1 Abami
2 Dawidi ari hafi gupfa,+ ategeka umuhungu we Salomo ati 2 “dore ngiye kugenda nk’uko abo mu isi bose bagenda,+ none komera+ kandi ube umugabo nyamugabo.+ 3 Uzumvire Yehova Imana yawe, ugendere mu nzira ze,+ witondere amabwiriza, amategeko n’amateka ye+ n’ibyo akwibutsa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose,+ kugira ngo ujye ugira amakenga mu byo ukora byose n’aho ujya hose, 4 maze Yehova asohoze amagambo yamvuzeho+ agira ati ‘abana bawe+ nibitondera inzira zabo bakagendera+ imbere yanjye mu kuri+ n’umutima wabo wose+ n’ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uwo mu rubyaro rwawe wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+
5 “Uzi neza ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye,+ ibyo yakoreye abagaba b’ingabo babiri ba Isirayeli, ari bo Abuneri+ mwene Neri na Amasa+ mwene Yeteri,+ igihe yabicaga akamena amaraso+ mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara, agashyira amaraso y’intambara ku mukandara akenyeje no ku nkweto yambaye. 6 Uzakoreshe ubwenge bwawe;+ ntuzemere ko imvi ze zimanuka mu mva*+ amahoro.+
7 “Bene Barizilayi+ w’i Gileyadi uzabagaragarize ineza yuje urukundo, babe mu barira ku meza yawe,+ kuko uko ari ko na bo bangiriye+ igihe nahungaga Abusalomu umuvandimwe wawe.+
8 “Dore kandi uri kumwe na Shimeyi+ mwene Gera, Umubenyamini w’i Bahurimu;+ ni we wamvumye umuvumo mubi+ igihe nari ngiye i Mahanayimu.+ Yaramanutse aza kunsanganira kuri Yorodani+ maze murahira Yehova nti ‘sinzakwicisha inkota.’+ 9 Ntuzabure kumuhana+ kuko uri umunyabwenge+ kandi ukaba uzi icyo ukwiriye kumukorera; imvi ze+ zizajye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”+
10 Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba mu Murwa wa Dawidi.+ 11 Dawidi yamaze ku ngoma ya Isirayeli imyaka mirongo ine.+ Yamaze imyaka irindwi+ ari ku ngoma i Heburoni,+ amara imyaka mirongo itatu n’itatu ku ngoma i Yerusalemu.+
12 Salomo yicara ku ntebe y’ubwami ya se Dawidi,+ ubwami bwe bugenda burushaho gukomera.+
13 Hashize igihe, Adoniya mwene Hagiti asanga Batisheba+ nyina wa Salomo, Batisheba aramubaza ati “ese uzanywe n’amahoro?”+ Aramusubiza ati “ni amahoro.” 14 Aramubwira ati “hari icyo nashakaga kukubwira.” Batisheba aramusubiza ati “ngaho mbwira.”+ 15 Adoniya arakomeza ati “uzi neza ko ari jye wagombaga kwima ingoma ya Isirayeli, kandi ko ari jye Abisirayeli bose bari bahanze amaso ngo mbe umwami wabo.+ Ariko ubwami bwabaye ubw’umuvandimwe wanjye kuko yabuhawe biturutse kuri Yehova.+ 16 None hari ikintu kimwe gusa ngira ngo nkwisabire; kandi ntukinyime.”+ Batisheba aramubwira ati “ngaho kimbwire.” 17 Aravuga ati “ndakwinginze, mbwirira umwami Salomo (kuko atazakwangira) anshyingire Abishagi+ w’i Shunemu.”+ 18 Batisheba aravuga ati “ni byiza; ndabibwira umwami.”
