Ese amadini yose ni kimwe? Ese yose yatugeza ku Mana?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Oya, amadini yose si kimwe. Muri Bibiliya harimo ingero z’amadini menshi adashimisha Imana. Ayo madini ari mu byiciro bibiri by’ingenzi.
Icyiciro cya 1: Amadini asenga ibigirwamana
Bibiliya ivuga ko gusenga ibigirwamana ari “umwuka gusa,” “n’ibintu by’ubusa gusa bitagira umumaro” (Yeremiya 10:3-5; 16:19, 20). Yehovaa yategetse ishyanga rya Isirayeli ati “ntukagire izindi mana mu maso yanjye” (Kuva 20:3, 23; 23:24). Iyo Abisirayeli basengaga izindi mana ‘Yehova yarabarakariraga cyane.”—Kubara 25:3; Abalewi 20:2; Abacamanza 2:13, 14.
Uko ni na ko Imana ikibona abantu basenga “ibyitwa imana” (1 Abakorinto 8:5, 6; Abagalatiya 4:8). Yategetse abifuza kuyisenga ko bagomba kureka kwifatanya n’abantu bo mu madini y’ikinyoma. Imana yarababwiye iti “muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo” (2 Abakorinto 6:14-17). Iyo amadini yose aza kuba ari kimwe kandi yose akaba ayobora ku Mana, Imana ntiba yaratanze iryo tegeko.
Icyiciro cya 2: Amadini asenga Imana y’ukuri ariko mu buryo itemera
Hari igihe Abisirayeli basengaga Imana ariko bagakurikiza imyizerere n’imigenzo bakuye mu madini yasengaga imana z’ikinyoma. Icyakora Yehova yanze ko bavanga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma (Kuva 32:8; Gutegeka kwa Kabiri 12:2-4). Yesu yaciriyeho iteka abayobozi b’amadini bo mu gihe cye bitewe n’ukuntu basengaga Imana. Bigiraga nk’aho basenga Imana ariko kuko bari indyarya, ‘birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka.’—Matayo 23:23.
No muri iki gihe, idini rishingiye ku kuri ni ryo ryonyine riyobora abantu ku Mana. Uko kuri kuboneka muri Bibiliya (Yohana 4:24; 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Amadini yigisha ibintu binyuranye n’ibiri muri Bibiliya, aba atandukanya abantu n’Imana. Inyigisho nyinshi abantu bibwira ko zishingiye kuri Bibiliya, urugero nk’iy’Ubutatu, ivuga ko ubugingo budapfa no kubabariza abantu mu muriro w’iteka, zakomotse ku bantu basengaga imana z’ibinyoma. Amadini yigisha inyigisho nk’izo aba ‘arushywa n’ubusa’ kuko asimbuza amategeko y’Imana imigenzo y’abantu.—Mariko 7:7, 8.
Imana yanga uburyarya bw’amadini (Tito 1:16). Kugira ngo idini rifashe abantu kwegera Imana rigomba guhindura imibereho yabo ya buri munsi. Ntibagomba kuribamo by’umuhango cyangwa ngo bagendere ku migenzo yaryo gusa. Urugero, Bibiliya igira iti “nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa. Uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’isi” (Yakobo 1:26, 27). Bibiliya yera ivuga ko ubwo buryo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye ari “idini ritunganye.”
a Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana y’ukuri.