INDIRIMBO YA 74
Turirimbe indirimbo y’Ubwami!
1. Turirimbe indirimbo y’Ubwami
Isingiza Umuremyi wacu,
Idusaba kuba indahemuka.
Dutumire bose tuvuga ngo
(INYIKIRIZO)
“Musingize Yah Yehova.
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami,
Musingize izina ry’Imana.”
2. Muri iyi ndirimbo nshya y’Ubwami,
Dutangaza ko Kristo yimitswe;
Ko havutse irindi shyanga rishya;
Ritumira bose rivuga ngo
(INYIKIRIZO)
“Musingize Yah Yehova.
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami,
Musingize izina ry’Imana.”
3. Bantu mwese, abicisha bugufi,
Mushobora kuyimenya neza.
Hari benshi bamaze kuyimenya,
Batumira bose bavuga ngo
(INYIKIRIZO)
“Musingize Yah Yehova.
Umwana we ni Umwami!
Muze mwige indirimbo y’Ubwami,
Musingize izina ry’Imana.”
(Reba nanone Zab 95:6; 1 Pet 2:9, 10; Ibyah 12:10.)