Dusingize Yehova “hagati y’iteraniro”
AMATERANIRO ya Gikristo ni gahunda Yehova yashyizeho kugira ngo ubwoko bwe bukomeze gukomera mu buryo bw’umwuka. Tugaragaza ko dufatana uburemere iyo gahunda Yehova yashyizeho iyo dukomeza kujya mu materaniro buri gihe. Byongeye kandi, dushobora ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza,’ ubwo akaba ari uburyo bw’ingenzi bwo kugaragaza ko dukundana (Abaheburayo 10:24; Yohana 13:35). None se twatera dute abavandimwe bacu ishyaka mu gihe turi mu materaniro?
Jya uvugira mu ruhame
Umwami Dawidi yanditse icyo yari kuzajya akora agira ati “nzabwira bene Data izina ryawe, nzagushimira hagati y’iteraniro. Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka, ngushimira mu iteraniro ryinshi.” “Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi.” “Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, sinzabumba akanwa kanjye.”—Zaburi 22:23, 26; 35:18; 40:10.
Mu gihe cya Pawulo, iyo Abakristo bateraniraga hamwe baje gusenga, na bo bavugaga uko bizeraga Yehova kandi bakamamaza ikuzo rye. Ni muri ubwo buryo bateranaga inkunga n’ishyaka ryo gukundana n’iryo gukora imirimo myiza. Muri iki gihe, ubu hashize ibinyejana byinshi Dawidi na Pawulo babayeho, mu by’ukuri ‘tubona urya munsi [wa Yehova] wegera’ (Abaheburayo 10:24, 25). Isi ya Satani irenda kurimbuka, kandi ibibazo birarushaho kwiyongera. ‘Dukwiriye kwihangana’ kurusha uko byari bimeze kera kose (Abaheburayo 10:36). Ni nde wundi se wadutera inkunga yo kwihangana atari abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka?
Muri iki gihe, kimwe n’uko byari bimeze mu bihe bya mbere, hari uburyo bwateganyirijwe abizera buri muntu ku giti cye kugira ngo bagaragarize ukwizera kwabo, “hagati y’iteraniro.” Uburyo bumwe abantu bose bafite, ni ubwo gutanga ibisubizo ku bibazo bibazwa abateranye mu materaniro y’itorero. Ntuzigere uhinyura ingaruka nziza ibyo bishobora kugira. Urugero, ibitekerezo bitangwa bigaragaza ukuntu twakemura cyangwa twakwirinda ibibazo, bikomeza icyemezo abavandimwe bacu bafashe cyo gukurikiza amahame ya Bibiliya. Ibitekerezo bitanzwe ku mirongo ya Bibiliya itandukuwe cyangwa ibitekerezo umuntu atanga ahereye ku bushakashatsi yakoze, bishobora gutera abandi inkunga yo kugira akamenyero keza ko kwiyigisha.
Kumenya ko twe n’abandi tuzungukirwa nidutanga ibitekerezo mu materaniro, byagombye gushishikariza buri Muhamya wa Yehova wese kunesha amasonisoni atuma yifata ntatange ibitekerezo. Ni iby’ingenzi cyane cyane ko abasaza n’abakozi b’imirimo batanga ibitekerezo mu materaniro, kubera ko baba bitezweho gufata iya mbere mu kwifatanya mu materaniro no mu kuyazamo. None se umuntu yakora iki kugira ngo yivugurure niba icyo kintu kigize umurimo we wa Gikristo kijya kimugora?
Ibitekerezo byagufasha kwivugurura
Jya wibuka ko gutanga ibitekerezo ari kimwe mu bigize gahunda yo gusenga Yehova. Umukristokazi uba mu Budage asobanura ukuntu abona ibitekerezo atanga mu materaniro. “Ni ibisubizo mba mpa Satani ugerageza kubuza ubwoko bw’Imana kugaragaza ukwizera kwabwo.” Umuvandimwe ubatijwe vuba wifatanya n’iryo torero we agira ati “ndasenga cyane kugira ngo ntange ibitekerezo.”
Jya utegura neza. Nudategura mbere y’igihe, gutanga ibitekerezo bizakugora kandi ibitekerezo uzatanga ntibizungura abateranye. Inama z’ukuntu umuntu yatanga ibitekerezo mu materaniro zitangwa mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ku ipaji yacyo ya 70.a
Jya wishyiriraho intego yo gutanga nibura igisubizo kimwe muri buri teraniro. Ibyo bivuga ko wategura ibisubizo byinshi, kuko uko uzarushaho kuzamura akaboko incuro nyinshi, ari na ko bishoboka ko umuvandimwe uzaba ayoboye azakubaza. Ndetse ushobora no kumubwira mbere y’igihe ibibazo wateguye kugira ngo uze kubisubiza. Ibyo birafasha cyane iyo utaramenyera. Kubera ko ushobora gutinya kuzamura akaboko “mu iteraniro ryinshi,” kumenya ko iyo ari yo paragarafu yawe kandi ko uyobora amateraniro areba akaboko kawe bizagutera inkunga yo gutanga igitekerezo mu materaniro.
