Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri
Muragire umukumbi w’Imana kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo.—1 Pet. 5:2.
Muri iki gihe abasaza b’itorero bakora ibintu byinshi. Ni ababwirizabutumwa (2 Tim. 4:5). Bagira umwete mu murimo wo kubwiriza, bagatuma uwo murimo ukorwa kuri gahunda mu ifasi y’itorero ryabo, kandi bakadutoza kubwiriza no kwigisha neza. Nanone iyo baca imanza mu itorero, barangwa n’impuhwe n’ubutabera. Mu gihe Umukristo yakoze icyaha gikomeye, abasaza b’itorero bagerageza kumufasha kongera kuba incuti ya Yehova. Iyo bakora ibyo, baba baharanira ko itorero rikomeza kurangwa n’isuku (1 Kor. 5:12, 13; Gal. 6:1). Icyakora inshingano y’ibanze abasaza bafite, ni ukuragira umukumbi, ni ukuvuga kwita ku bagize itorero (1 Pet. 5:1-3). Batanga disikuru zishingiye kuri Bibiliya ziteguye neza, bakagerageza kumenya buri wese mu bagize itorero, kugira ngo bamutere inkunga. Nanone hari abasaza basohoza izo nshingano, ariko bakongeraho no kwifatanya mu bikorwa byo kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho, gutegura amakoraniro kandi hari n’abari muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga n’abasura abarwayi kwa muganga. Abasaza bakorana umwete Rwose! w24.10 20 par. 9
Ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri
Nk’uko abantu bose bapfa bitewe na Adamu, ni na ko abantu bose bazaba bazima bitewe na Kristo.—1 Kor. 15:22.
Bibiliya ivuga ko incungu yatanzwe yatumye tubohorwa, cyangwa tugahabwa umudendezo. Intumwa Petero yabisobanuye agira ati: “Muzi ko igihe mwacungurwaga mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu. Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo” (1 Pet. 1:18, 19). Igitambo cy’incungu cyatumye tubohorwa, maze tureka gukomeza gutegekwa n’icyaha n’urupfu (Rom. 5:21). Dushimira cyane Yehova na Yesu, kubera ko twacungujwe amaraso y’agaciro kenshi ya Yesu. w25.02 5 par. 15-16
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri
Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo—Imig. 28:14.
Twakora iki ngo twirinde kugwa mu bishuko? Reka turebe isomo twavana ku musore uvugwa mu Migani igice cya 7. Uwo musore yasambanye n’umugore w’indaya. Umurongo wa 22, utubwira ko uwo musore yahise akurikira uwo mugore “ako kanya.” Ariko imirongo yabanjirije uwo, igaragaza ko hari ibindi bintu yari yakoze byatumye amaherezo akora icyo cyaha. None se, ni iki cyatumye akora icyaha? Mbere na mbere, wibuke ko bwari bwije, igihe yagendagendaga mu muhanda “hafi y’aho uwo mugore [w’indaya] yari atuye, aho imihanda ihurira,” hanyuma akagenda yerekeza ku nzu ye (Imig. 7:8, 9). Nanone igihe yabonaga uwo mugore, ntiyakase ngo asubire inyuma. Ahubwo yemeye ko uwo mugore amusoma, kandi amutega amatwi igihe yamubwiraga ko yatanze ibitambo bisangirwa. Igihe uwo mugore yamubwiraga atyo, ni nk’aho yashakaga kumwumvisha ko atari umuntu mubi (Imig. 7:13, 14, 21). Ubwo rero nk’uko tubibonye, iyo uwo musore aza kwirinda ibyo bintu byose bidakwiriye, ntaba yaraguye mu bishuko byatumye akora icyaha. w24.07 16 par. 8-9; 19 par. 19