2 Ibyo ku Ngoma
31 Ibyo byose birangiye, Abisirayeli bose+ bari aho bajya mu migi y’u Buyuda+ bamenagura inkingi zera z’amabuye,+ batema inkingi zera z’ibiti,+ basenya utununga+ n’ibicaniro+ byose byo mu Buyuda,+ mu Babenyamini, mu Befurayimu+ no mu Bamanase,+ kugeza barangije. Hanyuma Abisirayeli bose basubira mu migi yabo, buri wese ajya muri gakondo ye.
2 Nuko Hezekiya ashyira abatambyi n’Abalewi+ mu matsinda+ yabo akurikije umurimo wa buri wese, yaba umutambyi+ cyangwa Umulewi.+ Batambaga ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ bagakora umurimo w’Imana,+ bakayishimira+ kandi bakayisingiriza+ mu marembo y’urusengero rwa Yehova. 3 Umwami yatangaga umugabane awukuye mu mutungo we,+ kugira ngo utangwe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro:+ ibitambo bikongorwa n’umuriro bya mu gitondo+ n’ibya nimugoroba, ibitambo bikongorwa n’umuriro byo ku masabato,+ ibyo mu mboneko z’ukwezi+ n’ibyo mu minsi mikuru,+ nk’uko byanditswe mu mategeko ya Yehova.+
4 Nanone yasabye abaturage b’i Yerusalemu kujya batanga umugabane ugenewe abatambyi+ n’Abalewi,+ kugira ngo bashobore gukora ibisabwa+ n’amategeko ya Yehova nta kirogoya.+ 5 Abisirayeli+ bakimara kumva ayo magambo, bongera ibyo batangaga by’umuganura w’ibinyampeke,+ uwa divayi nshya,+ uw’amavuta,+ uw’ubuki+ n’uw’ibyo bejeje mu murima byose;+ bazana kimwe cya cumi cya buri kintu, babizana ari byinshi.+ 6 Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu migi yo mu Buyuda+ na bo bazana icya cumi cy’inka n’intama n’icya cumi cy’ibintu byera,+ byerejwe Yehova Imana yabo. Barabizana biba ibirundo byinshi cyane. 7 Batangiye kubirunda mu kwezi kwa gatatu+ bahereye ku bibanza hasi, barangiza mu kwezi kwa karindwi.+ 8 Igihe Hezekiya n’abatware+ bazaga bakabona ibyo birundo, bahise basingiza+ Yehova kandi basabira Abisirayeli umugisha.+
9 Nyuma yaho, Hezekiya abaza abatambyi n’Abalewi iby’ibyo birundo.+ 10 Nuko umutambyi mukuru Azariya+ wo mu nzu ya Sadoki+ aramubwira ati “uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo+ mu nzu ya Yehova, abantu barariye barahaga+ kandi basigaza byinshi,+ kuko Yehova yahaye abantu be umugisha,+ none dore ibyasigaye na byo ni byinshi cyane.”
11 Nuko Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo kuriramo+ byo mu nzu ya Yehova; barabitunganya. 12 Bakomeza kuzana amaturo+ na kimwe cya cumi+ n’ibintu byera babikuye ku mutima.+ Byari bishinzwe Umulewi witwaga Konaniya, yungirijwe n’umuvandimwe we Shimeyi. 13 Yehiyeli, Azaziya, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Isimakiya, Mahati na Benaya ni bo bafashaga Konaniya n’umuvandimwe we Shimeyi nk’uko byari byarategetswe n’umwami Hezekiya. Azariya+ ni we wari umutware w’inzu y’Imana y’ukuri. 14 Kore mwene Imuna w’Umulewi yari umurinzi w’irembo+ ry’iburasirazuba,+ ashinzwe amaturo atangwa ku bushake+ agenewe Imana y’ukuri, no kugabagabanya amaturo+ ya Yehova n’ibintu byera cyane.+ 15 Yari yungirijwe na Edeni, Miniyamini, Yeshuwa, Shemaya, Amariya na Shekaniya babaga mu migi y’abatambyi.+ Bari bafite inshingano yahabwaga abantu biringirwa+ yo guha abavandimwe babo bari mu matsinda ibibatunga,+ bakabaha ibingana batitaye ku mukuru cyangwa umuto;+ 16 icyakora mu babihabwaga ntiharimo ab’igitsina gabo babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo,+ kuva ku bafite imyaka itatu kujyana hejuru,+ babaga baje mu nzu ya Yehova gukora imirimo bashinzwe buri munsi hakurikijwe amatsinda yabo.
17 Uku ni ko abatambyi babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo n’amazu ya ba sekuruza,+ ndetse n’Abalewi,+ kuva ku bafite imyaka makumyabiri+ kujyana hejuru, hakurikijwe inshingano bari bafite mu matsinda yabo.+ 18 Abalewi babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo, habarurwa abana babo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese habarurwa iteraniro ryose, kuko muri iyo nshingano yabo yahabwaga abantu biringirwa,+ bari bariyejeje+ kugira ngo bakore umurimo wera. 19 Nanone habaruwe abatambyi bene Aroni+ babaga mu migi yabo ikikijwe n’amasambu+ arimo inzuri. Mu migi yose hari abagabo bari baratoranyijwe bavuzwe mu mazina, bari bashinzwe guha ibiribwa buri muntu wese w’igitsina gabo wo mu batambyi n’Abalewi bose babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo.
20 Uko ni ko Hezekiya yabigenje mu Buyuda hose. Nuko akomeza gukora ibyiza+ kandi bikwiriye,+ abera indahemuka+ Yehova Imana ye. 21 Ibyo yakoze byose ashaka+ Imana ye, byaba ibirebana n’umurimo+ w’inzu y’Imana y’ukuri cyangwa ibirebana n’amategeko+ n’amateka, yabikoranye umutima we wose+ kandi yabigezeho.+