IGICE CYO KWIGWA CYA 18
Uko Yehova agaragaza urukundo n’ubutabera mu itorero rya gikristo (Igice cya 2 mu bice 4)
“Nimukomeze kwakirana ibibaremerera, bityo musohoze amategeko ya Kristo.”—GAL 6:2.
INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye
INSHAMAKEa
1. Ni ibihe bintu bibiri dushobora kwiringira tudashidikanya?
YEHOVA akunda abamusenga. Kuva na kera yarabakundaga kandi azakomeza kubakunda. Nanone akunda ubutabera (Zab 33:5). Bityo rero, hari ibintu bibiri dushobora kwiringira tudashidikanya: (1) Iyo Yehova abona abagaragu be barenganywa, arababara. (2) Azarenganura abagaragu be kandi ahane ababarenganyije. Mu gice cya mbere muri ibi bice bine,b twabonye ko Amategeko Imana yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose, yari ashingiye ku rukundo. Yashishikarizaga abantu kurangwa n’ubutabera, abantu bose bagacirwa imanza zitabera, hakubiyemo n’abatagira kirengera (Guteg 10:18). Ayo Mategeko agaragaza neza ko Yehova yita cyane ku bamusenga.
2. Ni ibihe bibazo turi busuzume?
2 Itorero rya gikristo rimaze gushingwa mu mwaka wa 33, abantu ntibasabwaga kugendera ku Mategeko ya Mose. Ubwo se Abakristo ntibari bahombye? Oya rwose! Bahawe amategeko mashya. Muri iki gice, turi busuzume ayo mategeko ayo ari yo. Hanyuma turi busuzume ibibazo bikurikira: Ni iki kitwemeza ko ayo mategeko mashya ashingiye ku rukundo kandi yimakaza ubutabera? Ayo mategeko asaba abafite inshingano z’ubutware gufata abandi bate?
“AMATEGEKO YA KRISTO” NI IKI?
3. “Amategeko ya Kristo” avugwa mu Bagalatiya 6:2 ni iki?
3 Soma mu Bagalatiya 6:2. Abakristo bayoborwa n’“amategeko ya Kristo.” Yesu ntiyahaye abigishwa be urutonde rw’amategeko bagomba gukurikiza. Ahubwo yabahaye inama, amabwiriza n’amahame bagomba kubahiriza. “Amategeko ya Kristo” ni inyigisho zose Yesu yigishije. Reka dusuzume ayo mategeko mu buryo burambuye.
4-5. Yesu yigishaga ate, kandi se yigishije ryari?
4 Yesu yigishaga ate? Yigishaga binyuze ku magambo yavugaga. Amagambo ye yabaga afite imbaraga kubera ko yigishaga ukuri ku byerekeye Imana, agasobanurira abantu intego y’ubuzima, kandi akabereka ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo byose bafite (Luka 24:19). Nanone Yesu yigishaga binyuze ku rugero yatangaga. Imibereho ye yagaragazaga uko abigishwa be bakwiriye kubaho.—Yoh 13:15.
5 Yesu yigishije ryari? Yigishije igihe yakoraga umurimo we hano ku isi (Mat 4:23). Nanone yigishije abigishwa be amaze kuzuka. Urugero, yabonekeye abasaga 500, abaha itegeko ryo ‘guhindura abantu abigishwa’ (Mat 28:19, 20; 1 Kor 15:6). Yesu, we mutware w’itorero, yakomeje kuyobora abigishwa be na nyuma y’uko asubiye mu ijuru. Urugero, ahagana mu mwaka wa 96, Kristo yakoresheje intumwa Yohana kugira ngo atere inkunga Abakristo basutsweho umwuka kandi abagire inama.—Kolo 1:18; Ibyah 1:1.
6-7. (a) Inyigisho za Yesu ziboneka he? (b) Twumvira amategeko ya Kristo dute?
6 Inyigisho za Yesu ziboneka he? Ibintu byinshi Yesu yavuze n’ibyo yakoze akiri ku isi, biboneka mu Mavanjiri ane. Ibindi bitabo byo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, na byo bidufasha kumenya uko Kristo abona ibintu, kubera ko byanditswe n’abantu bari bayobowe n’umwuka wera kandi bafite “imitekerereze ya Kristo.”—1 Kor 2:16.
