‘Gira ubutwari kandi ukomere rwose’
‘Gira ubutwari kandi ukomere rwose. Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.’—YOS 1:7-9.
WASUBIZA UTE?
Ni mu buhe buryo Enoki na Nowa bagaragaje ubutwari?
Ni mu buhe buryo bamwe mu bagore ba kera babaye intangarugero mu birebana no kugaragaza ukwizera n’ubutwari?
Ni izihe ngero z’abakiri bato bagaragaje ubutwari zigukora ku mutima?
1, 2. (a) Ni iki rimwe na rimwe kiba gikenewe kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira itunganye? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
KUGIRA ubutwari bitandukanye no kugira ubwoba, kugira amasonisoni no kuba ikigwari. Umuntu w’intwari aba afite umutima ukomeye kandi agashira amanga. Icyakora, hari igihe no mu mibereho ya buri munsi umuntu aba akeneye kugira ubutwari kugira ngo akomeze kugendera mu nzira itunganye.
2 Bamwe mu bantu bavugwa mu nkuru zo muri Bibiliya bagiye barangwa n’ubutwari mu gihe babaga bari mu mimerere igoye cyane. Abandi bagaragaje ubutwari ubwo bari bahanganye n’ibibazo abagaragu ba Yehova bahura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni irihe somo twavana ku bantu baranzwe n’ubutwari bavugwa muri Bibiliya? Ni mu buhe buryo twagaragaza ubutwari?
ABAHAMYA BARANZWE N’UBUTWARI MU ISI ITARUBAHAGA IMANA
3. Ni iki Enoki yahanuriye isi itarubahaga Imana?
3 Kuba umuhamya wa Yehova mu bantu babi bari ku isi mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, byasabaga ubutwari. Nyamara kandi, Enoki, “uwa karindwi uhereye kuri Adamu,” yatangaje ubutumwa bw’ubuhanuzi abigiranye ubutwari. Yagize ati “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza, aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose, no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka” (Yuda 14, 15). Enoki yakoresheje impitagihe kubera ko ubwo buhanuzi bwagombaga gusohora byanze bikunze. Kandi koko, abantu batubahaga Imana barimbuwe n’Umwuzure!
4. Ni iyihe mimerere Nowa yarimo ariko agakomeza ‘kugendana n’Imana’?
4 Umwuzure wabaye mu mwaka wa 2370 Mbere ya Yesu, nyuma y’imyaka isaga 650 Enoki akoze umurimo we wo guhanura. Hagati aho, Nowa yaravutse, agira umuryango, kandi afatanya n’abahungu be kubaka inkuge. Abamarayika babi bari barambaye imibiri y’abantu, barongora abakobwa beza, maze babyarana na bo Abanefili. Byongeye kandi, abantu bari bararushijeho kuba babi, kandi isi yari yuzuye urugomo (Intang 6:1-5, 9, 11). Nubwo ibintu byari bimeze bityo, “Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri,” kandi yabwirizaga ashize amanga ari “umubwiriza wo gukiranuka.” (Soma muri 2 Petero 2:4, 5.) Muri iyi minsi y’imperuka, dukeneye ubutwari nk’ubwo.
BAGIZE UKWIZERA N’UBUTWARI
5. Mose yagaragaje ate ko yari afite ukwizera n’ubutwari?
5 Mose yabaye icyitegererezo mu birebana no kugira ukwizera n’ubutwari (Heb 11:24-27). Kuva mu mwaka wa 1513 kugeza mu wa 1473 Mbere ya Yesu, Imana yaramukoresheje kugira ngo avane Abisirayeli muri Egiputa kandi abayobore mu butayu. Mose yumvaga adashoboye iyo nshingano, ariko yemeye kuyisohoza (Kuva 6:12). Incuro nyinshi, we n’umuvandimwe we Aroni bagiye imbere ya Farawo, umutegetsi w’igitugu wa Egiputa, kandi bamumenyesheje bashize amanga Ibyago Icumi Yehova yakoresheje atesha agaciro imana zo muri Egiputa, maze akarokora ubwoko bwe (Kuva igice cya 7-12). Mose yagaragaje ukwizera n’ubutwari kubera ko Imana yari imushyigikiye nk’uko natwe idushyigikira.—Guteg 33:27.
6. Abategetsi nibaduhata ibibazo, ni iki kizadufasha gutanga ubuhamya dufite ubutwari?
6 Dukeneye kugira ubutwari nk’ubwa Mose kuko Yesu yagize ati “bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga. Icyakora nibabatanga, ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya. Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wa So ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe” (Mat 10:18-20). Abategetsi b’isi nibaduhata ibibazo, umwuka wa Yehova uzatuma tubaha ubuhamya tububashye kandi dufite ukwizera n’ubutwari.—Soma muri Luka 12:11, 12.
