Nehemiya
Nehemiya+ ari we Tirushata+ mwene Hakaliya,+
Hamwe na Sedekiya, 2 Seraya,+ Azariya, Yeremiya, 3 Pashuri, Amariya, Malikiya, 4 Hatushi, Shebaniya, Maluki, 5 Harimu,+ Meremoti, Obadiya, 6 Daniyeli,+ Ginetoni, Baruki, 7 Meshulamu, Abiya, Miyamini, 8 Maziya, Bilugayi na Shemaya; abo bari abatambyi.
9 Hari n’Abalewi, ari bo Yeshuwa+ mwene Azaniya, Binuwi wo muri bene Henadadi,+ Kadimiyeli 10 n’abavandimwe babo, ari bo Shebaniya,+ Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani, 11 Mika, Rehobu, Hashabiya, 12 Zakuri, Sherebiya,+ Shebaniya, 13 Hodiya, Bani na Beninu.
14 Abatware ba rubanda ni Paroshi, Pahati-Mowabu,+ Elamu, Zatu, Bani, 15 Buni, Azigadi, Bebayi, 16 Adoniya,* Bigivayi, Adini, 17 Ateri, Hezekiya, Azuri, 18 Hodiya, Hashumu, Bezayi, 19 Harifu,* Anatoti, Nebayi, 20 Magipiyashi, Meshulamu, Heziri, 21 Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa, 22 Pelatiya, Hanani, Anaya, 23 Hosheya, Hananiya, Hashubu, 24 Haloheshi, Piliha, Shobeki, 25 Rehumu, Hashabuna, Maseya, 26 Ahiya, Hanani, Anani, 27 Maluki, Harimu na Bayana.
28 Abandi basigaye, ni ukuvuga abatambyi,+ Abalewi,+ abarinzi b’amarembo,+ abaririmbyi,+ Abanetinimu+ n’undi muntu wese witandukanyije n’abantu bo mu bihugu+ kugira ngo akomeze amategeko+ y’Imana y’ukuri, n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo, mbese abantu bose bari baciye akenge bashoboraga gusobanukirwa,+ 29 bifatanyije n’abavandimwe babo,+ abakomeye bo muri bo,+ bibohesha indahiro+ n’umuvumo+ ko bazakurikiza amategeko y’Imana y’ukuri, ayo yatanze binyuze kuri Mose umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kandi ko bazitondera+ amategeko yose ya Yehova Umwami wacu+ n’imanza ze n’amabwiriza+ yatanze kandi bakayasohoza; 30 kandi ko abakobwa bacu tutazabashyingira abantu bo mu gihugu, n’abakobwa babo ntitubashyingire abahungu bacu.+
31 Naho abantu bo mu gihugu+ bajyaga baza kugurisha ibicuruzwa n’ibinyampeke by’ubwoko bwose ku munsi w’isabato, ntituzongera kugira ikintu cyabo dufata ku isabato+ cyangwa ku munsi wera,+ kandi mu mwaka wa karindwi+ tuzajya turaza imirima yacu kandi twe gusarura ibyimejejemo, tunasonere umuntu wese umwenda we.+
32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga kimwe cya gatatu cya shekeli buri mwaka kigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+ 33 kugira ngo haboneke imigati yo kugerekeranya,+ n’ituro rihoraho ry’ibinyampeke+ n’igitambo gikongorwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku masabato+ no mu mboneko z’ukwezi+ no ku minsi mikuru yategetswe,+ haboneke n’ibintu byera+ n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo bibe impongano ya Isirayeli, kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.+
34 Nanone twakoresheje ubufindo+ kugira ngo tumenye uko abatambyi n’Abalewi na rubanda bagomba kuzajya bazana inkwi+ ku nzu y’Imana yacu, hakurikijwe amazu ya ba sogokuruza, bakazizana mu bihe byagenwe uko umwaka utashye, kugira ngo zijye zicanwa ku gicaniro cya Yehova Imana yacu+ nk’uko byanditswe mu mategeko;+ 35 bakazana n’imbuto z’umuganura zeze mu butaka bwacu+ n’imbuto z’umuganura zeze z’ibiti by’ubwoko bwose byera imbuto,+ bakazizana ku nzu ya Yehova uko umwaka utashye, 36 bakazana n’abahungu bacu b’imfura+ n’uburiza bw’amatungo yacu+ nk’uko byanditswe mu mategeko,+ n’uburiza bw’amashyo yacu n’ubw’imikumbi yacu,+ bakabizana ku nzu y’Imana yacu, bakabishyikiriza abatambyi bakorera umurimo mu nzu y’Imana yacu.+ 37 Nanone tuzajya tuzana umuganura w’ifu y’igiheri+ n’amaturo yacu+ n’imbuto z’ibiti by’ubwoko bwose+ na divayi nshya+ n’amavuta,+ tubizanire abatambyi mu byumba byo kuriramo+ by’inzu y’Imana yacu, tuzane n’icya cumi cy’ibyeze mu butaka bwacu kigenewe Abalewi,+ kuko Abalewi ari bo bahabwa icya cumi cy’ibyeze mu migi yacu yose ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi.
38 Kandi umutambyi mwene Aroni agomba kuzajya aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe Abalewi bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi bakigenere inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba byo kuriramo+ byo mu nzu y’ububiko, 39 kuko mu byumba byo kuriramo ari ho Abisirayeli n’Abalewi bazajya bazana ituro+ ry’ibinyampeke n’irya divayi nshya+ n’iry’amavuta, kandi ni ho haba ibikoresho by’urusengero n’abatambyi bakora umurimo+ n’abarinzi b’amarembo+ n’abaririmbyi;+ kandi ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu.+