INDIRIMBO YA 88
Menyesha inzira yawe
Igicapye
1. Mana, dore duteraniye hamwe,
Twemeye itumira ryawe.
Ijambo ryawe riratuyobora,
Ni ryo soko y’ibyo wigisha.
(INYIKIRIZO)
Unyigishe kandi unyobore;
Menyesha amategeko yawe,
Ngo ngendere mu nzira y’ukuri,
Nishimire amahame yawe.
2. Mana, ubwenge ufite ni bwinshi;
Uca imanza zitabera.
Ijambo ryawe ry’agaciro kenshi,
Rihoraho iteka ryose.
(INYIKIRIZO)
Unyigishe kandi unyobore;
Menyesha amategeko yawe,
Ngo ngendere mu nzira y’ukuri,
Nishimire amahame yawe.