7. Kuki Yosuwa yaranzwe n’ubutwari kandi akagira icyo ageraho?
7 Kwiyigisha Amategeko y’Imana buri gihe byatumye Yosuwa wasimbuye Mose agira ukwizera n’ubutwari. Mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, Abisirayeli bari biteguye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Imana yabwiye Yosuwa iti ‘gira ubutwari kandi ukomere rwose.’ Gukurikiza Amategeko byari gutuma Yosuwa agaragaza ubwenge mu byo yakoraga, kandi akagira icyo ageraho. Imana yaramubwiye iti “ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yos 1:7-9). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarakomeje Yosuwa! Nta gushidikanya ko Imana yari kumwe na we kuko mu gihe cy’imyaka itandatu gusa, ni ukuvuga mu mwaka wa 1467 Mbere ya Yesu, Abisirayeli bari baramaze kwigarurira igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano.
ABAGORE BAKOREYE IMANA BABIGIRANYE UBUTWARI
8. Kuki twavuga ko Rahabu yabaye intangarugero mu birebana no kugaragaza ukwizera n’ubutwari?
8 Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hari abagore benshi bakoreye Yehova babigiranye ubutwari. Urugero, Rahabu w’i Yeriko wari indaya, yizeye Imana agira ubutwari bwo guhisha abatasi babiri bari boherejwe na Yosuwa, hanyuma ayobya abagabo umwami wo muri uwo mugi yari yohereje gushaka abo batasi. Igihe Abisirayeli bafataga umugi wa Yeriko, ntibagize icyo bamutwara we n’abo mu rugo rwe. Rahabu yaretse ibibi yakoraga, asenga Yehova mu budahemuka, maze aza kuba nyirakuruza wa Mesiya (Yos 2:1-6; 6:22, 23; Mat 1:1, 5). Ukwizera n’ubutwari yagaragaje byamuhesheje imigisha myinshi.
9. Ni mu buhe buryo Debora, Baraki na Yayeli bagaragaje ubutwari?
9 Nyuma y’urupfu rwa Yosuwa, ahagana mu mwaka wa 1450 Mbere ya Yesu, abacamanza ni bo batangiye kuyobora Isirayeli. Umwami w’i Kanani witwaga Yabini yamaze imyaka 20 akandamiza Abisirayeli. Imana yakoresheje umuhanuzikazi Debora kugira ngo ashishikarize Umucamanza Baraki kugira icyo akora. Baraki yakoranyirije abagabo 10.000 ku musozi wa Tabori kandi yari yiteguye kurwana na Sisera umugaba w’ingabo za Yabini. Sisera yagiye mu kibaya cya Kishoni ari kumwe n’ingabo ze n’amagare y’intambara 900. Ubwo Abisirayeli bamanukaga bagiye mu kibaya, Imana yatumye habaho umwuzure utunguranye, aho bari kurwanira hahinduka urwondo, rubuza amagare y’Abanyakanani kugenda. Ingabo za Baraki zaratsinze, maze ‘ingabo za Sisera zose zirimbuzwa inkota.’ Sisera yahungiye mu ihema rya Yayeli, ariko Yayeli aramwica igihe yari asinziriye. Mu buryo buhuje n’amagambo y’ubuhanuzi Debora yabwiye Baraki, uwo mugore witwaga Yayeli ni we ‘wahawe icyubahiro’ muri iyo ntambara. Isirayeli ‘yamaze imyaka mirongo ine ifite amahoro’ bitewe n’uko Debora, Baraki na Yayeli bagaragaje ubutwari (Abac 4:1-9, 14-22; 5:20, 21, 31). Hari abagabo n’abagore benshi bubaha Imana bagiye bagaragaza ukwizera n’ubutwari nk’ubwo.
AMAGAMBO TUVUGA ASHOBORA GUTUMA ABANDI BAGIRA UBUTWARI
10. Kuki twavuga ko amagambo tuvuga ashobora gutuma abantu bagira ubutwari?
10 Amagambo tubwira abagaragu ba Yehova bagenzi bacu ashobora gutuma bagira ubutwari. Mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu, Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “gira ubutwari kandi ukomere, maze ukore. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima, kuko Yehova Imana, Imana yanjye, ari kumwe nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane kugeza aho imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira” (1 Ngoma 28:20). Salomo yagize ubutwari maze yubakira Yehova urusengero rw’akataraboneka i Yerusalemu.
