IGICE CYA 2
Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana
1, 2. Kuki Bibiliya ari impano ihebuje twahawe n’Imana?
WUMVA umeze ute iyo incuti yawe ikuzaniye impano? Si wowe urota uyifunguye kandi ushimishwa n’uko incuti yawe yagutekerejeho. Ushimira iyo ncuti yawe cyane.
2 Bibiliya ni impano twahawe n’Imana. Itubwira ibintu tutasanga mu kindi gitabo icyo ari cyo cyose. Urugero, itubwira ko Imana yaremye ijuru, isi, umugabo n’umugore ba mbere. Itwereka amahame yadufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo. Bibiliya idusobanurira uko Imana izasohoza umugambi wayo wo guhindura iyi si ikaba nziza. Bibiliya ni impano ihebuje rwose!
3. Ni iki uzamenya mu gihe uzaba wiga Bibiliya?
3 Mu gihe uzaba wiga Bibiliya, uzamenya ko Imana yifuza ko waba incuti yayo. Uko uzagenda urushaho kuyimenya, ni ko uzagenda urushaho kuba incuti yayo.
4. Ni iki kigutangaza ku birebana na Bibiliya?
4 Bibiliya yahinduwe mu ndimi zigera ku 2.600, kandi hacapwe kopi zibarirwa muri za miriyari. Abantu basaga 90 ku ijana bo hirya no hino ku isi, bashobora gusoma Bibiliya mu ndimi zabo kavukire. Buri cyumweru, hatangwa Bibiliya zisaga miriyoni. Koko rero nta kindi gitabo wagereranya na Bibiliya.
5. Kuki tuvuga ko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana’?
5 Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana.’ (Soma muri 2 Timoteyo 3:16.) Ariko hari abashobora kwibaza bati “ko Bibiliya yanditswe n’abantu, bishoboka bite ko yaturutse ku Mana?” Bibiliya isubiza igira iti “abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Ni kimwe n’uko umuyobozi ashobora gusaba umunyamabanga we kumwandikira ibaruwa. Iyo baruwa iba ari iya nde? Iba ari iy’uwo muyobozi ntiba ari iy’umunyamabanga we. Mu buryo nk’ubwo rero, Umwanditsi wa Bibiliya ni Imana, si abantu yakoresheje ngo bayandike. Imana yarabayoboye kugira ngo bandike ibitekerezo byayo. Ku bw’ibyo, Bibiliya ni “ijambo ry’Imana.”—1 Abatesalonike 2:13; reba Ibisobanuro bya 2.
BIBILIYA IVUGA UKURI
6, 7. Kuki twavuga ko Bibiliya itivuguruza?
6 Bibiliya yanditswe mu gihe cy’imyaka isaga 1.600. Abayanditse babayeho mu bihe bitandukanye. Bamwe bari barize, abandi batarize. Urugero, umwe muri bo yari umuganga. Abandi bari abahinzi, abarobyi, abashumba, abahanuzi, abacamanza n’abami. Icyakora nubwo abayanditse bari batandukanye, ibirimo birahuza. Ntivuga ikintu mu gice kimwe ngo usange mu kindi gice havugwamo ikinyuranye na cyo.a
7 Igitabo kibanza cya Bibiliya gisobanura uko ibibazo by’abantu byatangiye, naho igitabo gisoza kikatubwira uko Imana izakuraho ibyo bibazo igahindura isi paradizo. Bibiliya ivuga amateka yaranze ikiremwa muntu mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kandi ikerekana ko buri gihe umugambi w’Imana usohora.
8. Tanga ingero zigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibyo abahanga bagezeho ari ukuri.
8 Nubwo Bibiliya atari igitabo cyagenewe abahanga, iyo igize icyo ivuga ku byo bagezeho, buri gihe biba ari ukuri. Ibyo ni byo twakwitega ku gitabo cyaturutse ku Mana. Urugero, igitabo cy’Abalewi kirimo amabwiriza Imana yahaye Abisirayeli yari gutuma indwara zidakwirakwira. Ibyo byanditswe kera cyane abantu bataramenya uko mikorobe zikwirakwiza indwara. Nanone Bibiliya yigisha neza neza ko isi itendetse ku busa (Yobu 26:7). Byongeye kandi, mu gihe abantu benshi batekerezaga ko isi ishashe, Bibiliya yo yari yaravuze ko ari uruziga.—Yesaya 40:22.