7 Icyo bitwigisha: Inyigisho za Yesu zitugirira akamaro mu mibereho yacu yose. Ubwo rero, amategeko ya Kristo atuyobora mu bintu byose, haba mu rugo, ku kazi, ku ishuri no mu itorero. Ayo mategeko tuyamenya ari uko dusomye Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, kandi tukabitekerezaho. Iyo dukurikiza inama, amabwiriza n’amahame ari muri izo nyandiko zahumetswe, tuba twumvira amategeko ya Kristo. Iyo tuyumviye, tuba twumviye na Yehova Imana yacu idukunda, kuko ibyo Yesu yigishaga byose byakomokaga kuri Yehova.—Yoh 8:28.
AMATEGEKO ASHINGIYE KU RUKUNDO
8. Amategeko ya Kristo ashingiye ku ruhe rufatiro?
8 Iyo inzu yubatswe ku rufatiro rukomeye, abayibamo bose bumva batuje kandi bafite umutekano. Amategeko ashingiye ku rufatiro rukomeye, na yo atuma abayoborwa na yo bumva batuje kandi bafite umutekano. Amategeko ya Kristo ashingiye ku rufatiro rukomeye cyane, ni ukuvuga urukundo. Ibyo tubyemezwa n’iki?
9-10. Ni izihe ngero zigaragaza ko ibyo Yesu yakoraga byose yabiterwaga n’urukundo, kandi se twamwigana dute?
9 Icya mbere, ibyo Yesu yakoraga byose yabiterwaga n’urukundo. Kugira impuhwe cyangwa kwita ku bandi bigaragaza urukundo. Impuhwe ni zo zatumye Yesu yigisha abantu, akiza abarwayi, agaburira abashonje kandi azura abapfuye (Mat 14:14; 15:32-38; Mar 6:34; Luka 7:11-15). Yashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo abandi babaga bakeneye, nubwo byamutwaraga igihe n’imbaraga. Yesu yagaragaje urukundo ruhebuje igihe yemeraga kudupfira.—Yoh 15:13.
10 Icyo bitwigisha: Twigana Yesu dushyira mu mwanya wa mbere ibyo abandi bakeneye. Nanone twigana Yesu twihatira kugirira impuhwe abantu bo mu ifasi tubwirizamo. Iyo tugiriye abantu impuhwe tukababwiriza, kandi tukabigisha Bibiliya, tuba twumviye amategeko ya Kristo.
11-12. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova atwitaho cyane? (b) Twagaragaza dute urukundo nk’urwa Yehova?
11 Icya kabiri, Yesu yagaragaje urukundo nka Se. Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yagaragaje ukuntu Yehova yita cyane ku bagaragu be. Yesu yagaragaje ko Se wo mu ijuru aha agaciro kenshi buri wese muri twe (Mat 10:31). Yehova yifuza cyane kwakira umuntu wese ugereranywa n’intama yazimiye, wemera kwihana akagaruka mu itorero (Luka 15:7, 10). Yagaragaje ko adukunda igihe yatangaga Umwana we ngo adupfire.—Yoh 3:16.
12 Icyo bitwigisha: Twagaragaza dute urukundo nk’urwa Yehova (Efe 5:1, 2)? Twarugaragaza tubona ko buri wese mu bavandimwe na bashiki bacu afite agaciro, kandi tukishimira kwakira umuntu wese ugereranywa n’“intama yazimiye,” wemera kugarukira Yehova (Zab 119:176). Tugaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, twemera kwitanga tukabafasha, cyanecyane mu gihe babikeneye (1 Yoh 3:17). Iyo tugaragarije abandi urukundo, tuba twumvira amategeko ya Kristo.
13-14. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yohana 13:34, 35, ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be, kandi se kuki ari rishya? (b) Iryo tegeko rishya turyumvira dute?
13 Icya gatatu, Yesu yategetse abigishwa be kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. (Soma muri Yohana 13:34, 35.) Iryo tegeko ni rishya, kubera ko risaba abigishwa ba Kristo kugaragaza urukundo mu buryo butavugwaga mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli. Kristo yadusabye gukunda Abakristo bagenzi bacu nk’uko yadukunze. Ibyo bidusaba kugira urukundo rurangwa no kwigomwa.c Tugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu kuruta uko twikunda. Dusabwa kubakunda cyane ku buryo twakwemera kubapfira nk’uko Yesu yadupfiriye.
14 Icyo bitwigisha: Twagaragaza dute ko twumvira iryo tegeko rishya? Muri make, tubigaragaza twitangira abavandimwe na bashiki bacu. Ntituba twiteguye kubapfira gusa, ahubwo tuba twiteguye no kubitangira mu tuntu dutoduto. Urugero, iyo twigomwa tukajyana umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru mu materaniro, cyangwa tukigomwa ibyo twakundaga kugira ngo dukore ikintu cyashimisha umuntu wo mu muryango wacu, tuba twumviye iryo tegeko rya Kristo. Dushobora no gufata konji ku kazi tugafasha abagwiririwe n’ibiza. Nanone turyumvira twihatira gutuma mu itorero ryacu haba ahantu buri wese abonera ihumure n’umutekano.