11. Umugabo umwe yafashijwe ate n’amagambo arangwa n’ubutwari yavuzwe n’Umwisirayelikazi ukiri muto?
11 Mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, amagambo agaragaza ubutwari Umwisirayelikazi wari ukiri muto yabwiye umubembe, yamuhesheje imigisha. Yari yarafashwe n’umutwe w’abanyazi, maze aba umuja w’umugaba w’ingabo za Siriya witwaga Namani wari umubembe. Kubera ko uwo mukobwa yari azi ibitangaza Yehova yakoze binyuze kuri Elisa, yabwiye umugore wa Namani ko umugabo we agiye muri Isirayeli, umuhanuzi w’Imana yamukiza. Namani yagiye muri Isirayeli, avurwa mu buryo bw’igitangaza, kandi yahindutse umugaragu wa Yehova (2 Abami 5:1-3, 10-17). Niba nawe ukiri muto, ukaba ukunda Imana nk’uko uwo mukobwa yayikundaga, ishobora kuguha ubutwari bwo kubwiriza abarimu, abanyeshuri bagenzi bawe n’abandi.
12. Amagambo y’Umwami Hezekiya yafashije ate abantu be?
12 Amagambo meza ashobora gutuma umuntu uhanganye n’ingorane agira ubutwari. Igihe Abashuri bateraga Yerusalemu mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Umwami Hezekiya yabwiye abantu be ati “mugire ubutwari kandi mukomere. Ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima bitewe n’umwami wa Ashuri n’abantu benshi bari kumwe na we, kuko abari hamwe natwe ari bo benshi kurusha abari hamwe na we. Yishingikirije ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.” Abantu bakiriye bate ayo magambo? Bibiliya igira iti “abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya” (2 Ngoma 32:7, 8). Amagambo nk’ayo ashobora gutuma twe n’Abakristo bagenzi bacu turushaho kugira ubutwari mu gihe dutotezwa.
13. Kuki Obadiya, umugaragu w’Umwami Ahabu, yatubereye icyitegererezo mu birebana no kugira ubutwari?
13 Hari igihe ubutwari bugaragazwa n’uko hari ibintu twirinze kuvuga. Mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, Obadiya wari umugaragu w’Umwami Ahabu, yagize ubutwari bwo guhisha abahanuzi ijana ba Yehova, “abahisha mu buvumo, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo,” kugira ngo baticwa n’Umwamikazi w’umugome Yezebeli (1 Abami 18:4). Kimwe na Obadiya watinyaga Imana, muri iki gihe hari abagaragu ba Yehova b’indahemuka benshi bagiye bagira ubutwari bakarinda bagenzi babo, banga kugira ibintu runaka babwira ababatotezaga.
UMWAMIKAZI W’INTWARI ESITERI
14, 15. Ni mu buhe buryo Umwamikazi Esiteri yagaragaje ukwizera n’ubutwari, kandi se byagize akahe kamaro?
14 Umwamikazi Esiteri yagaragaje ukwizera gukomeye n’ubutwari, igihe umugabo w’umugome witwaga Hamani yateguraga jenoside y’Abayahudi bari hirya no hino mu Bwami bw’Abaperesi, mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu. Ntibitangaje rero kuba bararize cyane, bakiyiriza ubusa, kandi bagomba kuba barasenze babivanye ku mutima (Esit 4:1-3). Umwamikazi Esiteri yarababaye cyane. Moridekayi, umuhungu wa se wabo, yamwoherereje kopi y’itegeko ryatangaga uburenganzira bwo kwica Abayahudi, maze amutegeka kujya imbere y’umwami kugira ngo amwinginge atabare bene wabo b’Abayahudi. Icyakora, umuntu wese wajyaga aho umwami ari atamuhamagaye, yagombaga kwicwa.—Esit 4:4-11.
15 Nyamara Moridekayi yabwiye Esiteri ati ‘niwicecekera, agakiza kazaturuka ahandi. None se ni nde uzi niba icyatumye uba umwamikazi atari ukugira ngo ugire icyo umara mu gihe nk’iki?’ Esiteri yatumyeho Moridekayi ngo akoranye Abayahudi bari i Shushani, biyirize ubusa bamusabira. Yagize ati ‘nanjye nziyiriza ubusa, hanyuma mbone kujya imbere y’umwami nubwo binyuranyije n’itegeko; kandi niba ngomba gupfa, nzapfe’ (Esit 4:12-17). Esiteri yagaragaje ubutwari, kandi igitabo cyamwitiriwe kigaragaza ko Imana yarokoye ubwoko bwayo. Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka na bagenzi babo biyeguriye Imana bagaragaza ubutwari nk’ubwo mu gihe baba bahanganye n’ibigeragezo, kandi igihe cyose ‘Uwumva amasengesho’ aba ari mu ruhande rwabo.—Soma muri Zaburi ya 65:2; 118:6.
