Intangiriro
40 Nyuma yaho, umuhereza wa divayi+ w’umwami wa Egiputa n’umutetsi w’imigati bacumura kuri shebuja, umwami wa Egiputa.+ 2 Nuko Farawo arakarira abo bakozi be bombi,+ umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati.+ 3 Abashyira mu nzu y’imbohe yo mu rugo rw’umutware utwara abarinda Farawo,+ abafungira aho Yozefu yari afungiwe.+ 4 Umutware utwara abarinda Farawo abaha Yozefu ngo ajye abakorera,+ bamara iminsi runaka bari mu nzu y’imbohe.
5 Nuko umuhereza wa divayi n’umutetsi w’imigati bo kwa Farawo umwami wa Egiputa barota inzozi+ mu ijoro rimwe,+ bari aho bafungiwe mu nzu y’imbohe.+ Buri wese arota inzozi ze, kandi inzozi za buri wese zari zifite ibisobanuro byazo.+ 6 Mu gitondo Yozefu aza aho bari, abarebye abona basuherewe.+ 7 Nuko abaza abo bakozi ba Farawo bari kumwe na we mu nzu y’imbohe yo mu rugo rwa shebuja ati “kuki uyu munsi mu maso hanyu hijimye?”+ 8 Baramusubiza bati “twarose inzozi kandi ntidufite uzidusobanurira.” Yozefu arababwira ati “mbese gusobanura si ukw’Imana?+ Nimumbwire izo ari zo.”
9 Nuko umutware w’abahereza ba divayi arotorera Yozefu inzozi ze, aramubwira ati “mu nzozi narose, nabonye umuzabibu uri imbere yanjye. 10 Uwo muzabibu wari ufite amashami atatu kandi wasaga n’upfunditse,+ uzana uburabyo. Imizabibu yo ku maseri yawo irahisha. 11 Kandi nari mfite igikombe cya Farawo mu ntoki, maze mfata imizabibu, nyikandira mu gikombe cya Farawo,+ ndangije mpereza Farawo icyo gikombe.”+ 12 Yozefu aramubwira ati “dore uko inzozi zawe zisobanurwa:+ amashami atatu ni iminsi itatu. 13 Mu minsi itatu uhereye none, Farawo azakuvana mu nzu y’imbohe, kandi azagusubiza ku murimo wawe nta kabuza;+ kandi rwose uzahereza Farawo igikombe nk’uko wari usanzwe ubigenza igihe wari umuhereza we wa divayi.+ 14 Icyakora nibimara kukugendekera neza+ ntuzanyibagirwe. Ndakwinginze uzangaragarize ineza yuje urukundo, ubwire Farawo ibyanjye,+ kandi uzankuze muri iyi nzu y’imbohe. 15 Ubundi jyewe banshimuse mu gihugu cy’Abaheburayo,+ kandi n’ino aha nta cyo nakoze cyatumye banshyira mu nzu y’imbohe.”+
16 Umutware w’abatetsi b’imigati abonye ko Yozefu asobanuye inzozi zivuga ibyiza, aramubwira ati “nanjye mu nzozi zanjye, narose nikoreye ibitebo bitatu birimo imigati y’imyeru. 17 Igitebo cyari hejuru y’ibindi cyarimo ibiribwa bya Farawo+ by’ubwoko bwose byotswa mu ifuru, maze ibisiga+ biraza bibirira muri cya gitebo cyari ku mutwe wanjye.” 18 Nuko Yozefu aramusubiza ati “dore uko inzozi zawe zisobanurwa:+ ibitebo bitatu ni iminsi itatu. 19 Mu minsi itatu uhereye none, Farawo azakuvana mu nzu y’imbohe, aguce umutwe maze akumanike ku giti;+ kandi rwose ibisiga bizarya inyama zawe.”+
20 Umunsi wa gatatu ugeze, hari ku isabukuru y’ivuka+ rya Farawo. Nuko akoreshereza ibirori abagaragu be bose, kandi avana mu nzu y’imbohe umutware w’abahereza ba divayi n’umutware w’abatetsi b’imigati, abashyira hagati y’abagaragu be.+ 21 Asubiza umutware w’abahereza ba divayi ku murimo we wo kuba umuhereza wa divayi,+ maze akomeza guhereza Farawo igikombe. 22 Ariko amanika+ umutware w’abatetsi b’imigati nk’uko Yozefu yari yarabasobanuriye+ inzozi zabo. 23 Nyamara umutware w’abahereza ba divayi ntiyigeze yibuka Yozefu, ahubwo yaramwibagiwe.+