Intama za Yehova Zikeneye Kwitabwaho mu Rukundo
“Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana. . . . Turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye.”—ZABURI 100:3.
1. Ni gute Yehova afata abagaragu be?
YEHOVA ni we Mwungeri Mukuru. Iyo tubaye abagaragu be, atubona nk’aho turi intama ze, maze akatwitaho mu rukundo. Data wa twese wo mu ijuru araduhumuriza, akatugaruramo ubuyanja, kandi akatuyobora mu ‘nzira yo gukiranuka ku bw’izina rye’ (Zaburi 23:1-4). Umwungeri Mwiza, Yesu Kristo, aradukunda cyane, ku buryo yemeye gutanga ubugingo bwe ku bwacu.—Yohana 10:7-15.
2. Ni iyihe mimerere ubwoko bw’Imana burimo?
2 Natwe abitabwaho batyo mu rukundo, dushobora kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba. Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana: ni we waturemye, natwe turi abe; turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye” (Zaburi 100:2, 3). Ni koko, turanezerewe kandi dufite umutekano. Ni nk’aho twaba twikinze abashimusi, turindiwe mu kiraro kigoswe n’inkike zikomeye z’amabuye.—Kubara 32:16; 1 Samweli 24:3; Zefaniya 2:6.
Abungeri Barinda Umukumbi Babikunze
3. Ni gute abasaza bashyizweho b’Abakristo bafata umukumbi w’Imana?
3 Kuba turi nk’intama z’Imana zinezerewe, ntibitangaje! Muri twe harimo abasaza bashyiriweho kutuyobora. Nta bwo ‘bigira abatware,’ ngo badutegekeshe igitugu, cyangwa se ngo babe bagerageza kudutwaza igitugu ku bihereranye n’ukwizera kwacu (Kubara 16:13; Matayo 20:25-28; 2 Abakorinto 1:24; Abaheburayo 13:7). Ibiri amambu, ni abungeri buje urukundo, bashyira mu bikorwa inama y’intumwa Petero igira iti “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze; kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Petero 5:2, 3). Intumwa Pawulo yabwiye abasaza bagenzi be ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo.” Kandi se mbega ukuntu intama zishimira ku bwo kuba abo bagabo bashyizweho n’umwuka wera ‘bababarira umukumbi’!—Ibyakozwe 20:28-30, MN.
4. Charles T. Russell yari azwiho kuba yaragiranaga imishyikirano bwoko ki n’umukumbi?
4 Yesu yahaye itorero “impano bantu,” (MN), bamwe abaha kuba “abapasiteri,” (La Bible de Jérusalem), cyangwa abungeri, bita ku mukumbi wa Yehova mu rukundo (Abefeso 4:8, 11). Umwe muri abo bagabo, yari Charles T. Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society. Bamwitaga Pasiteri Russell, bitewe n’ibikorwa bye byarangwagamo urukundo n’impuhwe mu kuragira umukumbi ayobowe n’Umwungeri Mukuru, Yesu Kristo. Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo bashyirwaho n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, kandi bakitondera kuba batakoresha imvugo ngo “pasiteri,” “umusaza,” cyangwa “umwigisha,” mu buryo bw’amazina y’icyubahiro (Matayo 23:8-12). Ariko kandi, abasaza bo muri iki gihe, bakora umurimo w’ubupasiteri, cyangwa w’ubwungeri, ku bw’inyungu z’intama zo mu rwuri rwa Yehova.
5. Kuki abakiri bashya bagomba kumenya abasaza bo mu itorero rya Gikristo?
5 Abungeri b’abasaza, bafite uruhare rukomeye mu bihereranye n’amajyambere yo mu by’umwuka y’abantu bakiri bashya. Ni yo mpamvu igitabo gishya cyitwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ku ipaji yacyo ya 168, kigira kiti “gerageza kumenyana n’abasaza bashyizweho mu itorero. Ni inararibonye mu gushyira mu bikorwa ubumenyi ku byerekeye Imana, kubera ko bujuje ibisabwa bivugwa muri Bibiliya kugira ngo umuntu abe umugenzuzi (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Ntuzuyaze kwegera umwe muri bo mu gihe ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kugira ngo uneshe akamenyero cyangwa ingeso inyuranye n’ibyo Imana igusaba. Uzibonera ko abasaza bakurikiza iyi nama ya Pawulo igira iti ‘mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.’—1 Abatesalonike 2:7, 8; 5:14.”