“NIMUKOMERE”
16. Ni uruhe rugero Yesu yasigiye abakiri bato?
16 Mu kinyejana cya mbere, igihe Yesu yari afite imyaka 12, bamusanze mu rusengero “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo.” Byongeye kandi, “abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye” (Luka 2:41-50). Nubwo Yesu yari akiri muto, yari afite ukwizera n’ubutwari bihagije ku buryo yashoboraga kubaza ibibazo abigisha bo mu rusengero bamurutaga. Kuzirikana urugero rwa Yesu bizatuma abakiri bato mu itorero rya gikristo bakoresha uburyo bwose babonye, kugira ngo ‘basobanurire umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro bafite.’—1 Pet 3:15.
17. Kuki Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘gukomera’ cyangwa kugira ubutwari, kandi se kuki natwe tubikeneye?
17 Yesu yateye abandi inkunga agira ati ‘nimukomere’ (Mat 9:2, 22). Yabwiye abigishwa be ati “dore igihe kigiye kuza, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga jyenyine. Icyakora sinzaba ndi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. Nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri jye. Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi” (Yoh 16:32, 33). Kimwe n’abigishwa ba mbere ba Yesu, natwe isi iratwanga, ariko ntitugomba kumera nka yo. Gutekereza ku butwari Umwana w’Imana yagize, bishobora gutuma tugira ubutwari bwo kwirinda kwanduzwa n’iyi si. Yanesheje isi, kandi natwe dushobora kuyinesha.—Yoh 17:16; Yak 1:27.
18, 19. Ni iki kigaragaza ko intumwa Pawulo yari afite ukwizera n’ubutwari?
18 Intumwa Pawulo yahuye n’ibigeragezo byinshi. Igihe kimwe, Abayahudi b’i Yerusalemu bari bagiye kumutanyagura iyo abasirikare b’Abaroma batahagoboka. Nijoro, ‘Umwami yahagaze iruhande rwe, aravuga ati “komera! Uko wahamije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bunonosoye, ni na ko ugomba kubihamya n’i Roma” ’ (Ibyak 23:11). Kandi koko ni ko Pawulo yabigenje.
19 Pawulo yacyashye ashize amanga ‘intumwa z’akataraboneka’ zashakaga kwangiza itorero ry’i Korinto (2 Kor 11:5; 12:11). Izo ntizari intumwa z’ukuri. Pawulo we yashoboraga gutanga ibimenyetso bigaragaza ko yari intumwa: yari yarafunzwe, arakubitwa, akora ingendo zashoboraga kumuteza akaga, ahura n’izindi ngorane, arasonza, agira inyota, arara amajoro adasinziriye, kandi yahangayikiraga cyane abo bari bahuje ukwizera. (Soma mu 2 Abakorinto 11:23-28.) Mbega ukuntu yagaragaje ukwizera n’ubutwari! Ibyo byose bigaragaza imbaraga Imana yamuhaga.
20, 21. (a) Tanga urugero rugaragaza ko tugomba gukomeza kugira ubutwari. (b) Ni mu yihe mimerere bishobora kuba ngombwa ko tugaragaza ubutwari, kandi se ni iki twakwizera tudashidikanya?
20 Abakristo bose si ko bazahura n’ibitotezo bikaze. Ariko kandi, bose bakeneye kugira ubutwari kugira ngo bahangane n’ibibazo bahura na byo. Urugero, hari umusore wo muri Burezili wari mu gatsiko k’insoresore z’abanyarugomo. Amaze kwiga Bibiliya, yasanze agomba guhinduka, ariko byari bizwi ko umuntu wese witandukanyaga n’ako gatsiko yagombaga kwicwa. Yarasenze kandi yifashisha imirongo y’Ibyanditswe kugira ngo yereke umuyobozi w’ako gatsiko impamvu atagombaga kukagumamo. Uwo musore baramuretse avamo kandi ntibagira icyo bamutwara, maze aba umubwiriza w’Ubwami.
21 Ubutwari burakenewe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Abakristo bakiri bato bakeneye kugira ubutwari kugira ngo bakomeze kuba indahemuka ku ishuri. Kugira ngo umuntu asabe konji ku kazi, bityo abashe kwifatanya mu byiciro byose by’ikoraniro, bisaba ubutwari. Hari n’ibindi bintu byinshi bidusaba kugira ubutwari. Icyakora, uko ibibazo duhura na byo byaba biri kose, Yehova azumva ‘amasengesho tuvugana ukwizera’ (Yak 5:15). Nta gushidikanya kandi ko azaduha umwuka we wera kugira ngo ‘tugire ubutwari kandi dukomere.’
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Enoki yabwirije abigiranye ubutwari mu isi itarubahaga Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Yayeli yagize ubutwari n’imbaraga