Jya usubiza amateraniro agitangira. Kurazika umurimo ukomeye si byo bituma woroha. Gusubiza amateraniro agitangira bishobora gufasha. Uzatangazwa no kwibonera ukuntu bizakorohera gutanga ibitekerezo ubwa kabiri cyangwa ubwa gatatu igihe uzaba watsinze inzitizi ya mbere ugasubiza.
Jya uhitamo aho kwicara hakwiriye. Bamwe babona ko biborohera gutanga ibitekerezo iyo bicaye imbere mu Nzu y’Ubwami. Nta birangaza byinshi biba bihari kandi biragoye ko umuntu uyobora amateraniro atababona. Nubigerageza, ujye wibuka kuvuga n’ijwi riranguruye kugira ngo buri wese yumve, cyane cyane igihe itorero ridakoresha indangururamajwi.
Jya utega amatwi witonze. Ibyo bizagufasha kwirinda gusubiramo ibyo undi muntu amaze kuvuga. Nanone kandi, ibitekerezo abandi batanze bishobora kukwibutsa umurongo w’Ibyanditswe cyangwa ingingo ishobora gushimangira igitekerezo kiba kimaze gutangwa. Rimwe na rimwe, inkuru ngufi y’ibyabaye ishobora kugaragaza neza icyo gitekerezo kiganirwaho. Bene ibyo bisubizo birafasha cyane.
Itoze gusubiza mu magambo yawe. Gusubiza usoma ibyanditse bishobora kugaragaza ko wabonye igisubizo nyacyo, kandi bishobora kuba uburyo bwiza bwo gutangira gusubiza mu materaniro. Ariko iyo uteye imbere ugasubiza mu magambo yawe bigaragaza ko wumvise neza igitekerezo gisuzumwa. Ibitabo byacu ntibisaba ko umuntu avuga ibyanditswemo ijambo ku ijambo. Abahamya ba Yehova ntibapfa gusubiramo gusa ibyanditswe mu bitabo byabo.
Ntutandukire. Gutanga ibitekerezo bidafitanye isano n’ingingo isuzumwa cyangwa bigoreka ibitekerezo by’ingenzi bisuzumwa, ntibikwiriye. Ibyo bisobanura ko ibitekerezo utanga bigomba kuba bihuye n’ingingo isuzumwa. Ni bwo bizatuma ikiganiro gishingiye kuri iyo ngingo isuzumwa cyubaka abandi mu buryo bw’umwuka.
Subiza ugamije gutera abandi inkunga. Kubera ko impamvu y’ingenzi yo gutanga ibitekerezo ari iyo gutera abandi inkunga, tugomba kwirinda kuvuga ibintu bibaca intege. Byongeye kandi, ntukajye wiharira ijambo kuri paragarafu yose ku buryo abandi batabona icyo bavuga. Ibisubizo birebire kandi bikomeye bishobora gupfukirana ibisobanuro. Ibisubizo bigufi birimo amagambo make bishobora kuba ingirakamaro cyane, kandi bizatera abashya inkunga yo gutanga ibisubizo byabo bigufi.
Uruhare rw’abayobora amateraniro
N’ubwo guterana inkunga ari byo byibanzweho, uyobora amateraniro na we afite inshingano iremereye. Agaragaza ko ashishikajwe by’ukuri na buri gitekerezo gitanzwe binyuriye mu gutega amatwi yitonze kandi akareba mu kinyabupfura umuntu utanga igisubizo aho kugira ibindi ahugiramo. Mbega ukuntu byaba bidakwiriye aramutse adateze amatwi yitonze maze ugasanga arasubira bitari ngombwa mu byavuzwe cyagwa akabaza ikibazo kimaze gusubizwa!
Nanone bishobora guca intege iyo uyobora akunda gusubira mu bisubizo byatanzwe akoresheje amagambo adatandukanye cyane n’ayo batanzemo ibyo bitekerezo, asa n’aho yumvikanisha ko ibyo bitekerezo bitari byuzuye. Ku rundi ruhande, mbega ukuntu bitera inkunga iyo ibitekerezo bitangwa bituma haboneka ibitekerezo by’inyongera ku ngingo y’ingenzi! Ni gute ibyo twabishyira mu bikorwa mu itorero ryacu? Cyangwa se, ‘ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe uri muri iyi paragarafu ushobora gushimangira ibimaze kuvugwa?’ Ibyo ni bimwe mu bibazo bituma hatangwa ibitekerezo byiza, ibitekerezo bishishikariza abateranye kugira icyo bakora.
