1 Abami
16 Nuko ijambo rya Yehova riza kuri Yehu+ mwene Hanani+ riciraho iteka Basha riti 2 “nagukuye mu mukungugu+ nkugira umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli,+ ariko ugendera mu nzira ya Yerobowamu+ utera abagize ubwoko bwanjye gucumura, barandakaza bitewe n’ibyaha byabo.+ 3 Dore ngiye kurimbura Basha n’inzu ye; inzu ye nzayigira nk’inzu ya Yerobowamu mwene Nebati.+ 4 Uwo mu nzu ya Basha uzagwa mu mugi azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi aribwe n’ibisiga.”+
5 Ibindi bigwi bya Basha n’ibintu byose yakoze n’ubutwari bwe, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 6 Amaherezo Basha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa;+ umuhungu we Ela amusimbura ku ngoma. 7 Yehova yaciriyeho iteka Basha n’inzu ye+ abinyujije ku muhanuzi Yehu mwene Hanani, bitewe n’ibikorwa bye,+ ibibi byose yakoze mu maso ya Yehova akamurakaza,+ kugira ngo inzu ya Basha ihindurwe nk’iya Yerobowamu. Nanone yamujijije kuba yarishe Nadabu.+
8 Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu umwami Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ela mwene Basha yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Tirusa. 9 Igihe Ela yari yanyoye yasinze,+ ari i Tirusa mu nzu ya Arusa wari umutware w’urugo rwe+ rw’i Tirusa, umugaragu we Zimuri+ wari umutware w’icya kabiri cy’amagare ye, yaramugambaniye. 10 Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa umwami w’u Buyuda, Zimuri araza yica Ela,+ yima ingoma mu cyimbo cye. 11 Akigera ku ngoma, mbese acyicara ku ntebe y’ubwami, yica abo mu nzu ya Basha bose. Nta muntu w’igitsina gabo+ n’umwe yasize, baba abashoboraga guhorera amaraso ye+ cyangwa incuti ze. 12 Nguko uko Zimuri yarimbuye abo mu nzu ya Basha bose,+ nk’uko Yehova+ yari yaraciriyeho iteka Basha binyuze ku muhanuzi Yehu,+ 13 amuziza ibyaha byose yakoze n’ibyaha by’umuhungu we Ela,+ ibyaha bakoze bigatera Isirayeli gucumura, bakarakaza Yehova Imana ya Isirayeli bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro.+ 14 Ibindi bigwi bya Ela n’ibintu byose yakoze, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli?
15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa umwami w’u Buyuda, Zimuri yimye ingoma i Tirusa, amara iminsi irindwi+ ku ngoma, igihe Abisirayeli bari bagose Gibetoni+ y’Abafilisitiya. 16 Hanyuma Abisirayeli bari bahagose bumva bavuga bati “Zimuri yagambaniye umwami aramwica.” Nuko uwo munsi, Abisirayeli bose bakiri aho mu nkambi, bimika Omuri+ wari umugaba w’ingabo, aba umwami wa Isirayeli. 17 Omuri n’Abisirayeli bose bari kumwe na we bava i Gibetoni barazamuka bagota+ Tirusa. 18 Zimuri abonye ko umugi wafashwe, ahita yinjira mu munara w’inzu y’umwami, atwika inzu y’umwami na we ahiramo arapfa,+ 19 azize ibyaha yakoze agakora ibibi mu maso ya Yehova,+ kuko yagendeye mu nzira ya Yerobowamu no mu cyaha yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ 20 Ibindi bigwi bya Zimuri n’ubugambanyi bwe, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli?
21 Icyo gihe ni bwo Abisirayeli bigabanyijemo ibice bibiri.+ Igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati gishaka kumugira umwami, ikindi gice gikurikira Omuri. 22 Amaherezo abari bakurikiye Omuri banesha abari bakurikiye Tibuni mwene Ginati. Tibuni arapfa, Omuri yima ingoma.
23 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe w’ingoma ya Asa umwami w’u Buyuda, Omuri yima ingoma, amara imyaka cumi n’ibiri ari umwami wa Isirayeli. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu ari ku ngoma. 24 Hanyuma agura na Shemeri umusozi wa Samariya, awuguze italanto ebyiri z’ifeza, yubaka umugi kuri uwo musozi awita Samariya,+ awitiriye Shemeri wari umutware w’uwo musozi. 25 Omuri akora ibibi mu maso ya Yehova, ndetse akora ibibi cyane kurusha abamubanjirije bose.+ 26 Yagendeye mu nzira zose za Yerobowamu mwene Nebati+ no mu cyaha yakoze agatera Abisirayeli gucumura, barakaza Yehova Imana ya Isirayeli bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro.+ 27 Ibindi bikorwa byose bya Omuri n’ubutwari bwe n’ibigwi bye byose n’imigi yubatse, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 28 Amaherezo Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya; umuhungu we Ahabu+ amusimbura ku ngoma.
29 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Asa umwami w’u Buyuda, Ahabu mwene Omuri yimye ingoma i Samariya,+ amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari umwami wa Isirayeli. 30 Ahabu mwene Omuri akora ibintu bibi cyane mu maso ya Yehova, arusha abamubanjirije bose.+ 31 Agerekaho no kurongora+ Yezebeli+ umukobwa wa Etibayali umwami w’i Sidoni,+ atangira gukorera Bayali+ no kuyunamira, nk’aho kugendera mu byaha bya Yerobowamu+ mwene Nebati bitari bihagije.+ 32 Nanone yubakira Bayali igicaniro mu rusengero+ rwa Bayali yubatse i Samariya. 33 Ahabu abaza inkingi yera y’igiti,+ akora n’ibindi bibi byinshi arakaza+ Yehova Imana ya Isirayeli kurusha abami bose ba Isirayeli bamubanjirije.
34 Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubatse Yeriko. Ashyizeho urufatiro apfusha imfura ye Abiramu, yubatse amarembo apfusha umwana we w’umuhererezi witwaga Segubu, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Yosuwa mwene Nuni.+