INDIRIMBO YA 41
Umva isengesho ryanjye
Igicapye
1. Nyagasani Yehova nyumva.
Mana yanjye niyeguriye;
Ndakwinginze ntega amatwi.
(INYIKIRIZO)
Yehova Mana, rwose nyumva.
2. Urakoze ku bw’uyu munsi,
Wowe nkesha ubu buzima.
Nishimira ko unyitaho.
(INYIKIRIZO)
Yehova Mana, rwose nyumva.
3. Nzajya nkora ibyo ushaka.
Mwami mfasha nkore ibyiza.
Unkomeze, ne gucogora.
(INYIKIRIZO)
Yehova Mana, rwose nyumva.
(Reba nanone Kuva 22:27; Zab 106:4; Yak 5:11.)