1 Abami
15 Mu mwaka wa cumi n’umunani Umwami Yerobowamu+ mwene Nebati+ ari ku ngoma, Abiyamu yabaye umwami w’u Buyuda.+ 2 Yamaze imyaka itatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Maka,+ akaba yari umwuzukuru wa Abishalomu.+ 3 Abiyamu yakomeje kugendera mu byaha se yari yarakoze mbere ye, umutima we ntiwatunganira+ Yehova Imana ye nk’uko uwa sekuruza Dawidi wari umeze.+ 4 Ariko kubera Dawidi,+ Yehova Imana ye amuha umuhungu wari kuzamusimbura+ ku ngoma i Yerusalemu, kugira ngo Yerusalemu ikomeze kubaho,+ 5 kuko Dawidi yakoze ibyiza mu maso ya Yehova ntateshuke ku byo yamutegetse byose mu minsi yose yo kubaho kwe,+ uretse gusa ku birebana na Uriya w’Umuheti.+ 6 Mu minsi yose yo kubaho kwa Rehobowamu, hakomeje kubaho intambara z’urudaca hagati ye na Yerobowamu.+
7 Ibindi bigwi bya Abiyamu n’ibintu byose yakoze, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? Nanone habaye intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.+ 8 Amaherezo Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu Murwa wa Dawidi;+ umuhungu we Asa+ amusimbura ku ngoma.
9 Mu mwaka wa makumyabiri Yerobowamu ari ku ngoma muri Isirayeli, Asa yimye ingoma aba umwami w’u Buyuda. 10 Yamaze imyaka mirongo ine ku ngoma i Yerusalemu; nyirakuru yitwaga Maka+ akaba yari umwuzukuru wa Abishalomu.+ 11 Asa akora ibyiza mu maso ya Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 12 Akura mu gihugu abagabo b’indaya bo mu rusengero,+ akuraho n’ibigirwamana byose biteye ishozi*+ byari byarakozwe na ba sekuruza.+ 13 Ndetse yakuye na nyirakuru Maka+ ku bugabekazi,+ kuko yari yarakoze igishushanyo giteye ishozi cyakoreshwaga mu gusenga inkingi yera y’igiti. Hanyuma Asa atema icyo gishushanyo+ agitwikira+ ku kagezi ko mu kibaya cya Kidironi.+ 14 Gusa utununga+ two ntitwashizeho.+ Icyakora umutima wa Asa watunganiye Yehova mu minsi yose yo kubaho kwe.+ 15 Nuko azana ibintu byejejwe na se n’ibyo na we yejeje, abishyira mu nzu ya Yehova: ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+
16 Hagiye haba intambara hagati ya Asa na Basha+ umwami wa Isirayeli, mu minsi yabo yose. 17 Basha umwami wa Isirayeli yarazamutse atera u Buyuda atangira kubaka Rama,+ kugira ngo akumire abajya kwa Asa umwami w’u Buyuda cyangwa abavayo.+ 18 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byose byari bisigaye mu bubiko bw’inzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu y’umwami, abiha abagaragu be. Umwami Asa abatuma kwa Beni-Hadadi+ mwene Taburimoni mwene Heziyoni, umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko,+ aramubwira ati 19 “jye nawe dufitanye isezerano, isezerano ryari hagati ya data na so. Dore nkoherereje impano+ z’ifeza na zahabu. None genda usese isezerano ufitanye na Basha umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.”+ 20 Beni-Hadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo be batera imigi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-Beti-Maka+ n’i Kinereti hose, igihugu cya Nafutali+ cyose kugeza ku ngabano zacyo. 21 Basha akimara kubyumva areka kubaka Rama,+ akomeza gutura i Tirusa.+ 22 Umwami Asa akoranya Abayuda bose,+ ntihasigara n’umwe, bazana amabuye n’ibiti Basha yubakishaga Rama, Umwami Asa abyubakisha Geba+ yo mu karere ka Benyamini, na Misipa.+
23 Ibindi bikorwa byose bya Asa n’ubutwari bwe bwose n’ibigwi bye byose n’imigi yubatse, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? Asa ageze mu za bukuru+ arwara ibirenge.+ 24 Amaherezo Asa aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza, mu Murwa wa sekuruza Dawidi;+ umuhungu we Yehoshafati+ amusimbura ku ngoma.
25 Nadabu+ mwene Yerobowamu yimye ingoma muri Isirayeli mu mwaka wa kabiri Asa ari ku ngoma mu Buyuda; amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. 26 Yakoze ibibi+ mu maso ya Yehova, agendera mu nzira za se+ no mu cyaha se yakoze kigatuma Abisirayeli bacumura.+ 27 Basha+ mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugambanira, amwicira i Gibetoni+ y’Abafilisitiya, igihe Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose Gibetoni. 28 Basha yamwishe mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, yima ingoma mu cyimbo cye.+ 29 Akimara kwima yishe abo mu nzu ya Yerobowamu bose. Nta muntu n’umwe ukomoka kuri Yerobowamu yasize agihumeka, kugeza aho yabamariye bose, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze ku mugaragu we Ahiya w’i Shilo,+ 30 abaziza ibyaha Yerobowamu yakoze+ agatuma Abisirayeli bacumura, n’ukuntu yarakaje Yehova Imana ya Isirayeli.+ 31 Ibindi bigwi bya Nadabu n’ibintu byose yakoze, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 32 Hagiye haba intambara hagati ya Asa na Basha umwami wa Isirayeli, mu minsi yabo yose.+
33 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa umwami w’u Buyuda, Basha mwene Ahiya yimye ingoma aba umwami wa Isirayeli yose, amara imyaka makumyabiri n’ine ari ku ngoma i Tirusa.+ 34 Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ agendera mu nzira ya Yerobowamu+ no mu cyaha yakoze kigatuma Abisirayeli bacumura.+