Intangiriro
39 Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa,+ maze Umunyegiputa witwaga Potifari+ wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we watwaraga abarinda Farawo, amugura n’Abishimayeli+ bari baramuzanyeyo. 2 Ariko Yehova akomeza kubana na Yozefu, ku buryo ibyo yakoraga byose byagendaga neza,+ aza no gushingwa imirimo mu rugo rw’uwo shebuja w’Umunyegiputa. 3 Shebuja abona ko Yehova yari kumwe na we, kandi ko ikintu cyose yakoraga Yehova yatumaga kigenda neza.
4 Yozefu atona imbere ya shebuja kandi agahora amukorera, ku buryo yamushinze urugo rwe+ n’ibyo yari atunze byose. 5 Nuko uhereye igihe yamushingiye urugo rwe rwose n’ibyo yari atunze byose, Yehova akomeza guha umugisha urugo rwa Potifari abigiriye Yozefu, kandi umugisha wa Yehova uba ku byo yari atunze mu nzu byose no ku byari mu gasozi byose.+ 6 Amaherezo yegurira Yozefu ibye byose;+ kandi nta kindi yitagaho uretse ibyo yaryaga. Yozefu arakura, aba umuntu uteye neza kandi ufite uburanga.
7 Nyuma yaho, umugore wa shebuja atangira kujya areba+ Yozefu akamubwira ati “reka turyamane.”+ 8 Ariko Yozefu akabyanga+ akabwira umugore wa shebuja ati “dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yanyeguriye ibyo atunze byose.+ 9 Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we.+ None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”+
10 Nuko akajya abibwira Yozefu uko bwije n’uko bukeye, ariko Yozefu ntamwumvire ngo aryamane na we, cyangwa ngo amarane na we igihe ari bonyine.+ 11 Ariko umunsi umwe, yinjira mu nzu agiye gukora imirimo ye nk’uko byari bisanzwe no mu yindi minsi, kandi nta wundi muntu wari aho mu nzu.+ 12 Nuko uwo mugore afata umwenda Yozefu yari yambaye+ aramubwira ati “turyamane!”+ Ariko amusigira uwo mwenda arahunga ajya hanze.+ 13 Uwo mugore abonye ko amusigiye umwenda we agahungira hanze, 14 atangira gutabaza ahamagara abo mu rugo, arababwira ati “dore umugabo wanjye yazanye uriya Muheburayo kugira ngo adukoze isoni. Yaje ashaka kuryamana nanjye, ariko ntangira gutaka mvuza induru cyane.+ 15 Nuko yumvise mvugije induru, asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga ajya hanze.” 16 Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, kugeza aho shebuja wa Yozefu atahiye.+
17 Nuko uwo mugore aramubwira ati “wa mugaragu w’Umuheburayo watuzaniye yaje aho ndi, ashaka kunkoza isoni. 18 Ariko ntangiye gutaka mvuza induru cyane, ahita asiga umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.”+ 19 Shebuja yumvise amagambo umugore we amubwiye ati “umugaragu wawe yangize atya n’atya,” ahita azabiranywa n’uburakari.+ 20 Nuko shebuja wa Yozefu aramufata amujyana mu nzu y’imbohe, aho imbohe z’umwami zafungirwaga, akomeza kuba muri iyo nzu y’imbohe.+
21 Icyakora, Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo, atuma atona ku mutware w’inzu y’imbohe.+ 22 Nuko uwo mutware w’inzu y’imbohe ashinga Yozefu imbohe zose zari muri iyo nzu y’imbohe, kandi imirimo yose zakoraga, Yozefu ni we wayihagarariraga.+ 23 Uwo mutware w’inzu y’imbohe nta kintu na kimwe yari agicunga mu byo yari ashinzwe byose kuko Yehova yari kumwe na Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza.+