Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
7 Abahungu ba Isakari ni Tola, Puwa, Yashubu na Shimuroni.+ Bose hamwe bari bane. 2 Abahungu ba Tola ni Uzi, Refaya, Yeriyeli, Yahumayi, Ibusamu na Shemuweli, bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza. Abakomoka kuri Tola bari abasirikare b’abanyambaraga. Ku butegetsi bwa Dawidi bari 22.600. 3 Abakomoka* kuri Uzi ni Izurahiya kandi abahungu ba Izurahiya ni Mikayeli, Obadiya, Yoweli na Ishiya. Bose hamwe bari batanu ari n’abayobozi. 4 Mu babakomokaho ukurikije imiryango ya ba sekuruza, harimo abasirikare 36.000 bashobora kujya ku rugamba, kuko bari bafite abagore benshi n’abahungu benshi. 5 Abavandimwe babo bo mu miryango yose y’abakomoka kuri Isakari, bari abasirikare b’abanyambaraga 87.000, hakurikijwe uko ibisekuru byabo byanditswe.+
6 Abahungu ba Benyamini+ ni Bela,+ Bekeri+ na Yediyayeli.+ Bose hamwe bari batatu. 7 Abahungu ba Bela ni Eziboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri. Bose hamwe bari batanu, bakaba bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, ari n’abasirikare b’abanyambaraga. Banditswe ari 22.034, hakurikijwe ibisekuru byabo.+ 8 Abahungu ba Bekeri ni Zemira, Yowashi, Eliyezeri, Eliyowenayi, Omuri, Yeremoti, Abiya, Anatoti na Alemeti. Abo bose ni abahungu ba Bekeri. 9 Abayobozi bo mu miryango ya ba sekuruza banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo, ni abasirikare b’abanyambaraga 20.200. 10 Yediyayeli+ yabyaye Biluhani kandi abahungu ba Biluhani ni Yewushi, Benyamini, Ehudi, Kenana, Zetani, Tarushishi na Ahishahari. 11 Abo bose bari abahungu ba Yediyayeli, ari abayobozi bo mu miryango ya ba sekuruza n’abasirikare b’abanyambaraga bashoboraga kujya ku rugamba. Bari 17.200.
12 Shupimu na Hupimu bari abahungu ba Iri.+ Abana ba Hushimu bakomokaga kuri Aheri.
13 Abahungu ba Nafutali+ ni Yahiseli, Guni, Yeseri na Shalumu, bakaba barakomokaga* kuri Biluha.+
14 Manase+ yabyaye Asiriyeli ku wundi mugore* w’Umunyasiriya. (Uwo mugore ni we wabyaye Makiri+ papa wa Gileyadi. 15 Makiri yashakiye abagore Hupimu na Shupimu kandi mushiki wabo yitwaga Maka.) Izina ry’umuhungu we wa kabiri ni Selofehadi,+ ariko Selofehadi yabyaye abakobwa gusa.+ 16 Umugore wa Makiri witwaga Maka yabyaye umuhungu amwita Pereshi. Umuvandimwe we yitwaga Shereshi kandi Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu. 17 Ulamu yabyaye Bedani. Abo ni bo bahungu ba Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase. 18 Mushiki wa Gileyadi ni Hamoleketi. Yabyaye Ishihodi, Abiyezeri na Mahila. 19 Abahungu ba Shemida ni Ahiyani, Shekemu, Likuhi na Aniyamu.
20 Efurayimu+ yabyaye Shutela,+ Shutela abyara Beredi, Beredi abyara Tahati, Tahati abyara Eleyada, Eleyada abyara Tahati, 21 Tahati abyara Zabadi, Zabadi abyara Shutela. Nanone Efurayimu yabyaye Ezeri na Eleyadi. Abantu b’i Gati+ bavukiye muri icyo gihugu baje kwiba amatungo maze bica Ezeri na Eleyadi. 22 Efurayimu papa w’abo bahungu yamaze iminsi myinshi abaririra, abavandimwe be bakajya baza kumuhumuriza. 23 Nyuma yaho aryamana n’umugore we, uwo mugore aratwita abyara umuhungu. Efurayimu amwita Beriya* kuko uwo mugore yamubyaye baragize ibyago mu rugo. 24 Umukobwa we yitwaga Shera kandi ni we wubatse Beti-horoni y’epfo+ n’iya ruguru,+ na Uzeni-shera. 25 Nanone yabyaye Refa na Reshefu. Reshefu yabyaye Tela, Tela abyara Tahani, 26 Tahani abyara Ladani, Ladani abyara Amihudi, Amihudi abyara Elishama, 27 Elishama abyara Nuni, Nuni abyara Yosuwa.*+
28 Umurage wabo n’aho bari batuye ni i Beteli+ n’imidugudu yaho; mu burasirazuba ni i Narani; mu burengerazuba ni i Gezeri n’imidugudu yaho n’i Shekemu n’imidugudu yaho ukagera ahitwa Aya* n’imidugudu yaho. 29 Hakurya y’umupaka, abakomoka kuri Manase bari bafite Beti-sheyani+ n’imidugudu yaho, Tanaki+ n’imidugudu yaho, Megido+ n’imidugudu yaho na Dori+ n’imidugudu yaho. Iyo mijyi ni yo abakomoka kuri Yozefu umuhungu wa Isirayeli bari batuyemo.
30 Abahungu ba Asheri ni Imuna, Ishiva, Ishivi na Beriya+ kandi bari bafite mushiki wabo witwaga Sera.+ 31 Abahungu ba Beriya ni Heberi na Malikiyeli wari papa wa Biruzayiti. 32 Heberi yabyaye Yafuleti, Shomeri, Hotamu na mushiki wabo witwaga Shuwa. 33 Abahungu ba Yafuleti ni Pasaki, Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bahungu ba Yafuleti. 34 Abahungu ba Shemeri* ni Ahi, Rohuga, Yehuba na Aramu. 35 Abahungu ba Helemu* umuvandimwe we ni Sofa, Imuna, Sheleshi na Amali. 36 Abahungu ba Sofa ni Suwa, Haruneferi, Shuwali, Beri, Imura, 37 Beseri, Hodi, Shama, Shilusha, Yitirani na Bera. 38 Abahungu ba Yeteri ni Yefune, Pisipa na Ara. 39 Abahungu ba Ula ni Ara, Haniyeli na Risiya. 40 Abo bose ni abahungu ba Asheri kandi bari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, ari abasirikare batoranyijwe mu bandi b’abanyambaraga kandi bahagarariye abandi bayobozi. Abanditswe hakurikijwe ibisekuru byabo+ ni abasirikare 26.000+ bashoboraga kujya ku rugamba.