Mu Gihe Abantu Bashya Bashaka Kubwiriza
6. Ni iyihe gahunda igomba gukurikizwa mu gihe umwigishwa wa Bibiliya ashaka kuba umubwiriza w’Ubwami?
6 Mu gihe umwigishwa wa Bibiliya amaze kugira ubumenyi, kandi akaba amaze igihe runaka ajya mu materaniro, ashobora kugira icyifuzo cyo kuba umubwiriza w’Ubwami, ni ukuvuga umubwiriza w’ubutumwa bwiza (Mariko 13:10). Mu gihe bigenze bityo, Umuhamya umuyoborera icyigisho, agomba kubibwira umugenzuzi uhagarariye itorero, hanyuma na we akaba yateganya umusaza umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero hamwe n’undi musaza, kugira ngo babonane n’uwo mwigishwa wa Bibiliya ari kumwe n’umwigisha. Ikiganiro cyabo kizaba gishingiye ku gitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 98 n’iya 99. Mu gihe abo basaza bombi basanze uwo muntu mushya yemera inyigisho z’ibanze za Bibiliya, kandi akaba yaramaze guhuza imibereho n’amahame y’Imana, bazamumenyesha ko yujujuje ibisabwa byatuma ashobora kwifatanya mu murimo wo mu ruhame.a Igihe azaba atanze raporo y’umurimo we wo kubwiriza, izashyirwa ku Ikarita y’Umubwiriza y’Itorero Ishyirwaho Raporo izaba yamuteganirijwe. Icyo gihe ni bwo uwo muntu mushya azaba ashobora gutanga raporo ku bihereranye n’umurimo we wo gutanga ubuhamya afatanije n’abandi babarirwa muri za miriyoni “bamamaza ijambo ry’Imana” banezerewe (Ibyakozwe 13:5). Mu itorero hazatangwa itangazo ry’uko uwo muntu abaye umubwiriza utarabatizwa.
7, 8. Ni mu buhe buryo umubwiriza utarabatizwa ashobora guhabwa ubufasha akeneye mu murimo?
7 Umubwiriza utarabatizwa, aba akeneye inkunga y’abasaza hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Urugero, uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ateranamo, yita cyane ku majyambere ye yo mu by’umwuka. Umubwiriza mushya, ashobora kubona ko kubwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza mu murimo wo ku nzu n’inzu bikomeye (Ibyakozwe 20:20). Bityo rero, ashobora kwishimira kunganirwa, cyane cyane n’uwamuyoboreye icyigisho mu gitabo Ubumenyi. Ubwo bufasha bw’ingirakamaro burakwiriye, kuko na Yesu Kristo yatoje abigishwa be gukora umurimo.—Mariko 6:7-13; Luka 10:1-22.
8 Kugira ngo umurimo wacu ugire ingaruka nziza, kwitegura mbere y’igihe, ni iby’ingenzi. Ku bw’ibyo rero, abo babwiriza bombi bagombye mbere na mbere kwitoreza hamwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro buvugwa mu Murimo Wacu w’Ubwami usohoka buri kwezi. Mu gihe batangiye umurimo wabo wo kubwiriza, umenyereye ashobora kuba ari we ubanza kubwiriza inzu ya mbere cyangwa ebyiri zibanza. Nyuma yo gutangiza ibiganiro mu buryo bwa gicuti, abo babwiriza bombi bashobora gusangira ijambo mu gihe batanga ubuhamya. Kwifatanya mu murimo mu gihe cy’ibyumweru runaka, bishobora gutuma haboneka abantu bashimishijwe bo gusurwa, ndetse bikaba byatuma hatangizwa icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Umubwiriza umenyereye ashobora kuba ari we uyobora icyo cyigisho mu gihe runaka, hanyuma akaba yagiha umubwiriza w’Ubwami mushya. Mbega ukuntu abo babwiriza bombi bazishima mu gihe umwigishwa wa Bibiliya azaba agaragaje ko yishimiye kugira ubumenyi ku byerekeye Imana!
