IGICE CYO KWIGWA CYA 49
Ese Yehova asubiza amasengesho yacu?
“Muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva.”—YER. 29:12.
INDIRIMBO YA 41 Umva isengesho ryanjye
INCAMAKEa
1-2. Kuki dushobora gutekereza ko Yehova adasubiza amasengesho yacu?
“UJYE wishimira Yehova cyane, na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza” (Zab. 37:4). Iryo sezerano rirashimishije rwose. Ariko se, twagombye kumva ko Yehova azajya aduha ibintu byose tumusabye, kandi akabiduha ako kanya? Kuki dukwiriye kwibaza icyo kibazo? Reka dusuzume ingero zikurikira. Mushiki wacu w’umuseribateri asenze Yehova amusaba kuziga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Nyamara hashize imyaka myinshi ategereje, ariko ntibigeze bamutumira. Umuvandimwe ukiri muto asenze Yehova amusaba ko yamufasha gukira indwara ikomeye arwaye, kugira ngo abone uko akora byinshi mu itorero. Ariko akomeje kurwara. Ababyeyi b’Abakristo basenze basaba ko umwana wabo yazakomeza gukorera Yehova. Ariko uwo mwana ahisemo kubireka.
2 Birashoboka ko nawe hari ikintu wasenze usaba Yehova, ariko ukaba utarakibona. Ibyo bishobora gutuma utekereza ko Yehova asubiza amasengesho y’abandi ariko ayawe ntayasubize. Nanone bishobora gutuma utekereza ko hari ikosa wakoze. Mushiki wacu witwa Janiceb yigeze kumva ameze atyo. We n’umugabo we basenze Yehova bamubwira ko bifuzaga gukora kuri Beteli. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Nari nizeye ntashidikanya ko mu gihe gito tuzahita twemererwa gukora kuri Beteli.” Ariko bamaze imyaka myinshi bategereje, nyamara ntibigeze batumirwa. Janice yaravuze ati: “Numvise mbabaye kandi nshobewe. Nibazaga niba hari ikosa naba narakoreye Yehova. Nari narasenze kenshi mubwira ko dushaka kujya gukora kuri Beteli. None se kuki atasubije amasengesho yanjye?”
3. Ni iki turi bwige muri iki gice?
3 Hari igihe dushobora kwibaza niba Yehova asubiza amasengesho yacu. Hari n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka babayeho kera bajyaga babyibaza (Yobu 30:20; Zab. 22:2; Hab. 1:2). None se, ni iki cyakwizeza ko Yehova azasubiza amasengesho yawe (Zab. 65:2)? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, nimureke tubanze dusuzume ibibazo bikurikira: (1) Ni iki Yehova adukorera? (2) Ni iki Yehova adusaba gukora? (3) Kuki bishobora kuba ngombwa ko tugira icyo duhindura ku byo dusaba Yehova?
NI IKI YEHOVA ADUKORERA?
4. Dukurikije ibivugwa muri Yeremiya 29:12, ni iki Yehova adusezeranya?
4 Yehova adusezeranya ko azumva amasengesho yacu. (Soma muri Yeremiya 29:12.) Yehova aradukunda cyane, kubera ko tumukorera mu budahemuka. Ni yo mpamvu adashobora kwirengagiza amasengesho yacu (Zab. 10:17; 37:28). Icyakora ibyo ntibivuze ko azaduha ikintu cyose tumusabye. Hari igihe bishobora kuba ngombwa gutegereza kugeza tugeze mu isi nshya, kugira ngo tuzabone bimwe mu byo twasabye Yehova.
5. Ni iki Yehova areba iyo yumva amasengesho yacu? Sobanura.
5 Yehova areba niba amasengesho yacu ahuje n’umugambi we (Yes. 55:8, 9). Kimwe mu bigize umugambi we, ni uko isi yose yaturwa n’abantu bishimira kumukorera bunze ubumwe kandi bemera kuyoborwa na we. Nyamara Satani avuga ko abantu bamererwa neza, ari uko biyoboye (Intang. 3:1-5). Kugira ngo Yehova agaragaze ko ibyo Satani avuga atari byo, yemereye abantu kwiyobora. Ariko ubutegetsi bw’abantu ni bwo bwatumye ku isi habaho ibibazo byinshi tubona muri iki gihe (Umubw. 8:9). Tuzi neza ko Yehova atazakuraho ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe. Aramutse abigenje atyo, hari bamwe bavuga ko ubutegetsi bw’abantu ari bwiza, kandi ko bushobora gukemura ibibazo byabo.
6. Kuki dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko ibyo Yehova adukorera, buri gihe biba birangwa n’urukundo kandi bikwiriye?
