INDIRIMBO YA 50
Isengesho ryanjye ryo kwiyegurira Imana
Igicapye
1. Yehova ndagukunda,
Nkunda ukuri kwawe.
Nzajya nkuririmbira
Iteka ryose Mwami.
2. Yehova ndakwinginze
Emera ngukorere.
Nguhaye byose Mana,
Nta cyo nakwima Mwami.
3. Yehova nyemerera
Njye ngukorera rwose.
Nifuza buri gihe
Kugushimisha Mwami.
(Reba nanone Zab 40:8; Yoh 8:29; 2 Kor 10:5.)