Indirimbo ya 77
Tujye tubabarira abandi
Igicapye
1. Yehova yatanze
Incungu y’Umwana we,
Bityo ngo tubabarirwe,
N’urupfu ruvanweho.
Iyo twihannye by’ukuri,
Aratubabarira.
Izo mbabazi duhabwa,
Tuzikesha incungu.
2. Tuzababarirwa
Nitwigana Imana
Tubabarira abandi
Kandi tukabitaho.
Kwihanganira abandi,
Bivanaho intimba;
Twubahe abavandimwe,
Tunabakunde cyane.
3. Kubabarirana,
Tujye tubyitabira.
Bizaturinda inzika,
Cyangwa kwanga abandi.
Tujye twigana Yehova,
We wadukunze cyane,
Tubabarire abandi;
Tuzamere nk’Imana.