w’Abibumbye?
21 Ni koko, amahanga azakoresha inyamaswa itukura, ari yo Muryango w’Abibumbye, mu kurimbura Babuloni Ikomeye. Ntibazabikora babyibwirije ubwabo kuko Yehova azashyira mu mitima yabo “gukor’ ibyo yagambiriye, no guhuz’ inama, no guha ya nyamasw’ ubgami bgabyo.” Mu gihe cyagenwe, uko bigaragara, amahanga azabona ko ari ngombwa guha imbaraga Umuryango w’Abibumbye. Mu buryo runaka amahanga azaha uwo muryango amenyo awuha ubutware bwose n’imbaraga afite kugira ngo ushobore guhindukirana idini y’ikinyoma maze uyirwanye kandi uyineshe “kugez’ ahw amagambo y’Imana azasohorera.” Uko ni ko malaya umaze igihe kirekire azavaho burundu. Si we wavaho!
22. (a) Uburyo marayika asohozamo ubuhamya bwe bwo mu Byahishuwe 17:18, butsindagiriza iki? (b) Abahamya ba Yehova bakora iki ubu ko ubwiru bwasobanutse?
22 Mu gutsindagiriza ko nta kabuza amateka ya Yehova azasohorezwa ku butware bw’idini y’ikinyoma bw’isi yose, malayika arasoza ubuhamya bwe avuga ati “Wa mugore wabonye ni we wa mudugud’ ukomeye, utegek’ abami bo mw isi” (Ibyahishuwe 17:18). Kimwe na Babuloni ya kera yo mu gihe cya Belushaza, Babuloni Ikomeye ‘yapimwe ku munzani, igaragara ko idashyitse’ (Danieli 5:27). Irimbuka ryayo rizihuta kandi ntirizasubirwaho. Na ho se ubu Abahamya ba Yehova, bakora iki ko ubwiru bwa malaya ukomeye n’ubw’inyamaswa itukura bwasobanutse? Batangazanya umwete umunsi w’amateka wa Yehova kandi basubizanya ‘ijambo risize umunyu’ ibibazo by’abashaka ukuri bataryarya (Abakolosai 4:5, 6; Ibyahishuwe 17:3, 7). Nk’uko igice gikurikira kiza kubyerekana, abashaka kurokoka irimbuka rya malaya ukomeye bose bagomba kugira icyo bakora, kandi vuba!
[Amafoto yo ku ipaji ya 252]
Uko Ubutegetsi bw’Isi bw’Ibihangange Bwakurikiranye
EGIPUTA
ASHURI
BABULONI
UBWAMI BW’ABAMEDI N’ABAPERESI
UBUGIRIKI
ROMA
UBWAMI BW’ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA
[Ifoto yo ku ipaji ya 254]
‘Yo ubwayo ni umwami wa munani’
[Ifoto yo ku ipaji ya 255]
Bateye umugongo Umwana w’Intama, ‘baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo’
[Ifoto yo ku ipaji ya 257]
Kristendomu ari yo gice cy’ingenzi cya Babuloni Ikomeye izagerwaho n’ibyabaye kuri Yerusalemu ya kera, kuko na yo izahinduka umusaka