9. Ni iyihe gahunda ikurikizwa iyo umubwiriza yifuza kubatizwa?
9 Uko umubwiriza utarabatizwa agenda agira amajyambere mu by’umwuka, ashobora kwiyegurira Imana mu isengesho, kandi akaba yashaka kubatizwa. (Gereranya na Mariko 1:9-11.) Ashobora kumenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero icyifuzo cye cyo kubatizwa, na we akaba yateganya abasaza basuzumira hamwe n’uwo mubwiriza ibibazo biri ku mapaji 175 kugeza 218 y’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu. Ibice bine ibyo bibazo bigabanijemo, bishobora kuba byasuzumwa incuro eshatu, bishobotse bikaba byayoborwa n’abasaza batatu banyuranye. Mu gihe abo basaza bemeje ko uwo mubwiriza utarabatizwa afite ubumenyi buciriritse bw’inyigisho za Bibiliya, kandi akaba yujuje n’ibindi bisabwa, bazamumenyesha ko ashobora kubatizwa. Muri uko kwiyegurira Imana kwe no kubatizwa, azaba ‘ashyizweho ikimenyetso’ kizamuhesha agakiza.—Ezekiyeli 9:4-6.
Kuzuza Ibisabwa Byihariye
10. Nyuma yo kwiga igitabo Ubumenyi no kubatizwa, ni gute umuntu yakwongera ubumenyi bwe bw’Ibyanditswe?
10 Mu gihe umuntu azaba arangije icyigisho cye cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi kandi akaba yaramaze kubatizwa, ntibizaba ngombwa ko ayoborerwa icyigisho gifite gahunda ya buri gihe mu gitabo cya kabiri, urugero nk’Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine.b Birumvikana ko umuntu ukimara kubatizwa azagenda yunguka ubumenyi bwinshi uko azajya ategura amateraniro ya Gikristo hamwe no kuyateranamo buri gihe. Nanone kandi, azagenda agira ubumenyi bw’inyongera, mu gihe inyota afitiye ukuri izagenda imusunikira gusoma no kwiga ibitabo by’imfashanyigisho za Gikristo mu buryo bwa bwite, no kuzajya yungurana ibitekerezo na bagenzi be basangiye ukwizera, ku bibazo birebana n’Ibyanditswe. Ariko se, byagenda bite nko mu gihe havutse ibibazo byihariye akeneyeho ibisobanuro?
11. (a) Ni gute Apolo yafashijwe na Purisikila na Akwila? (b) Ni ubuhe bufasha bushobora guhabwa umuntu ukiri muto umaze igihe gito abatijwe waba afite ibibazo ku bihereranye no gushyingirwa?
11 Ndetse na Apolo, wari “umuhanga mu byanditswe,” kandi akaba yarigishaga neza ibyerekeye Yesu, yarungukiwe ubwo Abakristo b’inararibonye, ari bo Purisikila na Akwila ‘bamujyanaga iwabo, bakamusobanurira inzira y’Imana, kugira ngo arusheho kuyimenya neza.’ (Ibyakozwe 18:24-26; gereranya n’Ibyakozwe 19:1-7.) Bityo rero, reka tuvuge ko umuntu ukiri muto umaze igihe gito abatijwe, yaba afite ibibazo ku bihereranye no kurambagiza no gushyingirwa. Umukristo umenyereye, ashobora kumufasha kubona ibisobanuro kuri izo ngingo mu bitabo by’imfashanyigisho bya Watch Tower. Urugero, ibitekerezo by’ingirakamaro kuri izo ngingo, biboneka mu gitabo Les jeunes s’interrogent—Réponses pratiques, Agace ka 7.c Umubwiriza wamuyoboreye icyigisho cya Bibiliya, ashobora kugirana ikiganiro n’uwo muntu mushya kuri iyo ngingo, n’ubwo ibyo bitagomba gutuma habaho icyigisho gifite gahunda ya buri gihe.
