INDIRIMBO YA 136
Yehova azaduha “igihembo kitagabanyije”
Igicapye
1. Yehova Imana azirikana
Abamukorera bose.
Azi ko kwitanga kwabo bituma
Bagira ibyo bigomwa.
Niba twarasize incuti zacu,
Yah arabizirikana.
Yaduhaye abavandimwe beza,
N’ibyiringiro by’isi nshya.
(INYIKIRIZO)
Yehova Imana y’urukundo,
Azaduha imigisha myinshi.
Duhungire mu mababa ye
We Mana yizerwa kandi y’ukuri.
2. Hari ubwo duhura n’ibibazo
Tukumva biraturenze,
N’imihangayiko ya buri munsi
Tukumva iremereye.
Ariko Yehova Imana yacu
Ni we uduhumuriza.
Ijambo rye hamwe n’umwuka wera
Biradukomeza cyane.
(INYIKIRIZO)
Yehova Imana y’urukundo,
Azaduha imigisha myinshi.
Duhungire mu mababa ye
We Mana yizerwa kandi y’ukuri.
(Reba nanone Abac 11:38-40; Yes 41:10.)