6 Yehova ashobora gusubiza amasengesho y’abantu basenze basaba ikintu kimwe, ariko akayasubiza mu buryo butandukanye. Urugero, igihe Umwami Hezekiya yari arwaye cyane, yinginze Yehova kugira ngo amukize. Yehova yaramusubije, maze aramukiza (2 Abami 20:1-6). Ariko ibyo si ko byagenze ku ntumwa Pawulo. Igihe yingingaga Yehova ngo amukize “ihwa ryo mu mubiri,” bikaba bishoboka ko ari indwara yari arwaye, ntiyamukijije (2 Kor. 12:7-9). Reka nanone dufate urugero rwa Yakobo na Petero bari intumwa. Bombi Umwami Herode yashakaga kubica. Abagize itorero basenze basabira Petero, ariko birumvikana ko basengeye na Yakobo. Icyakora Yakobo yarishwe, ariko Petero we akizwa mu buryo bw’igitangaza (Ibyak. 12:1-11). Ibyo bishobora gutuma twibaza tuti: “Kuki Yehova yakijije Petero ariko ntakize Yakobo?” Nta cyo Bibiliya ibivugaho.c Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova nta we ‘arenganya’ (Guteg. 32:4). Kandi tuzi ko Petero na Yakobo bombi Yehova yabemeraga (Ibyah. 21:14). Hari igihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze. Ariko twizera ko buri gihe Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo burangwa n’urukundo kandi bukwiriye. Ni yo mpamvu twishimira uburyo yahisemo gukoresha asubiza amasengesho yacu.—Yobu 33:13.
7. Ni iki tugomba kwirinda, kandi se kubera iki?
7 Twese tugomba kwirinda kugereranya ibyatubayeho n’ibyabaye ku bandi. Urugero, hari igihe dushobora gusenga Yehova tumusaba ikintu runaka, ariko ntakiduhe. Nyuma yaho tukamenya ko hari undi umuntu wasenze Yehova amusaba ikintu nk’icyo, nyamara we akakimuha. Hari mushiki wacu witwa Anna ibyo byabayeho. Igihe umugabo we yari arwaye kanseri, yasenze Yehova amusaba ko yamufasha maze agakira. Icyo gihe hari n’abandi bashiki bacu babiri bageze mu zabukuru, bari barwaye kanseri. Anna yasengaga Yehova cyane amusaba gukiza umugabo we n’abo bashiki bacu. Abo bashiki bacu barakize, ariko umugabo we arapfa. Anna yabanje kwibaza niba abo bashiki bacu babiri barakize bitewe n’uko Yehova yabafashije. Yaribazaga ati: “Niba ari Yehova wabafashije se, kuki atakijije umugabo wanjye?” Birumvikana ko tutazi impamvu abo bashiki bacu babiri bakize. Icyo tuzi cyo, ni uko Yehova azavanaho burundu ibintu byose bitubabaza, kandi ko yifuza cyane kuzura abantu akunda bapfuye.—Yobu 14:15.
8. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 43:2, ni gute Yehova adufasha? (b) Isengesho ridufasha rite mu gihe duhanganye n’ibigeragezo? (Reba videwo ivuga ngo: “Isengesho ridufasha kwihangana.”)
8 Buri gihe Yehova aradufasha. Kubera ko ari Umubyeyi wacu udukunda, ntiyifuza kutubona tubabaye (Yes. 63:9). Nubwo bimeze bityo ariko, nta bwo adukuriraho ibigeragezo byose duhura na byo, bimwe muri byo bikaba bigereranywa n’inzuzi cyangwa umuriro. (Soma muri Yesaya 43:2.) Icyakora, adusezeranya ko azadufasha ‘kubinyuramo.’ Ntazigera yemera ko ibigeragezo duhura na byo bitubuza gukomeza kumukorera. Nanone Yehova aduha umwuka we wera, kugira ngo udufashe kubyihanganira (Luka 11:13; Fili. 4:13). Ni yo mpamvu twiringira tudashidikanya ko azaduha ibyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kwihangana kandi tumubere indahemuka.d
NI IKI YEHOVA ADUSABA GUKORA?
9. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:6, 7, kuki dukwiriye kwiringira ko Yehova azadufasha?
9 Yehova adusaba kumwiringira (Heb. 11:6). Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturenze. Dushobora no gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha. Ariko Bibiliya itwizeza ko Yehova azaduha imbaraga tugatsinda ibyo bigeragezo, ari byo bigereranywa no “kurira urukuta” (Zab. 18:29). Ubwo rero, aho gushidikanya twibaza niba Yehova azadufasha, tujye tumusenga dufite ukwizera, kandi twiringire ko azasubiza amasengesho yacu.—Soma muri Yakobo 1:6, 7.
