INDIRIMBO YA 123
Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana
Igicapye
1. Abazi Yehova baratangaza
Ukuri k’Ubwami bwe bukomeye,
Bakagandukira na gahunda ye
Kandi bakomeza kunga ubumwe.
(INYIKIRIZO)
Tugandukira Imana yacu,
Nk’uko tubisabwa.
Iraturinda, iradukunda,
Natwe tukayumvira.
2. Igisonga hamwe n’umwuka wera
Bizatuyobora igihe cyose.
Twese twiyemeze kutadohoka
Tumenyeshe bose Imana yacu!
(INYIKIRIZO)
Tugandukira Imana yacu,
Nk’uko tubisabwa.
Iraturinda, iradukunda,
Natwe tukayumvira.
(Reba nanone Luka 12:42; Heb 13:7, 17.)