AMATEGEKO YA KRISTO YIMAKAZA UBUTABERA
15-17. (a) Ni mu buhe buryo ibikorwa bya Yesu byagaragazaga ubutabera? (b) Twakwigana Yesu dute?
15 Muri Bibiliya, “ubutabera” bwerekeza ku gukora ibyo Imana ibona ko bikwiriye kandi ukabikorera bose utarobanuye. Kuki twavuga ko amategeko ya Kristo yimakaza ubutabera?
16 Icya mbere, reka turebe uko ibikorwa bya Yesu byarangwaga n’ubutabera. Mu gihe ke, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bangaga abantu batari Abayahudi, bagasuzugura rubanda rwa giseseka n’abagore. Ariko Yesu we ntiyarobanuraga ku butoni. Yemeye ko abantu batari Abayahudi bamwizeye baba abigishwa be (Mat 8:5-10, 13). Yabwirizaga abakire n’abakene atarobanuye (Mat 11:5; Luka 19:2, 9). Ntiyabwiraga abagore nabi cyangwa ngo abasuzugure. Ahubwo yarabubahaga, akabagaragariza ineza, ndetse na ba bandi basuzugurwaga cyane.—Luka 7:37-39, 44-50.
17 Icyo bitwigisha: Dushobora kwigana Yesu twita ku bandi nta kurobanura, kandi tukabwiriza ubutumwa bwiza abantu bose bifuza kubwumva, baba abakire cyangwa abakene, uko idini baba barimo ryaba riri kose. Abagabo b’Abakristo na bo bigana Yesu bakubaha abagore. Iyo tubigenje dutyo, tuba twumviye amategeko ya Kristo.
18-19. Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’ubutabera, kandi se ibyo bitwigisha iki?
18 Icya kabiri, reka turebe ibyo Yesu yigishaga ku birebana n’ubutabera. Yigishije abigishwa be amahame yari gutuma bagaragariza abandi ubutabera. Reka dufate urugero rw’ihame yigishije rigaragaza uko dukwiriye gufata abandi (Mat 7:12). Nta n’umwe muri twe wifuza kurenganywa. Ubwo rero natwe tugomba kwirinda kurenganya abandi. Iyo tugiriye abandi neza, na bo bifuza kutugirira neza. Ariko se twakora iki niba twararenganyijwe? Yesu yabwiye abigishwa be ko Yehova ‘azarenganura abamutakira amanywa n’ijoro’ (Luka 18:6, 7). Ayo magambo atwizeza ko Imana yacu irangwa n’ubutabera izi neza ibigeragezo duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka, kandi ko mu gihe yagennye izarenganura abarengana.—2 Tes 1:6.
19 Icyo bitwigisha: Gukurikiza amahame Yesu yigishije, biturinda kurenganya abandi. Nanone niba twararenganyijwe muri iyi si ya Satani, dushobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova azaturenganura.
UKO ABAFITE INSHINGANO Y’UBUTWARE BAGOMBYE GUFATA ABANDI
20-21. (a) Abafite inshingano y’ubutware bagomba gufata abandi bate? (b) Umugabo yagaragariza ate umugore we urukundo rurangwa no kwigomwa, kandi se yagombye gufata ate abana be?
20 Amategeko ya Kristo asaba abafite inshingano y’ubutware gufata abandi bate? Kubera ko ayo mategeko ashingiye ku rukundo, abafite inshingano y’ubutware bagomba guha agaciro abo bashinzwe kwitaho, bakabayobora mu rukundo. Bagomba kwibuka ko Kristo ashaka ko turangwa n’urukundo mu byo dukora byose.
21 Mu muryango. Umugabo agomba gukunda umugore we “nk’uko Kristo na we yakunze itorero” (Efe 5:25, 28, 29). Umugabo agomba kwigana urukundo rurangwa no kwigomwa rwa Kristo, agashyira ibyo umugore we ashaka mu mwanya wa mbere. Hari abagabo bitorohera kugaragaza urukundo nk’urwo, wenda bitewe n’uko bakuriye mu miryango idakundana, kandi itita ku bandi. Guhinduka bishobora kubagora, ariko bagomba kubikora kugira ngo bumvire amategeko ya Kristo. Umugabo ugaragariza umugore we urukundo rurangwa no kwigomwa, aramwubaha. Nanone, umugabo ukunda abana be by’ukuri ntabakankamira cyangwa ngo abahutaze (Efe 4:31). Ahubwo abereka ko abakunda kandi akabashimira ku buryo bumva bafite umutuzo n’umutekano. Abana bakunda umubyeyi nk’uwo kandi bakamugirira ikizere.