12. Ni ubuhe bufasha bushobora guhabwa abantu bashakanye bamaze igihe gito babatijwe bafite ibibazo mu mibanire yabo?
12 Reka dufate urundi rugero. Tuvuge ko wenda abantu babiri bashakanye bamaze igihe gito babatijwe, baba bafite ingorane zo gushyira mu bikorwa amahame y’Imana. Bashobora kureba umusaza, wakoresha umubare runaka w’ibigoroba aganira na bo ku Byanditswe, kandi akerekeza ibitekerezo byabo ku nama ziboneka mu bitabo by’imfashanyigisho bya Watch Tower. Ariko kandi, uwo musaza ntagomba kongera gutangiza abo bantu icyigisho cya Bibiliya gifite gahunda ya buri gihe.
Mu Gihe Umuntu Mushya Akoze Amakosa
13. Kuki abasaza b’itorero bagomba kugaragariza impuhwe umuntu umaze igihe gito abatijwe waguye mu ikosa, ariko akaba yihannye?
13 Abasaza bigana Umwungeri Mukuru, Yehova, we wagize ati “jye ubwanjye, ni jye uziragirira intama zanjye, . . . izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza” (Ezekiyeli 34:15, 16; Abefeso 5:1). Mu buryo nk’ubwo, umwigishwa Yuda yatanze inama yo kugirira impuhwe Abakristo basizwe bari bafite ugushidikanya, cyangwa se bari baraguye mu cyaha (Yuda 22, 23). Ubwo bikwiriye ko Abakristo bamenyereye bategerezwaho byinshi bagomba kuzuza, nta gushidikanya ko umuntu umaze igihe gito abatijwe—uwo twavuga ko ari nk’akana k’intama—agomba kugaragarizwa imbabazi mu gihe yaba aguye mu ikosa, ariko akaba yihannye (Luka 12:48; 15:1-7). Ku bw’ibyo rero, abasaza, bo ‘bacirira imanza Uwiteka,’ bita ku ntama nk’iyo mu rukundo, kandi bakongera kuyigorora mu mwuka w’ubugwaneza.—2 Ngoma 19:6; Ibyakozwe 20:28, 29; Abagalatiya 6:1.d
14. Ni iki kigomba gukorwa mu gihe umuntu umaze igihe gito abatijwe aguye mu cyaha gikomeye, kandi se ni gute ashobora gufashwa?
14 Tuvuge noneho ko umubwiriza umaze igihe gito abatijwe warangwagaho ubusinzi mbere y’aho, yaba yongeye kugwa muri iryo kosa, nk’incuro imwe cyangwa ebyiri. Cyangwa se wenda akaba yari yaracitse ku kamenyero k’igihe kirere ko kunywa itabi, noneho akaba yongeye kugwa mu moshya yo kunywa itabi mu buryo bwa rwihereranwa, nk’incuro imwe cyangwa ebyiri. Icyo gihe na bwo, n’ubwo uwo muvandimwe wacu ukiri mushya yaba yarasabye Imana imbabazi mu isengesho, agomba gushaka ubufasha bw’umusaza kugira ngo gukora icyo cyaha kitaba akamenyero (Zaburi 32:1-5; Yakobo 5:14, 15). Mu gihe yaba avuze ikosa rye aribwira umwe mu basaza, uwo musaza agomba kugerageza kugorora uwo muntu mushya mu buryo burangwamo imbabazi (Zaburi 130:3). Inama zishingiye ku Byanditswe, zishobora kuba zihagije mu gufasha uwo muntu kugira ngo nyuma y’aho abe yaharurira ibirenge bye inzira zigororotse (Abaheburayo 12:12, 13). Uwo musaza yaganira n’umugenzuzi uhagarariye itorero ku bihereranye n’iyo mimerere, kugira ngo barebe ko hari ubundi bufasha bushobora gutangwa.