9. Kuba abanditse Bibiliya baravugishije ukuri bigaragaza iki?
9 Inkuru z’amateka zivugwa muri Bibiliya, buri gihe ziba ari ukuri. Ibyo si ko bimeze ku bitabo byinshi by’amateka, kuko ababyanditse atari ko igihe cyose bavugishaga ukuri. Urugero, hari igihe batandikaga inkuru zivuga ukuntu ibihugu byabo byatsinzwe mu ntambara. Ariko abanditse Bibiliya bo bavugishaga ukuri, ku buryo n’igihe Abisirayeli batsindwaga ku rugamba babivugaga. Nanone banditse amakosa bo ubwabo bakoze. Urugero, mu gitabo cyo Kubara, Mose atubwira ikosa rikomeye yakoze maze Imana ikamuhana (Kubara 20:2-12). Kuba abanditse Bibiliya baravugishije ukuri, bigaragaza ko yaturutse ku Mana. Ibyo byagombye gutuma tuyiringira rwose.
IGITABO KIRIMO INAMA Z’INGIRAKAMARO
10. Kuki inama Bibiliya itanga zidufitiye akamaro?
10 Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana, kandi ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo’ (2 Timoteyo 3:16). Koko rero, inama Bibiliya itanga zidufitiye akamaro muri iki gihe. Yehova azi uko turemwe. Bityo asobanukiwe uko dutekereza n’uko twiyumva. Atuzi neza kurusha uko twiyizi kandi yifuza ko twabaho twishimye. Azi icyatubera cyiza n’icyatubera kibi.
11, 12. (a) Ni izihe nama z’ingirakamaro Yesu yatanze muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7? (b) Ni ayahe mahame yandi aboneka muri Bibiliya?
11 Muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7, harimo inama Yesu yatanze ku birebana n’amafaranga, kugira ibyishimo, gusenga no kubana amahoro n’abandi. Nubwo hashize imyaka 2.000 izo nama zitanzwe, ziracyafite akamaro muri iki gihe.
12 Nanone muri Bibiliya, Yehova yashyizemo amahame yadufasha kugira urugo rwiza, kuba abakozi beza no kubana amahoro n’abandi. Buri gihe amahame yo muri Bibiliya atugirira akamaro twese, aho twaba turi hose cyangwa ibibazo twaba dufite byose.—Soma muri Yesaya 48:17; reba Ibisobanuro bya 3.
USHOBORA KWIRINGIRA UBUHANUZI BWO MURI BIBILIYA
13. Yesaya yahanuye ko byari kugendekera bite umugi wa Babuloni?
13 Ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora. Urugero, Yesaya yahanuye ko Babuloni yari kurimburwa (Yesaya 13:19). Yasobanuye neza uko uwo mugi wari gutsindwa. Uwo mugi wari ukingishijwe inzugi nini kandi ukikijwe n’uruzi. Ariko Yesaya yahanuye ko urwo ruzi rwari gukama n’inzugi zikarara zidakinze. Abasirikare bari kuwufata batarwanye. Yesaya yanahanuye ko umugabo witwaga Kuro ari we wari kunesha Babuloni.—Soma muri Yesaya 44:27–45:2; reba Ibisobanuro bya 4.
14, 15. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoye bute?
14 Nyuma y’imyaka magana abiri ubwo buhanuzi bwanditswe, ingabo zateye Babuloni. Ni nde wari uyoboye izo ngabo? Ni Kuro umwami w’u Buperesi nk’uko ubuhanuzi bwari bwarabivuze. Ibyari byaravuzwe muri ubwo buhanuzi byose byari bigiye gusohora.