10. Tanga urugero rugaragaza icyo wakora kugira ngo ukore ibihuje n’ibyo wavuze mu masengesho yawe.
10 Yehova adusaba gukora ibihuje n’ibyo twavuze mu masengesho yacu. Urugero, umuvandimwe ashobora gusenga Yehova amusaba kumufasha, kugira ngo umukoresha we azamuhe uruhushya rwo kujya mu ikoraniro ry’iminsi itatu. None se Yehova azasubiza ate iryo sengesho? Ashobora guha uwo muvandimwe ubutwari bwo kuvugisha umukoresha we. Ariko uwo muvandimwe ni we uzajya kureba umukoresha we akamusaba urwo ruhushya, kandi ashobora kubikora inshuro nyinshi. Bishobora no kuba ngombwa ko asaba umukozi bakorana agakora mu mwanya we, maze na we akazamukorera. Hari n’igihe ashobora kubwira umukoresha we ko yamukata amafaranga, ariko akamuha urwo ruhushya.
11. Kuki dukwiriye gusenga Yehova inshuro nyinshi tumubwira ibiduhangayikishije?
11 Yehova adusaba kumusenga inshuro nyinshi tumubwira ibiduhangayikishije (1 Tes. 5:17). Yesu yavuze ko iyo dusenze Yehova, atari ko buri gihe ibyo dusaba azajya abiduha ako kanya (Luka 11:9). Ubwo rero ntugacike intege! Jya umusenga ushyizeho umwete kandi ubikore inshuro nyinshi (Luka 18:1-7). Iyo dukomeje gusenga Yehova tumubwira ikibazo dufite, tuba tumweretse ko icyo kibazo kiduhangayikishije cyane. Nanone bigaragaza ko twiringiye ko afite ubushobozi bwo kudufasha.
KUKI BISHOBORA KUBA NGOMBWA KO TUGIRA ICYO DUHINDURA KU BYO DUSABA YEHOVA?
12. (a) Ni ikihe kibazo tugomba kwibaza ku birebana n’ibyo dusenga dusaba Yehova, kandi se kubera iki? (b) Twakora iki ngo amasengesho yacu agaragaze ko twubaha Yehova? (Reba agasanduku kavuga ngo: “Ese amasengesho yanjye agaragaza ko nubaha Yehova?”)
12 Hari ibibazo bitatu dushobora kwibaza mu gihe tutabonye ibyo twasabye Yehova. Icya mbere, dushobora kwibaza tuti: “Ese iki kintu ndi gusaba Yehova kirakwiriye?” Akenshi tuba dutekereza ko ari twe tuzi ibyatubera byiza. Ariko hari igihe ibintu dusaba, mu by’ukuri bishobora kuba bitadufitiye akamaro. Hari igihe dusenga Yehova tumubwira ikibazo dufite, ariko akaba afite igisubizo cyiza kuruta icyo twatekerezaga. Nanone hari igihe dusenga dusaba ibintu bidahuje n’ibyo Yehova ashaka (1 Yoh. 5:14). Reka dufate urugero rw’ababyeyi twigeze kuvugaho. Basenze Yehova bamusaba ko yazafasha umwana wabo agakomeza kumukorera. Ibyo basabye bisa n’aho bikwiriye. Ariko Yehova nta we ajya ahatira kumukorera. Aba yifuza ko twe n’abana bacu, ari twe twihitiramo kumukorera (Guteg. 10:12, 13; 30:19, 20). Ubwo rero, abo babyeyi bagombaga gusenga Yehova bamusaba kugera umwana wabo ku mutima, kugira ngo bizatume akunda Yehova kandi abe incuti ye.—Imig. 22:6; Efe. 6:4.
13. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 4:16, ni ryari Yehova adufasha? Sobanura.
13 Ikibazo cya kabiri dushobora kwibaza ni iki: “Ese iki ni cyo gihe gikwiriye ngo Yehova asubize isengesho ryanjye?” Hari igihe tuba twifuza ko Yehova yahita asubiza amasengesho yacu. Ariko mu by’ukuri, ni we uba uzi igihe gikwiriye cyo kudufasha. (Soma mu Baheburayo 4:16.) Iyo Yehova adahise asubiza isengesho ryacu ako kanya, hari igihe dushobora gutekereza ko yanze kurisubiza. Ariko hari ubwo igihe cyo kurisubiza kiba kitaragera. Tekereza wa muvandimwe twigeze kuvuga, wasenze Yehova amusaba kumukiza indwara yari arwaye. Iyo Yehova amukiza mu buryo bw’igitangaza, Satani yashoboraga kuvuga ko uwo muvandimwe akomeza gukorera Yehova kubera ko yamukijije (Yobu 1:9-11; 2:4). Nanone kandi, Yehova yashyizeho igihe azakuriraho indwara zose (Yes. 33:24; Ibyah. 21:3, 4). Mu gihe icyo gihe kitaragera, ntitwakwitega ko azadukiza mu buryo bw’igitangaza. Ubwo rero, uwo muvandimwe yashoboraga gusenga Yehova, amusaba kumuha imbaraga n’amahoro yo mu mutima, kugira ngo yihanganire iyo ndwara kandi amukorere mu budahemuka.—Zab. 29:11.