15. Mu bihe bimwe na bimwe, ni iki gishobora kuba ngombwa mu gihe umuntu umaze igihe abatijwe aguye mu cyaha?
15 Icyakora, hari ubwo mu bihe bimwe na bimwe, haba hakenewe ibirenze ibyo. Mu gihe ibyo byaba byaramenyekanye, bikaba bishobora guteza akaga umukumbi, cyangwa se hakaba hari n’ibindi bibazo bikomeye byavutse, inteko y’abasaza igomba gushyiraho abasaza babiri bo gukurikirana icyo kibazo. Mu gihe abo basaza basanze icyo kibazo gikomeye ku buryo byaba ari ngombwa ko hashyirwaho komite y’iby’imanza, bagomba kubimenyesha inteko y’abasaza. Icyo gihe, inteko y’abasaza yashyiraho komite y’iby’imanza kugira ngo ifashe uwo muntu waguye mu ikosa. Komite y’iby’imanza igomba kumuhihibikanira mu buryo burangwamo urukundo. Bagomba kwihatira kumugorora bifashishije Ibyanditswe. Mu gihe yaba yitabiriye neza iyo mihati ya komite y’iby’imanza irangwamo ubugwaneza, bashobora kureba niba kutongera kugira uruhare mu bikorerwa kuri platifomu mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami hari icyo byamumarira, cyangwa se niba yakwemererwa gusubiza mu materaniro.
16. Ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bafashe uwo muntu waguye mu ikosa?
16 Mu gihe uwo muntu waguye mu cyaha yaba abyitabiriye neza, umusaza umwe cyangwa babiri mu bagize iyo komite y’iby’imanza, bashobora gukora gahunda yo kumusura mu rwego rwo kuragira umukumbi, bagamije gukomeza ukwizera kwe, no gutuma arushaho gufatana uburemere amahame akiranuka y’Imana. Rimwe na rimwe, buri wese muri bo, ashobora gukorana na we mu murimo wo kubwiriza. Bashobora kujya bagirana na we ikiganiro gishingiye ku Byanditswe, wenda bakoresheje ingingo zihariye zo mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ariko ntibabe batangiza icyigisho cya Bibiliya gifite gahunda ihamye ya buri gihe. Mu gihe uwo muntu waguye mu ikosa yitaweho muri ubwo buryo burangwamo urukundo, ashobora kugira imbaraga zatuma arwanya intege nke z’umubiri mu gihe kiri imbere.
17. Ni izihe ntambwe zigomba guterwa mu gihe umuntu w’inkozi y’ibibi wabatijwe atihannye kandi ngo areke gukora ibyaha?
17 Birumvikana ko kuba umuntu amaze igihe gito abatijwe bitaba urwitwazo rwo gukora icyaha nta kwihana (Abaheburayo 10:26, 27; Yuda 4). Mu gihe umuntu wese w’inkozi y’ibibi wabatijwe atihannye ngo areke gukora ibyaha, agomba gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:6, 11-13; 2 Abatesalonike 2:11, 12; 2 Yohana 9-11). Mu gihe bibaye ngombwa ko ibyo bikorwa, inteko y’abasaza izashyiraho komite y’iby’imanza. Mu gihe hafashwe umwanzuro wo guca uwo muntu, hashobora gutangwa itangazo rihinnye muri aya magambo agira ati “[kanaka] yaraciwe.”e
Bafashe Kugira ngo ‘Bigire Imbere, ngo Bagere Aho Batunganirizwa Rwose’
18. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko Abakristo bamaze igihe gito babatijwe, hamwe n’abandi, bazahora bafite byinshi byo kwiga ku bihereranye na Yehova hamwe n’ibyo ashaka?
18 Abenshi mu bagaragu b’Imana, bazaguma mu mukumbi. Igishimishije kandi, buri wese muri twe, azashobora kugenda arushaho kuba bugufi bwa Data wa twese wo mu ijuru, bitewe n’uko tuzashobora guhora twiga byinshi kuri we no ku byo ashaka (Umubwiriza 3:11; Yaboko 4:8). Nta gushidikanya ko abantu babarirwa mu bihumbi babatijwe kuri Pentekote y’umwaka wa 33 I.C. bari bafite byinshi bagombaga kumenya (Ibyakozwe 2:5, 37-41; 4:4). N’Abanyamahanga batari basanganywe ubumenyi ku bihereranye n’Ibyanditswe, ni ko babigenje. Urugero ni nk’ababatijwe nyuma ya disikuru ya Pawulo yatangiye kuri Ayeropago muri Atenayi (Ibyakozwe 17:33, 34). Muri iki gihe na bwo, abantu bamaze igihe gito babatijwe, baba bagifite byinshi bagomba kumenya, kandi baba bakeneye igihe n’ubufasha kugira ngo bashimangire icyemezo bafashe cyo gukomeza gukora ibyo gukiranuka mu maso y’Imana.—Abagalatiya 6:9; 2 Abatesalonike 3:13.