19 Batisheba asanga Umwami Salomo ngo avuganire Adoniya.+ Umwami ahita ahaguruka+ aramusanganira kandi aramwunamira.+ Yicara ku ntebe ye y’ubwami, atumiza n’intebe y’umugabekazi kugira ngo yicare iburyo bwe.+ 20 Batisheba aramubwira ati “hari akantu gato ngira ngo nkwisabire. Ntubyange.” Umwami aramubwira ati “nsaba icyo ushaka, mubyeyi, kuko ntari bukikwime.” 21 Aravuga ati “reka Abishagi w’i Shunemu ashyingiranwe n’umuvandimwe wawe Adoniya.” 22 Umwami Salomo asubiza nyina ati “kuki usabira Adoniya gushyingiranwa na Abishagi w’i Shunemu? Ngaho musabire n’ubwami+ (ubundi se si we mukuru kuri jye),+ ubumusabire, we na Abiyatari+ umutambyi, na Yowabu+ mwene Seruya.”+
23 Umwami Salomo arahira mu izina rya Yehova ati “ibyo Adoniya yavuze+ nibitamwicisha Imana impane, ndetse bikomeye.+ 24 Ubu ndahiye Yehova Imana nzima+ yanyicaje ku ntebe y’ubwami ya data Dawidi+ ikayikomeza+ kandi ikampa ubwami+ nk’uko yari yarabivuze,+ ko uyu munsi Adoniya ari bwicwe.”+ 25 Ako kanya Umwami Salomo yohereza Benaya+ mwene Yehoyada aragenda aramusumira, aramwica.+
26 Hanyuma abwira Abiyatari+ umutambyi ati “jya mu masambu yawe muri Anatoti!+ Wari ukwiriye gupfa,+ ariko si ndi bukwice uyu munsi kuko wahekaga isanduku ya Yehova Umwami w’Ikirenga+ imbere ya data Dawidi,+ kandi ukaba warababaranye na data mu mibabaro ye yose.”+ 27 Salomo akura Abiyatari ku murimo w’ubutambyi imbere ya Yehova, kugira ngo asohoze amagambo Yehova yari yaravugiye i Shilo+ ku bihereranye n’inzu ya Eli.+
28 Iyo nkuru iza kugera kuri Yowabu;+ Yowabu yari yarakurikiye Adoniya,+ nubwo atari yarakurikiye Abusalomu;+ ahungira mu ihema+ rya Yehova afata amahembe y’igicaniro arayakomeza.+ 29 Baza kubwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu ihema rya Yehova, ari iruhande rw’igicaniro.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “genda umwice!”+ 30 Benaya ajya mu ihema rya Yehova abwira Yowabu ati “umwami aravuze ngo ‘sohoka!’ ” Ariko Yowabu aramubwira ati “oya! Aha ni ho+ nzagwa.” Benaya asubirayo abwira umwami ati “Yowabu yavuze atya n’atya, kandi uku ni ko yanshubije.” 31 Umwami aramubwira ati “ukore nk’uko akubwiye, umwice; umuhambe maze jye n’inzu ya data udukureho amaraso+ Yowabu yamennye atari akwiriye kumeneka.+ 32 Yehova azatuma amaraso ye amugaruka ku mutwe+ kuko yishe abagabo babiri bakiranukaga cyane kandi bari beza kumurusha,+ akabicisha inkota data Dawidi atabizi.+ Abo bagabo ni Abuneri+ mwene Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli,+ na Amasa+ mwene Yeteri umugaba w’ingabo z’u Buyuda.+ 33 Amaraso yabo azabe ku mutwe wa Yowabu no ku mutwe w’urubyaro rwe kugeza ibihe bitarondoreka.+ Ariko Dawidi+ n’urubyaro rwe n’inzu ye n’intebe ye y’ubwami, bazagira amahoro aturuka kuri Yehova kugeza ibihe bitarondoreka.”+ 34 Benaya mwene Yehoyada aragenda+ aramusumira aramwica,+ bamuhamba mu nzu ye mu butayu. 35 Nuko umwami agira Benaya+ mwene Yehoyada umugaba w’ingabo+ mu cyimbo cya Yowabu, kandi agira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.+
36 Hanyuma umwami atuma kuri Shimeyi+ aramubwira ati “ubaka inzu i Yerusalemu abe ari ho utura. Ntuzigere uhava ngo ugire ahandi utarabukira. 37 Umunsi wasohotse ukambuka akagezi ka Kidironi,+ uzamenye ko uzapfa nta kabuza.+ Amaraso yawe azabe ku mutwe wawe.”+ 38 Shimeyi abwira umwami ati “iryo jambo ni ryiza. Ibyo umwami databuja avuze, ni byo umugaragu wawe azakora.” Nuko Shimeyi amara igihe kirekire atuye i Yerusalemu.
39 Hashize imyaka itatu, abagaragu babiri+ ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi+ mwene Maka umwami w’i Gati.+ Abantu baza kubwira Shimeyi bati “abagaragu bawe bari i Gati.” 40 Shimeyi ahita ahaguruka ategura indogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda akura abagaragu be i Gati. 41 Babwira Salomo bati “Shimeyi yavuye i Yerusalemu ajya i Gati aragaruka.” 42 Umwami atumaho+ Shimeyi aramubwira ati “sinakurahije mu izina rya Yehova nkakuburira+ nti ‘umunsi wasohotse ukagira aho ujya uzamenye ko uzapfa nta kabuza,’ maze nawe ukansubiza uti ‘ijambo uvuze ni ryiza’?+ 43 None kuki warenze ku ndahiro warahiye mu izina rya Yehova+ no ku itegeko naguhaye?”+ 44 Umwami abwira Shimeyi ati “wowe ubwawe uzi neza mu mutima wawe ibibi byose wakoreye data Dawidi;+ Yehova azakwitura ibibi wakoze bikugaruke ku mutwe.+ 45 Ariko Umwami Salomo azahabwa umugisha,+ kandi intebe y’ubwami ya Dawidi izakomerezwa imbere ya Yehova iteka ryose.”+ 46 Umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada arasohoka aramusumira, aramwica.+
Ubwami bukomezwa cyane mu maboko ya Salomo.+