Birumvikana ko abakiri bashya cyangwa abakunda kugira amasonisoni bagombye gushimirwa mu buryo bwihariye igihe batanze ibitekerezo. Ibyo bishobora gukorwa nyuma y’amateraniro haza umuntu umwe umwe kugira ngo wenda bitamutera kugira ipfunwe, kandi n’uyobora abone uburyo bwo kumuha inama igihe ari ngombwa.
Mu biganiro bisanzwe, iyo umuntu yiharira ijambo atuma abandi batisanzura. Abamuteze amatwi bumva ko atari ngombwa ko bagira icyo bavuga. N’iyo bamuteze amatwi ni uko nta kundi baba babigenza. Ibintu nk’ibyo bishobora kubaho igihe uyobora yihariye ijambo, buri kanya akaba afite icyo avuga. Icyakora, uyoboye amateraniro ashobora rimwe na rimwe gutera abateranye inkunga yo kugira icyo bavuga kandi akabashishikariza gutekereza ku ngingo isuzumwa akoresheje ibibazo by’inyongera. Bene ibyo bibazo ntibyagombye kuba byinshi.
Uyobora ntazabaza byanze bikunze umuntu wahise atera urutoki. Ibyo byaca intege ba bandi babanza kumara akanya gato batekereza ku kuntu bari butange ibitekerezo. Nategereza akanya gato, azaha umuntu utari wasubiza amahirwe yo gutanga igitekerezo. Nanone kandi, azagaragaza ubushishozi yirinda kubaza abana bato cyane ku bibazo birenze ubushobozi bwabo.
Byagenda bite se niba hatanzwe igisubizo kitari cyo? Uyobora agomba kwirinda ko nyir’ugutanga icyo gisubizo yagira ipfunwe. N’iyo igisubizo cyaba atari cyo, akenshi kiba kirimo ibintu bimwe na bimwe by’ukuri. Uyobora ashobora kugorora icyo gisubizo atagize uwo akomeretsa binyuriye mu kurobanuramo ibiri byo, yongera kubaza ikibazo mu yandi magambo, cyangwa se abaza ikibazo cy’inyongera.
Kugira ngo uyobora amateraniro ashishikarize abantu gutanga ibitekerezo, yagombye kwirinda ibibazo bya rusange; urugero, ‘mbese hari undi ufite icyo yakongeraho?’ ‘Mbese hari umuntu utari wasubiza?’ Aya ni yo mahirwe ya nyuma!’ Icyo kibazo gishobora gusa n’aho kiri bugire icyo kigeraho, ariko ntikizatera umuntu inkunga yo kuvuga nta cyo yishisha. Nta wagombye gutuma abavandimwe bumva ko bakoze amakosa kuko batashubije mbere muri icyo cyigisho. Ahubwo bagombye guterwa inkunga yo kwifatanya mu kuvuga ibyo bazi kubera ko kwifatanya ari uburyo bwo kugaragaza urukundo. Byongeye kandi, iyo uyobora amateraniro amaze gusaba umuntu gutanga igitekerezo, byaba byiza atavuze ati “nyuma ye turumva igitekerezo cy’umuvandimwe kanaka kandi nyuma yabo twumve icya mushiki wacu runaka.” Uyobora yagombye kubanza kumva igitekerezo kiri butangwe maze hanyuma akareba niba hari igitekerezo cy’inyongera gikenewe.
Gutanga ibitekerezo ntibigira uko bisa
Kujya mu materaniro ni ngombwa kugira ngo Umukristo amererwe neza mu buryo bw’umwuka. Kuyatangamo ibitekerezo byo ntibigira uko bisa. Urugero twifatanyamo muri ubwo buryo bwihariye bwo gusingiza Yehova “hagati y’iteraniro,” ni na rwo tuba tugaragazamo ko dukurikiza icyitegererezo twahawe na Dawidi ari na ko tuzirikana inama ya Pawulo. Kwifatanya mu materaniro bigaragaza ko dukunda abavandimwe bacu kandi ko turi bamwe mu bagize itorero rigari rya Yehova. Mbese ni hehe handi wakwifuza kwibera uko ‘ubonye urya munsi wegera’?—Abaheburayo 10:25.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Gutega amatwi no gutanga ibitekerezo mu materaniro ya Gikristo, ni iby’ingenzi
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Uyobora amateraniro agaragaza ko ashishikajwe by’ukuri na buri gitekerezo gitanzwe