UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 38-42
Yehova aha imbaraga abananiwe
Kagoma ishobora kumara amasaha menshi mu kirere yifashishije umwuka ushyushye uhuha uzamuka. Iyo igeze muri uwo mwuka, igenda iwuzenguruka maze na wo ukagenda uyizamura. Iyo imaze kugera hejuru cyane ihura n’undi mwuka na wo ukayizamura bigakomeza bityo.
Urugero rw’ukuntu kagoma iguruka nta mbaraga nyinshi ikoresheje, rugaragaza ukuntu Imana iduha imbaraga tugakomeza kuyikorera