1 Ibyo ku Ngoma
7 Bene Isakari ni Tola,+ Puwa,+ Yashubu na Shimuroni:+ bose hamwe bari bane. 2 Bene Tola ni Uzi, Refaya, Yeriyeli, Yahumayi, Ibusamu na Shemuweli, bari abatware b’amazu ya ba sekuruza. Bene Tola bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga. Ku ngoma ya Dawidi+ bari abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu. 3 Uzi yabyaye Izurahiya. Bene Izurahiya ni Mikayeli, Obadiya, Yoweli, . . . , na Ishiya: bose hamwe bari batanu. Bose bari abatware. 4 Mu babakomokaho ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo ingabo ibihumbi mirongo itatu na bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n’abana benshi.+ 5 Abavandimwe babo bo mu miryango yose ya bene Isakari, bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga+ ibihumbi mirongo inani na birindwi, hakurikijwe uko ibisekuru byabo byanditswe.+
6 Bene Benyamini+ ni Bela,+ Bekeri+ na Yediyayeli:+ bose hamwe bari batatu. 7 Bene Bela+ ni Eziboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri: bose hamwe bari batanu. Bose bari abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga. Banditswe ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bane, hakurikijwe ibisekuru byabo.+ 8 Bene Bekeri ni Zemira, Yowashi, Eliyezeri, Eliyowenayi, Omuri, Yeremoti, Abiya, Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri. 9 Abatware b’amazu ya ba sekuruza banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo,+ abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga, bari ibihumbi makumyabiri na magana abiri. 10 Yediyayeli+ yabyaye Biluhani. Bene Biluhani ni Yewushi, Benyamini, Ehudi, Kenana, Zetani, Tarushishi na Ahishahari. 11 Abo bose bari bene Yediyayeli, abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga.+ Bari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashoboraga kujya ku rugamba.
12 Shupimu+ na Hupimu+ bari bene Iri.+ Bene Hushimu bakomokaga kuri Aheri.
13 Bene Nafutali+ ni Yahiseli+ na Guni+ na Yeseri na Shalumu,+ abahungu ba Biluha.+
14 Manase+ yabyaye Asiriyeli ku nshoreke ye y’Umunyasiriya. (Iyo nshoreke yabyaye Makiri+ se wa Gileyadi. 15 Makiri yashakiye umugore Hupimu na Shupimu, kandi mushiki we yitwaga Maka.) Izina ry’umuhungu we wa kabiri ni Selofehadi,+ ariko Selofehadi yabyaye abakobwa gusa.+ 16 Hashize igihe, Maka umugore wa Makiri amubyarira umuhungu amwita Pereshi; umuvandimwe we yitwaga Shereshi. Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu. 17 Ulamu yabyaye Bedani. Abo ni bo bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase. 18 Mushiki wa Gileyadi ni Hamoleketi. Yabyaye Ishihodi, Abiyezeri+ na Mahila. 19 Bene Shemida ni Ahiyani, Shekemu, Likuhi na Aniyamu.
20 Efurayimu+ yabyaye Shutela,+ Shutela abyara Beredi, Beredi abyara Tahati, Tahati abyara Eleyada, Eleyada abyara Tahati, 21 Tahati abyara Zabadi, Zabadi abyara Shutela. Nanone Efurayimu yabyaye Ezeri na Eleyadi. Abo bishwe n’abantu b’i Gati+ bavukiye muri icyo gihugu baje kubibira amatungo. 22 Efurayimu se w’abo bahungu yamaze iminsi myinshi abaririra,+ abavandimwe be bakajya baza kumuhumuriza. 23 Nyuma yaho aryamana n’umugore we, uwo mugore asama inda+ abyara umuhungu. Efurayimu amwita Beriya kuko uwo mugore yamubyaye baragize ibyago+ mu rugo. 24 Umukobwa we yitwaga Shera, kandi ni we wubatse Beti-Horoni+ y’epfo+ n’iya ruguru,+ na Uzeni-Shera. 25 Nanone yabyaye Refa na Reshefu. Reshefu yabyaye Tela, Tela abyara Tahani, 26 Tahani abyara Ladani, Ladani abyara Amihudi, Amihudi abyara Elishama, 27 Elishama abyara Nuni,+ Nuni abyara Yehoshuwa.+
28 Iyi ni yo gakondo yabo n’aho bari batuye: Beteli+ n’imidugudu yari ihakikije; mu burasirazuba yageraga i Narani,+ mu burengerazuba yageraga i Gezeri+ n’imidugudu ihakikije, n’i Shekemu+ n’imidugudu ihakikije ikagera n’i Gaza n’imidugudu ihakikije; 29 hafi y’urugabano rwa bene Manase hari Beti-Sheyani+ n’imidugudu ihakikije, Tanaki+ n’imidugudu ihakikije, Megido+ n’imidugudu ihakikije, na Dori+ n’imidugudu ihakikije. Iyo migi ni yo bene Yozefu+ mwene Isirayeli bari batuyemo.
30 Bene Asheri+ ni Imuna+ na Ishiva na Ishivi+ na Beriya,+ kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera. 31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzayiti. 32 Heberi yabyaye Yafuleti, Shomeri na Hotamu na mushiki wabo witwaga Shuwa. 33 Bene Yafuleti ni Pasaki, Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bene Yafuleti. 34 Bene Shemeri ni Ahi, Rohuga, Yehuba na Aramu. 35 Bene Helemu umuvandimwe we ni Sofa, Imuna, Sheleshi na Amali. 36 Bene Sofa ni Suwa, Haruneferi, Shuwali, Beri, Imura, 37 Beseri, Hodi, Shama, Shilusha, Yitirani na Bera. 38 Bene Yeteri ni Yefune, Pisipa na Ara. 39 Bene Ula ni Ara, Haniyeli na Risiya. 40 Abo bose ni bene Asheri kandi bari abatware+ b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’indobanure, b’intwari+ kandi b’abanyambaraga, bari bahagarariye abandi batware. Abanditswe hakurikijwe ibisekuru+ byabo ni abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu bashoboraga kujya ku rugamba.+