19. Ni gute abantu babatizwa bashobora gufashwa kugira ngo ‘bigire imbere, ngo bagere aho batunganirizwa rwose’?
19 Buri mwaka, habatizwa abantu babarirwa mu bihumbi, kandi bakeneye ubufasha kugira ngo bashobore ‘kwigira imbere, ngo bagere aho batunganirizwa rwose’ (Abaheburayo 6:1-3). Urugero, binyuriye ku bufasha butanzwe mu magambo no mu bikorwa mu murimo, ushobora kugira abo wunganira kugira ngo bambare umuntu mushya no ‘kugendera mu kuri’ (3 Yohana 4; Abakolosayi 3:9, 10). Niba uri umubwiriza umenyereye, abasaza bashobora kugusaba kunganira umuntu mushya duhuje ukwizera umufasha mu murimo, cyangwa kuganira na we ku ngingo z’ingenzi zimwe na zimwe zishingiye ku Byanditswe mu gihe cy’ibyumweru runaka kugira ngo arusheho kwizera Imana mu buryo buhamye, guha agaciro amateraniro ya Gikristo, n’ibindi n’ibindi. Imishyikirano abungeri bagirana n’umukumbi, ni nk’iyo se w’abana agirana na bo abahugura, n’iyo nyina w’abana agirana na bo abakuyakuya (1 Abatesalonike 2:7, 8, 11). Ariko kandi, abasaza n’abakozi b’imirimo bake, nta bwo bashobora guhihibikanira ibintu byose bikenewe mu itorero. Twese tumeze nk’umuryango, aho abawugize bose bunganirana. Buri wese muri twe, ashobora kugira icyo akora kugira ngo yunganire bagenzi bacu twifatanya mu kuyoboka Imana. Nawe ubwawe, ushobora gutera abandi inkunga, guhumuriza abihebye, no gukomeza abafite intege nke.—1 Abatesalonike 5:14, 15.
20. Ni iki ushobora gukora kugira ngo ugeze ubumenyi ku byerekeye Imana ku ntama zo mu rwuri rwa Yehova, no kuzitaho mu rukundo?
20 Abantu bakeneye kugira ubumenyi buva ku Mana, kandi wowe Muhamya wa Yehova, ushobora kwishimira kububagezaho. Intama za Yehova zikeneye kwitabwaho mu rukundo, kandi ushobora kugira uruhare rurangwamo urukundo mu gutanga ubwo bufasha. Turifuza ko Yehova yaha imigisha umurimo wawe n’imihati yawe ivuye ku mutima yo gufasha intama zo mu rwuri rwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo gihe ni bwo uwo muntu mushya ashobora guhabwa igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu.
b Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
c Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
d Gahunda nk’iyo irebana n’ababwiriza batarabatizwa, yasobanuwe mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Gufasha Abandi Kugira ngo Bayoboke Imana,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1988, ku mapaji 15-20 (mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire).
e Mu gihe hafashwe umwanzuro wo guca uwo muntu, ariko hakaba habayeho ijurira, itangazo ryo gucibwa rirasubikwa. Reba ku mapaji ya 147-8 y’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Yehova afata intama ze?
◻ Ni iki gikorwa mu gihe abantu bashya bashatse kubwiriza?
◻ Ni gute abantu bashya bafite ibintu byihariye bakeneye bashobora gufashwa na bagenzi babo basangiye ukwizera?
◻ Ni ubuhe bufasha abasaza bashobora guha abantu baguye mu makosa, ariko bakaba bihannye?
◻ Ni gute ushobora gufasha umuntu umaze igihe gito abatijwe kugira ngo ‘yigire imbere, ngo agere aho atunganirizwa rwose’?