14. Ni irihe somo twavana ku byabaye kuri Janice?
14 Reka dutekereze ku byabaye kuri Janice, wasenze Yehova amusaba gukora kuri Beteli. Nyuma y’imyaka itanu, ni bwo yasobanukiwe ko Yehova yasubije isengesho rye. Yaravuze ati: “Muri iyo myaka yose Yehova yanyigishije ibintu byinshi, kandi amfasha kuba Umukristo mwiza. Nagombaga kurushaho kumwiringira. Nanone nari nkeneye kumenya uko nakwiyigisha neza. Ikindi kandi, namenye ko aho nakorera Yehova ndi hose nshobora gukomeza kugira ibyishimo.” Nyuma yaho Janice n’umugabo we bahawe inshingano yo kuba abagenzuzi basura amatorero. Janice yaravuze ati: “Naje kubona ko Yehova yasubije amasengesho yanjye, nubwo yayasubije mu buryo ntari niteze. Byansabye igihe, kugira ngo nishimire ukuntu Yehova yasubije amasengesho yanjye. Ariko ubu mbona ko yangaragarije urukundo kandi akangirira neza.”
15. Kuki mu gihe dusenga, hari igihe biba bidakwiriye ko twibanda ku kintu kimwe? (Reba n’amafoto.)
15 Ikibazo cya gatatu dushobora kwibaza ni iki: “Kuki ntakwiriye kwibanda ku kintu kimwe mu gihe nsenga?” Nubwo mu gihe dusenga biba ari byiza ko dusobanura neza ibyo twifuza, iyo dusenze tutibanda ku kintu kimwe, bituma Yehova aduhitiramo icyatubera cyiza kurusha ibindi, kandi gihuje n’uko ashaka. Reka dufate urugero rwa wa mushiki wacu w’umuseribateri wasenze Yehova amusaba kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Yifuzaga kwiga iryo shuri, kugira ngo azajye gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza kurusha ahandi. Ubwo rero igihe yakomezaga gusenga Yehova amusaba kuzatumirwa muri iryo shuri, yashoboraga no kumusaba kumenya ikindi yakora, kugira ngo akore byinshi mu murimo we (Ibyak. 16:9, 10). Nanone yashoboraga gukora ibihuje n’iryo sengesho, asaba umugenzuzi w’akarere kumubwira niba hari irindi torero riri hafi aho ryaba rikeneye abandi bapayiniya. Ikindi kandi, yashoboraga kwandikira ibiro by’ishami ababaza agace yajya kubwirizamo kaba gakenewemo ababwiriza benshi.e
16. Ni iki twakwiringira tudashidikanya?
16 Nk’uko twabibonye, dushobora kwiringira ko Yehova asubiza amasengesho yacu abigiranye urukundo, kandi akabikora mu buryo bukwiriye (Zab. 4:3; Yes. 30:18). Hari n’igihe ayasubiza mu buryo tutari twiteze. Icyakora nta na rimwe Yehova ajya yirengagiza amasengesho yacu. Aradukunda cyane, kandi ntazigera na rimwe adutererana (Zab. 9:10). Ubwo rero, tujye ‘tumwiringira igihe cyose,’ kandi tumubwire ibituri ku mutima byose.—Zab. 62:8.
INDIRIMBO YA 43 Isengesho ryo gushimira
a Iki gice kiri budusobanurire impamvu dukwiriye kwizera ko Yehova asubiza amasengesho yacu abigiranye urukundo, kandi akabikora mu buryo bukwiriye.
b Amazina amwe yarahinduwe.
c Reba ingingo ivuga ngo: “Ese wemera ko ibyo Yehova akora buri gihe biba bikwiriye?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2022 ku ipaji ya 3-6.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Yehova yagufasha kwihanganira ibigeragezo, wareba videwo ivuga ngo: “Isengesho ridufasha kwihangana” iri ku rubuga rwa jw.org.
e Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo wakora kugira ngo ujye gukorera umurimo mu ifasi y’ibindi biro by’ishami, wareba igitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, ku gice cya 10, paragarafu ya 6-9.
f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Bashiki bacu babiri basenze Yehova bamusaba kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Nyuma yaho umwe aratumiwe ariko undi ntiyatumirwa. Aho kugira ngo mushiki wacu utatumiwe ababare, asenze Yehova amusaba kubona uko yakora byinshi mu murimo we. Hanyuma yandikiye ibiro by’ishami, asaba kujya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane