Indirimbo ya 43
Mube maso, muhagarare mushikamye, mukomere
Igicapye
1. Mube maso mukomere,
Mwihanganire byose.
Mube abagabo nyabo,
Tuzatsinda nta shiti.
Twumvira Kristo muri byose,
Kandi turamugandukira.
(INYIKIRIZO)
Muhagarare mushikamye,
Mugeze ku mperuka!
2. Mukomeze kuba maso;
Mwumvire buri gihe.
Umugaragu wa Kristo
Na we tuzamwumvira.
Tujye twumvira abasaza,
Bita ku mukumbi wa Kristo.
(INYIKIRIZO)
Muhagarare mushikamye,
Mugeze ku mperuka!
3. Mukomeze kuba maso
Mu gihe mubwiriza.
Tuzahora tubwiriza
Nubwo bazaturwanya.
Dusingize Imana yacu.
Umunsi wayo uri hafi!
(INYIKIRIZO)
Muhagarare mushikamye,
Mugeze ku mperuka!
(Reba nanone Mat 24:13; Heb 13:7, 17; 1 Pet 5:8.)