Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri
Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.—Ibyah. 4:11.
Impamvu ikomeye cyane ituma tubwiriza ubutumwa bwiza, ni uko dukunda Yehova Imana n’izina rye ryera. Tubona ko umurimo wo kubwiriza utuma dusingiza Imana yacu dukunda. Twemera n’umutima wacu wose amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe.” Iyo twereka abandi ko Yehova ari we “waremye ibintu byose,” tuba tumuhesha ikuzo n’icyubahiro, kandi arabikwiriye kuko ari we watumye natwe tubaho. Tugaragaza ko Yehova akwiriye ububasha, iyo dukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze mu murimo wo kubwiriza, dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera (Mat. 6:33; Luka 13:24; Kolo. 3:23). Rwose, dukunda kuvuga ibirebana n’Imana yacu dukunda. Nanone twumva tugomba kubwira abandi ibirebana n’izina ryayo n’icyo risobanura. w24.05 17 par. 11
Ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri
Imana ihemba abayishakana umwete.—Heb. 11:6.
Yehova aduha amahoro kandi agatuma twumva tumerewe neza, ndetse mu gihe kiri imbere azaduha ubuzima bw’iteka. Dushobora kwizera Yehova twiringiye ko yifuza kuduha imigisha kandi ko afite ubushobozi bwo kuyiduha. Kwiringira Yehova bizatuma dukora byinshi mu murimo we, nk’uko abagaragu be b’indahemuka bo mu bihe bya kera babigenje. Ibyo ni byo Timoteyo wo mu kinyejana cya mbere yakoze (Heb. 6:10-12). Timoteyo yizeraga Imana nzima (1 Tim. 4:10). Ibyo ni byo byatumaga akorana umwete kandi agafasha abandi. Ni iki yakoraga? Intumwa Pawulo yamuteye inkunga yo kuba umwigisha w’umuhanga, haba mu murimo wo kubwiriza ndetse no mu itorero. Nanone yagombaga kubera urugero rwiza Abakristo bagenzi be, baba abakuze cyangwa abakiri bato. Yanahawe inshingano zikomeye, urugero nko kugira abandi inama mu gihe biri ngombwa, ariko abigiranye urukundo (1 Tim. 4:11-16; 2 Tim. 4:1-5). Timoteyo yari azi ko Yehova yari kuzabimuhera imigisha.—Rom. 2:6, 7. w24.06 22-23 par. 10-11
Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri
Yehova yakomeje kuburira Isirayeli n’u Buyuda akoresheje abahanuzi be bose.—2 Abami 17:13.
Iyo Abisirayeli bigomekaga kuri Yehova, inshuro nyinshi yabatumagaho abahanuzi kugira ngo bababwire ibintu bibi byari kubageraho nibatihana. Urugero, yatumye Yeremiya ngo ababwire ati: “Yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka. Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose. Nta kindi ngusaba uretse kwemera ko uri umunyamakosa, kuko wigometse ku Mana yawe” (Yer. 3:12, 13). Nanone yabwiye umuhanuzi Yoweli ngo ababwire ati: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose” (Yow. 2:12, 13). Yigeze no gutuma umuhanuzi Yesaya ngo ababwire ati: “Nimwiyuhagire mwiyeze. Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi; mureke gukora ibibi” (Yes. 1:16-19). Ikindi gihe, yabwiye Ezekiyeli ngo avuge ati: “Mbese nishimira ko umuntu mubi apfa? Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho? Erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa. Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho” (Ezek. 18:23, 32). Uko bigaragara Yehova arishima iyo abagaragu be bihannye ibyaha byabo, kuko yifuza ko babaho iteka ryose. w24.08 9 par. 5-6