Ezira
1 Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yakanguye+ umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, kugira ngo ijambo Yehova yavugiye mu kanwa ka Yeremiya+ risohore, maze Kuro uwo ategeka ko mu bwami bwe hose batangaza mu magambo+ no mu nyandiko,+ bati
2 “Uku ni ko Kuro umwami w’u Buperesi avuga+ ati ‘Yehova Imana yo mu ijuru+ yampaye+ ubwami bwose bwo mu isi, kandi we ubwe yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu+ ho mu Buyuda. 3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+ 4 Kandi umuntu wese wasigaye ahantu hose atuye ari umwimukira,+ abantu b’aho atuye bamushyigikire bamuhe ifeza na zahabu n’ibindi bintu, n’amatungo hamwe n’ituro ritangwa ku bushake,+ bigenewe inzu y’Imana y’ukuri, yahoze i Yerusalemu.’”
5 Nuko abatware+ b’amazu ya ba sekuruza bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, n’abatambyi n’Abalewi barahaguruka, mbese umuntu wese Imana y’ukuri yari yakanguye umutima we,+ barahaguruka bajya kongera kubaka inzu ya Yehova,+ yahoze i Yerusalemu. 6 Kandi abaturanyi babo bose babatera inkunga,+ babaha ibikoresho by’ifeza n’ibya zahabu n’ibindi bintu n’amatungo, n’ibindi bintu by’indobanure, utabariyemo ibintu byose byatanzwe ku bushake.+
7 Nanone, Umwami Kuro ubwe yazanye ibikoresho byo mu nzu ya Yehova,+ ibyo Nebukadinezari yari yaravanye i Yerusalemu+ akabishyira mu nzu y’imana ye.+ 8 Nuko Kuro umwami w’u Buperesi arabisohora abishinga Mitiredati umubitsi, ngo abibarire Sheshibazari+ umutware w’u Buyuda.+
9 Dore umubare wabyo: ibikoresho bya zahabu mirongo itatu bimeze nk’inkoko, ibikoresho by’ifeza igihumbi bimeze nk’inkoko, n’ibikoresho makumyabiri n’icyenda byo gusimbura ibindi, 10 utubakure+ mirongo itatu ducuzwe muri zahabu, n’utundi tubakure magana ane na cumi ducuzwe mu ifeza, n’ibindi bikoresho igihumbi. 11 Ibikoresho byose bicuzwe muri zahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibazari+ yabizamukanye ubwo abari barajyanywe mu bunyage+ bavaga i Babuloni bakajya i Yerusalemu.