Indirimbo ya 36
“Icyo Imana yateranyirije hamwe”
Igicapye
1. Mube umugozi
Uboheranyije.
Iyi mihigo yumvwa
N’Imana n’abantu.
Mugabo uzakunde
Umugore wawe.
(INYIKIRIZO)
‘Abahujwe n’Imana
Ntimukabatanye.’
2. Bumviye Imana
Biga Bibiliya,
None ubu bashaka
Imigisha yayo.
Mugore uzakunde
Umugabo wawe.
(INYIKIRIZO)
‘Abahujwe n’Imana
Ntimukabatanye.’
(Reba nanone Itang 2:24; Umubw 4:12; Efe 5:22-33.)