22. Nk’uko muri 1 Petero 5:1-3 habigaragaza, ‘intama’ ni iza nde, kandi se zigomba kwitabwaho zite?
22 Mu itorero. Abasaza bagomba kwibuka ko ‘intama’ bashinzwe kwitaho atari izabo. (Yoh 10:16; soma muri 1 Petero 5:1-3.) Amagambo ngo: “Umukumbi w’Imana” n’“umurage w’Imana,” yibutsa abasaza ko intama ari iza Yehova. Ashaka ko intama ze zigaragarizwa urukundo rurangwa n’ubwuzu (1 Tes 2:7, 8). Yehova yemera abungeri basohoza inshingano yabo mu rukundo. Nanone abavandimwe na bashiki bacu barabakunda kandi bakabubaha.
23-24. (a) Ni iyihe nshingano abasaza baba bafite mu gihe hakozwe icyaha gikomeye? (b) Abasaza bakora iki mu gihe hakozwe icyaha gikomeye?
23 Ni iyihe nshingano abasaza baba bafite, mu gihe hakozwe icyaha gikomeye? Inshingano yabo itandukanye n’iyo abacamanza n’abakuru b’Abisirayeli bari bafite mu gihe cy’Amategeko ya Mose. Icyo gihe, abari bafite izo nshingano bakemuraga ibibazo bifitanye isano no kuyoboka Yehova n’ibindi byo mu buzima busanzwe. Muri iki gihe, abasaza bayoborwa n’amategeko ya Kristo, baba bafite inshingano yo gukemura ibibazo bifitanye isano no kuyoboka Yehova gusa. Bazi neza ko Imana yahaye abategetsi inshingano yo guca imanza zirebana n’ibindi byaha, hakubiyemo n’iby’ubugizi bwa nabi. Ibyo binakubiyemo guhana abakoze ibyo byaha, wenda bakabaca amande cyangwa bakabafunga.—Rom 13:1-4.
24 Abasaza bakora iki mu gihe hari uwakoze icyaha gikomeye? Bakoresha Ibyanditswe, bakagenzura neza uko ibintu byagenze, maze bagafata umwanzuro. Bakomeza kuzirikana ko amategeko ya Kristo ashingiye ku rukundo. Urukundo rutuma abasaza bagira icyo bakora kugira ngo bafashe umuntu wagiriwe nabi n’abandi byagizeho ingaruka. Nanone urukundo rutuma basuzuma niba uwakoze icyaha yicuza kandi bakareba icyo bakora kugira ngo yongere kugirana ubucuti na Yehova.
25. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
25 Kuyoborwa n’amategeko ya Kristo, nta ko bisa! Iyo twese twihatiye kuyakurikiza, mu itorero haba ahantu bose bumva bakunzwe, bafite agaciro kandi bakumva bafite umutekano. Icyakora, muri iyi si mbi “abantu babi” bagenda “barushaho kuba babi” (2 Tim 3:13). Ubwo rero, tugomba gukomeza kuba maso. None se, abagize itorero rya gikristo bagaragaza bate ubutabera bw’Imana mu gihe hakozwe icyaha cyo konona umwana? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo.
INDIRIMBO YA 15 Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
a Iki gice n’ibindi bibiri bigikurikira, biri mu bice byo kwigwa bigaragaza impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ari Imana irangwa n’urukundo n’ubutabera. Yifuza ko abagize ubwoko bwe batarenganywa, kandi ahumuriza abarenganyijwe muri iyi si mbi.
b Reba igice gifite umutwe uvuga ngo: “Uko Yehova yagaragarije Abisirayeli urukundo n’ubutabera,” mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2019.
c AMAGAMBO YASOBANUWE: Urukundo rurangwa no kwigomwa ni urukundo rutuma dushyira inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Tuba twiteguye kugira ibintu twigomwa kugira ngo tubafashe.
d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yitegereza umupfakazi wari wapfushije umuhungu we w’ikinege. Yesu yagize impuhwe, azura uwo muhungu.
e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu asangira n’Umufarisayo witwaga Simoni wari wamutumiye. Umugore ushobora kuba yari indaya, amaze kogesha ibirenge bya Yesu amarira ye, abihanaguza umusatsi we, maze abisukaho amavuta. Simoni anenze ibyo uwo mugore yakoraga, ariko Yesu aramuvuganira.