15 Mu ijoro Babuloni yatewemo, Abanyababuloni bari mu birori. Bumvaga bafite umutekano kuko umugi wabo wari ugoswe n’inkuta ndende n’uruzi. Icyo gihe, Kuro n’ingabo ze bari inyuma y’umugi barimo bacukura umugende ngo bayobye amazi y’uruzi agabanuke. Amazi yaragabanutse cyane ku buryo ingabo z’Abaperesi zashoboye kwambuka. Ariko se izo ngabo zari kwinjira zite muri Babuloni? Nk’uko ubuhanuzi bwari bwarabivuze, bari basize inzugi z’umugi zirangaye, nuko izo ngabo ziwufata zitarwanye.
16. (a) Yesaya yahanuye ko amaherezo ya Babuloni yari kuba ayahe? (b) Ni iki kigaragaza ko ibyo Yesaya yahanuye byasohoye?
16 Nanone Yesaya yahanuye ko Babuloni itari kuzongera guturwa. Yaranditse ati “ntizongera guturwa” (Yesaya 13:20). Ese ibyo byaba byarasohoye? Ahahoze Babuloni, mu birometero hafi 80 mu majyepfo ya Bagidadi muri Iraki, ubu ni amatongo gusa. Kugeza n’uyu munsi nta muntu wigeze ahatura. Yehova yakubuje Babuloni “umweyo wo kurimbura.”—Yesaya 14:22, 23.b
17. Kuki dushobora kwiringira ko Imana izasohoza ibyo yasezeranyije byose?
17 Ubu dushobora kwiringira ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’igihe kizaza, kubera ko hari ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora. Dushobora kwiringira ko Yehova azasohoza isezerano rye ryo guhindura iyi si paradizo. (Soma mu Kubara 23:19.) Koko rero, twiringiye kuzabona “ubuzima bw’iteka, ubwo Imana idashobora kubeshya yasezeranyije uhereye kera cyane.”—Tito 1:2.c
BIBILIYA ISHOBORA GUHINDURA UBUZIMA BWAWE
18. Pawulo yavuze ko “ijambo ry’Imana” rimeze rite?
18 Twabonye ko nta kindi gitabo twagereranya na Bibiliya. Ntiyivuguruza, kandi iyo igize icyo ivuga ku birebana n’ibyo abahanga bagezeho cyangwa amateka, ibyo ivuga buri gihe biba ari ukuri. Nanone iduha inama nziza kandi irimo ubuhanuzi bwinshi bwamaze gusohora. Ariko si ibyo gusa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.” Ibyo bisobanura iki?—Soma mu Baheburayo 4:12.
19, 20. (a) Bibiliya yagufasha ite kwimenya? (b) Wagaragaza ute ko ushimira Imana kuba yaraduhaye Bibiliya?
19 Bibiliya ishobora guhindura ubuzima bwawe. Ishobora kugufasha kwimenya, ukamenya ibitekerezo byawe byimbitse n’uko wiyumva. Urugero, dushobora kwibwira ko dukunda Imana. Ariko kugira ngo tubigaragaze, tugomba gukurikiza ibyo Bibiliya itubwira.
20 Mu by’ukuri, Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana. Yifuza ko wayisoma, ukayiga kandi ukayikunda. Komeza kwiga Bibiliya kugira ngo ugaragaze ko ushimira Imana ku bw’iyo mpano. Ibyo bizatuma usobanukirwa umugambi Imana ifitiye abantu. Mu gice gikurikira, tuziga byinshi ku bihereranye n’uwo mugambi.
a Hari abavuga ko Bibiliya yivuguruza ariko ibyo si ukuri. Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 2012, ku ipaji ya 7.
b Niba wifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ni igitabo nyakuri,” yasohotse muri Nimukanguke! zo mu mwaka wa 2012, kuva muri Gicurasi kugeza mu Gushyingo.
c Kurimbuka kwa Babuloni ni bumwe gusa mu buhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye. Mu Bisobanuro bya 5, urahasanga ubundi buhanuzi bwerekeye Yesu Kristo.