Indirimbo ya 41
Mujye musenga Yehova mu busore bwanyu
Igicapye
1. Yehova abaha agaciro;
Bakundwa, arabakunda cyane.
Abitaho cyane mu rukundo
Binyuze ku babyeyi n’incuti.
2. Jya wubaha ababyeyi bawe,
Jya wirinda amakimbirane.
Nimushimwa n’Imana n’abantu,
Muzishimira ubuto bwanyu.
3. Jya uhora wibuka Imana;
Rushaho gukura mu rukundo.
Iyegurire Yehova rwose,
Uzashimisha umutima we.
(Reba nanone Zab 71:17; Amag 3:27; Efe 6:1-3.)