Indirimbo ya 134
Sa n’uwireba igihe byose bizaba byahindutse bishya
1. Cyo irebe, nanjye ndeba;
Twese turi muri paradizo.
Tekereza aho hantu,
Harangwa n’amahoro menshi.
Nta n’ababi bazahaba;
Ubwo Bwami ntibuzatsindwa.
Kizaba ari igihe cy’isi nshya;
Tuzasingiza Imana turirimba:
(INYIKIRIZO)
“Yehova Mana, wakoze neza!
Byose byagizwe bishya na Kristo.
Turirimba bituvuye ku mutima;
Habwa icyubahiro mu bantu bose.”
2. Cyo irebe, nanjye ndeba;
Reba nawe: isi yabaye nshya.
Nta rusaku rwumvikana
Rwaduhindisha umushyitsi.
Ibyavuzwe byasohoye;
Ihema rye riri ku bantu.
Ari hafi kuzura abapfuye;
Tuzifatanya na bo mu gushimira:
(INYIKIRIZO)
“Yehova Mana, wakoze neza!
Byose byagizwe bishya na Kristo.
Turirimba bituvuye ku mutima;
Habwa icyubahiro mu bantu bose.”
(Reba nanone Zab 37:10, 11; Yes 65:17; Yoh 5:28; 2 Pet 3:13.)