2 Ibyo ku Ngoma
20 Nuko nyuma yaho, Abamowabu,+ Abamoni+ na bamwe mu Bamonimu+ bagaba igitero kuri Yehoshafati.+ 2 Abantu baraza babwira Yehoshafati bati “utewe n’igitero cy’abantu benshi cyane baturutse mu karere k’inyanja, muri Edomu;+ dore bageze i Hasasoni-Tamari, ari ho muri Eni-Gedi.”+ 3 Yehoshafati agira ubwoba,+ yiyemeza gushaka Yehova.+ Nuko atangaza ko abantu biyiriza ubusa+ mu Buyuda hose. 4 Amaherezo abo mu Buyuda bateranira hamwe kugira ngo bagishe Yehova inama.+ Abo mu migi yose y’u Buyuda baza kugisha Yehova inama.+
5 Hanyuma Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry’abo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mu nzu ya Yehova,+ imbere y’imbuga nshya,+ 6 aravuga ati+
“Yehova Mana ya ba sogokuruza,+ ese nturi Imana mu ijuru+ kandi ukaba utegeka ubwami bwose bw’amahanga?+ Ese mu kuboko kwawe ntiharimo imbaraga n’ububasha ku buryo nta waguhagarara imbere?+ 7 Mana yacu,+ ese si wowe wirukanye abaturage b’iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bwa Isirayeli,+ ukagiha+ urubyaro rwa Aburahamu wagukunze,+ ngo bakibemo kugeza ibihe bitarondoreka? 8 Bagituyemo bakikubakiramo urusengero rwitirirwa izina ryawe+ bagira bati 9 ‘nitugwirirwa n’amakuba,+ yaba inkota cyangwa gutsindwa n’urubanza, cyaba icyorezo+ cyangwa inzara,+ tujye duhagarara imbere y’iyi nzu+ n’imbere yawe (kuko muri iyi nzu ari ho izina ryawe+ riri), kugira ngo tugutabaze udukize akaga duhuye na ko, utwumve kandi udukize.’+ 10 None Abamoni,+ Abamowabu+ n’abo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri,+ abo wabujije Abisirayeli gutera igihe bavaga mu gihugu cya Egiputa, bakabanyura iruhande ntibabarimbure,+ 11 icyo batwituye+ ni ukuza kutwirukana mu murage wawe waduhaye.+ 12 Mana yacu, ese ntuzabibahora?+ Twe nta mbaraga dufite zo kurwana n’iyi mbaga y’abantu benshi baduteye;+ ntituzi icyo dukwiriye gukora,+ icyakora ni wowe turangamiye.”+
13 Hagati aho abaturage bo mu Buyuda bose bari bahagaze imbere ya Yehova,+ bari kumwe n’abagore babo n’abana babo ndetse n’abakiri bato.+
14 Nuko umwuka+ wa Yehova uza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w’Umulewi wo muri bene Asafu,+ igihe yari hagati y’iteraniro. 15 Aravuga ati “nimutege amatwi mwa Bayuda mwese mwe, baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati! Yehova arababwiye ati ‘ntimutinye+ cyangwa ngo mukurwe umutima n’iyi mbaga y’abantu benshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ari urw’Imana.+ 16 Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka mu nzira inyura i Sisi, muzabasanga aho ikibaya kirangirira, ahateganye n’ubutayu bwa Yeruweli. 17 Ubu ntibizaba ngombwa ko murwana.+ Mujyeyo mushinge ibirindiro, mwihagararire gusa+ maze murebe uko Yehova azabakiza.+ Yemwe Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu, ntimutinye cyangwa ngo mukuke umutima.+ Ejo muzabatere, Yehova azaba ari kumwe namwe.’”+
18 Nuko Yehoshafati yikubita hasi yubamye,+ Abayuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu na bo bikubita imbere ya Yehova kugira ngo baramye Yehova.+ 19 Hanyuma Abalewi+ bo muri bene Kohati+ n’abo muri bene Kora+ barahaguruka basingiza Yehova Imana ya Isirayeli mu ijwi riranguruye cyane.+
20 Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu+ bw’i Tekowa.+ Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati “muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu.+ Mwizere+ Yehova Imana yanyu kugira ngo muzarame iminsi myinshi. Mwizere abahanuzi be+ kugira ngo bizabagendekere neza.”
21 Nanone ajya inama+ na rubanda, ashyiraho abaririmbyi+ ba Yehova n’abamusingiza+ bambaye imyambaro yera kandi myiza cyane yo kurimbana,+ bazamuka bari imbere y’ingabo+ bavuga bati “nimusingize Yehova+ kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”+
22 Nuko bagitangira kuririmba mu ijwi ry’ibyishimo no gusingiza, Yehova acira igico+ Abamoni, Abamowabu n’abo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri bari bateye u Buyuda, basubiranamo baricana.+ 23 Abamoni n’Abamowabu bahindukirana abaturage bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri+ kugira ngo babarimbure babatsembe. Bamaze gutsemba abaturage b’i Seyiri, buri wese ahindukirana mugenzi we aramwica.+
24 Abayuda baraza bagera ku munara w’umurinzi wari mu butayu.+ Bakebutse ngo barebe ya mbaga y’abantu benshi, babona imirambo yabo irambaraye aho,+ nta n’umwe wacitse ku icumu. 25 Yehoshafati n’ingabo ze baza kubacuza,+ babasangana ibintu byinshi cyane n’imyambaro n’ibindi bikoresho byiza cyane; basahura ibintu byinshi cyane, kugeza ubwo batari bagishoboye kubitwara.+ Bamaze iminsi itatu basahura iminyago kuko yari myinshi cyane. 26 Ku munsi wa kane bateranira mu kibaya cya Beraka basingiza Yehova.+ Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi aho hantu hitwa+ Ikibaya cya Beraka.
27 Nuko abaturage bose bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu bagaruka Yehoshafati abarangaje imbere, basubira i Yerusalemu bishimye kuko Yehova yari yatumye batsinda abanzi babo.+ 28 Baza i Yerusalemu ku nzu ya Yehova+ bafite nebelu,+ inanga+ n’impanda.+ 29 Abo mu bwami bwose bwo muri ibyo bihugu bumvise ko Yehova yarwanyije abanzi ba Isirayeli,+ batinya+ Imana. 30 Ubwami bwa Yehoshafati bugira amahoro, Imana ye imuha amahoro impande zose.+
31 Yehoshafati+ akomeza gutegeka u Buyuda. Yimye ingoma afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Azuba,+ akaba yari umukobwa wa Shiluhi. 32 Yagendeye mu nzira zose za se Asa,+ ntiyateshuka ngo azivemo, akora ibyiza mu maso ya Yehova.+ 33 Gusa utununga+ ntitwakuweho. Abantu bari batarategurira umutima wabo gushaka Imana ya ba sekuruza.+
34 Ibindi bintu byose Yehoshafati yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo ya Yehu+ mwene Hanani+ yashyizwe mu Gitabo+ cy’Abami ba Isirayeli. 35 Nyuma y’ibyo Yehoshafati umwami w’u Buyuda agirana amasezerano na Ahaziya+ umwami wa Isirayeli wakoraga ibibi.+ 36 Yagiranye na we amasezerano yo gukora amato ajya i Tarushishi,+ bayakorera muri Esiyoni-Geberi.+ 37 Icyakora Eliyezeri mwene Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati ibyago ati “kubera ko wagiranye amasezerano na Ahaziya,+ Yehova azasenya imirimo yawe.”+ Nuko ayo mato ararohama,+ ntiyashobora kugera i Tarushishi.+